Digiqole ad

Tuzi neza ko FDLR yagiye gutanga umusada i Burundi-Sayinzoga

 Tuzi neza ko FDLR yagiye gutanga umusada i Burundi-Sayinzoga

Sayinzoga Jean uyobora Komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari ingabo (RDRC) yabwiye Radio Rwanda kuri iki cyumweru ko bazi neza ko hari icyo yise ‘igikundi’ cy’abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 50 na 60 bagiye i Burundi guha umusada Imbonerakure (Umutwe w’urubyiruko w’ishyaka CNDD-FDD rya Perezida Nkurunziza).

Sayinzoga Jean yemeza ko hari abarwanyi ba FDLR bagiye i Burundi gufasha imbonerakure
Sayinzoga Jean yemeza ko hari abarwanyi ba FDLR bagiye i Burundi gufasha imbonerakure

Muri iki kiganiro cyari kigamije kuvuga ibimaze kugerwaho mu gushishikariza abarwanyi ba FDLR gutaha bagafatanya na bagenzi babo kubaka u Rwanda no kureba uko uko abatashye babayeho, umwe mu bari bateze amatwi iki kiganiro yabajije Jean Sayinzoga niba amakuru yavuzwe n’u Rwanda ko hari abarwanyi ba FDLR bagiye gufasha Imbonerakure ari ukuri, asubiza ko aya makuru ariyo.

Yavuze ko amakuru bafite yemeza ko abarwanyi bari hagati ya 50 na 60 bagiyeyo gutanga ‘umusada’ nk’uko ngo na mbere hose babikoze ubwo bafashaga Se wa Kabila ndetse na Kabila utegeka DRC ubu, ndetse no muri Congo Brazaville ngo bigeze kujya yo gushaka ‘ikiraka’.

Yavuze ko hari ‘umudepite’ atavuze amazina ye n’igihugu cye, wafashije bariya barwanyi kwinjira i Burundi banyuze mu Bugarama.

Sayinzoga Jean yavuze ku ubu bitazwi neza uko abarwanyi ba FDLR bose hamwe (muri DR Congo) bangana ariko ngo mu bihe bya vuba byashize bari hagati ya 1 400 na 1 500.

Jean Sayinzaoga yakomeje asaba abarwanyi ba FDLR gutaha kandi bakirinda kujya u mirwano mu bihugu runaka birimo intambara kuko ngo bitari mu muco nyarwanda.

Uyu muyobozi yavuze ko mu rwego rwo gushishikariza gutaha abakiri mu mashyamba ya DRC, ubu Komisiyo yifashisha abanyamakuru ba Radio Okapi n’ingabo za MONUSCO bagafata amafoto bakajyana kuyereka abasigayeyo bakerekana uko bagenzi babo batahutse babayeho iwabo.

Yavuze ko kandi bakoresha imiryango y’aba barwanyi ba FDLR iri mu Rwanda ikavugana nabo kuri za telephone bakaganira bakabumvisha ko bakwiye gutaha kuko bafite amakuru atariyo ku Rwanda.

Yavuze ko inshingano za Komisiyo ayoboye atari ugushaka abatahutse barakoze Jenoside kuko hari inzego z’ubutabera zishinzwe ibyo, ahubwo ko Komisiyo ishinzwe kwakira, guhumuriza no gusana imitima y’abatashye.

Muri iki kiganiro abasubijwe mu buzima busanzwe bashimye ko hari ibyo bigishijwe ubu bibafitiye akamaro ariko abandi basaba ko bahabwa ubundi bufasha bwisumbuyeho bishingiye ku kuntu igihugu kiri gutera imbere.

Mu buhamya bwatanzwe n’abasore bakiri bato bahoze muri FDLR ubu bakaba bari mu Rwanda bavuze inzira mbi banyuzemo ngo batahe ndetse n’uko bari bafashwe bakiri iyo, bashimira uburyo ubu babayeho mu Rwanda bakaba biga kandi bafite agaciro iwabo.

