Digiqole ad

Banyarwanda mukwiye icyubahiro no gushimwa – Moussa Faki

 Banyarwanda mukwiye icyubahiro no gushimwa – Moussa Faki

Moussa Faki avuga ko u Rwanda rutangaje aho rwavuye n’aho rugeze

Moussa Faki Mahamat Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe nk’umushyitsi w’imena wari mu muhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 23Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatangaje ko ibyo yabonye n’ibyo yumvaga bitandukanye, kandi ko arebye aho igihugu cyavuye n’aho kiri ubu Abanyarwanda bakwiye icyubahiro.

Moussa Faki Mahamat Perezida wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bwa Africa nawe aha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Moussa Faki Mahamat Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa nawe aha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye aha ku Gisozi

Moussa Faki uheruka gusimbura Mme Dramini Zuma kuri uriya mwanya, yavuze ko ibyo yumvise mbere, ibyo yabonye uyu munsi n’ibyo ubwe yiyumvamo bimukora cyane ku ndiba y’umutima.

Ati “Nimwibaze rero uko abarokotse bameze, uko imfumbyi n’abapfakazi ubu biyumva. Icyo navuga gusa ni uko mabahaye icyubahiro.”

Uyu muyobozi ukomoka muri Tchad yavuze ariko ko ikimutera ibyishimo n’ishema ari imbaraga, agaciro n’ubushake butangaje abanyarwanda bafite bwo guhaguruka aho bari bari.

Ati “U Rwanda rwarongeye ruriyubaka kuri iyi misozi myiza ndetse no ku isi. Banyarwanda mukwiriye icyubahiro no gushimwa, muri ‘abantu’ bashobora kuzuka bavuye mu ivu.”

Moussa Faki yavuze ko ashima cyane imiyoborere ya Perezida Kagame kuko ngo ariyo yatumye u Rwanda rugera aho ruri ubu, imiterere n’imiyoborere ya Perezida Kagame yabigereranyije n’icyuma bita ‘acier’.

Yasabye cyane ko mu bushobozi bwa buri wese Jenoside idakwiye kuzongera kuba ku butaka bwa Africa.

Kandi ati “Aya mateka agomba kwigishwa abana bacu n’abuzukuru bacu kugira ngo twirinde amacakubiri n’irondamoko ryose. Aya mahano agomba kwibukwa hose muri Africa.”

Moussa Faki avuga ko u Rwanda rutangaje aho rwavuye n'aho rugeze
Moussa Faki avuga ko u Rwanda rutangaje aho rwavuye n’aho rugeze
Moussa Faki atanga ubutumwa bwe
Moussa Faki atanga ubutumwa bwe

Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

en_USEnglish