Prof.Nzeyimana Izaie asanga iby’i Burundi byaratewe no gutezuka ku muco wo kujya impaka
Prof Nzeyimana Izaie umwarimu akaba n’umuhanga mu ityazabwenge (Philosophie) muri Kamniuza y’u Rwanda ishami rya Huye yabwiye Umuseke ko abona ibibazo biri i Burundi biterwa n’uko badohotse ku muco wabo wo kujya impaka zubaka kandi ngo abona byakemuka habayeho ibiganiro birambuye kandi bihuje impande zose.
Prof Nzeyimana yemeze ko umuco mwiza wo kujya impaka waranze Abarundi kuva mbere y’ubukoloni wagombye kongera kubaranga muri iki gihe kugira ngo babashe kumvikana ku kibazo kijyanye no kongera kwiyayamaza kwa Perezida Nkurunziza bamwe bashaka abandi badashaka.
Ibyiza Prof Nzeyimana avuga ko byaranze Abarundi kuva kera:
*Impaka zubaka
*Ubutabera bushingiye ku baturage mu cyitwaga Ubushingantahe, bisa na Gacaca yo mu Rwanda rwo hambere.
*Avuga ko incabwenge zo mu Burundi zari zizwiho ubuhanga muri Africa no mu Rwanda by’umwihariko kuko ngo zamwigishije we na bagenzi be muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ibi ngo Abarundi babiheraho bagasubira ‘kwicarira’ ikibazo bafite ubu (Abanyarwanda bo ikibazo baragihagurukira/Abarundi barakicarira) bakagicoca mu biganiro n’impaka zubaka nk’uko bakunze kuzijya.
U Burundi kuva mu 2005 bwari bufite amahoro nyuma y’intambara ishingiye ku moko n’amashyaka y’abarwanira ubutegetsi yatangiye mu 1993.
Prof Nzeyimana ashima ko ngo mu bibazo biri i Burundi ubu bidashingiye moko.
Kuri we ngo ikibazo cyo mu Burundi gishingiye ku ngingo y’uko badohotse ku muco mwiza wo kujya impaka zubaka.
Ati “Tugarutse nko ku kibazo kivugwa ubu cyo kongera kwiyamamaza kwa Nkurunziza, nsanga bagomba kubiganiraho kuko n’ubundi Politiki ishingiye ku biganiro.”
Asanga kuba mbere baricaye bakaganira ku makimbirane yaranze Politike mu mateka yabo, byagombye kubabera urugero bakagarura iriya ndangagaciro, bakaganira kandi ngo uyu niwo muti rukumbi bafite.
Uyu muhanga yavuze ko niba abayoboye u Burundi ubu batabyaje umusaruro imbaraga z’urubyiruko bafite rwinshi ngo zibe umusemburo w’iterambere ahubwo uru rubyiruko rukaba rukoreshwa mu bikorwa bidateza imbere igihugu, u Burundi buri kuba bugana mu kaga.
Ati “Ubu Nkurunziza yarimo asana ibyo abamubanjirije bangije, abamubanjirije nabo baje basana ibyangijwe mbere yabo… bityo rero abantu bibaza niba Nkurunziza buriya nawe adashaka indi manda ngo agire icyo azasiga akoze azibukirwaho.”
Prof Nzeyimana yanenze ibikorwa byo kurwanya itangazamakuru byabayeho muri iyi minsi i Burundi, avuga ko biriya ahubwo byongerera imbaraga abatavuga rumwe na Leta ndetse na sosiyete sivile.
Avuga ko abanyapolitike bagomba kumenya ko Politiki itagikorerwa mu bwihisho kubera ikoranabuhanga ririho ubu, bityo ngo bagomba kujya bafatanya n’abandi bavuga rikijyana bakaganira ku bintu bifite ingaruka ku buzima bw’igihugu mbere yo gufata ibyemezo n’imyanzuro.
Nzeyimana Izaie yasabye abayobozi ba EAC kuzajya gusura u Burundi muri iki gihe buri mu bibazo bakamarayo nk’iminsi ibiri baganira n’abayobozi b’igihugu n’izindi nzego nk’amadini, itangazamakuru, sosiyete sivile, ibi ngo byatanga umusaruro kurusha gukorera inama ahandi.
Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere yateraniye i Dar es Salaam muri week end ishize ntabwo Perezida w’u Burundi ikibazo kireba yayitabiriye.
Kuri we ngo kuganirira ibibazo by’u Burundi mu Burundi byakwereka Abarundi ko ibibazo byabo bihangayikishije abaturanyi kandi ko aba nabo bafite ubushake bwo kubaba hafi.
NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW
16 Comments
Nyamara singombwa gutekereza cyane ngo umuntu amenye igikwiye.Ibintu biba bigaragara.Itegeko riba ribisobanura neza.Icyangombwa ni ukurisoma.Nonese naha iwacu tuzavuga ngo ibintu ntibyumvikana?les maths sont clairs.2=2,ntiwavuga ngo 2=3,jamais.
@ Seka
Ibyo uvuga nibyo ku ruhande rumwe cyane cyane iyo bigiye mu mibare ntabwo 2. Ishobora kungana na 3! Ariko na none iyo ugiye kugereranya imibare n’ibindi bitariyo, ntabwo biba bigisa n’imibare. Nubwo. Ntashyigikiye ko uriya mugabo uyobora Uburundi yakongera kwitoza mu gihe bigaragara ko hari igice cy’abaturage kitabishaka, ntabwo nemeranya nawe iyo uhise uhuza iby’i Burundi n’ibyo mu Rwanda kuko nyine ibihugu byombi biratandukanye kandi si imibare.
Ntekereza ko n’ubwo ibi bihugu bifite bimwe bihuriraho, ibibitandukanya ni byinshi cyane ku buryo kubigereranya bihabanye cyane n’uwashaka kubikora yaba afite ibindi agamije!
Abantu nibareke Abarundi bakemure ibibazo byabo bashingiye ku mateka yabo, uko basanzwe bateye, etc. Abanyarwanda nabo bazakemure ibibazo byabo bashingiiye nabo kuko igihugu giteye, ibibazo cyaciyemo n’ibyo gifite uyu munsi kandi abantu bakibuka ko ikibazo cya manda ataricyo cyonyine igihugu gifite, cyane cyane muri iyi minsi n’iya kabiri ya President Kagame itararangira!
Wowe wiyita Seka,you have to know that law or lagal thinking is completely different from mathematics!I can understand very well that you are not a jourist!so your answer is wrong!There are alot of factors which come in interpretation of law before you conclude!
Iby iburundi bikomezwa n’abaturanyi bakoreshwa n’abazungu ntibibuke ko nabo ejo bazakoresha abarundu mu kudurumbanya ibihugu byabo. Nta kizza umuzungu ashakira africa p. Mirene abarundi birangirize ibibazo kuko byagaragaye ko abaturanyi bakunda byacitse mu rugo rw’undi batazi ko umuriro uva murugo rw’umuturanyi uza usanga urwawe nawe
You’re wrong Burundians are mature enough to do not let any one manipulating them.
USA-BURUNDI: MEMBERS OF CONGRESS SUPPORT THE DECISION OF CONSTITUTIONAL COURT AND CALL FOR OPEN TRANSPARENT ELECTIONS
Senateurs Americains
May 31, 2015 03:46 Great lakes
WASHINGTON, D.C. — U.S. Sen. Jim Inhofe (R-Okla.), Sen Mike Rounds (R-S.D.), Rep. Vern Buchanan (R-Fla.), Rep. Joe Barton (R-Texas), Rep. Ann Kirkpatrick (D-Ariz.), and Rep. Tim Walberg (R-Mich.) released the following joint statement today regarding the upcoming elections in Burundi on June 26, 2015:
“We are deeply concerned about the increased violence in Burundi and we urge the government and people of Burundi to refrain from violence and to work together as the country moves forward to democratically elect members of Parliament and its next President.
While we understand there is disagreement regarding President Nkurunziza’s eligibility to run for re-election, we support the decision of Burundi’s Constitutional Court that ruled that President Nkurunziza could run again.
We ask the international community to support that court’s ruling and uphold the statements made by the Peace and Security Council of the African Union and United Nations Chairman of the Peace Building Commission Burundi Configuration.
We continue to support and stand with the people of Burundi, the peace they have been able to achieve, and their growth as a democratic nation.
We call on the government of Burundi to ensure the upcoming elections are free, open and transparent. We expect the government of Burundi to ensure opposition parties are afforded the opportunity to fully participate in the upcoming and future democratic election processes.
Additionally, we expect the government of Burundi to provide full access to international election observers.
We stand by the commitment we made during our visit to Burundi in April to continue to work with the government and people of Burundi to help ensure peace and stability.”
On April 3, Sens. Inhofe and Rounds and Reps. Buchanan, Barton, Kirkpatrick, and Walberg visited the country of Burundi where they had meetings with President Pierre Nkurunziza as well as members of the Parliament of Burundi.
On April 28, the Peace and Security Council of the African Union urged “all Burundian stakeholders to respect the decision of the Constitution Court, when delivered.”
On April 29, the United Nations Chairman of the Peace Building Commission Burundi Configuration appealed “to all sides to respect the verdict” of the Constitutional Court.
On May 4, Burundi’s Constitutional Court ruled that President Nkurunziza’s first term did not count because he was picked by parliament rather than elected by the people.