Umwe muri aba batashye kandi yavuze ko abagore baba muri FDLR babayeho nabi cyane kuko ngo birirwa biruka imirima y’abanyecongo bayisarura, icyo yise ‘ravitaillement’ kugira ngo babone icyo guteka.

Yasabye bagenzi be kureba uko bataha bakareba uko umunyarwandakazi abayeho ubu kandi abana babo bakiga, bakavurwa bityo bakabaho neza.

UM– USEKE.RW

35 Comments

  • POLITIKE UBUSKWA GUSA…. MUDUHE IBIMENYETSO. NIBA MUTAZI GUKINA PROPAGANDA MUBIREKE….

    • Niba witegeka ushake nigihugu cyawe witegekeremo,uve mucyo urmo,uwo ni umurengwe kandi umurengwe usiga inzara erega nawe bizakugeraho kandi ushobora gusanga ari wowe bihereyeho.

  • Full stop. Wowe ubizi ute? Uhakana gute ko batariyo. Ubu se urifuza iki? Wowe ko uhakana wa Pruvinga ko ari propaganda gusa? Ceceka kuko utazi ibyo urimwo uvuga.

  • ubu izamarere zambutse umupaka president nkurunziza yahungira he?

    • MUZIBESHYE

  • Ariko na fpr yafashije museveni kurwanya idiamini mu bugande kandi ntabwo gusaba umusada biba ibugande gusa, n’ibivugwa ngo impunzi zitahe, n’uko muzi icyo izo muri 59 zakoze, ntabwo inyota y’ubutegetsi iba mu nkotanyi gusa, kandi nimutihana Imana izazana irindi hanga ritere iri cyangwa aya ari iryacu iri ayadukikije bizabe nk’abaromani abamedi n’abaperesi, abategetsi bacu bifuza gutegeka ntamana ibahaye ubutegetsi, byaramenyerewe rero, mujye mureka kwijijisha, abo baromani n’abakera cyane, gusa n’uko un nayo yaje igamije cuca ibyo, ariko n’amateka n’amahame, mwikwigira intungane. Ni destin ntimugashyiremo ubwenge bwinshi.
    Nk’uko inkoko itera igi rigahindukira rikabyara inkoko , ikazatera igi n’uko ubutegetsi bw’isi bumeze. Mujye mushima imana iba yaduhishe ibiturimbere, ikarinda imitima yacu guterwa ubwoba n’ibyahise byose, ubundi tuyishimire ko tubana n’abanzi ariko ntibatwice kuko buri muntu agira umwanzi, kandi umunyarwanda yarabivuze ngo umwanzi ntaba kure.
    FDLR ntacyo yadutwara imana itabishatse. Ariko yabishatse byaba, ntabwo ari ngombwa guhangayika ngo iri iburundi, niyo yaba ikigali ntiyasenya urwanda, imana irahari muhumure.

    • Wowe Amini uramuzi? Biragaragara ko no kugeza ubu na FPR ntayo uzi ucyatsa gusa!
      Jya wandika ibikubaka, ibyubaka umulyango Nyarwanda bikubaka n’igihugu cyacu.

  • sayinzoga ibyo avuga ndahamya ko ntabimenyetso yabibonera.nizere ko atari his excellence wabimutumye.

    • Wowe se ufite ibimenyetso ki byo kubihakana????ahubwo ntabyo uzi!!!!!!!!
      Bireke uzaba ubibona kuko imvura izanyagira buri wese.

      Nonese nkuyu utangiye kuvuga amazina ngo” yaba ari Mukama Abbas ko ariho avuka kandi akaba yarabaye i Burundi?” uwahabaye akaba anavuka i Burundi niwe wabafasha gusa ???imyumvire mike n’amagambo atari ay’ubwenge.

      Mwese mubireke ntawukozwe mucyuma kandi nacyo kiratoboka.

  • Uwo mudepite se wafashije FDLR kujya i Burundi inyuze Bugarama yaba ari Mukama Abbas ko ariho avuka kandi akaba yarabaye i Burundi ? erega ntimukishinge amagambo asize amavuta y’abantu baba bishakira umugati gusa ! byari kuba byiza Sayinzoga agatangaza uwo depite ari nde urunturuntu rukavaho ! murakoze abanyamakuru b’Umuseke !!

