12 Mata 2015 – Mu ruzinduko yagiriye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye kuri iki cyumweru, President Paul Kagame yabwiye abanyeshuri n’abayobozi ko niba ubumenyi bahabwa budakoreshejwe mu guhindura imibereho y’abanyarwanda ikiri mibi nyuma y’imyaka 60 u Rwanda rubonye ubwigenge, ubwo bumenyi bwaba ari impfabusa. Mu ijambo rye President Kagame yibajije kandi abaza abari aho impamvu […]Irambuye
Mu mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima (CMHS) ndetse no muri Koleji ya Siyansi na Takinoloji (CST) biri ahahoze Ishuri rya Gisirikare (ESM), uwaharokokeye yavuze ko hiciwe Abatutsi benshi ku buryo kumenya aho bajugunywe bizagorana. Iyi mihango yabaye ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 10 Mata 2015, […]Irambuye
Iki cyemezo cyo guha Ndamage Slyvain, indishyi z’akababaro zingana na miliyoni eshanu zirenga zijyanye n’ibyo yangirijwe yubaka, kije nyuma y’uko Akarere ka Muhanga kemeye ku mugaragaro ko kasenyeye uyu muturage kandi ariko kamwihereye kandi kakamuha ibyangombwa byo kubaka mu buryo bw’igihe kirekire. Ariko Ndamage we arasaba ko bamuha miliyoni 16 bityo agakomeza ibikorwa bye bikarangira […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, wabaye kuri uyu wa 10 Mata 2015 Inama nkuru y’Itangazamakuru n’Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru(RBA) bifatanyije n’abanyarwanda bose muri rusange kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside. Muri uyu muhango wabereye ku Kacyiru aho RBA ikorera, abagikora uyu mwuga basabwe kuwukoresha mu kurwanya bivuye inyuma abahakana n’abapfobya Jenoside. […]Irambuye
Antoine Karasira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe yatawe muri yombi na Police akurikiranyweho kugira uruhare mu micungire mibi y’amafaranga agenerwa abakene muri program ya VUP(Vision Umurenge Program). Gerard Muzungu Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yabwiye Umuseke ko koko uyu muyobozi afunze ariko iperereza rigikorwa ngo hamenyekane ayo mafaranga yacunze nabi uko angana. Inspector of Police Emmanuel […]Irambuye
Ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi biri gukorwa ku rwego rw’imidugudu usanga bagaruka cyane ku ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kurwanya ivanguramoko, kurwanya abapfobya Jenoside, ubuhamya bw’abarokotse, ingaruka za Jenoside n’ibindi…Muri ibi biganiro ariko hari bamwe baboneraho kongera kuvuga ko bifuza gukomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame. Hamwe mu bice abanyamakuru b’Umuseke […]Irambuye
Ishyirahamwe babanamo ryitwa “Ndaje Muvandimwe Twiyunge” rihuriyemo bamwe mu bakoze Jenoside bemeye icyaha bakababarirwa na bagenzi babo biciye ababo bo bakarokoka. Iri shyirahamwe rihuje abatuye mu midugudu ihana imbibi ya Ruseke mu murenge wa Nyarubaka na Giheta mu murenge wa Musambira. Ishyirahamwe ryabo rigamije kwiyunga, kubaka ubumwe no kwiteza imbere. Abagize iri shyirahamwe imiryango yabo […]Irambuye
Mu kiganiro giheruka guhuza Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye n’abanyamakuru yavuze ko Leta yafashe ingamba zikomeye ku bantu batsinzwe imanza ariki bakaba batishyura amafaranga basabwa ndetse ngo mu minsi iri imbere barashyirwa mu kato. Iki kiganiro kibabaye hashize ibyumweru bibiri, Minisitiri Busingye yavuze ko mu rwego rwo kurangiza imanza Leta yatsinze, uwatsinzwe asabwa kwibwiriza agatanga amafaranga […]Irambuye
Ku munsi w’ejo ku wa gatatu ahagana saa saba z’igicamunsi ni bwo hatangiye kumvikana amakuru avuga ko hari abana barohamye mu mugezi wa Musogoro, ubwo abana batatu bajyaga gutashya inkwi nyuma bakajya koga muri uwo mugezi. Byamenyekanye ko umwana umwe w’umuhungu witwa Irasubiza Jovanis uri mu kigero cy’imyaka itatu ari we warohamye. Iwabo batuye mu […]Irambuye
08 Mata 2015 – Kuri uyu wa gatatu Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Urubyiruko rugize umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside, AERG na bakuru babo barangije bibumbiye muri GAERG bari kumwe n’urubyiruko ruturutse ku mugabane w’uburayi rwibumbiye muri EGAM (The European Grassroots Anti-Racism Movement). Abagize EGAM baherutse kwakindikira Perezida w’Ubufaransa bamusaba gutanga ukuri ku ruhare […]Irambuye