Digiqole ad

Imbere ya 'PAC', ‘Mayor’ wa Gatsibo yavuze ko bazize abakozi babi batukana

Kigali, 20 Ukwakira 2014 – Akanama k’abadepite gashinzwe gukurikiranwa imikoresherezwe y’umutungo wa Leta kakiriye Akarere ka Gatsibo ngo kisobanure ku makosa y’imicungire mibi yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, aka karere kabaye aka nyuma mu mihigo umuyobozi wako Ruboneza Ambroise yavuze ko bazize abakozi babi mu icungamari banatukanaga mu nama Njyanama.

Uyu munsi, umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo imbere y'Akanama gashinzwe kugenzura imikoreshereze y'umutungo wa Leta yitakanye abandi bayobozi bakoranaga
Uyu munsi, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo imbere y’Akanama gashinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta yitakanye abandi bayobozi bakoranaga

Avuga ariko ko ubu yabirukanye abandi barijyana, ndetse ubu Ambroise Ruboneza aterwa ishema n’urwego aka karere kariho.

Akanama k’abadepite kagejeje ku bayobozi b’aka karere amwe mu makosa akomeye yagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta  mu mwaka wa 2013. Abayobozi b’aka karere bavuga ko umucungamari (DAF) wari warabazonze anabatuka  yaje gusezererwa.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta muri aka karere harimo kuba Gatsibo yarakoresheje ingengo y’Imari irenga iyo Njyanama yari yemeje.

Bakoresheje angana na Miliyari 10 kandi inama Njyanama y’Akarere yari yemeje ko bazakoresha asaga Miliyari 9 hakibazwa aho andi yakoreshejwe yavuye.

Imyenda ya Miliyoni 89 idafite aho yanditse, gusohora amafaranga nta mpapuro zuzuye, kutubahiriza amasezeranyo Akarere kaba karagiranye naba Rwiyemezamirimo, gutinda kwishyura abaturage muri VUP, Amande ya Miliyoni 24 baciwe na RSSB…

Ibindi bibazo birimo kwiha ububasha byo gukosora ibitabo by’ibaruramari nta mpapuro,gutinda kuvana amafaranga kuri Konti n’ibindi.

Nkuko byagaragajwe n’uhagarariye Njyanama ndetse n’Umuyobozi w’Akarere Ambroise Ruboneza bavuga ko bagiye bagira ikibazo gikomeye cy’abakozi bakoraga nk’abacanshuro, barema udutsiko bakanahisha za Facture. Ibi byose ngo byashoraga akarere mu gihombo n’amanota mabi mu buyobozi bwako.

Ambroise Ruboneza yasabwe ibisobanuro, maze avuga ko bahuye n’ikibazo gikomeye mu rwego rw’abakozi kandi bafite imyanya ifata ibyemezo nka DAF na Comptable  aho babananizaga.

Ruboneza yongeyeho ko bari bafite imikorere idahwitse y’abacungamari ariyo yateje ibibazo byose aka karere kahuye nabyo.

Rukundo William Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere nawe yunze mu rya Ruboneza  avuga ko ibyagiye bidakosoka ari ibyo mu icungamari, aho uyu wari ushinzwe icungamari ngo mu nama yabatukaga imbonankubone bityo uwo mwaka bagiye mu kibazo cyo guhangana kugeza aho byaje kugaragara.

Ati “Twagize DAF (Ushinzwe Imari ) aho kugirango akore yatunanizaga  akarema udutsiko tudakora mbese bisa naho akora nk’umucanshuro, baduhaga Raporo zidasobanutse batugaragariza ko ibibazo byakemutse maze umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta  yaza agasangamo amakosa.”

Umuyobozi wa Njyanama y'Akarere imbere y'Abagize PAC yavuze ko uwari DAF yatukanaga mu nama
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere imbere y’Abagize PAC yavuze ko uwari DAF yari afite amakosa kandi yatukanaga mu nama

Aha akanama k’Abadepite kagaragaje kutanyurwa n’ibi bisobanuro byo kwegeka amakosa ku bandi bakozi.

Aba badepite babwiye umuyobozi w’Akarere ko ariwe muyobozi uba ugomba gufata icyemezo ibintu bitaragera aho Leta igwa mu bihombo.

Ambroise Ruboneza ariko we avuga ko atari kuza ngo ahite yirukana abakozi kuko ngo byari kumushora mu nkiko.

Ati“Hari inzira zo kwirukana umukozi no kumufatira ibyemezo, agakosa kose ntiwakwirukana umukozi nanone yaturega tukajya mu byaha”.

