Urukiko rw’Ikirenga ruhaye agaciro ikirego Green Party iregamo Leta y’u Rwanda
*Green Party irega Leta y’u Rwanda gukora ibikorwa bigamije guhindura itegeko nshinga,
*Ivuga ko ingingo ya 101 ibuza umukuru w’Igihugu kurenza manda ebyiri ari ‘Ntayegayezwa’,
*Ihakana yivuye inyuma ko ingingo ya 193 y’Itegeko Nshinga idateganya ivugururwa ry’ingingo ya 101,
*Green Party isaba ko habaho gusobanura byimbitse ingingo ya 101 n’iya 193 z’itegeko Nshinga.
*Abunganira Leta bavuga ko Green Party itazi ibyo ishaka, kuko nta matora ya Kamarampaka yari bwabe ngo ibone kurega.
*Bavuga ko Urukiko rw’Ikirenga nta bubasha bwo kuburana ibirega bya Green Party rufite.
*Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha iki kirego runashyiraho itariki y’urubanza ya 23 Nzeri 2015.
Kuri uyu wa gatatu mu gitondo, Inteko y’abacamanza y’Urukiko rw’Ikirenga yanzuye ko uru rukiko rufite ububasha bwo gukomeza kuburanisha ikirego ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) ryarugejejeho rirega Leta y’u Rwanda gushaka guhindura Itegeko Nshinga cyane cyane ingingo ya 101 ibuza umukuru w’igihugu kurenza manda ebyiri. Frank Habineza uyobora iri shyaka yavuze ko yishimiye umwanzuro w’urukiko.
Ku isaha ya saa 9h30 kuri uyu wa Gatatu tariki 9 nzeri 2015, mu cyumba cy’iburanishirizwamo imanza mu Rukiko rw’Ikirenga, abanyamakuru bicaye hafi mu ntebe zose ziri muri icyo cyumba, abakorera ibitangazamakuru bikoye nka Al-Jazeera n’abakorera imbere mu gihugu, Inteko y’abacamanza umunani muri 10 baburanishije uru rubanza, umwe muri bo Immaculee Nyirinkwaya yasomye mu buryo burambuye imiterere y’urubanza rwa Green Party na Leta y’u Rwanda.
Umucamanza w’Urukiko rw’Ikirenga, Immaculee Nyirinkwaya yavuze ko urukiko rwasuzumye ikirego cy’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryareze Leta y’u Rwanda mu rukiko rw’Ikirenga gushaka guhindura Itegeko Nshinga. Iki nicyo cyaburanywe ubushize, ari nacyo Urukiko rw’Ikirenga rwafasheho umwanzuro muri iki gitondo.
Green Party yaregeye Urukiko rw’Ikirenga ivuga ko Leta y’u Rwanda hari ibikorwa yatangiye gukora bibangamiye Itegeko Nshinga, kandi ngo yandikiye Inteko Nshingamategeko ngo ibihagarike yanga gusubiza.
Iri shyaka riharanira kwita ku bidukikije mu Rwanda, rivuga ko Itegeko Nshinga ubwaryo rivuga ko Perezida wa Repubulika ari we ushinzwe kurinda itegeko nshinga no kuribumbatira, iyo ngo aryishe aregwa mu Rukiko rw’Ikirenga.
Umucamanza yasubiyemo ibyagiye bivugwa n’Abavoka bahagarariye Leta y’u Rwanda muri uru rubanza, Me Mbonera na Me Rubango, aho bavugaga ko Green Party itazi icyo ishaka, ndetse bakagaragaza inzitizi z’uko Urukiko rw’Ikirenga nta bubasha rufite bwo kuburanisha ikirego cya Green Party mu gihe Kamarampaka barega Leta itaraba.
Yongeyeho ko Me Mbonera, umwe mu bahagarariye Leta mu rubanza, yaburana ububasha rw’Urukiko, yavuze ko ibikorwa by’Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda bitari bigamije guhindura Itegeko Nshinga, ngo ahubwo kwari ugukusanya ibitekerezo by’abaturage, bityo ngo nta bubasha Urukiko rw’Ikirenga rwagira bwo kuburanisha uru rubanza, kandi nta matora ya Kamarampaka yabaye.
