Digiqole ad

Urubanza rumwe rwa Uwinkindi Jean rumaze gutwara Leta asaga miliyoni 82,6

 Urubanza rumwe rwa Uwinkindi Jean rumaze gutwara Leta asaga miliyoni 82,6

*Leta y’u Rwanda yize kurinda nyuma yo kwibwa

*Abavoka b’Abanyarwanda boherejwe kuburanira mu Rwanda ntibagomba kubyitwa ngo bahende Leta

*Urugaga rw’Abavoka rurimo abasaga 1000 ntihazabura abunganira Uwinkindi

Nyuma y’igihe hari ubwumvikane buke hagati ya Leta n’abamwe mu bunganira Abanyarwanda baregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko boherejwe kuburanira mu Rwanda n’ibihugu cyangwa Urukiko mpuzamahanga, Minsitiri w’Ubutabera Johnston aravuga ko abavoka bose bagomba kugendera kuri politiki nshya yo gutanga ubufasha mu mategeko.

Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye (Umuseke)
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye (Umuseke)

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri tariki 30 Ukuboza 2014, ubwo Minisiteri y’Ubutabera yatangarizaga Abanyarwanda ibyagezweho mu butabera, Minisitiri Busingye yavuze ku mubano w’u Rwanda n’inkiko mpuzamahanga ndetse by’umwihariko agira ibyo avuga ku bibazo biri hagati ya Leta n’abavoka bunganira Jean Uwinkindi woherejwe mu Rwanda n’urukiko mpanabyaha rwa Arusha.

Min. Busingye avuga ko Me Gatera Gashabana na Me Jean Baptiste Niyibizi bagomba gukurikiza ibiri mu masezerano mashya, Leta yagiranye nabo hashingiwe kuri politiki nshya ijyanye n’uburyo Leta itanga ubufasha ku bantu babuyisabye mu bijyanye n’amategeko.

Kuri iyi politiki nshya, Minisitiri w’Ubutabera yagize ati “Ubu bitandukanye na mbere, uko twari tumeze. Ubu hari politiki yashyizweho na Leta ijyanye no gutanga ubufasha mu mategeko (Legal Aid Policy). Iyi polikiti igaragaza inzira usaba ubwunganizi mu mategeko anyuramo, uko abigenza n’uburyo butangwa.”

Avuga ko iyi politiki itandukanye n’uko mu mezi yashize byari bimeze, ao wasangaga habaho kuganira na buri wese ngo ukeneye ubufasha bwa Leta mu by’amategeko, ndetse ngo ugasanga n’ibisabwa bidasa ku bantu bose.

Minisitiri w’Ubutabera yavuze Leta yavuguruye amasezerano yari yaragiranye n’abavoka yagennye ngo bunganire mu nkiko imfungwa z’Abanyarwanda zoherejwe mu Rwanda mu rwego mpuzamahanga ngo zibe ariho ziburanira.

Abo barimo Leon Mugesera wavuye mu gihugu cya Canada, Mbarushimana Callixte woherejwe n’Ubuholande, Bandora Charles wavuye muri Norvege, Uwinkindi Jean woherejwe n’urukiko mpanabyaha rwa Arusha na Munyagishali Bernard na we wavuye Arusha.

Minisitiri yavuze ko hashyizweho igiciro cy’urubunza ku muntu uzaruburana urubanza kugera rurangiye, ku buryo bibaye ngombwa ko icyo giciro cyizamurwa byakorwa kuri buri wese wunganira abantu mu manza.

Ibyo byo kuzamura amafaranga, Minisitiri w’Ubutabera avuga ko byakorwa binyuze mu biganiro n’Urugaga rw’Abavoka, ndetse bigaterwa n’uko amafaranga ahari.

Minisitiri Busingye kandi avuga ko mu masezerano mashya, umwunganizi utemeranyijwe na Leta ku giciro kiriho, yemerewe kwandikira Leta asobanura impamvu ayo mafaranga atayemera, ngo kuko biteganyijwe gukorwa mu gihe cy’amezi atatu, ngo bikaba byatuma harebwa niba hakorwa ibiganiro na we.

Avuga ko ibyo biri mu nyungu z’uburana kugira ngo ayo masezerano hagati ya Leta n’uwo yagennye ngo amwunganire bitamugiraho ingaruka bigakerereza urubanza rwe.

Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko nta kibazo cy’amafaranga gihari ngo ahubwo hari uko gushaka ko abunganizi bose babona amafaranga angana.

Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko amasezerano Minisiteri ifitanye n’abunganira Jean Uwunkindi atameze neza, ariko ngo ni ibisanzwe. Avuga ko byaba ikibazo ari uko amasezerano Leta yagiranye n’urukiko mpuzamahanga rwamwohereje yaba atubahirijwe.

Yavuze ko Abanyarwanda boherezwa n’inkiko zo hanze bagomba kugira uburenganzira bumwe n’abandi bose Leta yunganira mu mategeko.

