Digiqole ad

Inteko rusange ya LIPRPDHOR yarateranye ihinduka akavuyo

 Inteko rusange ya LIPRPDHOR yarateranye ihinduka akavuyo

Abanyamuryango ba LIPRODHOR bitabiriye inama ,bamwe batangiye kurambirwa

Ubuyobozi bw’ umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda LIPRODHOR buratangaza ko uyu muryango ushobora guseswa burundu ukavaho mugihe nta cyaba gikozwe ku bibazo byabaye agatereransamba muri uyu muryango ahanini  bishingiye k’ubwumvikane buke hagati y’abanyamuryango ndetse n’amikoro make.

Abanyamuryango ba LIPRODHOR bitabiriye inama ,bamwe batangiye kurambirwa
Abanyamuryango ba LIPRODHOR bitabiriye inama kubera gutianda gutangira bamwe batangiye kurambirwa

Ubuyobozi bwa  LIPRODHOR bwabitangaje  nyuma yaho kuwa gatandatu tariki ya  5 Nzeli 2015  hateranye  inteko rusange y’uyu muryango ariko ikaza guseswa kuko icyari inteko rusange cyahindutse akavuyo bitewe n’uko hari ibyo abanyamuryango batumvaga kimwe.

Ubusanzwe inama yagombaga gutangira saa mbili n’igice za mugitondo ikarangira saa sita n’igice,ariko byarangiye  itangiye saa tanu irangira saa kumi n’ebyili z’umugoroba.

Uku gucyererwa gutangira kw’inama nabyo ngo biri mubyagaragazaga ko hari ibitagenda neza mu muryango kuko abatumiwe batinze kuhagera.

Ubwo inama yari imaze gutangira abanyamuryango ba LIPRODHOR bagiye bagaragaza cyane kutumva ibintu kimwe aho nk’ingingo  imwe kuri gahunda wabonaga ko yagenewe iminota nk’icumi ariko bikarangira ifashe iminota mirongo ine.

Ingingo yafashe igihe kinini  isa n’iyananiranye kumvikanwaho ni iy’uburyo LIPRODHOR yazishyura imyenda ibereyemo abantu n’ibigo bitandukanye harimo ikigo cy’ubuwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ndetse na Rwanda revenue Authority.

Ubuyobozi bwa LIPRODHOR bwavugaga ko ari ngombwa ko hagurishwa umutungo utimukanwa (ni ukuvuga inzu) kugirango imyenda yishyurwe. Bamwe mu banyamaryngo bo basabaga ko LIPRODHOR yakwaka inguzanyo muri Banki ikishyura amadeni irimo aho kugirango bagurishe inzu.

Impaka zakomeje kuri iyi ngingo birangira hemejwe ko hazashyirwaho akanama kagomba kwiga uburyo LIPRODHOR yava mu madeni ifitiye abantu.

Intandaro y’akavuyo

Ufite Micro ni Aloys Munyanganji, Perezida usanzweho wa LIPRODHOR asubiza ibibazo by'abanyamuryango
Ufite Micro ni Aloys Munyanganji, Perezida usanzweho wa LIPRODHOR asubiza ibibazo by’abanyamuryango

Mu nteko rusange ya 23 LIPRODHOR byari biteganyijwe ko hagomba no gutorwa abayobozi bashya uhereye kuri Perezida. Amatora yatangiye batorera umwanya wa Perezida n’uwa visi perezida.

Icyari inteko rusange cyaje guhinduka akavuyo barimo batora umwanditsi, mugihe cyo kubarura amajwi basanga umubare w’abatoye uraruta uwabitabiriye inama, ibi byatumye mu cyumba cy’imana havukamo kujujura ndetse no gucana mu ijambo aho buri wese yatangiye kuvuga ibyo ashatse uko ashatse n’igihe abishatse ntawe yatse ijambo.

Uwari wahawe kuyobora akanama gashinzwe amatora yahise yegura nyuma yaho bamwe bari batangiye kumushinja kwica amatora abigambiriye.

Nyuma yo kwegura k’uyu mugabo hatowe umusimbura kugira ngo amatora akomeze ariko biba iby’ubusa kuko bamwe mu banyamuryango bahise batangira kwisohokera.

Ibintu byaje gufata indi sura ubwo umunyamabanga nshingwabikobwa wa LIPRODHOR  Elie Sinzabakwira nawe yafashe icyemezo cyo kwikura mu nama akisohokera kandi ko ibikorwa nyuma yaho bizabazwa ababikoze, bityo bituma n’abandi basohoka ari benshi, birangira inteko rusange isheshwe.