  • Abo ni bacye ukurikije nabo twahaye imyanya mu buyobozi muri iki gihugu. Nibatubuza amahoro tuzabivuna dufite ingabo zitavugirwamo

  • Abarwanyi 50 cg 60 ibyo koko haruwo buagombye gutesha umwanya? Nuyu uvivuga kereka niba aba yabuze ikindi atangariza abanyarwanda

  • ariko murabarenganya!none se nabashyize hasi intwaro babarasaho bigire bate!!nyamara ibiyaga bigari mufite ibibazo mwicare mushake umuti na ho kwitana ba mwana mubivemo!!barahunza amagara yabo bigire ute se!!

  • Mbabazi, nkubaze, ko numva ushyigikiye intambara ya FDLR, wumva u Rwanda rwahora mu ntambara bikarwungura iki koko kitari ukurusenya no kurusubiza inyuma? Ibi uvuga bitandukanye n’iby’impunzi zo 59, zaratashye mu gihugu cyazo cy’u Rwanda mu mahoro, ubwo Obote yazimeneshaga, zigeze mu Rwanda banga kuzakira, bazisubiza mu Bugande kungufu, icyo gihe urumva ko nta yandi mahitamo zari zifite, zishakisha uburyo zasubira mu gihugo cyazo, niko gukoresha intambara. Ibyo rero bitandukanye n’ibya FDLR kuko ntawe ubabuza gutaha, ahubwo ababishatse barafashwa muri byose. Ahubwo njye numva abantu bafite communication n’aba FDLR, bababwiza ukuri uko mu gihugu byifashe n’abatashye uko bameze nabo bakava muri ayo mashyamba bakaza bagakora bakiteza imbere, bagateza n’igihugu cyabo imbere. Rwose ikitwa intambara z’Abanyarwanda hagati yabo zigacika burundu.

  • Niba abivugira gushaka kurwanya Nkurunziza, Imana izaduhanira kwivanga muri Gahunda z’ahandi, njye numva aho kwivanga mu by’uburundi hariyo fdrl 60 gusa ahubwo twakwemera tukivanga muri congo hariyo ibirindiro byazo tukazirandura burundu, then ntibibe urwitwazo rwo kwinjira muri politiki z’ibindi bihugu, kuba fdlr iri burundi ndacyeka atari ikibazo kurusha iriya iri hafi y’ibirunga ku mupaka, ese twababajwe n’aho ituruka exactly akaba ariho tujya kurimbura, amahanga akatwanga ark tukaba turangije ikibazo cyayo burundu, naho niba dushaka kwinjira mu burundi aribyo twitwaje cg niba dushaka kuyikangisha abarundi ngo bakunde bahunge, aho ho wapi kbs

  • kwaka umusada ndumva ntacyaha kirimo byibashyushya imitwe rero m

  • Nzoba ndaba da!

  • Nta evidence igaragara… Mureke amatiku kandi iby’u Burundi ntago bibareba na gato

  • Ndasubiza Ngabo Be : ufite ibitekerezo byiza nukuri ! ubu abanyarwanda turashaka indi ntambara ? oya twese twagombye guhagurukira rimwe tuti ntayindi ntambara dushaka ! kandi bavandimwe ibyo twabigeraho, nizere ndashidikanya ko n’Imana itifuza intambara mu biremwa byayo, cyane cyane noneho mu Rwanda, nuko rero ngushimiye igitekerezo utanze ! ariko se twabigeraho dute ? kuganira niyo nzira imwe iboneye hagati y’abantu bose b’abanyarwanda aho bava bakagera !

