Mugesera yagarutse mu rukiko. Yasabye ko nta perereza rikorwa kuri Avoca we
“Twakwifuriza Me kurwara ubukira, birababaje biteye n’agahinda”;
“Kuba umuntu arwaye ntibikwiye ko byakorwaho iperereza.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Nzeri; Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha birimo kubiba urwango mu banyarwanda nk’imwe mu ntandaro za Jenoside yakorewe Abatutsi; yagurutse mu rukiko nyuma y’ikiruhuko cy’abacamanza cy’ukwezi kwa munani gushize. Uyu munsi yabwiye Urukiko ko kuba Avoka we Me Jean Felix Rudakemwa arwaye bidakwiye gukorwaho iperereza nk’uko byari bimaze gutangazwa n’Urukiko.
Inteko y’Urukiko ikinjira mu cyumba cy’iburanisha; Leon Mugesera yayakiranyije indamukanyo yumvikana nk’abantu badaherukana agira ati “…uko turi hano n’Ubushinjacyaha tubanje kubasuhuza.”
Ku ruhande rw’Urukiko bisa nk’ibyari byamenyekanye ko iburanisha rya none ritari bukorwe bitewe n’inyandiko y’ikiruhuko cy’uburwayi (repos medical) y’iminsi 15 yoherejwe na Me Jean Felix Rudakemwa usanzwe yungunira uregwa.
Ku baburanyi bombi (uregwa n’Ubushinjacyaha) birashoboka ko bari bazindukiye kuburana kuko bavuze ko nta makuru yerekeye uburwayi bwa Me Rudakemwa bari bazi.
Mugesera wabanje kubazwa icyo abivugaho; yagize ati “…ntacyo nzi ku burwayi bwa Me; banzanye batampaye kopi y’iyo repos medical; iyo ahaba (Me) yashoboraga kubivugaho nk’uko amategeko abimwemerera; ubundi ndumva twamwifuriza kurwara ubukira; birababaje biteye n’agahinda.”
Ubushinjacyaha bwakunze kugaragaza ko kunganirwa k’uregwa ari uburenganzira ntayegayezwa; kuri uyu wa mbere bwavuze ko butari buzi iby’uburwayi bw’uwunganira uregwa bityo ko uregwa (Mugesera) ataburana atunganiwe ariko hagakorwa iperereza kuri iyi myitwarire ya Me Rudakemwa.
Dushimimana Claudine wari uhagarariye Ubushinjacyaha yagize ati “…izo repos medical zihoraho byagaraga nk’aho Me ahora arwaye nyamara iyo yitabye siko bigaragara mu rukiko.”
Ku ruhande rw’Urukiko bisa nk’urujijo dore ko iburanisha ryari riteganyijwe kuwa 03/08 ryahagaritswe no kuba Me Rudakemwa atari yitabye ndetse ntagaragaze n’impamvu yabyo.
Urukiko rwahise rubwira impande zombi ko kubera uku kubura mu buryo budasobanutse kwakunze kuranga Me Rudakemwa Urukiko rugiye gukora iperereza rugacukumbura niba hari icyaba kibyihishe inyuma rukazabifataho icyemezo kizatangwa kuwa kane w’iki cyumweru.
Ni amakuru atakiriwe neza n’uregwa aho yahise agira ati “byari bikwiye ko hategerezwa iyo repos medical ikarangira ubundi akaza (Rudakemwa)akabiburanaho; kuba umuntu arwaye ntibikwiye gukorwaho iperereza.”
Ku munsi wo gusabirwa ibihano; Mugesera yagaragaje ko bitari bikwiye gukorwa icyo gihe akavuga ko hari ikiciro gisimbutswe aho yavugaga ko we n’umwunganira mu mategeko bari bakomeje gushakisha abatangabuhamya bazashinjura uregwa.
