Digiqole ad

Uwari ufite gahunda yo kurya ruswa ashatse ubu yayireka – Kaboneka

 Uwari ufite gahunda yo kurya ruswa ashatse ubu yayireka – Kaboneka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis.

Nyuma y’umwiherero w’Inama Ngishwanama ku kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, kuri uyu wa 17 Mata inzego ziyigize zagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka avuga ko nubwo ruswa yagabanutse ariko itacitse, ko ingamba zo gukurikirana abayitanga n’abayisaba zakajijwe ku buryo ntawe yagira inama yo kongera kwishora muri ruswa.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Kaboneka Francis.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis mu kiganiro n’abanyamakuru

Urwego rw’Umuvunyi, Polisi y’igihugu, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, iy’Ubutabera, Sosiyete sivile, Urwego rw’Abikorera, Urukiko rw’Ikirenga, Ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta ndetse n’Urwego rushinzwe amasoko ya Leta ni abagize inama ngishwanama imaze iminsi mu mwiherero.

Nyuma y’uwo mwiherero batangaje uyu munsi ko mu myanzuro yafashwe harimo kutihanganira, gukurikirana ku buryo bwihariye n’ubufatanye bwisumbuyeho bw’izi nzego mu kuvumbura ibyaha bya ruswa.

Francis Kaboneka yavuze ko haba mu nzego za Leta no mu bikorera uwariwe wese wishora mu kwaka no kwakira ruswa ubu agiye gukosorwa mu buryo bukomeye.

Ati “Aho umunyarwanda wese ari, uwapangaga gutanga ruswa n’uwatekerezaga kurya ruswa nabagira inama yo kubireka kuko uyu si umushinga wunguka. Ingamba zo kubavumbura no kubahana bikomeye zafashwe. Ruswa isenya igihugu, ntabwo tuzihanganira umuntu wese uvugwaho ruswa.”

Minisitiri Kaboneka avuga ko nubwo ibipimo bigaragaza ko ruswa yagabanutse mu Rwanda ariko itacitse, ari nayo mpamvu bari gushyira imbaraga mu kuyirwanya kurushaho.

Richard Muhumuza Umushinjacyaha Mukuru yagaragaje ko hagati ya 2013 na 2014 Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye 225 z’ibyaha bya ruswa muri zo 60 ngo zarashyinguwe kuko nta bimenyetso bifatika byagaragaye, ariko izisigaye zagejejwe mu nkiko abaregwamo bari gukurikiranwa.

Ati “Iyi ni imibare yashoboye kugaragara. Turasaba abantu kurushaho gutanga amakuru y’ibyaha cyane cyane nka ruswa kugira ngo abarya ruswa bahanwe.”

IGP Emmanuel Gasana uyobora Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Polisi nayo yakajije ingamba zo gutahura abarya ruswa ku bufatanye n’izi nzego zigize Inama ngishwanama ku kurwanya ruswa n’akarengane.

Inspector General of Police Gasana yongeye gusaba abanyarwanda kwirinda kwishora mu byaha bya ruswa, nko kubeshywa n’abiyita abapolisi cyangwa abapolisi babasaba amafaranga ngo babahe impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Ati “Abafatiwe muri ibi bahanwa bombi, utanga iyo ruswa n’uyakira. Abantu nibabe maso kandi banyure mu nzira zigenwa n’amategeko.”

Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje imibare yerekana ko hagati ya 2013 na 2014 muri rusange ruswa yagabanutse mu nzego za polisi no mu butabera, ariko ikazamuka muri serivisi zitangirwa mu nzego z’ibanze, mu rwego rw’abikorera no muri serivisi z’ubutaka.

Icyaha cya ruswa kimunga ubukungu bw’igihugu ndetse kigakururira akarengane ku batayitanze.

 Richard Muhumuza Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko dosiye 60 baziburiye ibimenyetso zigashyingurwa
Richard Muhumuza Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko dosiye 60 baziburiye ibimenyetso zigashyingurwa
Obadiah Biraro Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta hamwe na IGP Emmanuel Gasana umuyobozi mukuru wa Police y'u Rwanda
Obadiah Biraro Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta hamwe na IGP Emmanuel Gasana umuyobozi mukuru wa Police y’u Rwanda

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Igisubiza cyo kurwanya ruswa ni kiwe gusa. N’ugukurikirana abayobozi ko batanga service inoze kandi itangiwe igihe. ikindi nukuringaniza imishahara, uzi gusa abantu 2 banganya impamya bumenyi umwe ahembwa miliyoni n’igice undi ahembwa ibihumbi 160. uhembwa 160 milles agatangira akazi saa 7h00 akakarangiza 17h00 hanyuma uhembwa miliyoni n’igice akagatangira saa 15h00 akakarangiza 19h30 cg 20h00?!

    izindi ngamba zafatwa hadakosowe ibyo ntacyo zazageraho kuko ntnumwe utifuzagutera imbere. ataribyo muzajya mufunga bamwe, hanyuma ababasimvuye nabo bakore la même chose! ubundi ahandi iyo abakozi banganya impamyabumenyi, n’imishahara irangana bagatandukanywa na za indamunité naho salaire de base iba ingana.

