Mu mwaka wa mbere wa Manda ya 3 twatoye amategeko 60- Dep Mukabalisa
Mu kiganiro Umuvugizi w’Inteko ishinga amategeko , Umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu mu rwego rwo kubagaragariza ibyagezweho nyuma y’umwaka umwe manda ya gatatu itangiye, yavuze ko hatowe amategeko 60 andi 41 akaba yaramaze gutangazwa mu igazeti ya Leta. Iki kiganiro cyabereye mu Ngoro y’inteko ishinga amategeko ku Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.
Muri rusange abadepite bagaragaje inshingano zabo, bagaragaza ibyagezweho n’icyatumwe bimwe mu byo bifuzaga kugeraho batabigeraho.
Uwimanimpaye Jean d’Arc umuyobozi wungirije w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, akaba anashinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma yabwiye abanyamakuru ko gahunda bari barihaye mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite zagezweho ku rwego rwa 95 ku ijana.
Ati: “ Muri gahunda y’igihugu cyacu twiyemeje gukorera ku mihigo niyo mpamvu natwe twagize ibyo twiyemeza gukora kandi intego twari twihaye twazigezeho ku kigero gishimishije.”
Yongeyeho ko ibitaragezweho mu rwego rw’amategeko byatewe no kuba hari umushinga w’itegeko ushobora kugera muri Komisiyo igasanga ufite ibibazo hakabanza kubaho gukemura ibyo bibazo mbere y’uko abadepite bawigaho bakawemeza cyangwa bakawanga.
Abanyamakuru babajije icyo Inteko nshinga amategeko, umutwe w’Abadepite wakoze ku bibazo byagaragaye birimo inguzanyo zihabwa abanyeshuli ba Kaminuza mu byiciro by’ubudehe bitari bisobanutse bikaza gusubirwamo, inkongi z’umuriro zagaragaye hirya no hino mu gihugu mu gihe cyashize na n’ubu zikaba zigikomeje, kwimura abantu hagamijwe inyungu rusange ntibahabwe ingurane zihwanye n’imitungo yabo, kuba Abanyarwanda bakivuga ko baheruka kubona Abadepite babatora, n’ibindi bitandukanye.
Abadepite basubije abanyamakuru ko kuba ibi bibazo bikunze kugaragara atari uko Inteko nshinga amategeko iba yabyirengagije ahubwo ko baba babiganiriye n’izindi nzego zibishinzwe maze nazo zikagira ibyo zemara gukora kugira ngo ikibazo gikemuke.
Bavuze kandi ko kubirebana n’inkongi z’umuriro, Inteko nshinga amategeko imitwe yombi yaganiriye na Guverinoma yemera ko igiye gushaka umuti w’icyo kibazo mu buryo burambye.
Aha basobanuye ko ubundi Inteko itivaga mu kazi kareba izindi nzego ahubwo ko itegereza ikareba niba abo bireba byarabananiye mbere yo kugira icyo ibafasha cyangwa ikora kihariye.
Ku kibazo cy’uko hari abavuga ko abadepite bategera abaturage, abanyamakuru babwiwe ko byaterwaga no kuba kuva nyuma ya Jenoside hari amategeko menshi yagombaga kuvugururwa bigatuma Abadepite batabasha kubona umwanya munini wo kumanuka mu giturage ariko ubu ngo byarahindutse.
Ku bijyanye no kwimura abantu ku nyungu rusange, abanyamakuru babwiwe ko hari gahunda iri gishyirwaho ku buryo hazajya hatangwa indishyi ku mutungo w’umuntu wimuwe ingana na 5% by’umutungo yari afite, kandi uwimuwe agahabwa ingurane hashingiwe ku gaciro k’uko ibintu bihagaze ku isoko muri icyo gihe yimuriwemo.
Umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa yaboneyeho gusaba abanyamakuru kubwira Abanyarwanda bose ko Inteko nshinga amategeko iba ikeneye ibitekerezo byabo kugira ngo amategeko atorwa anozwe neza abaturage babigizemo uruhare kuko aribo akorerwa.
Iyi manda yatangiye ku italiki ya 4, Ukwakira, 2013 ubu ikaba imaze umwaka umwe.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
2 Comments
igihe bamazeho ni gito kandi bakomezo byinshi bityo tubitezeho byinshi mu gihe kindi kinini gisigaye
Ibi uvuga ndabyumva ariko FPR ifashe ubuyobozi bw’igihugu hashize imyaka 20. Twari dukwiye kujya hejuru ya Genocide (ariko tutayibagiwe cg ngo tuyiteshe agaciro) hanyuma tugakora ibiteza abanyarwanda bose imbere. Nawe reba umwana wavutse muri 94, mu kwezi kwa 10. uwo mwana ubu aafite imyk 20. Mu mategeko ndetse no mu buzima busanzwe bivuga uwo muntu ari umugabo cyangwa umugore. Mu cyongereza niho bivugitse neza (a man or a woman) kuko mu kinyarwanda iyo ubwiye umuntu ngo ni umugore hari abavuga ngo uramutse kera ngo byashakaga kuvuga “Indaya, Kabwera, Inyaga” ariko njye nashakaga kuvuga ko umuntu ugejeje ku myaka 20 aba akuze ashobora kwibeshaho, gushinga urugo.
None se uwo muntu wavutse Genocide, byagombye kuvuga ko atigeze ayimenya gusa arayibwirwa nk’uko nanjye ntigeze mbona “Revolution yo muri 59, Kamarampaka, Independence”. Narabibwiwe, ndabyiga mu mashuri, ari nayo mpamvu ntigeze ngira mu mutima wanjye urwango hagati y’amoko y’abanyarwanda.
Ndi umuhutu, umugore wanjye ni umututsikazi (ibi mvuga ni ukuri) kandi twarongoranye amezi make mbere gato yaza 90. Ubu turacyari kumwe kandi Imana nidufasha tuzasazana. Twabyaranye abana 6 kandi twese turumvikana kandi abana bacu bazi amoko y’ababyeyi babo. None se ko nigishijwe ibya Revolution yo muri 59, Kamarampaka.
Nkuko nabivuze mu nyandiko ibanza igihe nakuraga Amahoro n’Ubumwe byari inkingi y’Amajyambere, Ubwumvikane, kujya hejuru y’ibitekerezo bi. Nk’uko nabivuze no mu Rwanda barahari. None se dukomeze tube Injiji twumve ko abo bana ubu bafite imywaka kuva kuri 20 kujya hasi bose niba bari muri mu mashyamba cyangwa mu buhungiro henshi kuri iyi bose ni Abageocidaire kuko bitwa ba Kanyarwanda? Yewe ubanza data yaranyise izina atazi icyo rizasobanura mu myaka yakurikiye amaze kumbyara. Ariko yarakoze kuko byibuze bituma numva agaciro k’aho mbyarwa.
Comments are closed.