Mugesera ngo yari yizejwe n’Urukiko ko igihe cyose bazabonekera (Abatangabuhamya bamushinjura) bazumvwa ariko ko bitazazitira ibindi byiciro by’urubanza.
Kuri uyu wa mbere byari biteganyijwe ko iyo yitaba; Me Rudakemwa yari gusobanura ku kuba ataritabye Urukiko ubwo iburanisha riheruka ryagombaga kuba.
Iburanisha ryimuriwe kuwa kane, tariki 10 Nzeri hasomwa ibyavuye mu iperereza rigiye gukorwa n’Urukiko ku gukomeza kubura kwa Me Rudakemwa Jean Felix.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
12 Comments
ari ko di ! Uwo mugabo ngo ni Mugesera agarutse ate ? twari tumaze kuruhuka mumutwe. muzamuhe rubanda tumukanire urumubereye kandi twazamukanira rurerure.
Me Rudakemwa akomeje kurwara ubuziraherezo.Ariko se amaherezo y’uru rubanza rwa Mugesera azaba ayahe?
Ubutabera butinda gutangwa ntacyo buba bumariye ababwiyambaje.
Cash irugendaho niba ituruha hanze yu Rwanda gutinda ni ok tube tuyashuna ho nawe tumuburagiza yo gahona ariko iba cash iva muyu Rwanda murare mugikubise Burundu kiwunere tuuuu
Iyi si yizenurukaho amasaha 24. Wabona nawe isaha yawe igeze ukujya aho wifuriza abandi.
Iki gikaritasi bagikatiye koko ko ntawutazi ibyo yakoze bamworoyemo iki? Kwirirwa atesha umwanya abacamanza gusa tuuuuu! Ntabwo dukeneye gusubirirwamo ibyaha yakoze turabizi ahubwo nibarebe igihano kingana nibyaha yakoze affaire irangire , turamurambiwe mwitangazamakuru
Nawe nturi miseke igoroye! Wisuzumye neza ushobora gusanga muhuje ibitekekerezo.
Nimugende aba génocidaires muri ibihangange!
Biteye agahinda ukuntu Mugesera akomeje kwishongora ku banyarwanda agaraguza agati abacamanza.Burya koko wa mugani w’Abarokore,Ubutabera bw’ukuri butangwa n’Imana.
Mugesera niyo yakatirwa gufungwa burundu ntacyo bimaze kuko atazazura abishwe ku mpamvu z’amagambo yavuze ahamagarira abahutu kwica abatutsi.Niyibereho yo kabaho!
yarabamaze none yirirwa yiganirira nintiti ngenzi ze yataha munzu yubuntu akarya inkoko ahumbwo ntazi kwishongora ahubwo nawe nasabe gutora kagame narumiwe
Nawe uzajye kurya kuri izon koko abandi baragucuze.
Paul Kagame wacu yarivugiye ati : uwakubitira imbwa gusutama yazimara . Uwo ni Mugesera w umukiga , ariko awa kubwira ba Mugesera bari mûri RPF .
Wowe eitwa ukuri ahubwi uri Bimyoma nawe bazagufunge urye izo nkoko
IBI NAKUMIRO ABA BANTU KOKO BATANGA COMMENTS BO NI BAZIMA RA,UKO BATANGA COMMENTS NIBIRI KU MITIMA YABO BIRASA NTAHO BATANDUKANIYE NA DR.MUGESERA,BARETSE UBUTABERA KO BUZI ICYO BUZAKORA BARI MU BIKI,KANDI BURYA NTUGASEKE IMBOHE UKO WIBONEYE KUKO BURYA NGO “UMUGABO MBWA ASEKA IMBOHE” KDI “AKEBO NI GERAMO”(IBYO TWIFURIZA ABANDI NATWE NTIBITUBA KURE);LETA YACU IFITE UBUCAMANZA BUKOMEYE TUJYE TUREKA IKORE AKAZI ISHINZWE NAHO TWE TUREKE AMAGAMBO!!!
Comments are closed.