Digiqole ad

Imodoka ya Virunga Express yahiriye ku muhanda Musanze – Kigali

 Imodoka ya Virunga Express yahiriye ku muhanda Musanze – Kigali

Ku gasusuruko ko kuri uyu wa mbere, imodoka itwara abagenzi ifite plaque numero RAB 004M ya kompanyi ya Virunga yari mu nzira iva Musanze yerekeza i Kigali, yafashwe n’inkongi y’umuriro igeze mu Kivuruga mu murenge wa Kivuruge i Musanze. Nta muntu wari muri iyi modoka wahiriyemo.

Imodoka yahiye irakongoka kubera umuriro mwinshi
Imodoka yahiye irakongoka kubera umuriro mwinshi

CIP Emmanuel Kabanda umuvugizi wa Police ishami ryo mu muhanda yatangaje ko Police y’u Rwanda yatabaye ariko imodoka zizimya umuriro zikahagera imodoka imaze gushya yose kubera umuriro wari mwinshi cyane.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi y’imodoka.

Imodoka igitangira gufatwa
Imodoka igitangira gufatwa
Nta muntu wahiriye muri iyi nkongi
Nta muntu wahiriye muri iyi nkongi
Umuriro wari mwinshi cyane
Umuriro wari mwinshi cyane
Yahiye iba umuyonga
Yahiye iba umuyonga

Photos/Contributor

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • NTAMUNTU WARURIMO?

  • ubwo se urumva yari yitwaye??!!! harimo n” abagenzi maze

  • ziriya midoka zapolice zizimya kombona zigenda buhoro ubundi yarikuva mumugi igasanga imodoka irimukivuruga yafashwe numuriro igishya police nayo iba icyatsa kabisa

  • @Alias: Stupid comment. Uzi ubukana bw’umuriro bwari bumeze gute ? Amakuru yandi ufite abandi tutazi atuma wihanukira ukavuga Ibi ni ayahe ?

  • Alias, ibintu uvuze nibyo. ntabwo Fire Brigade yaba iri i Kigali, ngo hagire inkongi ibera muntara, Police igire icyo iramira. Ahubwo nabo bakeneye kwegereza abaturage ibikoresho!!

  • OMG!!!

  • buri ntara yose y’igihugu yahawe fire brigade dear !

  • Igitekerezo kizima nkuko Chris abivuga nuko Fire brigade zamanurwa zikegera abaturage! Ariko ibyo bijyana n’ubushobozi Igihugu gifite? Byakabaye byiza buri Karere gafite nibura imodoka imwe yo kuzimya umuriro, naho ubundi keretse ahari ari za ndege za “canadair” zikoreshejwe, kuko imodoka kugira ngo izave i Kigali ijye gukora intervention Musanze cyangwa Rusizi, ni ukuhasanga umuyonga gusa.

  • @Rusagara: Ibyo uvuga nibyo ariko nyine biterwa n’ubushobozi buhari. Jye ikinshimishije ni uko nta waguye cyangwa ngo akomerekere muri uyu muriro. Abavuga ko Police ntacyo ikora bo ni ba bandi bahora babonye amakosa y’abandi gusa ntibanashyire ikibazo muri context. Sinzi niba wari wabona imodoka ishya, ariko akenshi ni ikibazo cy’iminota mike gusa ikaba irarangiye ku buryo n’i Kigali Police itabara vuba ariko zikanga zigakongoka.

Comments are closed.

en_USEnglish