Meya avuga ko muri Raporo y’ubutaha ibibazo 90% bizaba byakemutse kuko ngo ubu abo bakozi bagandishaga abandi Akarere kagize Imana baragenda ubu ngo abahari ni abazi akazi.

Ati “Ubu ibikorwa bikorerwa abaturage byagiye ku murongo “we are Proud of This” ubu  ibibazo by’abakozi byaratunganye nubwo twamaze igihe duhanganye n’abatunanizaga bari bafite imyanya ikomeye.”

Abadepite bibajije impamvu uwo DAF, Komite nyobozi y’Akarere yamutinye, bavuga ko nk’abantu baba bahagarariye Leta mu karere babaga bakwiye gufata icyemezo aho gutinya inkiko.

Ubwo aka karere kabaga akanyuma mu mihigo, Perezida Kagame yavuze ko hagomba kugira igikorwa ku turere dusa n’aho twahisemo kwiturira mu myanya ya nyuma. Icyo gihe umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yatangaje ko umwanya bahawe atari wo bari bakwiye kuko ngo hari ibyo abagenzura batarebye.

Ibisobanuro bya 'Mayor' n'umuyobozi wa Njyanama muri Gatsibo ntabwo byanyuze abagize PAC
Ibisobanuro bya ‘Mayor’ n’umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Gatsibo ntabwo byanyuze abagize PAC,gusa bijeje ko ubu ibintu bihagaze neza muri Gatsibo

 

Photos/E BIRORI/UM– USEKE

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Mayor wa gatsibo azabazwe ukuntu yadindije iterambere ryakarere abuza kubakwa kwamashuri y’imyuga harimo rwiyemezamirimo w’umudamu yabujije amahwemo mu karere.

    uretse na PAC n’Imana izabimubaza kandi ndahamya ko nta gisubizo afite azavuga.

  • Gutukana mu kazi ni icyaha gihanishwa kwirukanwa ku mukozi ntanteguza. Usibye ni byo n’andi mategeko aragihana nkanswe nonehoumukozi usuzugura akanatuka abamukuriye? Aha rwose ubuyobozi bwararegeje cyane. Ubu nyine harimo intege nke muri nyobozi ya MANAGEMENT.

    • Ese uyu niwe ujyutukana ngo abantu nibigarasha, amasazi, etc. bakoze neza rwose kumwirukana, bakamorezaho.

  • Nyamara Gatsibo ukurikije aho iherereye Geographiquement yaragerageje kurusha GASABO.Meya wa Gasabo we se azitaba PAC ryali?Nibahindure imkorere rwose.Bafate icyitegererezo kuri Nyakubawa President wa Republic

  • Aha gatsibo bamwe mubahavuka barahahunze kubera ibyaho,muyireke abo bagize pac babwire mayor ko agomba kuva muri biro yakarere akagera mumidugudu yose kuko bageze hasi gatsibo yaza muri mwe!ese babona nyakubahwa atadukunda?bo bakunze abo bayobora bakareka kwikunda.

    • Niba abatanga amanota batameze nka Mayor na bagenzi bibera kuri kaburimbo gusa, mu bugenzuzi butaha bazagere mu mirenge y’ibyaro nka Gasange, kageyo Murambi na Muhura. Abakunda igihugu twarabamenye di!!!!!!!!!!!!!!!

      Kwisobanura byo murabizi

  • meya yisobanuye neza cyane ahasigaye ni ukuha umwanya agakosorra ibi yavuze maze akarere ke kakaza mu myanya myiza ubutaha

  • Mayor, executive bareke amatakirangoyi! Ngo DAF mubi, utukana, ukora rapport zipfuye,…. Nonese executive ashinzwe iki niba asinya reports atagenzuye? Internal auditor akora iki? Ngo umukozi aratukana bagatinya kumwirukana? Bivuze ko m’uzica umuntu bazamutinya? Ese igenzura ry’imihigo rireba daf gusa ko naho ari aba nyuma? Uyu mayor simuzi, nta service ndamwaka ngo ayinyime cg ayimpe nabi ariko amagambo ye anyereka ko ikibazo ariwe udashoboye

  • None se amakosa yose ko muyashyize kuri Bagire ubutaha am=ndi makosa muzayashyira kuri nde? Mayor reka nkubwire ibanga rya Gatsibo. Ni ugusenga ukava mu magambo ndabizi abanya Gatsibo nibyo biberamo. First akazi ushaka kugutesha umwanya umwigizeyo.

    Uzabanze umenye icyasenye akarere ku gihe cya Murego Vianney ni ukwirirwa mu matiku kandi mu myaka 2 yabanje Akarere kari mu turere twakoraga neza kazaga mu myanya ya mbere kandi Murego ni umugabo w’umuhanga pe.

