Police imaze kuzimya umuriro wariho utwika Gereza ya Gasabo
* Hahiye amahema atatu acumbikamo abagororwa n’ibyarimo byose
* Nta wahitanywe n’inkongi uretse abantu barindwi bakomeretse byoroshye ‘cyane’
* Nta mugororwa n’umwe wabashije gutoroka
* Ntibaramenya icyateye iyi nkongi
Muri iki gitondo ahagana saa mbiri n’igice inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye gereza ya Gasabo – Kimironko, kugeza ubu ibyangirikiyemo ntibiramenyekana kuko hari gukorwa imirimo yo kuyizimya nk’uko Martin Niyonkuru umunyamakuru w’Umuseke uriya abitangaza.
Uyu muriro uragaragara ku gice kimwe cy’iyi gereza. Umwotsi mwinshi cyane wagaragariye abantu banyuraga hano muri iki gitondo.
Police ntabwo yatinze kuhagera ihita itangira ibikorwa byo kuzimya uyu muriro.
Ni ibihande bibiri byegereye umuhanda, abagororwa bari kwimurwa bajyanwa ahantu hagana hatari gushya.
Abagororwa bamwe babashyize mu cyumba basanzwe bakoreramo inama, abandi bagenda bashyirwa mu mfuruka zo mu busitani bw’iyi Gereza ahantu bigaragara ko hafunganye.
Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa George Rwigamba yavuze ko iyi nkongi yatangiye ahagana saa mbili n’igice za mugitondo. Kugeza ubu ngo ntibaramenya icyayiteye.
IGP Rwigamba ati “habayeho ubutabazi bwihuse, mwabonye ko haje imodoka z’ubutabazi za Police n’izo ku kibuga cy’indege bagahita bazimya umuriro.
Nta bantu benshi bakomerekeyemo uretse abahungaga bakomerekeyemo udusebe dutoya byoroheje nabo bari buvurirwe hano.”
Abakomeretse ngo ni abantu barindwi bari buvurirwe hano muri Gereza. Yemeza ko nta mugororwa n’umwe watorotse ndetse ahakana amakuru y’uko hari amasasu yumvikanye muri gereza mu gihe cy’umuriro.
Uyu muriro ngo wafashe amahema atatu abamo abagororwa, ibintu byabo harimo ibiryamirwa, imyambaro, ibikoresho by’isuku n’ibindi byose byahiye muri ayo mahema atatu nk’uko Rwigamba abivuga.
Mu mpera z’umwaka ushize inkongi y’umuriro yibasiye kandi icyari gereza ya Nyarugenge (bitaga 1930), mu bihe byatambutse Gereza za Muhanga na Rubavu nazo zibasiwe n’umuriro nk’uyu.
Mu gihe cy’iminota 25 ishami rya Police ryo guhangana n’umuriro (Fire Bridage) yifashishije za Kizimyamoto eshatu umuriro bari bamaze kuwuzimya neza. Nubwo bari bagikora udukorwa duto duto two kuwuzimya.
Umunyamakuru w’Umuseke uri kuri iyi Gereza yabwiwe n’abazimyaga umuriro ko babonye nta muntu wapfuye muri uyu muriro usibye ibikoresho byangiritse.
Photos & Video © Martin NIYONKURU/UM– USEKE
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW