Kiliziya ngo ntabwo yahindutse ikigo cy’ubucuruzi
Bitewe n’ibikorwa bibyara inyungu Kiliziya Gatulika igenda yongeera hari bamwe bavuga ko yahindutse ikigo cy’ubucuruzi. Mu muhango wo gufungura Kivu Peace View Hotel ya Diyoseze ya Nyundo ku mugoroba wo ku cyumweru, Guverineri w’Iburengerazuba yemeye gufasha kiliziya kumvisha abafite iyo myumvire ko atari yo.
Anaclet Mwumvaneza Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo wafunguye iyi Hotel nshya ya Kiliziya yavuze ko Kiliziya ikora ibi bikorwa igamije gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu, batanga akazi kandi bongera ibikorwa remezo by’igihugu.
Guverineri Alphonse Munyantwari we yashimye Kiliziya ubufatanye mu iterambere ry’igihugu.
Avuga ko ubusanzwe Kiliziya imenyerewe mu by’amashuri, amavuriro n’isanamitima ko ariko ari na byiza kuba iri kujya no mu bikorwa by’ubucuruzi.
Ngo nubwo bamwe babifata nk’aho Kiliziya yahindutse ikigo cy’ubucuruzi, yemeye ko azafasha Kiliziya guhindura iyi myumvire ngo itari yo.
Ati “burya ngo ‘uticaniye ntacanira undi’. Si byiza gutega amaboko ngo ubone uko ufasha abandi. Niyo mpamvu nshimira Kiliziya yatangiye kongera ubushobozi bwayo mu rwego rwo kwigira.”
Kivu Peace View Hotel ya Diyoseze ya Nyundo yuzuye itwaye Miriyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, yiyongereye kuri Hotel 25 zisanzwe zibarirwa mu karere ka Rubavu, gusa mu 2016 eshanu (5) muri zo zatejwe cyamuranara.
Alain K. KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu
1 Comment
ngahore
Comments are closed.