Urukiko rwarebye uko mu bindi bihugu bigenda
Immaculee Nyirinkwaya umucamanza w’Urukiko rw’Ikirenga wasomye umwanzuro ku mikirize y’iburabubasha, yavuze ko urukiko rw’Ikirenga rwarebye uko imanza zijyanye no kwica itegeko nshinga zagiye ziburanwa mu bihugu bifite inkiko zihariye zifite ububasha bwo kuburanisha imanza z’itegeko nshinga (Constititional Courts) n’ibihugu bitazifite.
Urukiko rwarebeye ku manza zabaye mu gihugu cya Uganda, Kenya, Maurice no muri Leta zunze Ubumwe za America, kandi ngo basanze bene izo manza zaraciwe muri bimwe mu bihugu kabone n’iyo nta rukiko rwihariye ruhari rwo kurengera itegeko nshinga.
Bityo, mu guca urubanza yagize ati “Hakurikijwe ibyavuzwe haruguru, Urukiko rw’Ikirenga rurasanga rufite ububasha bwo kwemeza, niba ibyo bikorwa Green Party ivuga ko biganisha kuri ‘Referandum’ (Kamarampaka), n’ivugururwa ry’itegeko nshinga binyuranyije n’Itegeko Nshinga, kuko nta rundi rukiko rufite ububasha bwo guca bene izo manza, urukiko rukaba rwabisuzuma nk’uko ruca izirebana n’amategeko anyuranye n’Itegeko Nshinga.”
Umucamanza yongeyeho ati “Urukiko rw’ikirenga rwemeye kwakira ikirego cy’inziti y’iburabubasha yatanzwe n’abahagarariye Leta y’u Rwanda muri uru rubanza, ruyisuzumye rusanga nta shingiro ifite, rwemeje ko urukiko rw’ikirenga rufite ububasha bwo kuburanisha ibirego birebana n’itegeko nshinga no gusobanura ingingo zaryo.”
Uyu mucamanza kandi yavuze ko amagarama y’urubanza asubitswe, Urukiko rukazatangira kuburanisha mu mizi urubanza tariki ya 23 Nzeri 2015.
Asobanura impamvu hari abacamanza umunani, yavuze ko abandi babiri, Sam Rugege, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ari mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu akaba atabonetse, na Hatangimbabazi Xavier na we ngo ari mu yindi mirimo, gusa ngo bose barasinye.
Impande ziburana zavuze iki ku myanzuro?
Dr. Frank Habineza umuyobozi w’ishyaka Riharanira kwita ku bidukikije mu Rwanda (Green Party) rirega Leta y’u Rwanda, yavuze ko yishimiye ko Urukiko rw’Ikirenga rwakiriye kandi rwumvise ishingiro ry’ikirego cyabo.
Yagize ati “Twishimiye icymezo cy’urukiko kuko Urukiko rw’Ikirenga basanze ikirego cyacu gifite ishingiro, bagatesha agaciro inzitizi zari zagaragajwe na Leta.”
Habineza yavuze ko kuba Perezida wa Repubulika yarasinye itegeko ryo gushyiraho Komisiyo yo kuvugurura Itegeko Nshinga, ari ikimenyetso kindi kiyongera mu bizashyikirizwa urukiko.
Yagize ati “Twatanze ikirego abenshi bavuga ko nta bimenyetso dufite, kuba Komisiyo harasimwe itegeko riyishyiraho, ni ikimenyetso gifatika, ubwo tuzakigaragariza urukiko.”
Kuba Urukiko rw’Ikirenga rwavuze ko Inteko Nshingamategeko ariyo ifite ububasha bwo gutanga ubusobanuro mpamo ku mategeko n’Itegeko Nshinga ririmo, Frank Habineza yavuze ko atazayisubiramo ngo kuko barayandikiye ntiyabasubiza.
Me Epimaque Rubango wari uhagarariye Leta muri uru rubanza ubwo abanyamakuru bari bamwegereye ngo agire icyo avuga kuri iyi mikirize, yavuze ko nta cyo afite cyo kuvuga kuko ubu atsinzwe kuri iki cyiciro.
