Digiqole ad

President Kagame yifurije Abanyarwanda UMWAKA MUSHYA MUHIRE wa 2015

 President Kagame yifurije Abanyarwanda UMWAKA MUSHYA MUHIRE wa 2015

Mu ijambo President wa Repubulika Paul Kagame yaraye agejeje ku Banyarwanda abifuriza umwaka mushya yabibukije ko icya mbere bagomba gukora ari kongeera imbaraga mu byo bakora bagamije kwiteza imbere kuko ubu  u Rwanda rufite amahirwe yo kugera kubyo rwifuza kurusha uko byahoze mbere.

mukuru w'igihugu yasabye Abanyarwanda kutazatinya cyangwa ngo bahunge impinduka za ngombwa zizaba muri 2015
Umukuru w’igihugu yasabye Abanyarwanda kutazatinya cyangwa ngo bahunge impinduka za ngombwa zizaba muri 2015

Umukuru w’igihugu yavuze ko aya mahirwe u Rwanda rufite agomba gukoreshwa  neza mu kubaka ubukungu, umutekano ndetse no kurushaho kubaka icyizere mu Banyarwanda.

Yasabye buri Munyarwanda gufatanya na bagenzi be bakabyaza umusaruro amahirwe bafite.

Yagize ati: “Ubu rero buri wese ku giti cye ndetse dufatanyije twese  tugomba gukoresha amahirwe dufite kugira ngo tugere kuri ibyo byose twifuza.”

Yijeje Abanyarwanda ko  nibashyira mu bikorwa ibintu bitatu by’ingenzi ibyo bashaka kugeraho byose muri uyu mwaka mushya bazabigeraho.

Ibyo bintu bitatu Umukuru w’igihugu yagarutseho ni ibi:

-Kwirinda gutinya cyangwa guhunga impinduka za ngombwa niyo byaba bisa n’aho bikomeye,

-Buri wese agomba guhora aharanira kugera ku ntego yihaye mu mikorere ye ndetse no buzima bwe bwa buri munsi,

-Kwirinda kuba Nyamwigendaho, ngo Umunyarwanda yange gukorana n’abandi ahubwo Abanyarwanda bakarusheho gufatanya na bagenzi babo bahuje intego.

Yongeyeho ku kugira ngo abantu bagere kubyo bifuza bagomba guhuza imbaraga.

President wa Repubulika yibukije Abanyarwanda ko n’ubwo u Rwanda rwateye intambwe mu bukungu no mu zindi nzego, ariko hakiri urugendo rurerure rusaba ubufatanye ngo iterambere risesuye rigerweho.

Yongeyeho ko  ibyagezweho byose bigomba kurindwa kugira ngo ingufu zakoreshejwe biharanirwa zikomeze zihabwe agaciro kazo.

Yasabye Abanyarwanda gukoresha igihe cyabo neza, kandi bagafasha n’abandi kugikoresha neza ku nyungu rusange.

Yasoje ijambo rye agira ati: “UMWAKA MUSHYA MUHIRE, Muzagire ubuzima bwiza, burambye n’umutekano hamwe n’imiryango yanyu mwese.”

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Na twe Muzehe tumwifurije umwaka mwiza

    • TUKWIFURIJE UMWAKA MUSHYA MUHIRE KANDI TURAGUKUNDA CYANEEE

      • Natwe Muzehe wacu tumwifurije umwaka muhire
        Ijambo ry’ Imana riravuga ngo dusengere abayobozi
        kuko nibagubwa neza natwe tuzaba amahoro

        Umwaka mwiza n’ ukuboko kwiza kw’ Imana kuri nyakubahwa n’ umuryango we, abo bafatanyije kuyobora ndetse natwe twese nk’ abanyarwanda n’ abatura R
        wanda

  • Natwe turawumwifurije akomeze courage yo guteza u Rwanda imbere, no kurinda umutekano w’abaturarwanda.

  • Nawe umwaka munshya muhire nu umuryango wawe kandi ibyiza utwifurije nawe turabikwifurije nyakubahwa kandi ndagushimiye I byiza utugejejeho twese abanyarwanda turagukunda mubyeyi wacu uwitekaakomeze akurinde murakoze nyakubahwa

Comments are closed.

en_USEnglish