Digiqole ad

Nubwo itariki yageze, kwambura intwaro FDLR bizicaza nanone ICGLR

 Nubwo itariki yageze, kwambura intwaro FDLR bizicaza nanone ICGLR

Iyi tariki ya 02 Mutarama 2015 yari ntarengwa ku mutwe wa FDLR ngo ube washyize intwaro hasi, yarinze igera inzego zose zirebwa n’ikibazo cy’uyu mutwe zikinginga ngo ushyire intwaro hasi. Kugeza ubu abagera kuri 400 nibo bamaze kubikora mu barwanyi babarirwa hagati ya 1500 na 3000. Kuzibambura ariko ngo bishobora kudahita bikorwa bigategereza indi nama y’imiryango ya ICGLR na SADC.

Abarwanyi ba FDLR
Abarwanyi ba FDLR bamaze imyaka hafi 20 bakora amabi ku baturabe ba Kivu ya ruguru n’iy’epfo

Ingabo za Leta ya Kinshasa zifatanyije n’iza MONUSCO guhera kuri uyu wa 01 Mutarama 2015 zatangiye ibitero bise ‘Umoja 2’ byo guhashya umutwe wa ADF_Nalu w’abarwanya Leta ya Uganda ariko umaze iminsi uca ibintu wica abantu mu gace ka Beni mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Congo.

Ibi bisa n’ibigaragaza ko nubwo umutwe wa FDLR itariki wari wahawe nka ntarengwa yageze ingabo za MONUSCO zishobora kudahita zigaba ibitero ku barwanyi ba FDLR. Leta ya Congo ariko yakomeje kuvuga ko yiteguye gutera ikarasa aba barwanyi bamaze imyaka hafi 20 babarizwa ku butaka bw’iyi Leta.

Radio RFI ivuga ko ubusanzwe kugaba ibitero kuri uyu mutwe ngo bizasaba inama yaguye y’ihuriro ry’ibihugu by’akarere, ICGLR (International Conference on the Great Lakes Region) n’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Africa y’amajyepfo SADC, iyi miryango ari nayo yashyizeho iyi tariki ntarengwa, maze iyo nama ikananzura ku bitero bya gisirikare. Ibi ngo bishobora kugeza hagati muri uku kwezi.

Ihuriro rya ICGLR ubu iyobowe na Angola, niryo rirebwa cyane kuko rinahuriwemo n’u Rwanda na Congo Kinshasa birebwa n’ikibazo cya FDLR. Gusa ingabo zigize ‘Brigade d’Intervention’ zigizwe n’izaturutse mu bihugu bya Malawi, Africa y’Epfo na Tanzania, Tanzania yo ikemangwa mu bushake bwo kwambura intwaro FDLR. Ndetse Perezida Jakaya Kikwete we akaba yarigeze kuvuga ko yumva u Rwanda rwaganira na FDLR.

FDLR, umutwe ushinjwa ibikorwa by’ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, kwambura abaturage n’ibindi ku butaka bwa Congo, ndetse na Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ku ruhande rw’u Rwanda, yo yakomeje gusaba ko igirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda.

Umuryango w’Abibumbye, USA, Angola ndetse n’u Rwanda by’umwihariko ntabwo bikozwa iby’ibiganiro n’uyu mutwe ukangurirwa gutaha mu mahoro no ku bushake mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Hari ikibazo mbona gishobora gutinza kuraswa kwa FDLR, umutwe w’ingabo zifite mu nshingano ku ba za rasa kuri FDLR n’iningabo zi komoka mu bihugu nu bundi ubona byari bisa naho bishigikiye FDLR.
    Ibindi bimwe usanga bisa ni bi pfobya jenoside ya korewe abatutsi muri 1994.
    Uru zinduko Jacob Zuma aherukamo mu gihugu cya tanzaniya n’Ubugande nta we uzi icyo rwari ruahatse.

    RDF nta bwo yinaniwe uretse ko izitirwa na politiki mpuzamahanga, ariko ku maraho ikibazo cya FDLR n’umunota.
    Ariko kandi ntekereza ko amaherezo ari RDF izatanga igisubizo cyane cyane ko haraho irebwa n’ikibazo.

    • Reka nkwibarize. kandi ureke no kwishongora. RDF yagiyeyo kangahe iyo kongo ishaka FDLR? Ko ntacyo bayikozeho. RDF ikozwe mubyuma. Mushatse mwatuza. Uzumirwa.

  • Ariko igihe bingingiye ayo mahero si kera gake, nibashaka bazabareke rwose boye no kujya bashyushya abantu imitwe. Icyo mbona nuko gutsindwa kwa M23 bantu baziko na FDLR itsinze, ikizakurikiraho uwo bashaka guteraumwaku n Kabila mwene Kabange. M23 cyangwa kundi bakwitwa kose uko biri ubutaka Kabila yahaye interahamwe nibwo bwari ubwanyu, ubwo icyo gukora muracyumva , nimusabe impunzi za Gihembe zitahe, Gikongoro zitahe hanyuma nibagarura ubwicanyi mwirwaneho.

