Digiqole ad

Inzoga ni Ikiyobyabwenge cyemewe n’amategeko – Dr Nasson

.Ibiyobyabwenge sibyo bifasha umuntu yakwiye gufashwa n’abantu

.Kubireka huti huti bishobora kukugiraho ingaruka

.Nubwo benshi  baziganiriraho ntibaganira bizima

Impuguke mu buzima bwo mu mutwe Dr Nasson Munyandamutsa avuga ko nta kiyobyebwenge cyoroheje, ko inzoga nayo ari ikiyobyabwenge abantu batazi ubukana bwacyo bityo kidakwiye gusigwa amavuta. Ibi yabivuze mu kiganiro yahaye urubyiruko rukorana n’umuryango Never Again  mu mpera z’iki cyumweru ubwo yabakanguriraga kwirinda ibibangiriza ibitekerezo.

Dr Naason Munyandamutsa avuga ko nta wunywa ikiyobyabwenge ngo kireke kumusigira ibimenyetso
Dr Naason Munyandamutsa avuga ko nta wunywa ikiyobyabwenge ngo kireke kumusigira ibimenyetso

Avuga ko iyo wongereye ‘byeri’ unywa ukazigira nyinshi, ukwarwana uhanwa n’amategeko akavuga ko ikiyobyabwenge kiba kigeze aho gihanwa n’amategeko.

Dr Munyandamutsa avuga ko gutandukanya ibiyobyabwenge byaba urumogi, inzoga ngo ni uko zemewe ataribyo ahubwo ari ukwibeshya kuko byose ari bibi kandi byangiza ubwenge n’umubiri w’umuntu.

Nubwo imibare ivuguruzanya, aho umubare w’abantu bakoresha ibiyobyabwenge bihanwa n’amategeko (Miliyoni 200) ku isi ariko abanywa inzoga bo ni benshi cyane kandi zabujije kugira icyo bageraho .

Nk’umuganga, we ngo ntareba izina ry’ikiyobyabwenge ahubwo areba ingaruka bigira k’ubifata kubera impamvu ubwo rero iyo mpamvu iyo ayimenye amenya icyanzu yanyuramo ngo afashe ubinywa.

Ngo mu bihugu byateye imbere niho kunywa inzoga bikabije cyane aho usanga umuntu ashobora kugeza kuri Litiro esheshatu ku munsi ariko mu bihugu bitaratera imbere abanywa inzoga babarirwa muri litito 5 ku munsi.

Ngo hari n’abakozi  baba ari beza iyo batanyweye inzoga ariko yaba yanyweye ugasanga akazi kamunaniye  bityo ikaba yabuza umuntu kugira umurimo akora kandi awushoboye.

Inzoga nyinshi nazo zigira ingaruka zikomeye ndetse nubwo hari abazifashisha mu kuganira buriya ngo abo zasaritse ntibaganira ibintu bifatika.

Abashakanye n’abakundana ngo barimo benshi bazifashisha mu gutera akabariro ariko bidateye kabiri bigeraho bikabananira ingo zigasenyuka.

Ibiyobyabwenge birabeshya           

Nk’uko Dr Nasson Munayndamutsa akomeza abivuga ngo hari ibiyobyabwenge bibeshya ko biguhaye imbaraga, ibikubeshya ko bitanga ibyishimo, ibiyobyabwenge bigufasha kubona ibindi bintu bitandukanye n’ibikuzengurutse ukabifata bitewe n’icyo ugendereye. Ibi byose ngo ni ibinyoma ibi bintu bikubeshya mu gihe cy’akanya gato.

Umuntu atangira abishakamo inyungu ariko umubiri ukageraho ukabigusaba kandi ukabigusaba buri kanya ukananirwa kubyikuramo niyo mu mutwe waba uziko ibyo ukora ataribyo. Umutnu akaba imbata atyo.

Ikindi ngo umubiri ugera ukabyakira kuburyo umuntu ashobora kunywa litiro 10 z’inzoga abantu bagatangara. Ariko bikagenda bisenya umubiri aho ugenda utakaza ubushobozi bwo kwifatira icyemezo byakubujije amahoro.

Kubireka nabi bishobora no kumwica.

Nanone ngo umuntu ntagomba kubireka ahutiyeho ahubwo hari uburyo aherekezwa mu kugenda abivaho kuko kubivaho huti huti ushobora kugira ibibazo nko kurwara, gususumira, kubira ibyuya  n’ibindi. Aha ngo aba akeneye ibibisimbura mu mubiri ku buryo kubireka nabi bishobora no kumwica.

Inzoga ihindura byinshi mu muntu aho bizamuka mu mutwe  ugasanga umuntu atangiye kuvuga byinshi ndetse rimwe na rimwe zikakuraza mu miferege ntiwikuremo.

Ubwonko kandi nabwo bugenda busaza  kandi nta muntu numwe ujya unywa mu ibiyobyabwenge ntibimusigire ibimenyetso bikomeye byo kwangiza ubuzima.

Ngo ibiyobyabwenge sibyo byakwiye gufasha umuntu yagombye gufashwa n’abantu.

Habwirwa benshi hakumva beneyo, rubyiruko cyane cyane nimwe mubwirwa.

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ndashimira Dr iki kiganiro yagiranye n’umunyamakuru, nanjye nemera ko inzoga ari kimwe mu biyobyabwenge. n’abavuga ko bazitegeka, nta narimwe baratekereza k’umwanya batakaza mu kiraba, gusesagura umutungo w’urugo ujyenda ku muntu umwe kandi hari ibindi yakabaye ateganiriza mu muryango. tuve mubyo kwiyemera n’amafiyeli twitoze kunywa ibidasindisha kandi bidahenze cyane.

  • URUBYIRUKO ? NAHO ABASAZA BO RA?

  • Uyu Dr akeneye ubufasha Bwa Psychologist. Ngo abanywi b’inzoga ntacyo bageraho? Nonese niwe munyarwanda utunze cyangwa wize cyane kurusha abazinywa? Mzee Nzakurikirana menye aho ukura iyo myumvire. kandi nzareba imyaka uzamara ku isi bitewe nuko utanywa inzoga. Noneho amareta yose ashyigikiye icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Comments are closed.

en_USEnglish