Digiqole ad

Nk’uyu munsi mu 1990 Papa Jean Paul II yari mu Rwanda. Yatanze ubuhe butumwa?

 Nk’uyu munsi mu 1990 Papa Jean Paul II yari mu Rwanda. Yatanze ubuhe butumwa?

Jean Paul II aho yageraga hose mu bihugu 126 yagenze yabanzaga gusoma ubutaka bwaho nk’ikimenyetso cy’ibyishimo by’aho ageze bwa mbere

Yari mu ruzinduko yagiriye muri aka karere aho yasuye Tanzania, u Burundi, u Rwanda ndetse na Yamousoukro muri Cote d’Ivoire. Tariki 07 Nzeri 1990 nibwo yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali, yakiriwe n’abakomeye barimo na Perezida Juvenal Habyarimana. mu ruzinduko rwe mu Rwanda Paapa Jean Paul II yatanze ubutumwa butandukanye bugenewe urubyiruko cyane cyane n’abanyarwanda muri rusange.

Jean Paul II aho yageraga hose mu bihugu 126 yagenze yabanzaga gusoma ubutaka bwaho nk'ikimenyetso cy'ibyishimo by'aho ageze bwa mbere
Jean Paul II aho yageraga hose mu bihugu 126 yagenze yabanzaga gusoma ubutaka bwaho nk’ikimenyetso cy’ibyishimo by’aho ageze bwa mbere

Ageze mu Rwanda tariki 07 Nzeri 1990, yashimiye cyane uko yakiriwe ndetse atanga indamukanyo z’ishimwe kuri ba musenyeri Vincent Nsengiyumva, Joseph Ruzindana, Musenyeri wa Byumba n’abandi baje kumusanganira.

Mu ijambo rigufi yavugiye aha ku kibuga cy’indege cya Kigali yavuze ko azi neza ko hari icyorezo cy’inzara cyari giherutse kwibasira u Rwanda, asaba abahuye n’ingaruka zacyo kwihangana anasaba Imana korohereza no gufasha igihugu kurenga iki cyorezo vuba.

Ku itariki 08 Nzeri 1990 Papa Jean Paul II yabonanye n’urubyiruko kuri stade Amahoro i Kigali, ahanabaye imikino y’igikombe cyamwitiriwe yatanze, yagejeje ijambo rirerire ku rubyiruko anakoresha amwe mu magambo y’ikinyarwanda nka “Muraho neza”, “Yezu akuzwe”, “Urubyiruko nimwe Rwanda rw’ejo”.

Uyu munsi Papa yavuze ko azi ibibazo urubyiruko rw’u Rwanda rwari rufite, muri byo yavuzemo irondamoko n’irondakarere, ubushomeri n’ibindi abashishikariza gukora no kwanga ikibatanya.

Mu magambo ye yagarukaga cyane ku nyigisho za Kiliziya, ariko akanyuzamo akavuga no ku buzima busanzwe, yibukije ko abantu bakeneye bakeneye amahoro, avuga ko abanyamahirwe ari abaharanira amahoro ku bandi.

Yasabye urubyiruko kwirinda guhembeera amacakubiri, abibutsa ko Yezu abasaba gukunda umuntu utari uwo mu idini ryawe gusa, utari uwo musa gusa, uwo mu gihugu cyawe gusa, ahubwo umuntu wese muhuye.Yavuze ko ubwe asengera kenshi ubumwe bw’abanyarwanda.

Papa Jean Paul II kandi ntiyabuze kubwira urubyiruko ku cyorezo cya SIDA cyari kikiri gishya, ntiyazuyaza kwibutsa urubyiruko ko yandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse abasaba cyane kwifata kandi ko urukundo nyarwo ruherereye mu gushakana kwemewe n’amategeko n’Imana.

Mbere y’aha i Kigali yari yabanje muri Diyosezi ya Kabgayi aho yakoze ibikorwa bitandukanye birimo gutanga ubusaseridoti ku bapadiri bagera kuri 32, gufungura ikigo cy’urubyiruko giherereye i Mbare ya Shyogwe (Muhanga) n’ibindi. Ndetse mu nzira yari yahagaze ku Kamonyi aramutsa abahatuye anaha umugisha amasuka n’ubu ari ahitwa ku “Masuka ya Paapa”.

