Digiqole ad

U Rwanda ruzakomeza gufatanya n’amahanga mu kuzamura ICT- President Kagame

Mu muhango wo gusoza ibiganiro byaberaga muri Serena Hotel muri Gahunda yiswe Smart Rwanda Days 2014, President Kagame yabwiye abatibiriye iyi nama imaze iminsi itatu ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukorana n’amahanga mu rwego rwo kuzamura ishoramari mu ikoranabuhanga  kandi  asaba inzego zitandukanye  gukorera hamwe mu rwego rwo guha amahirwe angana ku baturage bose kugira ngo bungukirwe naryo.

Perezida Paul Kagame yishimiye ko umwana muto avuga byinshi yagezeho muri ICT
Perezida Paul Kagame yishimiye ko umwana muto avuga byinshi yagezeho muri ICT

Iyi nama yitabiriwe n’impuguke mu ikoranabuhanga, abashoramari, abanyapolitike, abashakashatsi n’abanyeshuri muri ICT yari igamije kuganira ku cyakorwa kugira ngo ibihugu by’Africa byongere imikoranire mu kwagura urwego rw’ikoranabuhanga hagamijwe iterambere rirambye.

President Kagame yabwiye abari bitabiriye ibi biganiro ko Africa n’u Rwanda by’umwihariko bigomba gushora imari mu bikorwa by’ikoranabuhanga hatitawe gusa ku gishoro gito ndetse n’ikiguzi gito ahubwo hakarebwa no ku kamaro bizagirira abazabikoresha.

Yagize ati: “Kwita gusa ku biciro byoroheje by’ikoranabuhanga ariko ukirengagiza akamaro byazagirira abaturage byaba atari ugushyira mu gaciro. Icy’ingenzi ni ukumenya akamaro kabyo aho kwita gusa ku giciro kiri hasi.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko nubwo u Rwanda rwageze kuri byinshi mu ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga, ariko ko ubufatanye n’ibindi bihugu by’Africa aribwo buzatuma haboneka inyungu zirambye ku Banyafrica muri rusange ndetse no ku Banyarwanda by’umwihariko.

Dr Hamadoun Touré uyobora Umuryango mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga ITU, yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe nziza mu korohereza ishoramari mu ikoranabuhanga.

Yongeyeho ko  kugira ngo Africa izagere ku ntego zayo mu ikoranabuhanga, bisaba ko abanyafrica aribo bikorera gahunda z’ikoranabuhanga, bakorohereza abandi kuzigeraho no kuzikoresha kandi bagasangiza abandi amakuru.

Yagize ati: “Ubu nibwo tuzavuga ko twanesheje ubukene ni dukora mu nyungu zacu nk’abanyafrica

Umwe mu babajije ibibazo ni umwana w’imyaka 11 wiga mu wa Gatandatu mu mashuri abanza, witwa Kirezi Ketsiya. Uyu mwana uvuga ko yakoze programe za mudasobwa nyinshi yasabye Umukuru w’igihugu ko nibatsinda ibizamini bakajya mu mashuri yisumbuye, bazasanga izindi mudasobwa zirushijeho kuba nziza kandi zikora neza.

President Kagame yamwijeje ko ibyo asabye bizakorwa kandi ibyiza azabisanga imbere kandi amushimira intambwe yagezeho nubwo akiri muto.

Abitabiriye iyi nama bashimiye urwego ishoramari mu ikoranabuhanga mu Rwanda rigezeho, bashimangira ko amahanga agomba kwigira byinshi ku Rwanda mu rwego rwo kuzamura ikoranabuhanga muri Africa.

Perezida Paul Kagame yirebera ubuhanga abana bagezeho
Perezida Paul Kagame yirebera ubuhanga abana bagezeho
Ku myaka 11, azi gukora programming muri mudasobwa
Ku myaka 11, azi gukora programming muri mudasobwa
Perezida Paul Kagame aganira na Dr Hamadoun Toure n'abandi banyacyubahiro
Perezida Paul Kagame aganira na Dr Hamadoun Toure n’abandi banyacyubahiro
Musoni James Minisitiri w'Ubucukuzi n'Umutungo kamere
Musoni James Minisitiri ushinzwe guteza imbere ibikorwa remezo 
Uwo mugore yavuye mu gihugu cya Gabon
Uwo mugore yavuye mu gihugu cya Gabon
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana wa MYICT akurikiwe n'uwo muri S.Sudan n'abandi banyacyubahiro
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana wa MYICT akurikiwe n’uwo muri S.Sudan n’abandi banyacyubahiro
Minisitiri wa ICT muri Kenya
Minisitiri wa ICT muri Kenya
Abanyacyubahiro banyuranye bitabiriye ibiganiro
Abanyacyubahiro banyuranye bitabiriye ibiganiro

Amafoto/HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ikoranabuhanga ni ingenzi kandi ryagiye rifasha ibihugu byinshi mu iterambere ryabyo, ubwo rero sitwe twasigara inyuma

  • u Rwanda rumaze kuba ingarugero mu ikoranabuhanga kuburyo dusigaye turi mu bihugu bya mbere muri afurika

Comments are closed.

en_USEnglish