  • Iyo uvuga gutyo wagirango RDF ntiyagiyeyo ikinanirwa, ubaze ibyo bise UMOJA, na KIMIA1 and 2. Mwe barababeshya namwe mukemera, 1500 nibo baba Walikale ninabo bazwi,abatazwi nibo benshi. Gusa icyo nakubwira nk’umuntu uvugisha ukuri ntabikoresho, bafite hari naho usanga babiri bafatanya imbunda imwe, ariko umunsi babonye ibikoresho, uzabyibonera ko ibyo bakubwiraga atari ukuri.Naho iyo uvuga RDF wagirango ntiva amaraso nkabandi.Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda, dore aho nibereye.

  • Ibiganiro by’arusha biri hafi gutangira ubundi FDRL ize muri CND KIMIHURURA ubundi hajyeho inzibacyuho izayoborwa na Twagiramungu Fawusitini

  • Nteranya abasore ngakiza abasaza nababwira iki!!!umuziki wa masasu ntimuwuzi sha.ubu se bahunze basize ibikoresho ngo bararwana aha!!!

  • RDF NTAKO ITAGIZE NIBA WIYUMVISHAKO INTAMBARA YARANGIZA IKIBAZO ,REBA SOMALIA ,SIRIYA,MALI ,SUDAN ,NAHANDI IBAZE,NAWE.

  • @Kamanzi !!! Burya koko ngo utazi ubwenge ashima ubwe. Ngo RDF yakuraho FDLR ???? Hanyuma se muli ziriya za operation za Umoja wetu, Kimya I, Kimya 2 ndetse ifatanyije na FARDC na MONUSCO kuki iyo FDLR mutayihanaye ????

    Toni zirenga 300 z’ imbunda n’ ibikoresho !!!!!!! Have sha sigaho kwogeza mwa !!! Intambara ni intambara kandi ntawe uva amaraso ngo undi ave amata !!!!!

  • mu mwanya muto turatangira kumva bacuranga igikopo ubwo uwo nyina yabyariye ubusa arapfa byanze bikunze, fdlr bayirasa batayirasa icya ngombwa nuko itazashyikirana n’u Rwanda rwose ibyo nundi wese ubitekereza abyibagirwe rwose

  • Erega abanyarwanda mubanze mwese mwikuremo ivanguramoko mwumve ko mwese musa ngiye ibyiza byigihugu ! Muvugishe ukuri mutaryarya ngo nta moko ahari kandi mudashyingiranwa, niyo bibaye induru ziba zabanje kuvuga! Ubwo murumva mwese mûri Mu Kuri! Ese ko muvuga amokonyarwanda mu kibagirwa ibyimanyi kandi aribyo bifite valeurs nyazo zumunyarwanda utavangura? Mwabiha umwanya mu gihugu ra mukareba ko bitabafasha kwiyunga kuko mwese bibafiteho amasano! Mu bishyire imbere bibigishe ubu mwe nubwiyunge naho ubundi murapfa ubusa mwese mûri abenegihugu kandi mugomba kukibanamo maze amategeko akaba ariyo abagenga mwese!

  • Ndareba interahamwe za fdlr mwuzuye kuli iru rubuga uyu munsi! Ngo harya RDF yananiwe kubarandura muli Kongo? LOL, ko amaguru mwali mwayabangiye ingata mwakwiye imishwaro ingihe cya Umoja Wetu mugakizwa n’urusaku rw’inshuti zanyu zo muli HRW n’abandi nkabo batumye leta ya DRC ihagarika ops akanyu kali hafi kurangira? Mukomeze musakuze ubu mugifite agahe ko kubikora; aho operations nyazo atali izababakinisha ba MONUSCO nta ni gihe muzahira cyo guhimeka. Ikindi kandi, abo mwica, mwibasiye, mwambura ku mannywa n’ijoro n’abanyekongo, si abanyarwanda. Niba leta yabo yumva ibyo ali sawa, n’ingabo za loni zoherejweyo gukumira umutekano w’abaturage baho bakabirebera gusa, si u Rwanda rugomba kubatesha “akazi” kabisha mwagize umwuga karande. Arikp tubahanze amaso. Nimutinyuka kwegera no gishotora izamarere, kwa heri akanyu kazaba kabaye. Noneho ngirango muzaruhukira muli Afrique du Sud cyangwa Senegal!

  • Reka tubitege amaso.