Yagize ati “Muragira ngo tubyakire gute, iyo umuntu yatanze ibitekerezo bye mu murubanza, aba atekereza ko wenda bishobora kwemerwa n’urukiko, iyo urukiko rutabyemeye wemera icyemezo cy’urukiko tubyakiriye neza nk’icyemezo cy’urukiko.”
Kuba Perezida yeremeje itegeko rishyiraho komisiyo yo gusuzuma ihindurwa ry’itegeko nshinga, Me Rubango yirinze kugira byinshi avuga, yemeza ko bizasuzumwa n’urukiko.
Photos/A E Hatangimana/UM– USEKE
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW
34 Comments
Ubundi uru rubanza ni urucabana gusa ni uko polique igira ibyayo, naho ubundi DGPR ifite ukuri none se uretse inyungu za politique icyavanyeho impamvu twari twatoye manda 2 gusa mu Itegeko nshimga ni igiki? Njye ni uko nta bushobozi mfite, naho ubundi ibyo DGPR yakoze nanjye nari kubikora. DGPR courage byanshimisha mutsinze urubanza. Ndifuza u Rda rugendera ku mategeko
Ahasigaye reka dutegereze turebe niba koko abacamanza bo muri cour suprême mu gihe cyo kuburanisha mu mizi ruriya rubanza, bazashyira imbere amategeko kurusha ibindi byose nk’uko umwuga wabo ubibasaba, cyangwa niba nabo bazagwa mu mutego wa Politiki nk’uko abadepite babigenje.
HE yivugiye ko nta manda ya gatatu yasabye, kandi ko impaka kuri kiriya kibazo zigomba gukorwa n’impande zombi zitabyumva kimwe. Ubu rero, bivuze ko impaka zatangiye zigikomeza, ubu zarenze abaturage none zigeze mu Rukiko aho bisabwa kwitabaza amategeko. Ese koko ayo mategeko tuzemera ko ariyo agomba kubahirizwa kuruta byose?? Ese koko abacamanza bazararama baruce bakurikije amategeko kandi bubahiriza itegekonshinga ririho ubu??
Ibyo aribyo byose, uru Rwanda rwacu twari dukwiye kuruha isura nziza mu ruhando mpuzamahanga, twari dukwiye kuraga abana bacu umuco mwiza w’isimburana ry’ubutegetsi nta maraso amenetse, dore ko kuva igihe cyo ku RUCUNCU kugeza ubu mu Rwanda hagiye haba isimburana ku butegetsi rishingiye ku mvururu no kumena amaraso. Twari dukwiye guha abana bacu umurage mwiza ko buri munyarwanda wese ubishoboye kandi wizewe n’abaturage ashobora kuyobora uru Rwanda. Twari dukwiye kuraga abana bacu u Rwanda ruzira umwiryane, ruzira ubusumbane, ruzira kubeshyana, ruzira icyo bita mu gifaransa “Démagogie”. Twari dukwiye kuraga abana bacu igihugu kirangwamo umuco wa “démocratie” nyayo aho abayobozi mu nzego zitandukanye bumva ko bakorera igihugu cyababyaye ko badakorera amafaranga cyangwa umuntu runaka, kandi ko bagomba kucyitangira muri byose.
Abanyarwanda twese ubu tumeze nk’umugore uri ku gise ategereje kubyara, bikaba bigaragara ko kubyara mu buryo busanzwe byananiranye, hasigaye gusa kwitabaza umuganga w’inzobere mu mwuga akaba ariwe umubyaza kandi nawe akabikora nta wundi umuhagaze hejuru amwongorera.
Ariko musobanukirwe neza. Icyo HABINEZA yatsindiye ni uko Urukiko rw’Ikirenga rufite ububasha bwo kwakira no kuburanisha ikirego cye. Ntabwo rero ikirego cye kiraburanishwa mu mizi. Ndabona mutangiye gushyuya ngo Green Party yatsinze. Icyo nzi cyo ni uko urubanza niruburanishwa mu mizi yarwo, HABINEZA adashobora gutsinda kuko nta kuri afite. Itegeko shinga nimusoma neza ingingo zoze, nta na hamwe rivuga ko ridashobora guhinduka.