    • Ndemeranya nawe gutanga service inoze kandi igatangirwa kugihe byaca ruswa kuko nibyo abantu bafatira kubandi ngo bakunde bibwirize ariko kunganya umushaara byo sinzi ko byakundabkuko amafranga ava ahantu hatandukanye

  • iki kandi kuki ushobora gusanga umuntu umwe afite imyanya 3 kndi yose ayihemberwa? ngo ni umudepite,akanatanga amasomo muri kaminuza,akaba no muri komite y’ikigo runaka byose akabihemberwa! nge mbona kubera ko abize bamaze kuba benshi kandi igihugu kikaba gifite za entreprise nkeya, uwo ushoboye kwigisha muri kaminuza yajya akora ibyo hanyuma wamwanya wubudepite ugahabwa umushomeri kuko bitabaye ibyo bamwe bakomeza kuba abaherwe abandi bakarushaho kuba abatindi kadi bose barize! bizatera ibibazo. ikindi mukwihangira imirimo, umuntu yarakwiye kujya akorera leta 5ans akaba ariwe woherezwa kujya guhanga umurimo kuko aba amaze kubona igishoro na experiance mumwuga. naho kubwira umwana urangije kaminuza ntagishoro kandi hari abagabo bakoreye leta 20ans, uwo mwana uba umubwirako ahera kuki?

  • Your Exellence Paul Kagame rwose ntuzabe nka Habyarimana wakorerwagamo na baramube na bene wabo bo murukiga. Bizajya birangirira mumwiherero gusa ubundi bikomereze?
    Colonel Aloyizi Nsekarije yahemwaga 135 milles(198…) afite abagore nkaba Saromo uvugwa muri bibiliya, abana bangana ninyenyeri zo mukirere nkaba Abraham.
    Hanyuma umunsi umwe afeta ko yujuje ka miliyari Habyarimana niyatinyuka kumubaza uburyo 135 mille zatunga abagore 8 zikishyurira abana 17 muri école belge zikubakira buri mugore hanyuma akanazigama mumyaja 4 akaba agize miliyari!! Your Exelence kw’isi hose iyo umuntu agize imitungo iruta ubushobozibwe ajyanwa murukiko agasobanura aho yayikuye. cg se dufate ko mubisangiye? umunye ko uko ubatsindagira amata ariko nazakwima amatwi. Mbwira abumva mwene Rukimirana

  • Abantu bamwe bahora bazenguruka imyanya y’akazi ukagira ngo ni umunani bagabiwe naba se! Urugero Bernard Makuza, Musa Fazil, Bazivamo Cristopher, Vincent Biruta, Tito Rutaremara, senateur Crisologue,Musoni Jams, nibenshi ntawabavuga ngo abarangize, munteko ho barapatanye ninkipine n’imodoka!! aba bantu koko bamanutse bakajya guhanga imirima hanyuma hakaza amaraso mashya ko arko igihugu gitegurirwa ejo heza? naho abantu nibakomeza kwikubira ubwo uzajya aca urwaho ako ka ruswa nawe azajya akamira bunguri

  • Biteye agahibda gusanga inkuru nkiyi kuri page imwe ni nkuru ya qmusoni James ivuga irigiswa rya 22.000.000.000 Frw
    Ariko ugasanga ubuze ho ibdi nkuru ivuga ko yashyikirijwe inkiko cg yatawe muri yombi cg nibuze yahagaritswe.
    Ibi na kaga gakomeye ku Rwanda.

    Iba abayobozi baterana bakavuga inzozi.

    Ni mbaraga n’umwete niki kibura ngo ibivugirwa mwizo nama bishyirwe mu bikorwa kuri buri wese !!!!

    Iba ugize uti mwikojyera kurya tuswa hera kwiyo cas yizo 22 biklions ataribyo natwe ni tuyica urwaho itubutsetwayitamira bigaca iyo byagaciye.

    Si nkiko tukemera ocyaha tugasaba imbabazi tugatanga ka ruswa nyuma ya 3months tukaza tugakocora ayo twibye nta mususu.

