Digiqole ad

Kuri Gereza ya Gasabo abagororwa bigaragambije, batera amabuye hanze

 Kuri Gereza ya Gasabo abagororwa bigaragambije, batera amabuye hanze

Mu muhanda bahateye amabuye menshi

Umuhanda werekeza Kimironko wafunzweho amasaha macye kugira ngo hatagira ukomeretswa n’amabuye yaterwaga n’abagororwa imbere muri Gereza bayohereza hanze, hari mu myigaragambyo bakoreye imbere muri Gereza bagashaka ko bigera hanze. Iyi gereza ya Gasabo yari yibasiwe n’inkongi kuwa gatantu ushize.

Mu muhanda bahateye amabuye menshi
Mu muhanda bahateye amabuye menshi

Muri iki gitondo ahagana saa tatu abagororwa bari muri gereza imbere bateye intugunda, humvikana urusaku hanze, ndetse bohereza amabuye menshi hanze ya gareza. Amabuye yanangije zimwe mu nzu zituriye hano.

Byatumye Police ifunga umuhanda kuva kuri Roind-point y’aherekeza nka Kibagabaga kugera hepfo kwa Mushimire nk’uko umunyamakuru w’Umuseke uriyo abyemeza.

Aravuga ko ubu hari abasirikare, abapolisi benshi bashinzwe gukoma imbere imyigaragambyo kandi bafit eibikoresho byinshi ndetse n’abacungagereza.

Hari amakuru atangwa n’abo hanze ya gereza avuga ko kugira ngo imyigaragambyo ihagarare hakoreshejwe ibyuka biryana mu maso.

Ubuvugizi bw’ikigo gishinzwe imfungwa n’abagororwa bumaze gutangaza ko abagororwa bari hagati ya 100 na 200 aribo bigaragambije bagakora ibi ngo kuko hari ibikoresho badafite (byangirikiye mu nkongi y’umuriro).

Umuturage wegeranye na Gereza amabuye yaguye mu gipangu cye, yabwiye Umuseke ko batangiye mu masaha ya saa tatu, ko hari amabuye yaguye mu rugo rwe nubwo ntawe yakomerekeje. Ngo byamaze iminota nka 40.

Abasirikare, Abapolisi bahosha imyigaragambyo, n’abacungagereza binjiye imbere muri Gereza guhosha no kuvugana n’abigaragambya.

Humvikanaga urusaku rw’abagororwa basa n’abagira icyo basubiza kubyo izo nzego zibamenyesheje.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa nawe yahise agera kuri iyi gereza gukurikirana ibi biri kuhabera.

Umuhanda wafunzwe mu gihe cy'amasaha macye
Umuhanda wafunzwe mu gihe cy’amasaha macye

10h50: Umuhanda wafunguwe, abakozi bakora isuku mu muhanda bari kuvanamo amabuye yatewe.

Hari inzu nk’ebyiri zamenetse ibirahure n’amadirishya y’inzugi.

Imbere muri Gereza hasa n’ahahise haba inama n’abayobozi n’abagororwa.

Dutegereje icyo abari imbere babwira itangazamakuru ritegereje hanze.

Abashinzwe isuku bahise batangira gusukura umuhanda nyuma y’uko imbere humvikanye igisa n’ituze bamaze kubonana n’abayobozi

Abayobozi binjira muri gereza ya Gasabo kuganira n'abagororwa
Abayobozi binjira muri gereza ya Gasabo kuganira n’abagororwa

11h25: CIP Hillary Sengabo umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe abagororwa yavuze ko ubushize ubwo gereza yashyaga hari ibikoresho batanze birimo ibiryamirwa n’ibindi ariko ngo abagororwa bakavuga ko byabaye bicye bagereranyije n’ibyahiye.

Avuga ko bamaze kugenzura basanze abagororwa bigaragambije bari hagati ya 50 na 30, ko ubu ngo bagiye gusuzuma ibibazo byabo barebe ibifite ishingiro, abigaragambije ku mpamvu zidafite ishingiro bahanwe.

Iyi gereza ifungiyemo abantu bagera ku bihumbi bitanu na magana, bityo ngo ntabwo ari abagororwa bose bigaragambije.

CIP Sengabo avuga ko bafatanyije na Police bamaze guhosha iyi myigaragambyo.