Guhinduka kwaryo birateganijwe, bituruka ku busabe bw’abaturage cyangwa ababahagarariye, ntabwo biva ku byifuzo by’abanyamahanga cyangwa igitinyiro cyabo.
Murakoze.
@gakuru jean paul
Bwana GAKURU Jean Paul, turemeranya nawe ko itegekonshinga rishobora guhindurwa nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 193 y’iryo Tegekonshinga. Ariko iryo hindurwa nta na hamwe byanditse ko rituruka ku busabe bw’abaturage nk’uko ubyandika hano.
Nusoma neza iyo ngingo ya 193 urasanga handitsemo ko ivugurura ry’itegekonshinga rishobora gukorwa biturutse ku busabe bwa Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri. Ubwo busabe bushobora kandi guturuka kuri buri mutwe w’Inteko ishinga amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abawugize.
Reka noneho tujye ku kibazo cy’ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’itegekonshinga, iyo ngingo ikaba ariyo ivuga ku byerekeye MANDA ya Perezida wa Repubulika.
Ese nubwo byemewe ko itegekonshinga rishobora kuvugururwa nk’uko bitegenyijwe mu ngingo ya 193, byaba byemewe ko ingingo ya 101 nayo yavugururwa? Igisubizo ni OYA. Ntabwo iyo ngingo ya 101 ishobora kuvugururwa kuko yo irafunze neza mu myandikire yayo. Dore uko iyo ngingo ya 101 ivuga:
Perezida wa repubulika atorerwa
manda y’imyaka irindwi. ashobora
kongera gutorwa inshuro imwe.
Nta na rimwe umuntu yemererwa
gutorerwa manda zirenze ebyiri (2)
ku mwanya wa perezida wa
repubulika.
Mu rurimi rw’icyongereza iyo ngingo ya 101 iravuga ngo:
The President of the Republic is
elected for a term of seven years
renewable only once.
Under no circumstances shall a
person hold the office of President of
Republic for more than two (2)
terms.
Naho mu rurimi rw’igifaransa iyo ngingo ya 101 iravuga ngo:
Le Président de la République est élu
pour un mandat de sept ans
renouvelable une seule fois.
En aucun cas, nul ne peut exercer
plus de deux (2) mandats
présidentiels.
Niba rero uzi gusesengura neza, urabona ariya magambo yanditse; mu kinyarwanda ngo: “NTA NA RIMWE umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri”. Mu cyongereza ngo: “UNDER NO CIRCUMSTANCES shall a person hold the office of President for more than two terms”. Mu gifaransa ngo: “EN AUCUN CAS , nul ne peut exercer plus de deux (2) mandats
présidentiels”.
Niba koko uri umusesenguzi wa nyawe, ndizera ko uzi neza icyo ariya magambo yo ndimi eshatu zitandukanye avuze n’icyo asobanura (NTA NA RIMWE, UNDER NO CIRCUMSTANCES,EN AUCUN CAS).
Ayo magambo rero mu mategeko avuze ko ntawe ushobora kurenza Manda ebyiri uko byagenda kose. Bivuze rero ko niyo ngingo ya 101 ntawe ushobora kuyinyeganyeza, ntawe ushobora kuyihindura.
Noneho rero reka tujye ku ngingo ya 193 abantu bashingiraho, bakanayitwaza bavuga ko ibaha uburenganzira bwo guhindura ingingo ya 101 kandi barimo kwibeshya.
Iyi ngingo ya 193 iravuga iti:
Ububasha bwo gutangiza ivugurura
ry’Itegeko Nshinga bufitwe na
Perezida wa Repubulika bimaze
kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri;
bufitwe kandi na buri Mutwe
w’Inteko Ishinga Amategeko
binyuze mu itora ku bwiganze bwa
bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi
y’abawugize.
Ivugururwa ryemezwa ritowe ku
bwiganze bwa bitatu bya kane (3/4)
by’amajwi y’abagize buri mutwe
w’Inteko Ishinga Amategeko.
Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye
manda ya Perezida wa Repubulika,
ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye
ku bitekerezo binyuranye cyangwa
ku bwoko bw’ubutegetsi
buteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga
cyane cyane ku butegetsi bwa Leta
bushingiye kuri Repubulika
n’ubusugire bw’Igihugu, rigomba
kwemezwa na referendumu, rimaze
gutorwa na buri Mutwe w’Inteko
Ishinga Amategeko
Tugiye ku gika cya gatatu cy’iyi ngingo ya 193, kiravuga ko “iyo iryo vugururwa ryerekeye MANDA ya Perezida wa Repubulika……., rigomba kwemezwa na referendum…..”
Ibyo rero bishatse kuvuga iki? Aha ijambo MANDA barashaka kuvuga “IMYAKA 7″ perezida atorerwa, ntabwo bashaka kuvuga igihe ntarengwa amara,”Term Limit”.
Bivuze rero ngo muri kiriya gika cya gatatu cy’ingingo ya 193 mu mategeko bashatse kuvuga ko ivugururwa ryemewe n’amategeko ari iryerekeye IMYAKA 7 (MANDA) ntabwo ari iryerekeye igihe ntarengwa “Term Limit” kubera ko nk’uko twabibonye mu ngingo ya 101 “Term Limit” ni manda ebyiri (7×2) kandi ntawushobora kuyihindura, ntabwo itegekonshinga ribyemera.
Iyi referendum rero ivugwa mu gika cya gatatu cy’ingingo ya 193 yemewe gukorwa gusa igihe abaturage bashaka kugabanya cyangwa kongera MANADA ya Perezida wa Repubulika ni ukuvuga imyaka irindwi 7 kuyigabanya cyangwa kuyongera. Ariko nta referendum ishobora gukorwa mu bijyanye no guhindura “Term Limit”, kubera ko ntawe ushobora kurenza MANDA EBYIRI.
Rwose turifuza ko abanyamategeko icyo kibazo bagisobanura neza kuko nicyo bamaze, ni nacyo bigiye amategeko.
Twongere twibutse ingingo ya 193 mu gika cyayo cya gatatu handitse mu kinyarwanda ngo:
“Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye MANDA ya
Perezida wa Repubulika …….., rigomba
kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa
na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko”
Mu rurimi rw’icyongereza handits ngo:
“However, if the constitutional
amendment concerns the TERM of the
President of the Republic………., the amendment
must be passed by referendum, after
adoption by each Chamber of Parliament”
Naho mu rurimi rw’igifaransa handitse ngo:
“Toutefois, lorsque la révision porte
sur le MANDAT du Président de la
République…………., elle doit être
approuvée par référendum, après
son adoption par chaque Chambre
du Parlement”
Murabona neza rero ko muri ziriya ndimi uko ari eshatu nta hamwe bigeze bavuga ko referendum yakorwa ku byerekeye “Term Limit”.
Abanyamategeko babisesengure neza.
@ Rwimo, Analyse yawe ndayemeye rwose, izi ndimi z’amahanga zirabisobanuye neza cyane, ahubwo nange ndumva nyobewe uko urubanza ruzagenda kuko, ubushake bw’abanyarwanda n’amategeko sinzi ikizakurikizwa, gusa nge nifuza ko Kagame akomeza kuko utabona ko ashoboye yaba atabona neza, cyangwa yirengagiza ukuli. Tuzahindura itegeko ryose da!
@ rwimo
Ntako rwose utagize mu gusobanura uko wumva ziriya ngingo zombi. Ariko na none ni ibisobanuro byawe bishingiye kuko ubyumva ku buryo byaba ari ukwibeshya no gukabya ushatse kwemeza abantu ko ibisobanuro utanze ari ntakuka! Nk’aho uvuga ko “manda” bisobanura ko ari umubare w’imyaka aho kuba umubare wa manda nyirizina sinzi icyo washingiraho ubyemeza abantu!
Analyse yawe niyo kabisa, kuva hejuru kugera hasi ariko uburyo usobanura “Terms” cyangwa “Mandat” uhita ubigobekera aho wifuza.iyo bavuze number of “term”umubare wa “mandat” bisobanura ko abaturage bafite ubushobozi binyuze muri referendum guhindura umubare wa mandat reka kugobotora aho wishakiye.
@Jules
Bwana Jules rwose ndakwinginze ongera usome neza article 101 usome nanone neza article 193.
