*Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa atigeze agaragaza kwicuza no kwemera icyaha, *Buvuga ko umwanya mwiza yari afite atawukoresheje aburizamo umugambi wo kwica Abatutsi, *Agishyikirizwa umwanzuro ukubiyemo igihano asabiwe cya burundu yahise agira ati “Merci”. Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda uyu munsi bwasabye Urukiko Rukuru guhamya Mbarushimana Emmanuel alias Kunda ibyaha bitanu birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu rukamuhanisha igihano […]Irambuye
Bitewe n’ibikorwa bibyara inyungu Kiliziya Gatulika igenda yongeera hari bamwe bavuga ko yahindutse ikigo cy’ubucuruzi. Mu muhango wo gufungura Kivu Peace View Hotel ya Diyoseze ya Nyundo ku mugoroba wo ku cyumweru, Guverineri w’Iburengerazuba yemeye gufasha kiliziya kumvisha abafite iyo myumvire ko atari yo. Anaclet Mwumvaneza Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo wafunguye iyi Hotel nshya […]Irambuye
Umuhanda werekeza Kimironko wafunzweho amasaha macye kugira ngo hatagira ukomeretswa n’amabuye yaterwaga n’abagororwa imbere muri Gereza bayohereza hanze, hari mu myigaragambyo bakoreye imbere muri Gereza bagashaka ko bigera hanze. Iyi gereza ya Gasabo yari yibasiwe n’inkongi kuwa gatantu ushize. Muri iki gitondo ahagana saa tatu abagororwa bari muri gereza imbere bateye intugunda, humvikana urusaku hanze, ndetse bohereza […]Irambuye
Nyagatare – Mu gihe habura iminsi micye ngo igihugu kinjire mu bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yasabye Abanyarwanda bose muri rusange ubufatanye mu guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abanyamuryango ba AERG na GAERG mu gusoza ibikorwa byo mu cyumweru cya ‘AERGGAERG […]Irambuye
Huye- Mu biganiro byahuje abanyeshuri 300 biga mu mashuri makuru na za Kaminuza bibumbiye mu muryango w’urubyiruko ruharanira ineza y’Afurika (Pan African Movement) basabwe kwiga bafite intego imwe yo kuzashaka ibisubizo by’ibibazo byugarije mu duce bazaba batuyemo n’ibyugarije Afurika muri rusange. Muri ibi biganiro byabereye mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda mu karere ka Huye, […]Irambuye
Abaturage mu murenge wa Karama mu karere ka Huye bavuga ko icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko cyababereye ingirakamaro, bamwe bariyunze bababarirana ku manza z’imitungo, Me Evode Uwizeyimana wari wabasuye avuga ko imanza zishoboka zikwiye kwihutisha izidashoboka abantu bakumvikana kuko ngo niba umuntu yishyuzwa miliyoni 10 ataranatunga ibihumbi 200 urwo rubanza ntirwashoboka. Me Evode Uwizeyimana […]Irambuye
Mu kiganiro yahaye abanyeshuri bo muri Kamunuza yigisha icungamutungo ya Kigali (KIM) n’abamugariye ku rugamba, Brig Gen John Bagabo yavuze ko gutsinda urugamba rwo kubohoza igihugu byagiriye akamaro impande zombi zari zihanganye kuko muri iki gihe bose babanye neza, bafatanyije kubaka igihugu, ibyo yise ‘Win Win Situation’. Yavuze ko byerekana akamaro ka ‘Ndi Umunyarwanda’ aho […]Irambuye
*Hatangijwe ubukangurambaga bwo gutanga mutuelle de santé mu mwaka 2017/18, *Amafaranga yakiriwe na RSSB y’imisanzu mu mwaka ushize yiyongereyeho miliyari 7 Rwf, *Mu kwezi kw’ubukangurambaga RSSB izakoresha ‘mobile banking’ mu kwishyura mutuelle. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gutanga mutuelle de santé mu mwaka 2017/18, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, […]Irambuye
Umusaruro: *Mu kwa kabiri 2017 habaye impanuka 119 zirimo 91 z’imodoka zitwara abagenzi *Mu kwa gatatu habaye 61 zirimo 45 z’imodoka zitwara abagenzi Hagamijwe kugabanya impanuka z’imodoka zitwara abagenzi rusange izi modoka zose zitegetswe n’itegeko ryo mu 2015 kugira utwuma tugabanya umuvuduko (Speed Governor), kugeza ubu imodoka nk’izi zigera ku 3 369 zingana na 37% […]Irambuye
* Hahiye amahema atatu acumbikamo abagororwa n’ibyarimo byose * Nta wahitanywe n’inkongi uretse abantu barindwi bakomeretse byoroshye ‘cyane’ * Nta mugororwa n’umwe wabashije gutoroka * Ntibaramenya icyateye iyi nkongi Muri iki gitondo ahagana saa mbiri n’igice inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye gereza ya Gasabo – Kimironko, kugeza ubu ibyangirikiyemo ntibiramenyekana kuko hari gukorwa imirimo yo […]Irambuye