  • Fdlr 50 hahaaaaa, arukose ni ukuzuza umubare w’imbbonerakure ubura uwo mubare kuko babuze muburundi bashoboye ko nziko nazo zahoze mu gisoda cy’uburundi? Umusada w’abantu 50 koko watera ubwoba igihugu nk’u rwanda? Ahubwo se koko Nkurunziza yaba akeneye fdlr 50 koko? Iyi nkuru muyisubiremo na Sayinzoga ayinyomoze p. Keretse niba ari fdlr 5000

  • Hari uwavuze ngo u Rwanda rwivanga mubyahandi. Noneho se aho avuga rwivanga ni Darfur ,Haiti na Sierra Leonne ?

    Hari abantu ubona bigize intyoza n’akarimi kuzuye ubusagwe nk’ubwa scorpion. U Rwanda batega iminsi ni ishami nicayeho. Ni igihugu gikomeye kandi gifite aho cyavuye naho kigana.

    We ye uwivu wajitundike ! Si uwelekeo ni mere!

    • wagizengo Darfur na Sierra Leone twajyayo tudahawe ubrenganzira na UN? ese wakwibajije impamvu mu Burundi dushaka kujyayo ark nanubu tukaba tutarajyayo? ni uko nta burenganzira bwa UN cg indi miryango mpuzamahanga turabona, sasa sinabivugiye gutega iminsi u Rwanda, nanjye ndi umunyarwanda kdi ndacyeka ko twese dukunda igihugu cyacu kimwe, njye mbona turamutse twivanze muri politiki y ahandi kubera inyungu zacu bwite twitwaje FDRL byadugaruka nyamara, keretse niba dushaka kwigana US yivanga mu bihugu by’abarabu yitwaje ibyihebe ishaka peteroli, sasa twe ntabwo turi US mbikwibutse neza, tuzabanze twihaze mu nkunga, wabonye kuri M23 bataradutegetse kureka kuyitera inkunga wabonye ako kanya tutarahise tubireka? ujye umenya ko abaduha inkunga baracyadutegeka anytime

  • Ngabo Be ntantambara nimwe nashyigikira nivugiye amateka gusa ariko kandi ukoresheje phirosophie niyo mpamvu nerekanye na phycology politicaly ntanakimwe nshyigikiye ntabwo rero wancondana nge usibye ubunararibonye nshyigikira IVANJIRI NINAYO NARWANIRA IBI BYO MBITURA IMANA, NANASHOJE MBAHUMURIZA NK’UMUNTU WIZERA IMANA NE REPRENE PAS MES COMMENT DANS UN SENS PAGANISTE.

  • Muzafatire urugero kuri HE nkurunziza yageje igihugu ciwe kubukungu. Nkurunziza oyeeeeeeee!

  • Diana urandangije igihugu ni cya 3 uturutse hasi ni ukuvuga ngo muri 193 pays zigize isi inyuma yanyu hari ibihugu 2 gens à Irène rapport ya Banque Mondial na FMI u burundi bjkurikiranye. NA Afghanistan
    None Nkurunziza yazamuye ubukungu
    Tjr bari inyuma muribyose

  • Diana we wazezejyeye uhagaze nta kindi nakubwira.
    Isereri ikuri mu hihanga utivuje izaguhuza ni kibambasi kikugorore.

  • mwese muvuga ibyo mutazi kandi mukivanga mu bibazo bya politic muri aba civil, ibyo mwese muvuga ntanagatonyanga mwari mwamena, uko mubikeka siko bizamera,,,, njye ndabona murushwa nubusa muterana amagambo, amahoro, urukundo hagati yacu nka banyarwanda, ibya politic mubishyire kuruhande, bizikora wa mugani wa wamuntu, Imana ibirimo

  • S’Ayurwagwa aradekeje Ngo 50 cg 60 FRDL IZABASAZA MWARAHAHAMUTSE MUZITINYA MUZI IZARIZO!!!!!

  • Hahahahhahah mwarangiza mukilirwa mwiyemera mubeshya abantu Ngo fdlr ije ntiyamenya ikiyikubise!!! Mwacitse ururondogolo ubwoba bwabishe Ngo Ali abantu 50!! Noneho nihaza 500 bamwe muzagwa igihumule abandi mwinyalile kubera ubwoba!! ESE ubundi ko mubizi ko Bali muli Congo kuki mutabasangayo Ngo indili yabo muyitwike ikibazo cyo kirangile!! Hahahahahahah!!!

