*Leta y’u Rwanda yize kurinda nyuma yo kwibwa *Abavoka b’Abanyarwanda boherejwe kuburanira mu Rwanda ntibagomba kubyitwa ngo bahende Leta *Urugaga rw’Abavoka rurimo abasaga 1000 ntihazabura abunganira Uwinkindi Nyuma y’igihe hari ubwumvikane buke hagati ya Leta n’abamwe mu bunganira Abanyarwanda baregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko boherejwe kuburanira mu Rwanda n’ibihugu cyangwa Urukiko […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 02 Mutarama 2015, ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere ku mirimo ifitiye igihugu akamaro RURA cyatangaje ko kubera igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Petrol ku Isi no mu Rwanda ibiciro by’ingendo mu gihugu byagabanyijweho ifaranga rimwe kuri kilometero imwe. Major Patrick Nyirishema umuyobozi mukuru wa RURA yatangaje ko ubusanzwe igiciro […]Irambuye
Iyi tariki ya 02 Mutarama 2015 yari ntarengwa ku mutwe wa FDLR ngo ube washyize intwaro hasi, yarinze igera inzego zose zirebwa n’ikibazo cy’uyu mutwe zikinginga ngo ushyire intwaro hasi. Kugeza ubu abagera kuri 400 nibo bamaze kubikora mu barwanyi babarirwa hagati ya 1500 na 3000. Kuzibambura ariko ngo bishobora kudahita bikorwa bigategereza indi nama […]Irambuye
Mu ijambo President wa Repubulika Paul Kagame yaraye agejeje ku Banyarwanda abifuriza umwaka mushya yabibukije ko icya mbere bagomba gukora ari kongeera imbaraga mu byo bakora bagamije kwiteza imbere kuko ubu u Rwanda rufite amahirwe yo kugera kubyo rwifuza kurusha uko byahoze mbere. Umukuru w’igihugu yavuze ko aya mahirwe u Rwanda rufite agomba gukoreshwa neza […]Irambuye
Abana babiri bo mu ishuri ry’incuke babujijwe kujya mu ishuri rya Howard Yocum Elementary School riri muri Leta ya New Jersey muri America kuko baherutse kuva mu Rwanda. Ababyeyi barerera aha ngo batinye ko aba bana b’abanyarwanda bashobora kuba bafite Ebola bakaba bayanduza bagenzi babo bigana. Ebola nyamara iri mu birometero birenga 4 000 uvuye mu […]Irambuye
Kigali, 20 Ukwakira 2014 – Akanama k’abadepite gashinzwe gukurikiranwa imikoresherezwe y’umutungo wa Leta kakiriye Akarere ka Gatsibo ngo kisobanure ku makosa y’imicungire mibi yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, aka karere kabaye aka nyuma mu mihigo umuyobozi wako Ruboneza Ambroise yavuze ko bazize abakozi babi mu icungamari banatukanaga mu nama Njyanama. Avuga ariko ko ubu […]Irambuye
Kigali, 20 Ukwakira 2014 – Mu nama nyunguranabitekerezo ku byavuye mu kwezi kw’imiyoborere kwatangiye kuwa 22/09/2014 kukaba kugiye gusozwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yavuze ko iby’imyumvire y’abayobozi badaha umwanya abaturage ngo bavuge ibitekerezo n’ibibazo byabo biri kugenda bihinduka. Yibukije abaturage ko nabo bagomba kumenya ko bafite uruhare runini mu kwikemurira ibibazo byabo. Muri rusange […]Irambuye
Ubwo hatangazwaga imyanzuro yafatiwe ikinyamakuru Rushyashya ku bw’inkuru itujuje ubunyamwuga cyanditse ku uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi ndetse kikanashyiramo na Senateri Uwimana Consolee ko baba bakorana na FDLR, kuri uyu wa mbere abayobora urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC), bagaye iki kinyamakuru n’ibindi bitubahiriza amahame y’itangazamakuru. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku isaha […]Irambuye
.Ibiyobyabwenge sibyo bifasha umuntu yakwiye gufashwa n’abantu .Kubireka huti huti bishobora kukugiraho ingaruka .Nubwo benshi baziganiriraho ntibaganira bizima Impuguke mu buzima bwo mu mutwe Dr Nasson Munyandamutsa avuga ko nta kiyobyebwenge cyoroheje, ko inzoga nayo ari ikiyobyabwenge abantu batazi ubukana bwacyo bityo kidakwiye gusigwa amavuta. Ibi yabivuze mu kiganiro yahaye urubyiruko rukorana n’umuryango Never Again […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ukwakira 2014, muri gare ya Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, Umupolisi yarashe umusore witwa Niyomugabo Vedaste uzwi ku izina rya Nyinya wari ukiri ingaragu ahita apfa, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yemeje aya makuru mu kiganiro kirambuye yahaye Umuseke. Umwe mu bacururiza Nyabugogo wari […]Irambuye