    Ariko amagambo y’abanya Gatsibo yatumye bacikamo ibice nyuma karasenyuka. None rero Nyakubahwa Ambroise ndakuzi kandi naraje umpa service nziza ndanyurwa kandi Imana izakugende imbere.

    Gerageza wikorere abo basore bashaka guhangana batuka ababagana ni bave mu nzira maze Gatsibo yongere itere imbere.

  • Indashyikirwa za Gatsibo mugerageze kujya murangiza utwo tubazo muri management meeting

  • Nyakubahwa moyor wa GATSIBO,mudufungurire amazi mumurenge wa NGARAMA,akagali ka KIGASHA amaze igihe tutavoma kandi robine zihari,kandi mwisubireho dukeneye iterambere rwose murwanye n’abajura kandi biba imyaka,n’inka z’abaturage mukicecekera ntimukurikirane,ibibyose n’ibyo bidusubiza inyuma.

  • Murekere aho kubeshyera Bagire Emmanuel, Mayor aratubeshye n’ikimenyimenyi nubutaha bizagenda gutyo nzaba ndeba uwo muzabeshyera ahubwo muzinyuramo ubwanyu.
    Mayor is not cooperative at all

  • murakoze
    najye nkomoka mu karere ka Gatsibo ariko tuvugishe ukuri
    ikibazo cya gatsibo ntago ari DAF ahubwo gatsibo abayobozi bayo bamwe
    bameze nkabayoboye impumyi ntamuturajye ukoma cg ngo avuge ibibangamye njywe nashoboye gutemberera ahantu hatandukanye mugihugu ariko gatsibo we!!!!
    iyaba imigambi y’Umukuru W’Igihugu abayobozi bayunvaga kimwe nibura abaturage bagezwaho byishi kdi byiza ariko nyine gahunda niyo kwikunda no kwigwizaho imitungo Ndasaba Moyor ko yazamuka akagera no mubyaro akava kumuhanda ndasaba abanyamakuru nibura bazakore urugendo bagere ahahoze hitwa mu murenge wagikoma kwisoko muzarebe ukuntu abaturage baho bakanzwe ntamazi ntamuyobozo ubageraho mbega birababaje aho umuturage akora 7kms akajya gukora umuganda Rugarama namwe mwibaze kdi harabantu bahatuye

  • Mayor niwe kibazo cya Gatsibo nibaduhe Paul Jules Ndamage twese imihigo kuko Bagire uwo bitwaza ahubwo yari yarabatambamiye ngo be kurya umutungo wa rubanda none babonye icyo kwireguza, ibyo rwose njyewe ndabigaye nta mpamvu yo kuvuga ngo DAF niwe wadindije ibintu, gute se?/ niwe ufata icyemezo se?/ ninde budget manager wa karere se?? ibi rwose si urwitwazo, umujyi utagira agahanda ka mabuye nibura se kandi imihigo ihora ivuga imihanda, abana bavanywe mu mashuri aribo bamunzwe na ruswa bashaka indonke kugirango abana bashyirwe mu byiciro bidakwiye… Gatsibo iratabarizwa cyane

  • MURAKOZE CYANE ABATANZE IBITEKEREZO ARIKO NDIMO KWIBAZA KURI DAF WA KARERE ESE NIWE UYOBORA AKARERE WENYINE KUBURYO ABUZA ITERAMBERE NIGIHOMBO KUMUTUNGO WA LETA NONESE KONUMVISE BAFITIYE UMWENDA RSSB UNGANA NA MILIYONI 24 KANDI DAF YARAMAZE IGIHE GITO MUKAZI AYO MANDEYAGIYE KUGERAHO HARABUZE IKI? ESE WABA UMUYOBOZI UKABWIRA DAF NGO NIYISHYURE 24MILLION ATAKWEREKA ICYATUMYE ATISHYURWA KURICYOGIHE . IKINDI DAF UWO UTUKANA KOMPERUKA ARUMUKRISTO YARABIRETSE Cg yemweeeeeeeeeeeee GATSIBO IMEZE NABI MAYOR AYOBONZA IGITUGU AHUBWO KUKO NTAKUNTU WAFATA UMUKOZI WA LETA GUMWIRUKANE NTA NI BARUWA IM– USEZERERA AKAGEREKAHO NOGUFUNGWA ESE YARIYAMUFUNZE UKI NIBA HARUMUTUNGO WANYEREJWE KUKI BATAMUGUMIJIJEMO. MURAKOZE

Comments are closed.

en_USEnglish