Digiqole ad

2014-2015: Miliyoni hafi 500 yagenewe kuzamura abakene yaranyerejwe

 2014-2015: Miliyoni hafi 500 yagenewe kuzamura abakene yaranyerejwe

Richard Muhumuza Umushinjacyaha mukuru ageza kuri Perezida wa Republika n’inteko y’abo mu butabera bari mu mwiherero, ibyo urwego ayoboye rwakoze umwaka ushize

*Abantu 311 bahamwe no kurigisa umutungo wa Leta urenga miliyoni 925
*Abantu 69 bakurikiranyweho kurigisa Rwf 492,007,219 yari agenewe imibereho myiza
*Ubushinjacyaha bwatsinze ku kigereranyo cya 92.9%
*Ikigereranyo cya dosiye zakozwe ku zakiriwe kingana na 99.2%

Mu muhango wo gutangiza umwaka w’Ubucamanza wa 2015-2016; agaragaza ishusho y’ibyagezweho n’Ubushinjacyaha Bukuru mu mwaka wa 2014-2015; Umushinjacyaha Mukuru; RichardMuhumuza  yavuze ko abantu 69 bashyikirijwe inkiko bakurikiranyweho kurigisa miliyoni zigera kuri 492 z’amafaranga yari yegenewe gushyirwa muri gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage  bakennye.

Richard Muhumuza Umushinjacyaha mukuru ageza kuri Perezida wa Republika n'inteko y'abo mu butabera bari mu mwiherero, ibyo urwego ayoboye rwakoze umwaka ushize
Richard Muhumuza Umushinjacyaha mukuru ageza kuri Perezida wa Republika n’inteko y’abo mu butabera bari mu mwiherero, ibyo urwego ayoboye rwakoze umwaka ushize

Mu rwego rwo gukurikirana abakekwaho ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu; Umushinjacyaha Mukuru yagaragaje ko mu mwaka w’Ubucamanza wa 2014-2015; Ubushinjacyaha bukuru bwashyikirije inkiko amadosiye agera kuri 454 aregwamo abantu 1 156 bari bakurikiranyweho ibi byaha.

Ku bijyanye n’ibi byaha bimunga ubukungu bw’igihugu; haburanishijwe abantu bagera kuri 705, abagera kuri 311 muri  416 basomewe bahamwe n’ibi byaha byo kurigisa cyangwa gukoresha nabi umutungo wa leta ubarirwa mu mafaranga arenga miliyoni 925.

Umushinjacyaha Mukuru yabwiye Umukuru w’igihugu ko Ubushinjacyaha bwanakurikiranye by’umwihariko abantu banyereje amafaranga yagombaga gushyirwa muri gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza y’abatrage.

Yagize ati “…by’umwihariko, Ubushinjacyaha bwakurikiranye abantu bavugwaho kurigisa umutungo leta yashyize muri gahunda zigamije imibereho myiza y’abaturage zirimo Gira Inka; VUP; guhabwa amafumbire n’izindi.”

Muhumuza yavuze ko mu mwaka wa 2014-2015; abantu 69 ari bo bashyikirijwe Inkiko bashinjwa kunyereza amafaranga y’u Rwanda angana na 492,007,219 yari yagenwe na Leta kugira ngo age gukoreshwa muri izi gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Mu mwaka wa 2014-2015; Ubushinjacyaha bukuru bwakiriye dosiye 28 864 hakorwa izingana 28 637 zingana na 99.2% mu gihe mwaka wawubanjirije 2013-2014 ngo hari hakozwe izingana na 94.4%.

Mu manza 18 364 Ubushinjacyaha bwaburanye bukanasomerwa bwatsinze izigera ku  17,063 ni ukuvaga 92.9% by’izi manza Ubushinjacyaha bwarazitsinze, mu gihe mu mwaka wa 2013-2014 cyari 90.6%.

 

Dosiye 160 z’abaregwa Jenoside bari mu mahanga zatanzwe aho bari

Ibyitaweho; kwihutisha igikorwa cyo gukurikirana abakekwa icyaha cya Jenoside bahungiye mu bihugu bitandukanye; hakozwe dosiye 160 zitanga ibirego biranatangwa muri ibyo bihugu hanakorwa iperereza kuri aba bantu.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko bwakurikiranye bunafatanya n’inzego z’ubutabera z’ibihugu nka Canada; Norway; Ubwongereza (UK) na Sweeden byaburanishaga Abanyarwanda bakekwaho ibi byaha bya Jenoside bakoreye mu Rwanda.

Mu mwaka ushize Ubushinjacyaha bwakiriye imfungwa zivuye mu bihugu bya Danemark; Uganda n’Ubuhorandi baje biyongera ku bandi batanu na bo boherejwe n’ibihugu kugira ngo baburani mu Rwanda ku byaha bya Jenoside bakekwaho.

Gukurikirana ibyaha bishingiye ku ihohotera n’ihohoterwa  rishingiye ku gitsina; Ubushinjacyaha Bukuru bwakiriye dosiye zigera 2 823 hafatirwa umwanzuro agera 2 758 ni 97.6%  .

Muri aya madosiye hasomwe agera ku  1 296 muri yo ubushinjacyaha bwatsinze agera 962.

Umushinjacyaha mukuru yavuze ko hanashyizwe imbaraga mu guhangana n’ibyaha bifite ingaruka zihariye ku buzima bw’igihugu nko gucuruza abantu; ubucuruzi bw’ibiyabyabwenge; ibyaha bishingiye ku mpanuka zo mu muhanda n’ibyaha by’ingengabutekerezo ya jenoside.

Imbogamizi ngo ziracyahari

Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza muri Kamena 2015; amadosiye Ubushinjacyaha bwakira yiyongereye kuri 11% nk’uko byagarutsweho na Muhumuza Richard.

Ariko ngo nubwo Ubushinjacyaha budahwema kongera umurava mu kazi kabwo ariko ngo kuba umbare w’amadosiye ukomeza kwiyongera  uw’Abashinjacyaha wo utiyongera, ibi ngo ni imbogamizi ikomeye ku bushinjacyaha.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko hari ibihugu bikomeje kwinangira kugira icyo bikora ku bantu bicumbikiye bakekwaho gukora Jenoside mu Rwanda.  

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Harabura iki ngo bishyuzwe? niba koko barayasomye

    • @Ngabo, Icecekere hari abanyereza abadashobora gukorwaho kuko bafite iyo bigerera.Gusa ugasanga niba Mayor naba gitifu bafungwa burigihe.Nikimwe nakera ubwo kaomini yahombaga ugasanga ni kontabure ufungwa gusa.

  • None se abanyereza miliyari magana bo bazakurikiranwa ryari?

  • Ariko rero namwe mumbire.Izi ngetura zirya ntizihage tuzazikizwa niki koko mana yanjye?

  • blaaaablaaalbaaa!!!

  • Ngo “umwana uri iwabo avuna umuheha akongerwa undi” ntimubakure ahubwo mubahindurire imirimo. Intumwa y’Imana “RWANDAMURE” yarabirangije ko abakene badashobora kujya mu ijuru. Nyakubahwa President w’u Rwanda yungamo ati”Abanyarwanda ntitwaremewe gukena”. None se kuki mubyita kunyereze? Ahubwo “BIKOREYEMO”. Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish