Si imperuka, ni ubwirakabiri bw’ukwezi – Nkundabakura (PhD Astrophysics)
Hari abakigaruka ku makuru avuga ko hazaba imperuka tariki 28 Nzeri 2015, Dr Pheneas Nkundabakura (PhD Astrophysics) umwarimu muri Kaminuza wize iby’isanzure muri Kaminuza y’ u Rwanda – Koleji y’Uburezi, Mu ishami ry’uburezi, asobanura ko nta kidasanzwe giteganijwe kuba muri uku kwezi kwa cyenda uretse ubwirakabiri bw’ukwezi buteganijwe mu majyaruguru y’Amerika n’ Uburayi.
Ubwirakabiri bw’ukwezi ni iki?
Ukwezi ntabwo kugira imirasire yako, ahubwo kwaka kubera ko gukwiragiza imirasire y’izuba iba iruguyeho.
Ubwirakabiri buba igihe izuba, Isi n’Ukwezi biri ku murongo umwe. (Reba igishushanyo kiri hejuru). Isi ihagarika imirasire y’izuba ijya imbona nkubone kugera ku kwezi bityo ku rundi ruhande rw’isi haboneka umuyobe.
Dr Nkundabakura avuga ko ubwirakabiri bw’ukwezi buba igihe Ukwezi (mu rugendo rwako ruzenguruka Isi) kwihisha mu muyobe utewe n’uko Izuba riri mu rundi ruhande rw’Isi (uyu mubumbe dutuyeho).
Birumvikana ko ubwirakabiri buba nijoro kandi hafi mu ntangiriro z’ukwezi cyangwa mu mpera zako.
Dr nkundabakura asobanura ko muri uku kwezi kwa Nzeri ubwirakabiri buzaba kabiri: Mu Ijoro ryo ku ya 5 rishyira ku ya 6 Nzeri (bwarabaye) no mu ijoro rya 27 rishyira 28 Nzeri.
Ati “Mu Rwanda ntabwo tuzashobora kububona ahubwo butegerejwe kuboneka muri Amerika ya ruguru n’Uburaya.”
Kuki Ukwezi guhinduka nk’amaraso mu gihe cy’ubwirakabiri?
N’ubwo Isi itaangira imirasire y’Izuba kugirango itagera ku kwezi, ukwezi gukomeza kuboneka n’amaso.
Mu gihe ukwezi kuri kwinjira mu mwijima, umuntu agenda abona agace gasigaye kamurikiwe n’izuba kugeza igihe ukwezi kwinjiriye mu mwijima wose.
Ngo n’ubwo ukwezi kugeze mu mwijima, ukwezi gukomeza kugerwaho n’imirasire y’izuma iciye mu kirere cy’iyi si dutuyeho.
Dr Nkundabakura ati “Icyo gihe urwo rumuri rukubita ku tugingo tw’umukungungu (particles) turi mu kirere noneho urumuri rugashwiragira (scattering) mu kirere. Muri uku gushwiragira imirasire y’urumuri rw’ubururu nirwo rusubira mu kirere cyane noneho urumuri rw’umutuku rugakomeza ku kwezi. Niyo mpavu ukwezi gufata ibara ry’umutuku (amaraso) kubera ko urumuri rugera ku kwezi iba yasigaye iba yiganjemo umutuku.”
Dr Nkundabakura Phèneas yize ubugenge bw’isanzure, ibyo bita mu cyongereza Astrophysics. Ubu yigisha ubugenge (Physics) mu Ishuri rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha uburezi (UR-CE). Afite impamyabumenyi y’ikirenga muri ‘Astrophyiscs’ yavanye muri Free State University muri Afurika y’Epfo.
UM– USEKE.RW
30 Comments
ngaho rero reka turebe ubwenge bwe nemera “n` ubuhanuzi bw` uwiyita intumwa y` imana “ yibuke ko Imana atari umwana w` umuntui ngo yibeshye , umuhanga we anavuze ko bitazagaragara mu Rwanda ,
Gitwaza aba yasomye sha!
Gitwaza natangiye kutemeranya nawe igihe yateranaga amagambo na Kizito, yabona umwana muto amurushije guhagarara kubyo yavugaga akamusuzuguza kuba Apotre.
Imana ikwiye kuyobora abari kuyobywa na Gitwaza.
