Digiqole ad

70% by’amasoko y’imihanda mu Rwanda atsindirwa n’abanyamahanga – Min Musoni

 70% by’amasoko y’imihanda mu Rwanda atsindirwa n’abanyamahanga  – Min Musoni

Min Musoni yasabye ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda kurenga inzitizi zituma badashora imari mu mihanda minini

Kicukiro- Mu nama yahuje Minisiteri y’ibikorwa remezo n’abafatanyabikorwa bayo barimo abubatsi n’abakora ibishushanyo mbonera, Minisitiri w’ibikorwa remezo Musoni James yabatangarije ko 70% by’amasoko yo gukora imihanda minini atsindirwa n’abanyamahanga kuko ngo ari boo babasha kuyirangiza ku gihe cyateganyijwe ugereranyije n’Abanyarwanda.

Min Musoni yasabye ba rwiyemezamirimo b'Abanyarwanda kurenga inzitizi zituma badashora imari mu mihanda minini
Min Musoni yasabye ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda kurenga inzitizi zituma badashora imari mu mihanda minini

Ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bo basigaraana 30% by’iyi mihanda ni ukuvuga imihanda mito idasaba igishoro kinini kandi iba itazagira ingaruka nini ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu kubera gutinda kuzura kwayo.

Min Musoni yaboneyeho gusaba ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda ‘kwiminjiramo agafu’, bakagerageza kujya bapiganirwa imihanda miremire nk’uko abanyamahanga babigenza bityo amafaranga abagendaho akagabanyuka ahubwo akajya mu mifuka y’abenegihugu.

Muri iyi nama ba rwiyemezamirimo bagaragaje ikibazo kinini gituma Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gukora iyi mirimo batayikora ngo ari uko batagirirwa ikizere n’abatanga amasoko, ubushobozi buke ndetse no gushyirwaho amananiza mu mitangirwe y’amasoko.

Nsengumuremyi Alexis uyobora Kampayi y’ubwubatsi ya EGC (Enterprise Generale de Construction)yagize ati “Imbogamizi duhura nazo ni nyinshi cyane ariko byose bigatangirira k’uburyo amasoko atangwa. Ibitabo bitegurwa harimo amananiza menshi. Ntibareba ukuntu entreprise z’abanyarwanda zihagaze mu buryo bw’uburambe cyangwa ubukungu. ‘Conditions bashyiraho zibogamira kuri ba rwiyemezamirimo baturutse hanze.”

Yongeyeho ko kubananiza bitari bikwiriye kuko muri bo hari abafite ubushobozi bwo gukora nk’uko n’abanyamahanga babishoboye.

Gusa ngo nubwo bimeze gutyo abanyamahanga baha Abanyarwanda akazi bityo hakagira agafaranga gasigara mu mifuka y’abo.

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bemera ko ubu hari bagenzi babo bari kurangiza amasomo y’ubwubatsi muri za Kaminuza bityo ngo iki kibazo kikazakemuka buhoro buhoro.

Minisitiri Musoni yavuze ko barimo kugishakira umuti ati: “Aba engineers barahari, kandi n’abadahari turimo turubaka ubushobozi bwabo. Za Kaminuza zirimo zirigisha abandi baroherezwa kwiga hanze.Ariko ikibazo twari dufite ni uko nta buryo bwari buhari bwo guhuza abasohoka n’abasanzwe bakora ngo harebwe igisabwa ngo abanyarwanda bagire uruhare mu iterambere ryarwo.”

Imibare itangwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amasoko(Rwanda Public Procurement Authority) ivuga ko amasezerano y’akazi yasinywe kuva 2011 kugeza 2014 yari afite agaciro k’amafaranga  atarenze miliyari imwe muriyo Abanyarwanda bakaba barasinyemo miliyoni 32 gusa.

Mu masezerano ari hagati ya miliyari imwe na miliyali 10, Abanyarwanda basinyemo miliyoni 13 gusa zingana na 30%.

Abashoramari mu bwubatsi bw'imihanda bari mu cyumba cy'inama ku Kicukiro
Abashoramari mu bwubatsi bw’imihanda bari mu cyumba cy’inama ku Kicukiro

Callixte NDUWAYO

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Bwana Minister ndagushimye kuba wagize iki gitekerezo.Kuvanaho ziriya mbogamizi yavuze,nimukore nk’ibindi bihugu musabe ko companies zemererwa guhabwa amasoko ari uko zikoze joint venture na local registered companies even if it is with little shares but experience will come and we takeover.Rppa nivaneho amananiza aheza local companies kuko inyinshi zakoze munyubako.Aha sinirengagije kutishyurirwa igihe kuri local companies.None se ubona twazinjiramo gute?Byakabaye byiza Minister agize icyo abitwunguraho inama asubiza iki gitekerezo.

  • NPD Cotraco niyo mu mahanga se?

  • Turashaka za Cotraco nyinshi kugirango companies abe arizo ziba ku isonga mu masoko y’ibikorwaremezo.

  • Inyinshi mukurikire murebeko atarizo muri Turkiya cyangwa Ile Maurice.Burya ntawe uyoberwa umwibye ahubwo ayoberwa aho amuhishe.Ariko rero umunsi ni wawundi.

  • Babivugiraga iki niba badasubiza comments zacu?

Comments are closed.

en_USEnglish