Digiqole ad

RURA yatangaje igabanuka ry’ibiciro by’ingendo mu gihugu

 RURA yatangaje igabanuka ry’ibiciro by’ingendo mu gihugu

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 02 Mutarama 2015, ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere ku mirimo ifitiye igihugu akamaro RURA cyatangaje ko kubera igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Petrol ku Isi no mu Rwanda ibiciro by’ingendo mu gihugu byagabanyijweho ifaranga rimwe kuri kilometero imwe.

Major Patrick Nyirishema, umuyobozi wa RURA
Major Patrick Nyirishema, umuyobozi wa RURA

Major Patrick Nyirishema umuyobozi mukuru wa RURA yatangaje ko ubusanzwe igiciro cy’urugendo cyari kiri ku mafaranga 19Rwf kuri Kilometero imwe ubu akaba yagabanyijwe agashyirwa ku mafaranga 18Rwf/Km.

Avuga ko iyi ari imyanzuro yavuye mu nama iki kigo cyagiranye n’abakora imirimo yo gutwara abantu mu gihugu, inama yabaye tariki 30 Ukuboza.

Iri gabanuka ry’ibiciro rivuze ko nk’abakora ingendo za Kigali bava cyangwa bajya mu Ntara z’igihugu bazagabanya ashobora kugera ku mafaranga 200 ku yo batangaga ubusanzwe ku rugendo rwabo.

Naho ku bakora ingendo zo mu mujyi wa Kigali ahenshi ngo hazagenda havaho amafaranga ari hagati ya 10 na 15 y’u Rwanda kuyo bishyuraga.

Icyakora, Maj Nyirishema avuga ko hari aho ibiciro by’ingendo bitazaganuka kubera; nk’umuhanda mubi utuma nta modoka nyinshi zitwara abagenzi zijyayo, ahantu abagenzi baboneka kuri ‘ligne’ runaka ari bacye ndetse ngo n’imihanda mishya (ibyerekezo bishya) ibi igifite abagenzi bacye.

Ubuyobozi bwa RURA buvuga ko ibiciro by’ingendo bishya kuri buri ‘ligne’ yose mu zikoreshwa cyane mu gihugu bizatangazwa kuwa mbere tariki 05 Mutarama 2015 bigatangira gukurikizwa bukeye bwaho kuwa kabiri tariki 06 Mutarama.

Ibiciro byari bisanzwe byari bimaze imyaka ibiri bitarahinduka.

Emmanuel Asaba ushinzwe ubwikorezi muri RURA na Patrick Nyirishema mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu mugoroba
Emmanuel Asaba ushinzwe ubwikorezi muri RURA na Patrick Nyirishema mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu mugoroba

Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Hano muri KIGALI bashyire ku150frs naho 10 cg 15frs wapi!!!

    • kabisa bagabanyeho nka 50 mumugi wa kigali .

  • Ntacyo mwakoze!

  • Murakoze kutugabanyiriza ibiciro

  • petit a petit

  • Namwe rero ngo mwagabanyije !!!!!!!!!!

  • mu mujyi aho kugabanya ayo ngayo bazayihorere kuko nubundi nta convoyeur waha 200 ngo agusubize 15 cg 20, bazarebe igihe cyose bari baragabanyije ari 190, ko abaconvoyeur batarekeyeho 200, nka za Kimironko, Remera…….. mbona RURA yagakwiye gukuraho 50 bitaba ibyo bakabyihorera bakagabanya izo mu ntara gusa kuko ariyo mafrw afatika

  • ubwo se 10 15 ibyo ni ibiki!!!!!!!!!!!!!!!

  • Byaribyiza ariko haracyagaragaramo ikinyuranyo kinini kumafranga yongerwaho Iyo ibikomoka Kuri petrol bizamutse niyo bimanutse nukuberiki? Ikindi Rura niyoyashyizeho uburyo bwogushyiraho company imwe mumuhanda ariko abaturage cyane abaturuka kabeza abakomeza baraharenganira ntimukurikiran’imikorere yazo. Yabumwanyabantubamara kubyapa habukuntu abantu bapakirwa kuburyo bukabije kuburyo utabibonanomuri Congo ubukokomutegereje kuzabicyemura habanje kubimpanuka abantu bakicwa nokuburuko bavamo kombonanokuvamo aribazima bigorana? Abakozi banyu nibareke kwitemberera mumajipe bakurikirane amabwiriza mwatanze mumagambo agyemubikorwa amazi atararenginkombe.

  • Kuzamura biroroha kumanura bikanga? Ko mbona ifaranga rikunzwe ra!!!

  • hagabanywe huye Kigali be 2000frw

  • Ariko Regis wayoboraga RURA yagiye he ko akiyobora RURA ibintu byari bisobanutse?Nimumugarure kabisa naho ubundi ndabona ibintu bitazoroha.

  • ndabona umwanya batwayewose ngo barikwiga kukibazo cy’igabanuka ry’igiciro kungendo ntacyo byamaze, uwomwanya niwo umbabaje. abantu babagabo koko???

  • Ntacyo mwakoze!
    Ayo se Ni amafaranga mwakuyeho?
    Namwe murabizi ko ibiceri bito bitaboneka!

  • Ntacyo RURA yakoze. Ibiciro byagabanutseho 60% ku isoko mpuzamahanga. RURA yagombye kugabanya ibiciro ho 30%. Abaturage baraharenganira ubwo amafaranga yitwarirwa na Leta n’abacuruzi

  • Ntacyo mwagabanijeho , please ntimukabeshye abantu , nibura iyo asubira kuri 15/km .

  • Murakoze ntakindi!!!!!!!.

  • Mu gihe essence igabanutseho 155 kuri litiro, kandi Litiro ishobora kugenda ibirometero 10 ku modoka nyinshi, Rura yo yagabanije ingendo ho amafaranga 1 ku kilometero ni ukuvuga amafaranga 10 ku biromotero 10. Mbega inyungu aba Taximen bahawe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • kongeza bongeza 50 ariko kugabanya bagabanya15 ubwose ntimwigaragaje koko??

  • formulae of elasticity is needed here!!!! this is economics not words. when the price of oil product varies by 1, the price index varies by 0.4 in Rwanda.

  • nibyiza kugabanya ibiciro ariko mumujyi ntimugabanye twumvikane ubwo icumi na cumi natanu koko. tubirekere aho byari biri. noneho muntara ntakibazo bagabanye

  • cyakora usaba ko kigari-huye byaba 2000 aho sawa

Comments are closed.

en_USEnglish