 

Nimwe mwenyine mushinzwe iterambere ryanyu

Ku mugoroba wa tariki 08 Nzeri 1990 Papa Jean Paul II yagejeje ijambo ku rubyiruko kuri stade Amahoro ndetse anatanga igikombe cyamwitiriwe kuri Panthere Noirs yari yacyegukanye
Ku mugoroba wa tariki 08 Nzeri 1990 Papa Jean Paul II yagejeje ijambo ku rubyiruko kuri stade Amahoro ndetse anatanga igikombe cyamwitiriwe kuri Panthere Noirs yari yacyegukanye

Paapa Jean Paul II ubwo yari mu Rwanda kandi yatanze ubutumwa bwaciye kuri Radio Rwanda na Radio Vatican ku banyarwanda, avuga ko azi neza ingorane z’ubukungu igihugu gifite, ubukene bukomeye benshi barimo, isuri, indwara z’imyaka n’amatungo, amapfa yari aherutse mu mezi ya mbere y’uruzinduko rwe…ariko avuga ko azi neza ko abanyarwanda bafite umuhate wo kubirenga.

Yavuze ko ibi bibazo bireba abanyarwanda kurusha undi wese. Yagize ati “Hari igisubizo kimwe cyoroshye kugira ngo uko mumeze ubu bihinduke. Nimwe mbere na mbere, banyarwandakazi banyarwanda, mushinzwe iterambere ryanyu. Mugomba gushaka uko ijwi ryanyu ryakumvikana mu gukemura ibibazo byanyu.”

Paapa yavuze ko azi neza ko abanyarwanda bafite umuco wa cyera w’ubufatanye, abasaba kuwukoresha mu kwishakira iterambere no gusangira.

Paapa yababwiye ko ivangili yumvwa neza n’umuturage w’umukozi uharanira iterambere, asaba abayobozi ba Kiliziya mu Rwanda gushishikariza abantu umurimo ndetse anavuga ko aho yanyuze ku Kamonyi yahaye umugisha amasuka nk’ikimenyetso cyo gusaba abantu gukunda umurimo.

Papa Jean Paul II niwe muyobozi wa mbere wakoresheje ijambo ‘Genocide’ avuga ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Rwanda imyaka ine nyuma y’uruzinduko rwe aho yigishije urukundo, amahoro n’umurimo.

Uyu mugabo wakomokaga muri Pologne yitabye Imana ashaje 2 Mata 2005 afite imyaka 84. Ubwo yari Papa yasuye ibihugu 129 ku Isi. Kugeza ubu nta wundi muyobozi wa Kiliziya Gatolika urakora ingendo nk’ize.

Kubera ibikorwa bye, inyigisho ze n’urugero yatanze yaje kugirwa umutagatifu na Kiliziya ku itariki 27 Mata 2014.

Jean Paul II mu Rwanda yakiriwe n'imbaga
Jean Paul II mu Rwanda yakiriwe n’imbaga
Nyuma y'ingendo zingana na 1,167,000 km n'imirimo myinshi itandukanye yakoze, Karol Jozef Wojtyla tariki 2 Mata 2005 yarasinziriye aruruhuka
Nyuma y’ingendo zingana na 1,167,000 km n’imirimo myinshi itandukanye yakoze, Karol Jozef Wojtyla tariki 2 Mata 2005 yarasinziriye aruruhuka

UM– USEKE.RW  

22 Comments

  • PAPA in sajdaa(ALLAH AKBAR) ibyo ntacyo bibabwiye????

  • Yapfuyr kuhava intambara itangira ubwo yo kubohoza u Rwanda

    • Naho Muri COTE D’IVORE,Tanzaniya N’ahandi Hatangiye Izihe?

  • Nyabusa se ko yabahaye impanuro nzima, babuze kuvunira ibiti mu matwi bagafata imihoro bakirara mu Batutsi?

  • Kwikemurira ibibazo as rwandese
    Kwirinda ivangura (ndi umunyarwanda)
    Kwamagana genocide
    Kwagura ubutunzi (kwigira)

    Izi ntego HE KAGAME afukangurira uyu munsi nzisanze mubyo paapa yavuze mu myaka 25 ishize !!!!

    • Papa ni umutagatifu pe! yari umuntu w’umugabo, ntacyo yatinyaga kuvuga ngo atiteranya kuba yaratinyutse kuvuga ko mu rwanda ari Genocide yahabaye na UN yarabitinye ni ikigaragaza ko ari intwari. Naho kuba yaravuye mu Rwanda Genocide ikaba si ukuvuga ko ari we wayiteye ahubwo ni umutima wa muntu wanangiye, None se ko itabaye muri Tanzania kandi naho yarahageze?? St Jean Paul II prier pour nous

  • Kaze neza mubyeyi mwiza Papa Yohani Paul wa II uri umuhamya w’inkuru nziza ambasadeli w’isi n’ijuru. icyo gihe nari mpibereye rwose ,mureke guterana menshi kuko ntawari uzi icyo mugenziwe yari abitse mumutima.Ntamenshi mfite gusa nge narumiwe

  • la plus belle femme du monde ne peut te donner ce que elle a.