Uriya Mugabo mureke tumuhagurukire kuko arayobya abanyarwanda ababeshya rashaka ngo bateze utwabo batange amaturo
Kubasomyi nukwitondera amagambo avugwa kubyubuhanuzi kuko nkanjye nemera ko bubaho ariko umukozi w’Imana ahanura sinarimpari ntanubwo nzi neza amagambo yahanuwe mubigendanye nimperuka yavuzwe ni ntumwa yayo Dr.Gitwaza.
Ariko ikizwi nuko amaherezo imperuka izaba ariko hazaba ibimenyetso byayo nkuko ijambo ry’Imana rivuga, nayo izaba ariko icyo tutazi kugeza numunsi ni gihe.
Kubyerekeye science byo, ubwirakabili bujya buba babwita Ecripse muri English habaho ubwukwezi n’ubwizuba (ecripse of the moon and ecripse of the sun).
Ubwirakabili bwagaragaye mu Rwanda bwa mbere muw’ 1888 ku ngoma ya Gahindiro ka Mibambwe abasomyi barabizi.
Naho mwitonde mwe guca imanza zubuhanuzi.
Murakoze
Emmanuel
Urakoze nshuti, najye mbibutse ko inkuru musoma(news) zose, ese nukuri?
Wowe usibyeko byumvikanako wanga Gitwaza kandi ntanakimwe uzamutwara kuko ntacyo uricyo nuwo Kizito uvuga ntabwo yigeze atsinda Gitwaza mumagambo. Ubuse ubwirasi bwe bumugejeje he? Uzarwanya umukozi ‘Imana wese azisanga nkaho KIZITO ari kuruyumunsi. Mwitonde
Murinda mumuhagurukira se murusha Imana imbaraga. Niba avuga ukuri azaramba niba kandi abeshya we ubwe azirangiza. Simwe mukwiye kurwanirira Imana. Cyokora nanjye ubuhanuzi bwe nsigaye mbukemanga kuko iyo usoma amakuru cyangwa ibitabo usanga ahanura ibyamaze kwandikwa n’aba sciantifique kandi we akabyita iyerekwa. Aba yabisomye kare!
Gusoma se no guhanura bifitanye isano ???
Uwabyize ati nti tuzanabica iryera mu Rwanda.
Uwabihanuye ati bizasa nka maraso.
Si kera kandi uwuhima umutega iminsi ugategereza utuje ukuri ku kigaragaza aho bahuuuu nguse bitabaye yazojyera guhanura bikemerwa ????
Gahunda ni porogaramu mwi joro ryo kuwa 27 rishyira kuwa 28
ARIKO IBYA “ASTROPHYSICS” NTABWO BIKURAHO IBYAHANUWE:
“Kuba Ukwezi Kuzasa n’amaraso”
Nubwo nta PhD mfite, reka nzirebere na Njye…
Gitwaza nta kintu yahanuye, kuko bino bintu si ubwambere bizaba bibaye kandi we yahanuye avuga ko umuhungu we azaba president wa USA ubwo se bizaba ryali isi yararangiye??
kuki Gitwaza mumwita umukozi w’Imana kndi akorera Dayimoni ?Arabashuka ngo muhahamuke mwongere amaturo ajyana ikuzimu.
Wowe ushigaje gusara ukiruka kumanywa yihangu. Iyo shitani akorera uwayigutuma wayizana? Mwagiye mwiyubaha
Ariko se Gitwaza ko mwamwihaye muri iyi minsi kweri.
hll.basobanurire ,nawo ubundi abaturage bagira ubwoba bakareka umurimo,ariko kdi nabasenga bakomeze basenge ,nti twanze ubuhanuzi
-niba ari ukuri kuzagaragara
-niba ari ibinyoma nabyo bizajya ahagaragara,
thx
Ndakosora gato kuri comment ya Emmanuel bavuga eclipse ntabwo ari ecripse naho umwami wariho mu 1888 ni Kigeli Rwabugiri si Gahindiro. Buriya rero si bwo bwirakabiri bwa mbere bwaba bwarabayeho mu Rwanda ahubwo buriya wasanga aribwo bwabashije kumenyekana ko bwabaye
Year ntawamenya ukuri niyu uvugs ko yabyize so ndakora umushakashatsi NGO menye Nina umukungugu wabasha guhindura ibara ryuru muri rwikintu runaka reka dutegereze icyo Imana izakora Yesu yavuzeko nawe atazi igihe is I izarangirira keretse Imana yo mwijuru yonyine
Iyo uza kuba warasomye wari kubyumva udashidikanya. Niba ujya mu tubyiniro nibwo wamenya amayobera y’urumuri (light): rimwe rwitwara nka ondes, ubundi rukitwara n’udupaki tw’ingufu-ruburazina (quanta of energy)…
Yewe Boky we, iby’Imana yaremye yabibitsemo amabanag n’ub ntituramenya 1% cyayo, uretse ko turakataje kubihishura, tuzajya gusubira ku watureye nanwe yaramaze kwemera,, no gutangazwa na mungtu yiremeye !