Amabuye yavaga muri gereza agwa mu muhanda no kungo ziri hafi
Amabuye yavaga muri gereza agwa mu muhanda no kungo ziri hafi
Yari amabuye menshi uko biboneka, byakozwe mu gihe cy'iminota 40
Yari amabuye menshi uko biboneka, byakozwe mu gihe cy’iminota 40
Inzu zimwe zangijwe n'aya mabuye
Inzu zimwe zangijwe n’aya mabuye
Ku bw'amahirwe nta muntu aya mabuye yakomerekeje mu bakoresha uyu muhanda
Ku bw’amahirwe nta muntu aya mabuye yakomerekeje mu bakoresha uyu muhanda
Abashinzwe isuku baje kuyavanaho imyigaragambyo imaze guhosha
Abashinzwe isuku baje kuyavanaho imyigaragambyo imaze guhosha
CIP Sengabo avuga ko ibibazo by'abigaragambije bigiye kwiga, abadafite ishingiro bagahanwa
CIP Sengabo avuga ko ibibazo by’abigaragambije bigiye kwiga, abadafite ishingiro bagahanwa

Photos © A E Hatangimana/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • euh! ubwo barashaka ko babaha za matola?

    • Wisuzugura nawe ! Bari basanzwe bazifite.

  • Ko byari bikaze ra!

  • Iyo bavuze imfungwa Bamwe bumva Interahamwe zakoze Jenoside!! NYAMARA hari n abakoze ibyaha bisanzwe, nabo babeshyera. MWIRINDE gusonga Imfungwa… N abo ni abantu kandi nawe byakubaho cg bikaba Ku wawe

    • Ntago ari imfungwa ni abagororwa

      • @Fanny, icyaciwe mu mvugo si ukwita abanyururu abafungwa, ahubwo ni ukubita abanyururu nyine, cyangwa kwita gereza uburoko, kandi ari ikigo ngororamuco cyangwa mabuso.

  • Kuva abanyeshuri ba kaminuza bigaragambya banga kwiga mu gifaransa, nibwo hongeye kuba imyigaragambyo yeruye muri iki gihugu, uvanyemo iy’abambuwe na ba rwiyemezamirimo bajya bajya gutura ibibazo byabo ubuyobozi bahagaritse akazi. Jye narababwiye ngo nimukomeza guhiiga abari abayobozi ku ngoma zahise, mukabavana mu mahanga mukabafungira muri gereza zo mu gihugu, amaherezo bazagumura abanyururu bose. Nako abafungwa. Nako abagororwa. Dore aho nibereye. Wirukankana abantu cyera ukabamara ubwoba.

  • Nta muntu wakora ibi bakoze hatari ikibazo yagize, erega nubwo bafunze nabo ni abantu kandi hari ibyangombwa mu buzima baba bagikeneye. Ubafunze rero agomba kumvako babikeneye akagerageza kubibagezaho, erega iriya nzu ntawe udashobora kuyijyamo tujye twitonda kuko ibihe bihora bihinduka iteka. Ejo niwishimira ibibi bikorerwa imfungwa ntibizagutangaze nawe uzisanzeyo nawe bimwe witaga ibyiza bikagukorerwa. Ari abakuru b’ibihugu, ari abategetsi bakomeye, ari abasirikare n’abaporisi bakomeye nta numwe amateka atatweretseko yakwinjirayo.

  • Ahubwo Abayobozi ba Gereza bari banakwiye kumenyesha imiryango y’abafite abafungwa muri Gereza baba barakomerekeye muri irya nkongi y’umuriro. Ese ababa barakomerekeye muri kiriya cyago cy’ishya rya Gereza ni bande?? Amazina yabo ni ayahe???, dore ko kugeza ubu abantu bashatse kumenya ababo bafunze niba nta kibazo bafite ariko kugeza ubu gusura iyo Gereza abagiyeyo kuwa Gatanu 31/03/2017 barabangiye n’abagiyeyo kuwa Gatandatu 01/04/2017 nabo barabangiye. Bityo rero biragoye kumenya niba umuntu wawe uri muri Gereza ari muzima cyangwa yaragize ikibazo kijyanye n’iriya nkongi y’umuririo.

  • Mana ube hafi……

  • bari bahaze

  • hahahahhhh, aha hari itekinika rikazee. aya mabuye koko ubu uwo muyobozi arabona twakemera ko yatewe n’abantu 30-50 gusaaa. nwy ubwo umutuzo wagarutse ni byiza.

Comments are closed.

en_USEnglish