Mu ngingo ya 193 nta nahamwe bavuga “number of Terms”/umubare wa Manda. Baravuga gusa “Term”. Ibyo bintu rwose ubyumve neza.
Referendum rero iteganyijwe muri iyo ngingo ya 193 ni iyo guhindura “Term”/Manda, ariyo myaka irindwi.
Art 193: However, if the constitutional amendment concerns the Term of the President of the Republic…….,the amendment must be passed by referendum”….
ubyishe utangiye gusobanura ibya manda!
@gakuru jean paul: wowe ndumva unyishe kabisa. Ngo HABINEZA azatsindwa? ahaaahaaa!! ngo abaturage bashaka KAGAME? ariko ubwo ntawundi ufite ubushobozi bwo kuyobora RWANDA? hanyuma se buliya KAGAME yitabye IMANA(ko ntawe utura nk’umusozi)? RWANDA nayo yahita ipfa?Ariko abanyrwanda twareste gukina mu bikomeye!! NIBARIZAGA DA!!
hahahaaaaaa yatsindiye kuburana ntiyatsindiye kudahinduka kwitegeko ahubwo agiye gutsindwa bose babireba bamenye ukuri hahahaaaaa urubanza rwararangiye ruciwe ningingo yi 101 .
@ NDORIYOBIJYA
None se ko ziriya manda 2 uvuga ndetse na Zimwe mu zindi ngingo zishobora guhindura zatowe hashize imyaka irenga 12, wumva igitangaza kiri he ziramutse zihinduwe kugira ngo zijyane n’igihe tugezemo n’ibibazo byo gukemura uyu munsi wenda bitari bihari igihe Itegeko Nshinga ryatorwaga? Icyangombwa jye numva ari uko iryo hindurwa ryakorwa hakurikijwe amategeko, kabone n’iyo haba hari abatabyishimiye kuko amategeko na none ateganya icyo bakora bibaye ngombwa!
@ bitege
Ndemeranya nawe rwose ko hagomba gukurikizwa amategeko ariho mu guca uru rubanza kandi hagamijwe inyungu z’Abanyarwanda. Icyo ntari kumva mu bitekerezo byawe ni uko kudahindura Itegeko Nshinga wumva aribyo byatera biriya bibazo warondoye harimo cyane cyane kumena amaraso kuko hari ubwo wasanga kurihindura ariwo muti umuntu ashingiye ku miterere y’igihugu n’ibibazo byo gukemura uyu munsi no mu bihe bizakurikira Umwaka wa 2017. Mureke rero tubitege amaso, abantu birinde cyane cyane gushyuha imitwe no gushyushya iyo abandi!
ariko reka mbaze abadashakako itegeko rihinduka
aritegeko nabarishyiraho ninde ukomeye??? cyangwase niki gitegeka ikindi???
ntabwo itegeko ryabura guhinduka kandi ryamaze guhinduka abo bibabaje mwiyahure
kagame yayoboye neza kandi tuzamutora akomeze ayobore umuzimabwe bwoseeeeee
@ Kakuze
Ikibazo ubajije rwose kiroroshye kuko Kagame apfuye ntabwo u Rwanda rwajyana nawe! Ariko rero mu gihe agihari hari abantu benshi bagisanga ariwe warusha abandi bahari kugira icyo ageza ku Banyarwanda. Ikindi kandi ni uko nawe ubwe ataremeza niba Itegeko Nshinga rihinduwe azongera kwiyamamaza. Niba kandi anabyemeye bizaca mu matora ku buryo abantu aho guta igihe bamagana ibitaraba bakwiye gutekereza hakiri kare gahunda n’ingamba bazereka Abanyarwanda mu gihe cy’amatora maze bakabaha amajwi aho kuyaha Kagame uzaba ari umukandida nkabo!