  • njye ndi umunyarwanda ukunda igihugu cye, ariko kandi na none nkakunda kuvugisha ukuri nta ruhande mbogamiyeho.FDLR ntayo bazashobora.nabo barabizi,FDLR se n,iki.?ni abaturage ba congo.bafite n,ibyangombwa byose.bashobora no kuzimira ubu,bagatatana, nyuma y,umwaka bakongera kw,isuganya,n,impamvu njye nkeka batarabikora ,nuko bakiri kwiyerekana kugirango bamenyekane, bumvikanishe abo ari bo,niyo mpamvu. si non, n,uyu munsi bose batatana ukababaura.none se wa mugani ingabo z,urwanda zagiye kubashaka z,arababonye?none se bariya banyamahanga, n,abiriya bigwari by,acongo nibyo by,abaona,cyangwa L’ONU?ahubwo amayeri meza urwanda narwo rwagombaga kugira inyeshyamba rushyigikira muri congo, zo gucungana na FDLR ubuzima bwose kugeza ubwo izananirirwa igacika intege burundu. ,gusenya M23 rero bifite ingaruka z,izahoraho ku Rwanda,

  • njye ndi icyimanyi, iyo mwirirwa muterana amagambo ndabaseka cyane, kuko muri mwese ntacyo ndicyo. s,indi 100% tutsi cyangwa hutu. bityo nk,iyumvamo ubunyarwanda kurusha ayo mahero y,amazina yanyu.apu ,ndanabarambiwe mwese, iyo muza no kwibera ibyimanyi nkanjye.kuko iyo mbagezemo mwese imvugo n,imwe.n,inzika n,amatiku ya biro gihe.numva ngize iseseme. ahubwo mushakane ku bwinshi mugire ibyimanye byinshi,kuko nibyo bidafite iyo mitima yanyu, nkunda ibyimanyi aho biva bikagera, niyo duhuye ndamwibwira, n,infura nsa. imitima yabyo yuje ubwuzu n,urukundo.

  • Iryo terabwoba ryanyu turarirambiwe , Ngaho za Umoja wetu zagiye zishyirwaho ngo ni fdrl Ngewe mbabwize ukuri ndabirambiwe mu matwi yange , kdi burya Nubwo tutajya muri politike suko tutayizi icyambere mugomba kumenya uyikina nayo igukina kdi Uwo wibwirako muri kumwe niwe uguca umutwe . Ndumva icyoroshye ari kubashakira intara mujyamo itarimo umuturage numwe ubundi mukarasana Ubwo umugabo azagaragare hagati ya Rdf na Fdrl arko bizahite bishira mu matwi yabanyarwanda . Kuko twararambiwe guhora muri byacitse , Ese ubundi itera mbere rirambye rizavahe nayo matiku , Arega nicyo umuzungu aturusha kdi mwibukeko ntana rimwe tuziha agaciro mu gihe duteza imbere inganda zimbunda zabo imbere natwe abaturage Ba Africa bahashirira.

  • Nyoberwa n’impamvu duhangayika 20 bayiririye mu rubingo mureke twikorere ibyo muzehe wacu adusaba twiteze imbere tugure imbunda zigezweho ku buryo ubwinshi bibeshya buzakomeza kuba zero!!

  • Abazungu barakize bifitiye inganda zamasasu kuko muri africa hari isoko ridashira kabisa!!!

  • @Gakwi, niba wabirambiwe se urabisomera iki?

  • Nta mishyikirano na fdrl, ni abanyarwanda nkatwe nibatahe abakoze jenocide muribo bacibwe imanza bafungwe abandi basubizwe mu buzima busanzwe ababishaka bajye muri rdf. kdi ndumva ntawe bibangamiye kuko icyo twifuza ni amahoro gusa mwibuke ko bavuga ngo ushaka amahoro ategura intambara

  • Asyiiiiiii
    Ndebera izi nguge uko zisa ntizakoga ngo zinase nk’imfura za RDF.

    Birashinyitse ni bisura bizomera.

    Uyu n’umwanda bawukure mu batuye isi, aba Zairwa batekane birire kumwe kwabo baceke ndombolo ya solo.

    Ha ha ha.., mvugishije ukuri najye rwose sinkunda ibyo byi manyi muvuga !!!!

    @ Jams ; mwaravutse yego ariko mwihangane abo mukomoka ho barabizambije !!!!

    @Anonumous ; ihanagure wihorere ubane nubwo bumuga ahubwo sobanukirwa politique ibivugirwamo uko kubwawe wabyitwara mo ikindi ubwiyunge tuburimo kuko nta wuraza undi rwantambi ubu harakora ubumenyi ingufu ubwejye bya buri wese !!!!

    Najo ngarutse kuri FDLR , dushyire mu gaciro…, ubu izi ngunzu tuzi ibyazo tunareba hejuru aho kwi foto murabone zibereye iki gihugu gitemba ayera koko ???
    Soit zice Imutobo zikubutwe icyuhagiro zize zipagase zibeho…, cg ziraswe.

    Asyiiiiii basa nabi kweri.

Comments are closed.

en_USEnglish