Bimwe mu byagezweho mu cyumweru giherutse gusozwa cyari cyahariwe gutanga ubufasha mu by’Amategeko hagamijwe kurangiza imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zerekeye imitungo yasahuwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ni uko imanza 30,490 zarangijwe. Iki cyumweru cyatangiye ku itariki ya 25 kigasozwa kuwa 29 Gicurasi 2015 cyateguwe ndetse gikorwa na Minisiteri y’Ubutabera, iy’Ubutegetsi bw’igihugu na zimwe […]Irambuye
Ku gasusuruko ko kuri uyu wa mbere, imodoka itwara abagenzi ifite plaque numero RAB 004M ya kompanyi ya Virunga yari mu nzira iva Musanze yerekeza i Kigali, yafashwe n’inkongi y’umuriro igeze mu Kivuruga mu murenge wa Kivuruge i Musanze. Nta muntu wari muri iyi modoka wahiriyemo. CIP Emmanuel Kabanda umuvugizi wa Police ishami ryo mu […]Irambuye
Prof Nzeyimana Izaie umwarimu akaba n’umuhanga mu ityazabwenge (Philosophie) muri Kamniuza y’u Rwanda ishami rya Huye yabwiye Umuseke ko abona ibibazo biri i Burundi biterwa n’uko badohotse ku muco wabo wo kujya impaka zubaka kandi ngo abona byakemuka habayeho ibiganiro birambuye kandi bihuje impande zose. Prof Nzeyimana yemeze ko umuco mwiza wo kujya impaka waranze […]Irambuye
Sayinzoga Jean uyobora Komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari ingabo (RDRC) yabwiye Radio Rwanda kuri iki cyumweru ko bazi neza ko hari icyo yise ‘igikundi’ cy’abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 50 na 60 bagiye i Burundi guha umusada Imbonerakure (Umutwe w’urubyiruko w’ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Nkurunziza). Muri iki kiganiro cyari kigamije […]Irambuye
Kigali 29/5/2015 – Iki cyemezo cya RURA gikubiyemo imyanzuro itatu irimo kureka ibiganiro bya BBC mu zindi ndimi bigakomeza kumvikana mu Rwanda, guhagarika ‘Burundu’ ibiganiro by’Ikinyarwanda bya BBC ndetse no kugeza imyanzuro yafashwe ku nzego z’iperereza byaba ngombwa hagatangwa ikirego mu nkiko. Icyemezo gikomeye cyo guhagarika Burundi ibiganiro bya BBC mu Kinyarwanda gisa n’icyatunguye benshi […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 29 Gicurasi, Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu imaze gutora Sinamenye Jeremie nk’umuyobozi mushya w’Akarere usimbura Bahame Hassan uri kuburana afunze nyuma yo kuvugwaho uruhare mu itangwa ry’isoko ryo kubaka Isoko rya Gisenyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Uyu munsi kandi hatowe abayobozi babiri bamwungirije kuko Komite nyobozi y’aka […]Irambuye
Mu ijambo ryo gufungura inama y’iminsi ibiri ku kurinda abasivili iteranyije ibihugu 30 bigira uruhare mu gutanga ingabo n’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, Perezida Paul Kagame yavuze ko kuganira ku bibazo aribyo bitanga ibisubizo birambye mu kuzana amahoro. Iyi nama ivuga ku kubungabunga umutekano w’abaturage b’abasivile (International Conference on the Protection of Civilians), ihuje […]Irambuye
Karongi – Saa 05h50 za mugitondo kuri uyu wa kane nibwo icyombo cyubatseho ibikoresho nkenerwa mu gucukura no kohereza Gas Methane ku ruganda ruyihinduramo amashanyarazi cyahagurutse ku mwaro wa Bwishyura mu karere ka Karongi, ni mu mushinga wa Kivu Watt Project. Iki gikorwa remezo kizatangira guha u Rwanda amashanyarazi angana na Megawatt 25 mu mpera […]Irambuye
Ibyaha by’iterabwoba na ruswa ndetse n’ibikorerwa ku ikoranabuhanga byatumye komite y’abacamanza bo mu byiciro bikuru mu bihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) bateranira mu karere ka Nyanza ku kigo kigisha amategeko cya ILPD kuva kuwa mbere w’iki cyumweru biga uko bakwiye kwitwara mu manza z’ibyaha nk’ibi no mu rugamba rwo kubirwanya. Nyuma y’uko ibihugu […]Irambuye
*Imirenge Sacco abadepite basanze idafite uburyo buhamye bwo gucunga amafaranga *Abajyana amafaranga kuri banki zindi bayatwara mu ntoki, *Kuba zimwe zidafite amashanyarazi bidindiza serivisi kuko nta koranabuhanga, *Abakozi ba Sacco bahembwa intica ntikize y’umushahara, barasaba ubuvugizi. Rutsiro 27/5/2015: Nyuma y’aho urwego rw’umuvunyi rugaragaje ko umrenge sacco ufite ibibazo by’icungamutungo, abadepite bo muri Komisiyo ishinzwe ubucuruzi […]Irambuye