@kakuze gushaka umuntu cg Kagame ntibivuga ko ntawundi ushoboye nkaa Dr ndumva usobanukiwe nibyo bintu bibiri, “ABATURAGE DUCYENEYE KAGAME”, ntibivuga ko mu Rwanda ntawundi usobanukiwe cg ufite ubushobozi ahubwo turamushaka kandi turamukunda kuko nubwo hariho abandi bashoboye ariko kubera ukuntu tumukunda kandi afite ubushobozi niba mukunda democracy nyayo izira amacenga, izira uburyarya iyi irahagije reka kwizirika kungingo 101, ahubwo umva amajwi yabaturage naho tugendeye kungingo twitoreye mukatubwira ngo ntiyahindurwa igendanye nibyifuzo byacu nkabaturage mwababa mudufatiranye rero abanya Rwanda turasobanukiwe ibyifuzo byacu nibyo turashaka ko akomeza akatugeza kubindi byiza. Naho iryo simburana ryanyu ntituryanze reka tubanze twubake byinshi hanyuma muzaze musimburane mubisenye ariko bihari naho ibi turacyishakamo ubushobozi ducyeneye uwomusaza winararibonye turamwizeye ko ashoboye kuba yatwerekera uburyo twiyubaka ubusambo ninda nini tukabanza kubigabanya za ruswa nibindi bibi byinshi bigashira nyuma nababwiriki muzaze mutuyobore nubwo toujour abazayobora iriya ntebe 01 gusa ntayakabiri abayiharanira sikobose bayicaraho reka uriya abae ayicariye turebe Leadership itajjegajega, itavugirwamo, ihesha igihugu icyubahiro ituma isi yose yifuza kuba nkigihugu cyacu muribyo binyejana muvuga urwanda cg umunyarwanda yigeze agira agaciro nkubu? Dr ba ubitse iyo Dr cyangwa uyikoreshe mubyo wigiye ntabwo wize kuba Perezida merci.
Nta kintu na kimwe kidashoboka Ku isi keretse kurema umuntu naho rero ingingo ya 101 yo si ikibazo nkuko mubitekereza. Igikenewe cyane ni impamvu yumvikana yo gutuma rihinduka cyangwa ntirihinduke. kugeza ubu rero impande zombi ntizirabasha kubidusobanurira neza niyo mpamvu hazabaho kamarampaka impaka zikarangira. Gusa icyo dutegereje Ku Muyobozi uzatorwa mu 2017:
1. Ni ukugabanya ubushomeri cyane no kwita Ku rubyiruko cyane kuko niyo mizero y’igihugu cyacu.
2. Ni ukurinda ibyagezweho no kwirinda gushora igihugu mu makosa asa n’ayabayoboye u Rwanda ntaravuka
3. Kubaka urufatiro rutajegajega ruhuza abanyarwanda bose aho bari.
4.Kurwanya Jenoside no gushyiraho ingamba zifatika zo kuyikumira.
5. Kubaka ibikorwa remezo bijyanye n’igihe no kwita kubyagezweho bivugururwa.
6. Kwirinda inkunga zifite ikindi zigamije Ku banyarwanda kitari iterambere.
Banyarwanda Banywandakazi mbifurije kuzagira amatora meza ya Kamarampaka 2016 no kuzatora umuyobozi uzakomeza guteza igihugu cyacu imbere. Nimukore mureke kurangazwa n’ingingo ya 101 ahubwo tubiharire ababishinzwe babinonosore neza. Mugire amahoro n’ubukire.
Njye icyo mbona cyaba kizima ni uko umusaza yasoza manda ye neza, bakazatora abandi nawe agakomeza agatanga umusanzu wo kubaka urwanda mubundi buryo, nk`uko buri munyarwanda wese abihamagarirwa. naho ibindi mbona ari amarangamutima ya politiki. njye mbona aribyo byiza.
Agaterera-Nzamba ka Nyina wa Nzamba, nuhura na Nzamba mu mpinga ya Nzamba, uti uratahe na Nzamba!
Dr. Habineza Frank se mama, azatsinda kugeza ryari? Kuba harashyizweho Komisiyo yo gusuzuma ivugururwa ry’Itegeko-Nshinga, ntibivuga ko ryavuguruwe, … yewe n’iyo ryavugururwa si ubwa mbere byaba bikozwe, …. gusa Politiki si ikintu cyo gukinishwa! Ngaho rero itahe ni ubusa, Dr. Frank Habineza aratahe na Nzamba!