FOR IMMEDIATE RELEASE
May 29, 2015
Donelle Harder
Tureke kuigereranya iby’u Burundi n’iby’u Rwanda. I Burundi hari ikibazo cya “confusion” yatewe n’abateguye amasezerano ya Arusha hamwe n’abateguye itegekonshinga/Constitution..
Constitution yo mu Burundi iravuga muri article 96 ngo: “Le Président de la République est élu au suffrage universel direct pour un mandat de cinq ans renouvelable une fois”. Bivuze ngo Perezida wa Repubulika atorwa hakoreshejwe uburyo butaziguye kandi akaba adashobora kurenza mandats ebyiri, buri mandat ikamara imyaka itanu.
Hakurikijwe iyo constitution, umuntu ashobora kwemeza ko NKURUNZIZA kugeza ubu amaze mandat imwe gusa kubera ko yatowe bwa mbere “au suffrage universel direct” (ku buryo butaziguye) muri 2010. Bivuze ko candidature ye ubu muri 2015 iremewe kuko aribwo bwaba bubaye ubwa kabiri yitoza “au suffrage universel direct”. Ikaba ari nayo mandat ye ya nyuma, bivuze ko muri 2020 adashobora kongera kwiyamamza. Ibi kandi nibyo Urukiko rurinda ubusugire bw’Itegekonshinga mu Burundi rwemeje.
Igihe NKURUNZIZA yatorwaga kuba umukuru w’igihugu muri 2005 nyuma y’inzibacyuho, ntabwo hakoreshejwe uburyo bwa “Suffrage Universel Direct”, icyo gihe hakoreshejwe uburyo bwa “Suffrage Indirect” (uburyo buziguye) kuko yatowe n’Inteko ishinga amategeko gusa, atatowe n’abaturage bose. Aha rero hakurikijwe ingingo ya 302 ya Constitution y’u Burundi ivuga ngo: “A titre exceptionnel, le premier Président de la République de la période post-transition est élu par l’Assemblée Nationale et le Sénat réunis en Congrès, à la majorité des deux tiers des membres”.
Impaka rero zavutse biturutse ko Amasezerano ya Arusha avuga neza ko nta Mukuru w’igihugu ushobora kurenza mandats ebyiri. Constitution nayo ikavuga mandats ebyiri ariko umukuru w’igihugu agatorwa ku buryo bwa “Suffrage Universel Direct”.
Hararamutse habaye ikosa ryakozwe, ryashyirwa ku banyapolitiki n’injijuke bateguye bakanemeza amasezerano ya Arusha, ariko cyane cyane iryo kosa ryashyirwa ku bateguye “Constitution”y’u Burundi, kuko nibo bateje iyo “confusion”.
Niba mu gihe bateguraga iyo Constitution bari bazi neza ko Perezida wa mbere wa nyuma y’inzibacyuho (ariwe NKURUNZIZA) uzaba yaratowe ku buryo bwa “Suffrage Indirect”, ashobora kwiyamamaza rimwe gusa ku buryo bwa “Suffrage Universel Direct” bakabaye barabisobanuye neza muri iyo Constitution bagashyiramo na “article” yihariye ibivuga. Nyamara rero ntabyo bakoze, ese bwaba ari ubuswa, ese kwaba ari ukwibagirwa, cyangwa se babikoze nkana bashaka gutega imitego.
Ibyo aribyo byose, mu gihe NKURUNZIZA atari we wateje iyo “confusion”, we baramurenganya nta kosa afite. Candidature ye y’ubu muri 2015 yubahirije itegekonshinga, bityo rero akaba ashobora kwitoreza iyi mandat ikaba ariyo ye ya nyuma, hashingiwe kuri Constitution yatowe n’abarundi muri Referendum yo kuwa 28/02/2005 igasohoka ku mugaragaro (Promulgation) tariki ya 18/03/2005.
Ku byerekeye u Rwanda ho, nta “confusion” nimwe ihari. Itegekonshinga ryatowe n’abaturage tariki ya 26/05/2003 rigasohoka ku mugaragaro (Promulgation) tariki ya 04/06/2003 rivuga neza ko Perezida wa Repubulika atorwa n’abaturage ku buryo butaziguye (“Suffrage Universel Direct”) akaba atarenza mandats ebyiri, kandi mandat imwe ikaba ari imyaka irindwi.
Dore uko article 101 ibivuga: “Le Président de la République est élu pour
un mandat de sept ans renouvelable une seule fois. En aucun cas, nul ne peut exercer plus de deux mandats présidentiels”.
Ibi bivuze rero ko Perezida uhari ubu mu Rwanda watorewe mandat ya mbere muri 2003 akaba yaranatorewe mandat ya kabiri muri 2010 nibigera muri 2017 azaba arangije mandats ze ebyiri, akaba rero nta burenganzira azaba afite bwo kwitoreza indi mandat, hashingiwe kuri iryo Tegekonshinga.