murwanda habaye ubwirakabiri imuri 1994 igihe mandela afungurwa, ibyo ndabyibuka nari umwana intambara nibwo yarikirangira, ubwo bwirakabiri naburbesheje amazi yomukiziba kuko bari atubujije kureba muzuba ngo tudahuma, ahubwo batubwirako abadafite amadaruindi bashyira amazi mwibase noneho bakitegereza mwibase akaba aribwo babasha kureba mwizuba , njye nkumwana nagiye hanze ahantu habaga ikiziba aba arimwo ndebera igicucu cyizuba ryari ryacitsemo kabiri, gusa nubwo bwiswe ubwirakabiri ntabwo bwije kabiri, INTTMWA YASATANI GITWAZA RERO NAREKE KUBESHYA KUKO UGIYE KURI INTERNET WAHASANGA AMATARIKI YOSE AZABERAHO UBWIRAKABIRI KUGEZA NKOMUMYAKA IBIHUMBI IJANA IRIMBERE? IKINDI KANDI USHYIZE FORMULA YABYO MURI EXCEL YAHITA IGUHA AMATARIKI NA MILIYARI ARIMBERE IGIHE UBWIRAKABIRI BUZABERAHO, GITWAZA INTUMWA YASEKIBI NAREKA GUHAHAMURA BENEKANYARWANDA
Waretse gutukana wamutindiwe ko Gitwaza atarezwe nkawe wigishijwe gutukana nababyeyi bawe kuko ntakindi bari bazi. Wa mabyiwe wimburamukoro washinze urusengero rwawe nawe ugakira nka Gitwaza aho kugira ishyari mwene ako kagene?
Sinumva se nawe ntaho mutaniye
Ntago gitwaza.yahanuye imperuka .yavuze Ko hazagaragara ikimenyetso cyiyiganishaho.
Bararota ngo bavuganye nimana???sha bizobakomerana
abanyarwanda mugira amatiku munanirwa kuvuga ibibabaje nibibazo mufite mukaza ayo matiku kubakozi bimana mwavuze ibibareba ko Gitwaza umunsi yabivuze ko ntanumwe murimwe waruhari nimugende kuri Zion Temple harama CD yinyigisho yigishije hanyuma muvuge ibyo mwumvise hanyuma amatiku yanyu aveho mukizwe
si Gitwaza wenyine uvuga kubyimperuka nawe abikura USA kuko nureba kuri YouTube urasangaho video nyinshi zivuga ibya 23/9/2015 naho mu rwanda ubwirakabiri bwahozeho ubwavuzwe cyane nubwo 1896 bwakurikiranye n’urupfu rwa Rwabugili. ntimugaterwe ubwoba n’isi kuko twayisanze kandi twese tuzayisiga ari muryerye ntacyo yabaye ibyimperuka byo muzabyibagirwe mu mitwe yanyu igishobora kuba ni ugusaza kwa species runaka hakaboneka indi
Umunyamakuru arakoze kutugegazo iyi nkuru.
Nkurikije ibyo Apotre Gitwaza yavuze, ntiyigeze avugako imperuka izaba kuya 27 ishyira 28 usibyeko habayeho guhindura ubutumwa no kubutanga muburyo bugoramye kuberako yavuze ko hazagaragara ikimenyetso cya 4 ari nacyo cya nyuma, ibi ntibisobanurako aribwo imperuka izaba!
Ntekerezako atari byiza kugoreka ubutumwa, ibi njye mbona ari propagande yo kwangira Apotre Gitwaza rubanda, kuko urebye ukuntu itangazamakuru ryamwibasiye muri iyi minsi, nabyo usanga hari ikindi kibyihishe inyuma; murabe maso rero abakora comments kugirango mutagwa mumutego wa sekibi mutukana cyangwa muvuga amagambo yuzuye urwango rudafite aho rushingiye, ibyo ntibyubaka imitima y’abantu; kuko ibyo umuntu yavuze yaba muruhame cyangwa mw’ibanga azabibazwa kuri wa munsi wo gucirwaho urubanza n’Uwiteka (Imperuka izaba twabyemera cywangwa twabyanga, gusa umunsi ntuzwi).