  • umuntu arangwa n’ibikorwa kuriyiusi ya rurema, ibindi n’amagambo

  • yaheneye urwanda akimara kuhava intambara ihita yubura nagende ahenere na museveni nibuganda intambara yubure

    • Ni wowe waruheneye kandi n’ubu uracyabikora !

  • N’ubu ubugome buracyariho kdi ikibabaje ntibahannwe, bagakingirwa ikibaba, kuko icyaha cyakorewe umuntu udafite amafranga cga udafite umuryango ukomeye. ubutabera bwo u Rwanda bubera abakomeye (ikimenyane, amafranga n’ibindi…). Ubutabera buvugwa mu magambo gusa ntacyo bumaze mu gihugu. Amahugu, uburiganya, kubindikiranya ukuri kwaba rubanda rugufi, n’andi mafuti yuzuye mubacamanza n’abashinjabyaha. Birababaaajeeee.

  • Atubwira ziriya mpanuro nari mbibereye, anatinyuka kuvuga ko mu Rwanda harimo kubera Genocide nabwo nari mpari. Uyu musaza yari azi kumva no kureba. St Jean Paul II, prie encore pour le Rwanda.

  • Nali mpari kuli stade “AMAHORO” umunsi Mutagatifu Jean Paul II asura urubyiruko rw’u Rwanda akarubwira n’ijambo ryiza ryerekeranye no gukunda mugenzi wacu; ndetse yanavuze ko u Rwanda ali igihugu cy’imisozi igihumbi, igihugu cy’ibibazo igihumbi, ati aliko gukundana no gufatanya nibyo bizadukiza! Icyo gihe n’uimvura yashatse kugwa, maze Papa avuga ahubwo ku imvura ali umgugisha w’Imana! Imvura iratonyabnga aliko ntiyagwa. Byali Umugisha Koko!
    Iyi article yibagiwe kwandika ko ku cyumweru yali yasomeye abakritstu Misa mu Kibaya cya Nyandungu i Kigali, Misa yitabiriwe na benshi. Bwabaye ubwa mbere u Rwanda rusurwa n’Umupapa, ubu wabaye umutagatifu. Ni Imana twagize kuba yarageze iwacu; duhore dusaba Imana tubinyujije kuli Mutagatifu Jean Paul II kugirango ahore adutakambira kuli Nyagasani, maze u Rwanda rusubire mu nzira y’amahoro yo soko y’amajyambere, mu gihugu cy’imisozi igihumbi, IGIHUGU CY’IBIBAZO IGIHUMBI.

  • Ndibuka mu byumweru bike nibwo havugaga amasasu kuli 02/10/1990 bugacya tujyanwa gufungwa mu byitso twakorewe iyica rubozo ritabaho , turafungwa abenshi twali indembe, Nizereko ibintu nka biliya bitazongera.

  • Mwari muzi burya Ko papa John Paul II Ari umuhutu!?

    • Ufite ikibazo gikomeye cyane ! May God heals you !

  • Imana ikugenderere kd igukize iyongenga bitekerezo ikikubase! Papa ubu n’umutagatifu! W’iririre kd ukizwe haba mu magambo no mubyo utekereza kd ujye wirinda guhubuka!

  • ndabzi nez ko urimwijur kwajambo kuko wigishije urukundo mubantu nubwo bamwe batabikurikij bakican

  • Ufite ikibazo wa muntu we

  • ntazagaruke ino ibye twarabimenye

  • Emmanuel yari abivuze yibagiwe akantu kamwe. Yaravuze ati, U Rwanda ni Igihugu cy’iimisozi igihumbi, ibibazo igihumbi ariko muruhindure urw’ibisubizo igihumbi.,
    Aruhukire mu mahoro, uyu mubyeyi yakoze byinshi cyane. Yaradusengeye, n’abana b’u Rwanda bishwe nzi ko Imana yabakiriye. Mana wite ku Rwanda ukomeze kutugoborera ibyiza ugaba ku buntu.

Comments are closed.

en_USEnglish