Niba musoma amategeko neza muzasobanukirwa byinshi, hari amategeko kandi u Rwanda rwemera avuga ko binabaye ngombwa ko term limits zivugururwa ngo ntibigomba kureba umuyobozi uri kubutegetsi. sinibuka neza ayo mategeko ariko ngiye kuyashaka nzayabagezaho vuba cyane
Aha bivuze ko iyi ngingo ya 101 ivuyeho cg ivuguruwe ntibireba Kagame na gato ahubwo byazakurikizwa kubandi bazatorwa nyuma ye, bivuze ko rero Kagame nubwo itegeko ryavugururwa still ntabwo akwiye kongera kwiyamamaza
Noneho Mugisha byose abisubije irudubi. Niba ari inzara ituma byose ntabyumva neza sinzi. Ariko ubundi uhaze n’ushonje baca urubanza rw’ibiryo kimwe???
@Mugisha
Mugisha rwose nk’ibi bintu uvuze wabikuye he? Ko mu mategeko y’u Rwanda twasomye nta na hamwe tubibona.
Uwurwanya kagame/nkurunziza ndamubona nkumusazi. Ubukene burababaza cane, nicogituma kwikura muvyuya nkamavyi bitoroshe. 2ndly, Uzirirwe kurima canke kukazi kikiyede macon, wumvingene utaha umurewe, canke akazi kubu city security (ubuzamu), wirirwe uhagaze wugururira abatagushimira, utaha urinkuwapfuye, namwe Mubone abakize ubukene mubanikeko amenyo. Nahobadakenye ubukene baraziko bubabaza, kuko barabuciyemwo kandi nububarabona ingene abakene barushe. kagame & nkurunziza oyeeee! Fata bierre, na brochette, hamuture umube wumvingene uryoherwa, isaluti idasigaye inyuma.
Abakunda byacitse ngo ngwin’urebe. Hari byinshi sha tugikeneye kugeraho, muvan’amatiku aho. Mwatikura mwagira mute, ntauzabuza abanyarwanda gutora uwo baziho ubushobozi kdi biboneye batabwirwa. N’abanze atugeze muri 2020 ubundi nababwir’iki, muzakaze umurego.
2017 dukeneye umu president musha, ababishoboye nibeshi najyendimo.
Nta democracy dukeneye, abaturage dukeneye KAGAME canke KABERUKA/ KABAREBE/KARENZI KARAKE.
umwuga wokumenyesha amakuru warabaye umucafu (umwanda), kuko abanyamakuru bahindutse ibikoresho vyanyapolitike.
Ibi byose ni ” tekiniki” ya pahulo na cyama cya Rpf…… Frank yaraguzwe kugirango abafashe kwemeza kuburyo budakuka ko ntategeko bishe….. Utabibona n’ubujiji. …. Mwese abarwanyako Kagame azasazira kungoma nimuze dushake andi mayira naho biriya ni ” bule”
HHHHHHH, THIS IS ANOTHER GAMBIT THE SUPREME COURT IS GOING TO SHUFFLE!!! MY FELLOW RWANDANS WAKE UP! . TUZI AMAHEREZO YABYO !!!!
Umukinnyi mwiza yishakira abafana. Iki gikorwa cya Green party cyatumye abantu bose barushaho kuyibonamo kubera impamvu zitandukanye ariko cyane cyane kuba yaragaragaje aho ihagaze ntakurya iminwa. Nkunda umugabo uvugisha ukuri.
ntabwo turi kungoma y’aba medi n’abaperesi ngo abantu bananirwe gukosora ibyamategeko ! so , turi mu rwanda ntabwo turi abamedi cg abaperesi
ntabwo turi kungoma y’aba medi n’abaperesi ngo abantu bananirwe gukosora ibyamategeko ! so , turi mu rwanda ntabwo turi abamedi cg abaperesi enjoy the change!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Kagame ashatse yarekera aho kuko yakoze byinshi byiza. Ntitwategereza ko akora nabi ngo tumuvuge nabi.Na we ni umuntu afite imbaraga z’umuntu.
Tuzatsinda Green party mwese mubireba!!!
Barimo guta umwanya wabo twebwe abanyaRwanda dukunda Umuyobozi wacu kdi ntawe ufite ububasha bwo kuduhitiramo uko tugomba kubaho n’uko tugomba kuyoborwa.
Abatabishyigikiye mwihangane????