Icyo nasorezaho ni uko abirirwa bavugako Apotre Gitwaza ari muri business, mbivugishwa n’amashyari y’iterambere akomeje kugaragaza kuko if so, namwe nimujye muri urwo rubuga mutangire iyo business, ntekerezako namwe mutanze ama faranga!!! Gusa icyonzi nuko iyatangiye umurimo mwiza muriwe izawurangiza neza!
U Rwanda n’abanyarwanda bagire amahoro!
YESU YAVUZE KO NAWE UBWE ATAZI UMUNSI NIGIHE IMPERUKA IZABERA, NDETSE KO NTANUNDI WOMWIJURU CG MWISI UBIZI URETSE IMANA YONYINE, ARIKO GITWAZA WE NGO AZI IGIHE IZABERA, ESE GITWAZA ASUMBYA YESU UBUSHOBOZI NOKUBA UMUTONI KUMANA????
Ntabwo gitwaza ari ntumwa ya satani, gitwaza akorera Imana, Biblia ubwayo itanga ibimenyetse by’Imperuka, kuba yarabivuze ko cyaba ari kimwe mubimenyetso by’imperuka ntagitangaza kirimo, nawe urimo utukana utemera ijambo ry’imana menya ko icyo nacyo nikimenyetso cy’imperuka Reka gutukana izere ijambo ry’Imana.
Muraho bavandimwe.Mubyukuri hari CD z’inyigisho Apotre Gitwaza yigishije ushobora kuzisaga kuri Zion Temple ugakurikirana inyigisho yabwirizaga .Ntabwo rero bihuye nibivungwa byose rwose.Imana ibarinde.Murakoze.
Bavandimwe mbaje kubasuhuza!
Maze gusoma iyi nkuru n’ibyo abavandimwe bayanditseho nahungabanye. Kubera kwitiranya uburyo bwo kuvuga bamwe batangiye kwerekana Kamere zabo, guca imanza, kutubaha Ndetse nom gutukana. Ntibikwiye ku muntu fuite uburere. Gitwaza iyo avuga akoresha imvugo y’aba “millénariste”. Imvugo usangamo kenshi KO Turi mu bihe bya nyuma ndetse rimwe na rimwe bakerekana umunsi imperuka izabera. Siwe Wa mbere kandi si nawe wanyuma. Kumutuka se si ugushotora abo tudahuje idini ? Hari ubwo yari yaguhatira ngo wemere imyemmrere ye se ? Jye ndi umukirisitu gatolika kandi nzi KO Kiliziya yacu itubuza ubushotoranyi bushingiye ku madini. Burya kandi iyo Gitwaza avuze ngo ikimenytso iki n’iki abayoboke bo mû idini ye baba nazi icyo avuze kiko yakibabwiye. Twe ntabwo tuba tukizi kuko tutari duhari. Iyo bavuze ngo ubuhanuzi bo baba nazi icyo iryo jambon rivuze mu idini yabo.
Imvugo y’a science twumvise hano haruguru rero ntaho ihuriye n’imvugo y’idini. Ni ibintu twibonera kandi twahagararaho. Ntibitangaje Nina bataribeshye mû mibare Ko kuri iriya tariki hazaba ubwirakabiri bw’ukwezi.
Gusa science ntitubwira ibimenyetso by’igihe cya nyuma. Ibyo ni iby’imyemerere. Aha kandi naho amadini ntahuza.
None se twahonotse intambara z’amoko tugiye no nom kongeraho iz’amadini.
Kwari ukubagira inama nk’umuntu ukunda amahoro. Murakoze.
Gusa mugerageze kubahana muri comments mutanga. Birababaje niba abantu bashobora guhurira kurubuga bagatukana bene aka kageni. Niba umukozi w’Imana yarahanuye ibinyoma please wait turebe koko niba ari ibinyoma kuko amatariki avugwa muri iyi nkuru niyo yatinda ariko Azagera. Gusa jyewe nemera ko ntawe umunsi cyangwa igihe imperuka izazira kko bibiliya yo itubwira ko nyir’inzu amenye igihe igihe umujura yayicukura yagombye kuba maso. Jyewe rero ndatekereza ko ntawamenya umunsi cyangwa igihe. Nabasabaga kugira ubwubahane kuri apôtre gitwaza ndetse no kubandi ubona ko mutumva isesengura rimwe kuri iyi nkuru. Nimugire amahoro y’Imana n’imigisha yayo.
Comments are closed.