Digiqole ad

Ubuzima bwiza bushingira ku majyambere, abantu bose ku Isi nicyo cyifuzo – Kagame

 Ubuzima bwiza bushingira ku majyambere, abantu bose ku Isi nicyo cyifuzo – Kagame

Perezida Kagame aramutsa abaturage b’i Nyanza baje kumwakira

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yatahaga urugomero rw’amazi ruzafasha abaturage kuhira imyaka mu karere ka Nyanza, yasabye abaturage gukora bakiteza imbere, ubafasha akagira aho ahera, ndetse yavuze ko kuba u Rwanda rufite abaturage banshi bakiri bato ari igisubizo aho kuba ikibazo.

Perezida Kagame aramutsa abaturage b'i Nyanza baje kumwakira
Perezida Kagame aramutsa abaturage b’i Nyanza baje kumwakira

Urugomero rw’amazi rwatashywe rwubatse mu murenge wa Rwabicuma, rwatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 6,5 gusa muri rusange Umuyobozi w’akarere kungirije ushinzwe Ubukungu muri Nyanza, yavuze ko umushinga muri rusange wari ufite agaciro ka miliyari 14, andi mafaranga akaba yarakoreshejwe mu kubaka amaterasi.

Akamaro k’uru rugomero rw’amazi ni ukuhira ha 301 zo mu mirenge itatu harimo Rwabicuma na Cyabakamyi, rufite ubushobozi bwo kwakira m3 1 800 000, y’amazi azajya yuhira n’ubutaka bw’igasozi.

Urugomero rwatanze akazi ku baturage 20 000. Ubu ngo umusaruro w’ibihava warazamutse, aheraga t 4 z’ibigori hera t 6, aheraga t 6 z’ibishyimbo hera t 10.

Ibihingwa bizahingwa muri ubwo butaka, ni urusenda, imboga, imbuto, stevia (igihingwa ngengabukungu gitanga isukari). Iki gihingwa ngo mu gihembwe cya mbere hahinzwe ha 50, mu gihembwe cya kabiri hazahingwa izindi 50.

Mu ijambo rye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abaturage b’i Nyanza ko ikimugenza ari iterambere ry’u Rwanda rukava mu bukene.

Yagize ati “Nazanywe hano n’ibintu musanzwe muzi bishingira ku ntego yacu yo gushaka kwiteza imbere no guteza igihugu imbere, u Rwanda muri rusange rukava mu bukene rukajya mu majyambere. Amajyambere avugwa si inkuru mbarirano, amajyambere tubona ahandi, ibihugu biteye imbere bafite ikibaranga, birabashimisha bibaha agaciro, icyo gukomeza guharanira, ubuzima bwiza bushingira ku majyambarere, abantu bose ku Isi nicyo cyifuzo.”

Yavuze ko mu myaka 1000 ishize u Rwanda n’Abanyarwanda bariho, ariko u Rwanda n’ibice byinshi bya Africa ngo bifite uko byasigaye inyuma, bityo ngo inshingano ni iyabahatuye kugira ngo be gusigara inyuma, bakihuta bakagera aho abandi bageze cyangwa bakaharenza.

Yagize ati “Ibimaze gukorwa mu myaka 20 ishize ni ikimenyetso cy’ibishoboka, kitubwira ngo Abanyarwanda bifashe uko bagomba kumera mu myumvire, birashoboka kurenga aho abandi bageze, tukagera ku majyambere. Ibyakozwe mu myaka ishize ni urugero rw’ibishoboka.”

Perezida Kagame yashimye isuku yasanganye abaturage b’akarere ka Nyanza, avuga ko byose ari imbaraga zabo.

Yavuze ko ubwo imyumvire yarekana ko ibintu bishoboka, ngo igisigaye ni ugukora ibikorwa bifatika.

Ati “Ubwo bishoboka, tumaze kubona ibishoboka, tumaze gutera imbere, igisigaye ni ibikorwa. Gukomeza ibikorwa bishingiye kuri Politiki yubaka, iha buri wese, buri Munyarwanda aho ava akagera umutekano. Umutekano urimo ko wumva umuturanyi aguha amahoro, nawe amahoro ukayaha umuturanyi, byava mu mahoro bikajya mu bikorwa bibubaka mwembi, iyo bibaye kuri buri muturanyi bihinduka iby’igihugu cyose.”

Ibyo twasuye ntibyari gushoboka hatarimo ubushake, n’umutekano no gufatanya. Abterankunga bafatanyije na Leta yabashimiye, avuga ko ibikorwa ari ibyabo.

Asaba abaturage gufashwa n’ibizava mu bikorwa aho kongera guterwa inkunga, umusaruro utubutse ukajya ku isoko, bikabagirira inyungu bagatera imbere. Uko tubyifuza mu karere ka Nynza niko tubyifuza n’ahandi hose bikagera kuri buri Munyarwanda wese, aho bitaragera turifuza ko bihagera.

