Digiqole ad

Perezida Kagame yahuye n’abayobozi bakuru b’ingabo z’igihugu

 Perezida Kagame yahuye n’abayobozi bakuru b’ingabo z’igihugu

Kuri uyu mugoroba kuri ‘Messe des officiers’ ku Kimihurura Perezida Kagame yahuye n’abasirikare bakuru b’igihugu. Inama nk’izi ziba nibura rimwe cyangwa kenshi mu mwaka. Muri iyi nama Perezida Kagame yashimiye ingabo kurinda ubusugire bw’igihugu n’uruhare rwazo mu mibereho myiza y’abagituye.

Perezida Kagame aramutsa abayobozi bakuru b'ingabo
Perezida Kagame aramutsa abayobozi bakuru b’ingabo ubwo bahuraga kuri uyu mugoroba

Mu nama nk’izi zabayeho ubushize zagarukaga kenshi ku gukomeza ingamba mu kurinda ubusugire bw’igihugu, gukomeza umwihariko, indangagaciro, n’ikinyabupfurwa by’ingabo mu kazi kazo.

Perezida Kagame nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, yabwiye aba bayobozi b’ingabo ko akamaro n’inshingano bifitanye isano n’igihe igihugu kibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ikintu ngo kigomba kwirindwa mu nzira zose zishoboka ko cyazasubira ukundi nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ingabo.

Perezida kandi yasabye aba bayobozi b’ingabo ko ingabo zose z’u Rwanda zikomeza indagagaciro y’ikinyabupfura kuko ngo aricyo cyakomeje kuba inkingi RDF yubakiyeho.

Muri iyi nama aba bayobozi bakuru b’ingabo bunguranye ibitekerezo na Perezida Kagame ku cyarushaho gukorwa ngo ubusugire bw’igihugu bukomeze kurindwa neza ndetse n’uruhare rw’ingabo mu mibereho myiza y’abanyarwanda rwiyongere.

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborerebwo mu 2016 bwakozwe ku buryo abaturage babona imiyoborere na servisi bahabwa n’inzego za Leta buvuga ko abaturage bafitiye ikizere ingabo z’u Rwanda ku gipimo cya 99%.

Bamwe mu basirikare bakuru bari muri iyi nama
Bamwe mu basirikare bakuru bari muri iyi nama
Umugaba mukuru w'ingabo Gen Patrick Nyamvumba aha ikaze Umugaba w'ikirenga w'ingabo
Umugaba mukuru w’ingabo Gen Patrick Nyamvumba aha ikaze Umugaba w’ikirenga w’ingabo
Gen Patrick Nyamvumba
Gen Patrick Nyamvumba
Perezida Kagame aganira n'abasirikare bakuru
Perezida Kagame aganira n’abasirikare bakuru
Ni inama yabaye kuri uyu mugoroba ku Kimihurura
Ni inama yabaye kuri uyu mugoroba ku Kimihurura
Rimwe cyangwa kenshi mu mwaka Perezida Kagame aganira n'abayobozi bakuru b'ingabo
Rimwe cyangwa kenshi mu mwaka Perezida Kagame aganira n’abayobozi bakuru b’ingabo

Photos/flickrPaulKagame

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • kuganira n’umukuru w’iguhugu ntako bisa ,ni umuhanga aatanga inama z’ingirakamaro

  • woooow ibi mbikunda kubi ukuntu umuyobozi wacu President Paul Kagame yegera inzego zose z’igihugu kugirango bungurane Inama , ibi ni ibyo kwishimirwa kugira umuyobozi mwiza nkuyu , Tuzahora dushima Imana

  • inama nkiyi ni ingirakamaro , umuyobozi mwiza yicarana nizindi nzego kugirango barusheho kunoza akazi abkora , guhura n’inzego z’umutekano byo ni akarusho , igihugu kigomba guhora gitenagamaye kandi munama nkizi niho hunguranwa ibitekerezo byiza byicakorwa , dukunda cyane inama za President Paul Kagame

  • Izi ngabo hamwe n’intore izirusha intambwe ndazishimira cyane kuko zadukuye habi aho umwanzi yashakaga kudushyira mu myobo ngo tuzibagirane.

  • inama z’ingirakamaro nkizi ziba zikenewe, nkakunda cyane ukuntu President Paul Kagame yegere abo ayobor ndetse nabo bafatanya kuyobora , ibi bitwereka ko dufite ubuyobozi bwiza kandi budushyigikiye muri byose , inama nkizi zitanga umusaruro unone, turamukunda President wacu , ukwamunani kuradutindiye

  • dukunda President wacu uko yiyoroshya akegera abo ayobora , ibi byerekana ubuyobozi bushyize imbere imibereho myiza, umutekano ndetse n’iterambere ry’umunyarwanda aho riva hose rikagera

  • Inkotanyi iz’amarere ndazemera zazahuye u Rwanda! Iyo zitahaba ubu haba havugwa andi mateka.

  • Hirya y’ibyo itangazamnakuru ritubwiye baganiriye kuki se Mana yanjye? Nibabitubwire vuba ntaratangira kunnya mu mahururu kubera ubwoba. Mbega inkorokoro z’ingabo! Reka nyabangire ingata batansanga kuri runo rubuga.

  • Izi ngaho nizo zongeye gutanga ubuzima nyuma yaho izindi za Habyarimana zari zishinzwe kurinda abaturage zahisemo kubica. Mwarakoze nkotanyi izamarere

  • Ingabo z’igihugu abanyagihugu bose bagomba kuzibonamo! ni byiza ko 99% by’abanyarwanda bazibonamo, ariko nkuko bisanzwe iyo mibare iratekinitswe.

  • Ubumwe buzahore bubaranga kandi mutahiriza umugozi umwe mu kwiyubakira igihugu, gitekanye kandi gikataje mu majyambere. TUBARI INYUMA, MUKOMERE.

Comments are closed.

en_USEnglish