Hari bamwe bazamuraga amajwi bavuga ko iyi nama yasheshwe bisabwe na Polisi y’igihugu cyane ko ubwo habaga ako kavuyo ku muryango w’icyumba cy’inama hahise hagera umupolisi aho byagaragaraga ko yari aje gucungira hafi ngo hatagira uwari guhutazwa nyuma y’ubwo bwumvikane buke.

Nyuma y’uko inteko rusange ya LIPRODHOR isheshwe abanyamakuru begereye Sinzabakwira Elie umunyamabanga nshingwabikorwa wa LIPRODHOR bamubaza ku byari bimaze kuba ndetse n’ahazaza h’uyu muryango cyane atari ubwa mbere ubwumvikane bucye nk’ubu buvugwa muri LIPRODHOR.

Elie Sinzabakwira yavuze ko inama itangira n’ubundi yabonaga ntacyo iza kugeraho kuko yatangiye abanyamuryango bameza ingingo zitandukanye hadakurikijwe amategeko.

Muri izo ngingo harimo kuba hemejwe abanyamuryango bashya nyuma nabo bagahabwa ububasha bwo gufata ibyemezo nyamara ngo amategeko ateganya ko umunyamuryango mushya ategereza imyaka ibiri mbere yo kwemezwa burundu ngo ahabwe ububasha bwo gufata ibyemezo.

Ikindi Sinzabakwira Elie yagarutseho cyatumye inama y’inteko rusange iseswa ngo ni uko perezida na vice perezida bari bamaze gutorwa bose baturukaga mu karere ka Rusizi nyamara ngo amategeko ateganya ko abayobozi bagomba gushyirwaho hakurikijwe icyo yise Repartition geographique (aho bakomoka).

LIPRODHOR ishobora guseswa burundu

Sinzabakwira  yavuze ko ejo hazaza ha LIPRODHOR  hakomeye cyane kuko ngo ubwumvikane bucye muri uyu muryango bumaze imyaka igera kuri itatu.

Sinzabakwira Elie avuga ko LIPRODHOR ishobora no kuzaseswa burundu ashingiye ko uyu muryango wugarijwe n’ibibazo by’amikoro make byiyongera no kuri uku kutumvikana hagati y’abanyamuryango.

Ati “Ejo hazaza ha LIPRODHOR hakomeye kuko niba umuryango wari urangije imyaka hafi  itatu igera kuri ine uri mubibazo,inama y’inteko rusange nk’iyi igaterana kugira ngo ibashe gufata imyanzuro ,ariko noneho bya bibazo bikarushaho gukomera, icyo ni ikigaragza y’uko hari ikibazo cy’ejo hazaza ha LIPRODHOR  ikibazo kindi tutagomba kwirengagiza kuko dufite amadeni menshi aruta ibyo twinjiza, nkaba mbona ahazaza ha LIPRODHOR ni kuri liquidation(guseswa) kuko abanyamuryango bari kunanirwa kwifatira imyanzuro

Perezida usanzweho wa LIPRODHOR  Aloys Munyanganji nawe yabwiye abanyamakuru ko ubu LIPRODHOR yugarijwe n’ikibazo cy’amadeni.

Ati “Dufite amadeni menshi niba mwakurikiye akomoka ku myaka yo hambere, nanabisobanuye cyane ni amadeni bagenzi bacu baturaze, ahera mu myaka ya za 2008 ,2009 aho wasangaga abakozi barahembwa ugasanga ntihashyizwemo ubwiteganyirize bw’abakozi”.

Muri uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu LIPRODHOR mu kwezi k’Ugushyingo 2014 bamwe mu bakozi b’uyu muryango batawe muri yombi  na polisi bazira amakimbirane yari yavutse muri LIPRODHOR ashingiye ku kuba ngo hari igice kimwe cyanengaga Guvernoma y’u Rwanda, ikindi kikayishyigikira.

Aba nabo bakaba bari batawe muri yombi habura umunsi umwe ngo LIPRODHOR ikoreshe inama y’inteko rusange.

Abayobozi ba LIPRODHOR batangaje ko abanyamuryango bagomba kwishakamo amikora kugirango hategurwe indi nama y’inteko rusange ,nyuma yaho iyo kuri uyu  wagatandatu isheshwe yari igeze k’umusozo .

Daniel HAKIZIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Harya ikorera iko kizima abanyarwanda ubundi ubwo ???

    Iseshye nka MDR amahoro ahinde.

  • Kurwanya NKURUNZIZA PIERRE ninko gutera imigere kumacumu.Nkurunziza oyee, willy nyamitwe & ndakugarika oyee.

  • Uyu wiyise Kigali niba atari umusazi ari mu nzira zo kuba we.

  • hari ababa batazi igihugu kirwana nikindi sumusazi ahubwo nipyetuu
    amaze igihe kinini yaravangiwe baravuga LIPPRODHO nawe uti Nkurunziza Nyamitwe
    AHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAAAA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish