Minisiteri y’Umuco na Siporo(MINISPOC) yageze imbere ya Komisiyo y’Abadepite kuri uyu wa 20 Mata 2015, kugira ngo isobanure ibibazo yavuzweho muri raporo y’Umuvunyi 2013-2014 ku iyubakwa rya sitade ya Huye ndetse n’ibibazo bigaragara muri FERWAFA. MINISPOC yemeye ko inyigo ya stade yakozwe nabi ariko ntiyemeye amafaranga miliyoni 915 Leta yayahombye mu iyubakwa ry’iriya sitade, Minisitiri […]Irambuye
Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Kanyinya watujwemo imfubyi; bapfakazi n’incike basizwe iheruheru na jenoside yakorewe Abatutsi batewe impungenge n’inzu zabo zangiritse ndetse bamwe muri bo ubwoba ni bwinshi aho batekereza ko isaha n’isaha zishobora kubagwaho. Mu mudugudu wa Kanyinya uherereye mu kagari ka Remera, mu mugenge wa Rukoma ahubakiwe imiryango 12 y’abarokotse jenoside yakorewe […]Irambuye
Hari ahagana sa kumi n’igice z’umugoroba wo kuri iki cyumweru ikamyo ifite plaque yo muri Kenya ya KBH 415 yari imanutse ahitwa Gako mu murenge wa Gashora, muri Bugesera yataye umuhanda igonga ‘Brodure’ ihita ishya. Babiri bari muri iyi modoka bitabye Imana uwa gatatu ariwe Shoferi arakomereka bikomeye ajyanwa mu bitaro bya ADEPR Bugesera. Kubera uburemere bwayo […]Irambuye
Bamwe mu batuye mu murenge wa Mutuntu baravuga ko hari umusore wishe Nyirakuru mu ijoro ryacyeye nyuma y’uko abaturage barimo na mushiki w’umusore wakoze ririya bara bari babakijije bakitahira bazi ko birangiriye aho ariko nyuma wa musore akaza gutaha akica nyirasenge. Kanyandekwe Emmanuel uturanye n’aba avuga ko nijoro uyu musore yarwanye na Nyirakuru, aramukubita undi […]Irambuye
Nyuma y’umwiherero w’Inama Ngishwanama ku kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, kuri uyu wa 17 Mata inzego ziyigize zagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka avuga ko nubwo ruswa yagabanutse ariko itacitse, ko ingamba zo gukurikirana abayitanga n’abayisaba zakajijwe ku buryo ntawe yagira inama yo kongera kwishora muri ruswa. Urwego rw’Umuvunyi, Polisi y’igihugu, Minisiteri y’Ubutegetsi […]Irambuye
Imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 17 Mata bashimiye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi REG cyabasuye kikanabagezaho amashanyarazi, bavuga ko urumuri rw’aya mashanyarazi bahawe rwatashye no ku mitima yabo ndetse ko ari igikorwa gikomeza kubagarurira ikizere. Mu rwego rwo kwibuka abahoze ari abakozi b’ikitwaga Electrogaz bishwe muri […]Irambuye
*Imishinga imwe ipfa Leta yamaze kuyishyiramo akayabo. *Gukoresha amashyuza yo kuri Kalisimbi ntibyashobotse. *Bacukuye Kalisimbi barayabura, Leta ihombera mu gucukura ikirunga. * Biogas, 75% by’amafaranga yayo yagiye mu kwigisha 25% mu bikorwa. *Uyu mushinga wahombeje Leta agera kuri miliyari 22. *Mu kwishyura abaturage ba Bugesera (Airport) ibibazo birimo biva ku baturage ubwabo. 17 Mata 2015 […]Irambuye
Kigali – Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu kuri uyu wa kane nimugoroba yashyikirije Police y’u Rwanda Imodoka enye zigengewe kuzimya umuriro zo gukorera mu Ntara enye zitagiraga izi modoka. Mu myaka ibiri ishize u Rwanda rwahombye miliyari eshanu kubera inkongi z’umuriro, izi modoka zije zifite agaciro ka miliyari 1,9. Ubutabazi bwihuse ku nkongi z’Umuriro mu Ntara bwari […]Irambuye
Ubwo imiryango ibarizwa mu muryango w’abibumbye (United Nations, UN) ikorera mu Rwanda yakoraga umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuri uyu wa 16 Mata 2015 ku cyicaro cy’ishami ry’umuryango w’abaibumbye ryita ku iterambere UNDP, Ibuka yavuze ko UN yabaye indorerezi kandi kugeza na n’ubu nta […]Irambuye
16 Mata 2015 – Kuri uyu wa kane mu nama ihuza inzego bwite za Leta n’inzego z’ibanze, Minisitiri w’Intebe n’abayobozi ku rwego rwa Minisiteri, Intara n’Uturere baganiriye ku mihigo ivuguruye, bemeje ko izajya imurikwa kandi ikajyana n’ingengo y’imari y’uwo mwaka. Iyi nama yabereye mu nzu mberabyombi ya Gisirikare ku Kimihurura kuri uyu wa kane Minisitiri […]Irambuye