Kicukiro: Inka abagizi ba nabi batemye yapfuye
Inka yatemwe mu ijoro rishyira kuwa kabiri mu rugo rwa Mukurira Ferdinand na Kayitesi basanze yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nk’uko Umuseke wabitangarijwe n’abo muri uru rugo rwo mu mudugudu w’Izuba Akagari ka Nyarurama mu murenge wa Kigarama.
Umuseke wari wasuye uru rugo kuri uyu wa gatatu usanga iyi nka ikiri nzima igerageza no kurisha nyuma y’uko abaganga b’amatungo bari bayidoze.
Abo muri uru rugo bari babwiye Umuseke ko batewe ubwoba n’ibyabaye ku nka yabo, ko ndetse bishoboka ko uwabikoze yagaruka agatema n’umuntu.
Kugeza ubu Police imaze guta muri yombi abantu babiri bakekwaho gutema iyi nka mu gihe iperereza rikomeje.
Mukurira avuga ko inka ye yatakaje amaraso menshi kandi yatemwe ijosi mu buryo bukomeye cyane.
Igikorwa nk’iki abatuye aha bavuga ko bakibona nk’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeye ku babikoreye uyu muryango warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abayivuye kuwa kabiri babwiye Umuseke ko yakubiswe imipanga irindwi mu ijosi.
J.Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
14 Comments
Olalaaaaaaaaaaaaaaaaa
Nyirayo niyihangane kandi bashake uko bamushumbusha. Uyu mugizi wa nabi bazamukurikirane ariko birindako hari nuwabirenganiramo kuko uwabikoze ni umwanzi wa twese abanyarwanda.
Ibintu byo kuvanaho igihano cyo gupha bizatuma abakora nk’ibyo tujya tubiyicira! Mu by’ukuri iyo ni message ivuga iti” Uwampa ubushobozi ngo mbice”. Gutema inka kuriya muri mind yabo ni nko gutema nyirayo.
Ubu ni ubugome bw’indengakamere Imana idutabare ubugome buracyari mubantu
Birababaje cyane!Birashoboka ko iki gikorwa cyaba ari”ingengabitekerezo ya genocide
nkuko kandi cyaba cyava ku nzangano n’amashyari bitoroshye muri iki gihe!
JYUVUGA IBYUZI KUKO WASANGA,,, IBINTU BYOSE NGO INGENGA BITEKEREZO
KUKO NTUZI UWAYITEMYE
WENDA NINUWATSITSE KWICUMU WAYITEMYE
GUSA UWARIWE WESE POLISI IMISHAKISHE AHANWE
Uyu muryango niwihangane ariko inzego zibishinwe zikore akazi kazo kugirango abakoze ikigikorwa kigayitse babashe gufatwa bahanwe binabere isomo undi wese washaka gukora ibikorwa nk’ibi ngibi. Gusa uyu muryango ukeneye gushumbushwa ukongera ugatunga mugihe hagikurikiranwa abakoze ariya mahano
Iyi nkuru irababaje cyane, Police ikore iperereza ryimbitse itahure ababikoze kuko ibi birenze ubwenge.Iri ni iterabwoba, uwo bizahama azerekanwe kandi ahanwe by’intangarugero
ayiweeeeeeeee.
UBU SE INKA YARI IBAGIZE GUTE
NIZERE KO BABAFASHE
NIBA BATARABAFATA NYIRINKA AZAJYE MURI TANZANIYA
ASHAKE UMUGANGA KABUHARIWE
MAZE BABYISHYURE
Ariko se ubugome buri mu bantu buzarangira ryari koko, nukuri ibi bintu birababaje pe kandi hagomba gushakwa igisubizo cyabyo mumaguru mashya.
Ese nabonta nte contact zuriya muntu watemewe inka.
Number yange ni: +231770319183
Ibi birababaje cyane.Ni ugukomeretsa inkovu
Sha iyinkayazanye ikibazogikomeye mubanyarwanda KBS nimubyitwaremo neza dore mwageze muchunamo imitimayabenshi irikanga abakozibi batazanesha
Imana igera imitima Niyo yakiza uyu muntu wishes iyinka naho ubundi numugome kuko uwamubaza icyo yajijije inka sinzi Niba yakibona
Comments are closed.