Minisitiri Busingye yabwiye abanayamakuru ko urubanza rwa Uwinkindi rwonyine rumaze kugendaho amafaranga 82, 627 430 amaze kwishyurwa n’ayo Leta ifitiye impapuro zishyuza.

Leta rero ngo yasanze ihendwa ku buryo hatagize icyo ikora yakwikangura amafaranga yo kunganira abandi yose yarashiriye ku rubanza rumwe.

Uku guhenda k’uru rubanza (n’izindi zitwa mpuzamahanga) ngo ni ikibazo cy’uko amasezerano ya mbere atarengeraga Leta, bigasa n’aho yafashwe ku munigo w’abo yahaye akazi.

Minisitiri avuga ko uburyo amasezerano yari imeze, hatarimo kubaza abunganizi icyo bakoresheje amafaranga bahawe.

Nubwo ariko Leta yavuguruye amasezerano n’abavoka ba Uwinkindi, ngo bandikiye Leta bavuga ko amafaranga bahabwa batayemera ndetse ngo bongeramo umutego uvuga ko amafaranga Leta isanzwe ibaha ari make.

Minisitiri w’Ubutabera avuga ko nubwo Leta yandikiye aba bavoka Me Gatera Gashabana na Me Jean Baptiste Niyibizi, ngo mu masezerano harimo igihe cyo gutekerezo ku cyifuzo cya buri ruhande (Préavis) cy’amezi atatu ngo ku buryo abunganira Uwinkindi batari bakwiye kuba bahagarika akazi kabo icyo gihe kitaragera.

Minisitiri avuga ko mu gihe ibyo kumvikana n’abunganira Uwinkindi byaba byanze, Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ngo rufite abunganizi basaga 1000, ku buryo hataburamo abunganira Uwinkindi.

Ikindi ngo ibibazo bihari nta bwo bikomeye, ngo Minisiteri y’Ubutabera yiteguye kujya imbere y’urukiko igasobanura uko ikibazo giteye bikava mu itangazamakuru.

Minisitiri avuga ko amasezerano y’ubwishyu bw’amafaranga atari akwiye kuba ikibazo mu gihe urubanza rukiri kuburanishwa, keretse igihe umwunganizi agaragaza umutima uhagaze wo kwamburwa igihe yaba avuze ikintu runaka cyangwa yaba agiye gutanga umwanzuro mu rukiko.

Ibi ngo abihera ku kuba mu rubanza rwa Uwinkindi abavoka bamaze kwishyurwa asaga miliyoni 82 ku buryo ngo asanga abavoka be batari mu bantu bagira impungenge zo kwamburwa na Leta.

Yagize ati “Ntabwo turi Leta yambura abavoka yahaye akazi kandi ariyo ishyiraho amategeko. Ntabwo ari umuco wacu, turi abantu b’imfura ntabwo dukora amasezerano ngo niturangiza tuyice.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • niba abunganiza bashatse amafranga mesnhi atajyanye nakazi bakorakandi bagashaka kuzanamo n;indi mitego reka basezererwe kandi n’amategeko asubirwemo maze barebe ko atari bo bazaba bizize

  • Minister arakoze n’ubwo bwose batinze kubona ayo makosa yari mu masezerano ariko burya gukosa sicyo gikomeye ahubwo ni ukuguma mu makosa!

  • Gusobanuza biruta kumvirana. Umuco wo kurinda nyuma yo kwimbwa , hanyuma ugakomeza ukibwa uba warize iki ? *Leta y’u Rwanda yize kurinda nyuma yo kwibwa”. Ubu Min. Busingye Johnson iyo abaze amafaranga leta imaze gutanga ku manza mu buryo bw’amaherere yumva bitameze ngo gupfura inka imwe ukazayimaraho ubwoya!!!!!
    Nkuko bigaragara ko ufite ubushishozi mu nkuru y’ikiganiro wagiranye n’itangazamakuru mu kibazo kirebana n’amafaranga 82, 627 430 amaze kwishyurwa k’urubanza rwa Uwinkindi Jean , jye ndagusaba gushyiraho uburyo bufatika kugira ngo leta itazongera guhomba.

    Icyo gitero kigomba guhagarara rwose kuko ayo mafaranga yafasha abanyarwanda batari bagera ku rwego rw’ubuzima rushimishije.

    Ntarugera François

  • Byose biterwa ni uko tuba twapfukamiye amahanga ngo atwoherereze izo nterasi, bigasaba gusinya amasezerano yo guhemba abavoka adushyira ku munigo. Izo nterahamwe zagera ino zikigira akari aha kajyahe, urugero: urubanza rwa mugesera arutinza ku bushake kuko aziko we ntacyo ahomba, ko ahubwo ari leta ihatakariza akayabo yishyura abavoka be!!!!! amategeko asubirwemo rwose nibirimba abo bicanyi bajye baguma iyo bari n ubundi ntibazatugarurira abacu.

Comments are closed.

en_USEnglish