  • dufatanye twese kurandura ruswa n’imizi yayo, iki ni ikibazo kireba buri wese kandi tuzakirangiza nta kabuza. dukomeze imihigo twiyubakire igihugu

  • Murangira we ibyuvuze byari bikwiye ikibazo nuko abo twizeraga batuyoboye bayimurira bunguri ubuse iba minister akwibwirira yuko 22.000.000.000Fr bayamuze ubwo wakwizera ibihe bitangaza bindi kolo

  • Umushinjacyaha mukuru unaniwe. a DPP should act without fear, fever n prejudice. Nawe umuntu uhazagurika kuriya, nta cyizere nawe yigirira. Nukwirirwana na ba abari aho babeshya ngo bafite Masters kuva louvain ari ibinyoma. Plz ****** akurikiranwe kuri usurpation yo kwiyitirira titre atagira. Mubigenzure neza.

  • Indaya yo muri parike yabatwaye uruhande menya yarabaroze tu

  • Nyakubahwa Minister izo rhetoric turaziraambiwe ikibazo mu Rwanda si twa ruswa mwirirwa mucisha kuri TV twabapolisi….ikibazo nabamunga umutungo wigihugu baadaha
    nwa ubaririze umenye amafrw Mininfra yahombeje leta mu mishinga yingufu…iyo niyo RUSWA kandi ntanimwe mwari mwaha urukiko…. Murananiwe

  • Ni terabwoba.
    Ubu ugiye kubonerana abibye amasafuriya aba chaufeur .

    Iba uri umugabo hirahira uyobere kuri Musoni James umubaze ibyizo 44.000.000.000Frw maze uyoberwe inkuba igukubise iyivuye !!!!

    Mpamya yuko uwatamiye kwizo billions wese utazamutinyuka.

    • Zo miliyari ni nyinshi ntizikwiye kugenda uko abaziriye batabiryojwe. Yewe NPPA bahiciye amazi kabisa kubona miliyari 44 zigenda uko wabira ngo barafatanije. Kubera gutinya abantu bamwe dosiye barazishyingura rwose bakifatira udusambaza.

  • Muhe agahimbazamusyi uwaranze aho ruswa iri kandi mukore investigation ku mitungo nk’amazu abarya ruswa batunze ariko itabanditseho.Mukoreshe abafundi na ba commissionnaire babizi byose gusa mubagenere ibanga n’agafaranga.

  • Noneho Amafaranga atari ruswa tuzayarye bore ewe!
    Urugero nka biriya bimiriyali byo muri MINFRA.

  • Ruswa irahari nnyinshi cyane ahubwo sinzi impamvu birengagiza ruswa yigitsina Nukuntu yuzuye ahantu henshi naho muri NPPA yahawe intebe uzi aadosiye yuzuye ku muvunyi yabayobozi ba NPPA bigize nka demigods. Cyokora abagore babo baragowe pe. Ba za swapping nabakoramo biteye ubwoba 98% bahakora baza uko.igitsina kizarikora.

  • Hi,Minister Kaboneka azwiho kuba kugeza ubu ari umwere kuri ruswa,ariko niba yifuza kuyica nakoreshe imbaraga ahabwa na systeme bakoreshe ba maneko bose,nayajyanwe hanze agaruke,kandi ntibyatwara amezi atandatu,kandi ku munzani w;ubene igihugu abantu bapima ibiro bingana,kandi HE yaciye amafuti menshi,natubabarire ibi bintu bicike,bashyireho urwego rwihariye rwo kwegeranya amakuru,naho abo kera barakigira congo muri ruswa

  • Ndabaramutsa,

    Bavandimwe igishatswe burya iyo gishyizweho umutima kandi ari cyiza nta mpamvu kitashoboka.
    Nta muntu wakwifuza gutanga ruswa igihe cyose yemerewe kandi ahabwa icyo akwiye ku gihe. Icyo gihe rero uyitanga ntaba akwiye no guhanwa kuko aba yabuze amajyo.

    Utanga ruswa wo guhanwa ni ugura ibyo adakwiye, na none ubwo umunyamakosa wa mbere ni ugurisha iby’abandi,
    Ikindi ntawe ukwiye kwigisha ibyo we bwite atemera. Igihe mw’itsinda ry’abayirwanya hakinugwanugwa ruswa, ni indi ngorane kuko benshi bazafata ingero zo kuvuga kimwe bakore ikinyuranye.

    Ngo zitukwamo nkuru. Nk’ uko byavuzwe na benshi, hakwiye gutangirirwa kuri abo bakwiye kuba batanga ingero kuko nabo banduza benshi.

    Mu gusoza, mpamye ko igihe cyose igikorwa cyo kurwanya ikibi tutarakigira icyacu, tutanagombye kubibwirizwa, ntaho turagera. Akimuhana kaza imvura ihise. Nitudahiknga gucyaha abajura bizatugora kuko nabo kuvuza induru si ikibananiye. Amahoro kuri twese, tuzakurirahamwe cyangwa turimbukane, bityo umwere abe arenganye. ICYEREKEZO KIMWE TWONGERE IMBARAGA.

Comments are closed.

en_USEnglish