Ibyo tubona birimo kuba ubu mu Rwanda ngo barashaka guhindura itegekonshinga, ngo Perezida uhari ubu azongere kwiyamamaza muri 2017, byo birenze ukwemera. Ahari umenya Imana yonyine ariyo yabisobanura.
@ Girayo
None se ko utavuga ko Constitution y’Uburundi ikora reference ku masezerano ya Arusha? Ibi bivuze ko ahagaragara kuvuguruzanya ari ibikubiye mu masezerano bigomba gukurikizwa. CQFD!
@ Kalisa
Yego Constitution ikora kuri reference ku masezerano ya Arusha. Ariko se ari Amasezerano ya Arusha, ari n’Itegekonshinga ikiri icya vuba ni ikihe? Uzi neza ko Constitution yatowe nyuma ya Arusha. Bivuze ko Constitution ariyo ifite “primauté”
@Girayo, wari ugerageje gukora analysis mu buryo bw’amategeko ku Burundi gusa ushoje nabi ugeze ku Rwanda. Ndakumenyesha ko ibiri kubera mu Rwanda, aho abaturage basaba inteko ishinga amategeko KO yatangira urugendo rwo guhindura constitution, biracyari mu busabe kandi ababikora babyemererwa n’amategeko, uzasome Ingingo ya 193 y’iyo constitution, ikibazo ni uko mugenda mukibanda ku ngingo imwe gusa, nkaho itegeko nshinga rigizwe n’ingingo IMWE!!!!
Abantu bitwaza amategeko bagashaka kuyavugisha ibyo ataribyo, ubwo koko usibye kujijisha, iyo bavuze mandats 2 z’imyaka 5 ninde utumva ko ari imyaka 10? Ni clair, kuvunga ngo sinatowe nabaturage,ko atanze kuyobora icyogihe?, et il se disait democrate!!!!Ninkubu iwacu, iyo bavuze En aucun cas = Jamais, ca ne signifie pas peut etre, non, non. Naho kuvuga ngo histoire ibihugu byanyuzemo,ils auraient du y penser avant de signer et de promulguer la constitution. Nanone babifitiye ububasha, n’imbaraga,zogukuraho purement et simplement izo “Constitutions” .La logique est la meme que ca soit ds les sciences sociales ou en exactes comme les Maths
Mr. Seka, la Cour constitutionnelle burundaise a rendu son verdict en faveur de NKURUNZIZA. Si vraiment nous respectons les institutions que nous avons mis en place nous-même, nous devrions tout de même suivre la decision de cette cour pour éviter la pagaye des politiciens burundais.
KAGAME azayobora paka ashaje agendera kukabando kuko yayoboye neza abatabishaka muceceke niwe ushoboye ibibazo byabanyarwanda
@Girayo.niba uzi amategeko simbizi gusa nakumenyeshako itegeko nshinga ritagizwe n’ingingo 1 gusa. Itegeko ry’abarundi rirasobanutse nta rujijo rurimo. Nkurunziza n’abambaribe nimwe muryica musoma ingingo 1 gusa.
Kuvanga ibye n’ibyo mu Rwanda byo sibyo kuko umwaka ushize yagerageje guhindura itegeko nshinga aratsindwa naho twebwe biracyari icyifuzo cy’abaturage. Biramutse biciye mu itora ntibicemo uwa shaka gukoresha ingufu yaba abaye nkurunziza naho ubu ibyo ugereranya birahabanye.
Ivyiyumusaza prof. avuga nivyo ibindi sivyo. Politike nukuganira ariko harikintu gisekeje murwanda nomuburundi, abayobozi baho cane cane aba president ntibigera bipfuza gusubirirwa, nuwuzanye, iciyumviro nkico acahigwa buhongo. Abandi bapresident batwara baziko umwanya wabo uheze, babisa abandi.
Kandi kumira kubutesti nkinyondwe yumira kugisato, nikimwe mubikwega intambara. banyakubahwa, zamubisa abandi kuko nabo baba babishoboye, kandi ivyomugerako ntimubikora mwenyene nuko harabandi babibafashije.
In addition, a good leader has to do succession planning.
@ cyasemakamba
Iyi mvugo yawe ni nayo Nkurunziza n’abamushyigikiye bitwaza bitakanna abaturanyi aho gukemura ibibazo biri mu gihugu! Ubu se abaturanyi nibo bamusabye kwitoza mu gihe hari igice cy’abo ayobora kitamushaka? Ubu se abo baturanyi nibo bahungisha abaturage mu gihe ahubwo ari umuzigo kuribo? Abo baturanyi se nibo bahaye abasivire intwaro cyangwa barasa abaturage badafite intwaro? Nareke kwitakana abandi ahubwo nakemure uruhuri rw’ibiabazo byugarije igihugu ayobora!
Comments are closed.