Ejo urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) rwamuritse igihembo cyo ku rwego Mpuzamahanga ruherutse kubona kubera uruhare rwagize mu gutuma itangazamakuru mu Rwanda rikora bya kinyamwuga kandi ryisanzuye. Umuyobozi warwo w’agateganyo, Cleophas Barore yavuze ko atazi icyo Fred Muvunyi uwahoze ayoboye uru rwego yavuze kuri iki gihembo ariko ko atekereza ko yabyishimira kuko yagize uruhare runini mu mushinga […]Irambuye
Abaturage bo mu mirenge ya Cyanika na Kagogo mu karere ka Burera bo baravuga ko ari indwara ya kirabiranya imaze iminsi yumisha imyaka ubu ngo yageze no mu bishyimbo, abayobozi bo buvuga atari Kirabiranya ahubwo biri guterwa n’imvura nyinshi. Ugeze mu mirenge ya Cyanika na Kagogo abahatuye amakuru bakubwira ni uku bishyimbo byabo biri kuma hamwe bikiri uruyange ahandi […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane nimugoroba, umunyapolitiki Bernard Ntaganda uyobora ishyaka PS Imberakuri (igice cye) yatangaje ko gukorera politiki mu Rwanda abona bitoroshye, avuga ko ishyaka ayoboye ridashyigikiye ko itegeko shinga ry’u Rwanda rihindurwa ngo umukuru w’igihugu atorerwe mandat ya gatatu. Me Bernard Ntaganda umaze umwaka afunguwe, yavuze ko we abona ishyaka rikeba FPR-Inkotanyi […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Kamena Urubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Leon Mugesera ku byaha bya Jenoside rurasubitswe biturutse ku burwayi bw’umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha, uregwa yavuze ko bimubabaje ndetse yifuriza uyu umushinja kurwara ubukira. Muri uru rubanza; ni ku nshuro ya mbere inteko y’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga […]Irambuye
Rwamagana – ACP Theos Badege Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha (CID) kuri uyu wa 03 Kamena yasuye abaturage bo mu murenge wa Nyakariro Akagari ka Gishore abaganiriza ku bibi by’ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina, irikorerwa abagore ndetse n’abana n’uburyo bakwiye kuryirinda. Iri shami rya Police riri muri gahunda yo kwegera abaturage ngo […]Irambuye
Akayabo k’amafaranga agenerwa ibikorwa byo guteza imbere amashyirahamwe y’abajyanama b’ubuzima ahatandukanye mu gihugu ashobora kuba henshi aribwa cyangwa acungwa nabi n’abayobozi bayo. Amashyirahamwe nk’aya atandatu amaze kugaragariza Umuseke iki kibazo, umunyamakuru w’Umuseke yaganiriye na rimwe riherereye mu murenge wa Gitega i Nyarugege asanga abaririmo bari mu ishyirahamwe “Rwanakubuzima’ bashinja abayobozi babo kurya amafaranga bagenewe na MINISANTE. […]Irambuye
Kigali – Kuri uyu wa gatatu, Komisiyo y’igihugu y’abafite ubumuga yatangaje ko igikorwa cyo gushyira abafite ubumuga mu byiciro ubu abamaze kubishyrwamo bagera ku 160.776. mu gihugu hose. Niyomugabo Romalis ushinzwe ibikorwa muri iyi Komisiyo yavuze ko mu by’ukuri abaje kwibaruza barenze uriya mubare ariko ko hari abo abaganga basanze badafite ‘ubumuga’ ahubwo bafite ‘uburwayi’. ‘Ubumuga’ […]Irambuye
Munyagishari ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi; kuri uyu wa 03 Kamena yasabye Urukiko gutumiza Minisiteri y’Ubutabera, Abamwunganira n’Urugaga rwabo mu Rwanda kugira ngo basobanure ibyavuye mu nama yahuje izi nzego. Abagombaga kunganira uyu mugabo barabyanze nyuma y’inama bagiranye n’abahagarariye ubutabera kuko ngo umushahara bahabwaga basanze ari muto. Yagaragaye mu iburanisha […]Irambuye
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri mu murenge wa Gitega, Akagari ka Akabahizi muri Nyarugenge Uwimbabazi Claudine ubwo yari yagiye ku irondo abana be bahiriye mu nzu maze umuto muribo w’umuhungu ahasiga ubuzima kuko batatabawe ku gihe. Uyu mubyeyi arasaba inzego zibishinzwe gukora iperereza ku cyateye inzu ye gushya ndetse akanasaba ubufasha kuko nta kintu […]Irambuye
“Nta mwunganizi mfite,..ntawe uhari”; “Aba bagabo banyicaye iruhande ntabwo ari Abavoka bajye… nta n’ubwo mbazi”; “Aho binjiriye mu rubanza rwanjye bararwononnye bikabije”; “Ntabo nahisemo ahubwo bemejwe n’Ubushinjacyaha”; Byatangajwe na Uwinkindi Jean ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi; aho kuri uyu wa 02 Kamena yakomeje kwamagana Abunganizi yagenewe ngo kuko atabihitiyemo akavuga […]Irambuye