  • Abanyapolitiki bacu rwose bari bakwiye kujya bashishoza, bakavuga amagambo yubaka adasenya. “Soyons sérieux dans tout ce que nous disons et dans tout ce que nous faisons”.

    Abanyapolitiki bacu kandi bari bakwiye kujya bakora ubusesenguzi nta marangamutima bavanzemo, Tureke abarundi bicarane hagati yabo barangize ibibazo bafite. Nta nyungu nimwe umunyarwanda afite mu gihe uburundi burimo bushya.

  • fdlr bagiye kwishyura abahutu babarundi babafashije kwica abatutsi mu rda muri 1994. baragagujije bagomba kubishyura rero. ntagitangaje kirimo

  • Icyo uRwanda n’Abanyarwanda bifuriza Abarundi n’Amahoro masa. URwanda nta gihugu rwakwifuriza genocide kandi nti rwaceceka igihe rubonye ishyano nkiryo rigiye kwadukira igihugu icyaricyo cyose. URwanda nti rwaceceka rubona amaraso yinzira karengane ameneka ibyo mubimenye rwose.
    Gusa mugire n’ikinyabupfura mwandika mudatukana.

  • Abantu 50 cyangwa 60 batumye mucika ururondogoro. Bashobora no kuba baragiyeyo mu rwego rwo kwishakira ikiraka. Birakomeye.

  • ese ko numva muvuga ngo abantu 50 batumye abayobozi bacika ururondogoro ,hah ninde wababwiye ko barucitse, ubwo rero muba mubabajwe ni uko ayo makuru yamenyekanye kuko mwanga urumuri kubi, amabi bene wanyu mu ishyamba bakora muba mwumva ntawayashyira kumugaragaro.pole saana bariyo birazwi kandi kuba bizwi ni igitego kuko nkurunziza yivugishaga ko batariyo,kandi ntawe uyobewe ko uburundi,tanzania na africa y epfo biri mu bihugu bizwi ubufaransa n abandi bagashakabuhake bakoresha ngo buzane akaduruvayo mu Rwanda,security ibure n ibyagezweho bisenywe dusubire irudubi,turabazi mwa, twarayotse kera niyo mpamvu tugomba kumenya aho muciye hose uko mwangana kose twe dufata umutekano wacu serious niyo mpamvu tutita ku mibare, haza 1 cg 100 tugomba kumenya aho aherereye tumuhozeho ijisho ,kuko twiraye ngo ni 2 gusa twazashiduka babaye 2 millions,burya nibyiza kwirinda icyorezo aho gutegereza ngo kigufate ubone kujya kwivuza.
    pole saana rero kuko imigambi yanyu iba yatahuwe ,mushake mwitwaze imibare cg mubireke,aze ari 1 cg 2 cg 200 turamurwanya tutarindiriye ko birunda kuko nuwo 1 si icyiza kiba kimuzanye, azanwa ni ikibi kandi nicyo turwanya,so ntituzakita ikibi kuko cyakozwe na benshi gusa.izo nterasi zishobora kwikinga kuri izo mpunzi zitugana ugasanga zitangiye kudutema bucye bucye,niyo wahita uzifata ariko twaba twatakake abantu zishe niyo baba ari 1 cg benshi, cyaba ari igihombo kinini rero kuko tutabazura

  • Muri iyi nyandiko nkuyemo ibintu 2:
    icya mbere: Niba Sayinzoga yemeza ko aba FDLR banyuze mu bugarama berekeza i Burundi birambwirako mu Rwanda nta mutekano uhari kubona abitwa abanzi bakoresha ubutaka bwarwo bakihitira nta nkomyi!
    Icya kabirio ati kujya ahari intambara ntibiri mu muco nyarwanda. Ko inkotanyi zimwe zahagurutse tanzaniya n’u Burundi zikajya kurwanira Museveni i Bugande se ni ukuvugako zatatiye umuco nyarwandanazo?

Comments are closed.

en_USEnglish