Kagame yahinyuje abavuga ko kuba u Rwanda rutuwe n’abaturage bakiri batoya ari ikibazo kuruta igisubizo. Yavuze ko abakiri batoya baba bafite imbaraga, n’umuhate wo kumenya byinshi, ikiba gisigaye ngo ni ukubaha amahirwe bagakora.

Yagize ati “Nabonye abenshi hano ari batoya, muri Rwanda rw’ejo ariko muri n’urw’uyu munsi. Kuba abantu bakiri batoya mbibonamo ibisubizo byinshi kuruta ibibazo. Abanyarwanda bafite imyaka yo hasi ya 30, turi benshi ku ijanisha washaka nanjye ukanshyiramo, tugera kuri 71% bafite iyo myaka. Ni igisubizo.

Ni ukuvuga ngo abo bantu bamenya byinshi, bakora byinshi bibatunga bishobora gutanga icyizere uyu munsi no mu gihe kizaza. Biterwa n’uko ushaka kubireba, hari abavuga ngo igihugu gifite abantu bangana gutyo, ngo ni ikibazo cy’uko abo bantu bazabura akazi, bakaba bari ku muhanda bateza intambara, ni yo mpamvu tuvuga ngo aba bantu babone uburyo, bahange umurimo, kuko umuntu uzaba afite akazi ntabwo azajya kwangiza kuko azaba afitemo inyungu.”

Kagame yavuze ko nta mpamvu Leta izabura gufasha urubyiryuko kubona akazi, ngo biterwa na politiki iba itarahaye agaciro.

Ati “Ibikorwa byunganira urubyiruko, amashanyarazi, amazi, amashuri, amavuriro, ibyo byose nibyo duharanira, ntabwo imbaraga zagabanuka ahubwo ziyongera cyane. Iyo muri (urubyiruko) muri ibyo bikorwa birafasha.”

Kagame yibukije Abikorera gushora imari mu bikorwa by’ubuhinzi kuko ngo ni byiza kandi biteza igihugu imbere bikana byara inyungu. Yakanguriye abaturage guhinga ibihingwa bikenewe isoko mpuzamahanga, kuko ngo byinjiza amadolari menshi.

Perezida Kagame yemereye abaturage uruganda rutunganya umusaruro w’amata yose akarere kaba kubona mu mukamo, ndetse abizeza ko rutazatinda ngo kuko ikizatinda ni ibikoresho bizava kure.

Yasabye Minisiteri y’ibikorwa remezo gukora bwangu umuhanda uhuza akarere ka Nyanza n’aka Nyamagabe, ureshya na km 32.

Perezida Kagame yabajijwe ikibazo cy’amatsiko niba yaramaze gufata icyemezo cy’uko aziyamamariza manda ya gatatu, ariko avuga ko hari iznira bizacamo.

Elize MUHIZI
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Ubuzima bwiza bushingira kuri Democratie nyayo n’ihererekanya ry’ubutegetsi. A abantu bose kwisi nicyo bifuza.

    • Ibyuvuga nibyo kuko umuntu utararwaye amavunja kubwa Habyarimana nawe yavugako yari yarateye imbere. bityo rero tukibukiranyako FPR itera u Rwanda itavugagako irwana kugirango izanire ubuzima bwiza abanyarwanda ahubwo icyo gihe yarwanyaga igitugu ishaka kuzana demokarasi mu Rwanda niko batubwiraga.

  • Ubuzima bwiza butagira demokarasi bivugako harabantu badafite uburenganizira mu miyoborere yigihugu cyabo kuko badafite ukwishyira ukizana barindishwa imbunda wakopfora bakakurasa wagira imana bakakujyana 1930.Buri gihe iyo revolisiyo ibaye icyambere baheraho nukumena ibyo byose kuko ntacyo biba bibabwiye kuko bibatera umujinya.Muzarebe sena ya Comaporé uko bayihinduye.Amajyambere arambye nashingiye kuri demokarasi.

    • Yego demokarasi twanakwiriye no kuyibonera muburenganzira bw’ikiremwamuntu mu nkiko batarenganya abanyantege nke cga abatagira kibvurira, mbese banyakamwe ahubwo ukuri kwaba nyakamwe bakaguha ibikomerezwa n’abayobozi bamwe, ndavuga iyo uburana n’ukurusha power nta kuri ugira kubera ko utazwi, udafite ifaranga, utagira umuryango. Ubutabera n’ubw’abifite.

    • Uyu mwene gitera bite?

  • Ahora atera akiyikiriza akagira ngo izo abyina zinogeye abanyarwanda hahaha

  • wavuze uko zitakunogeye Ariko ntushire mubwinshi ibyawe ntubyitirire abanyarwanda Bose nabagtumye ngubavugire mwaribeshye pe.

  • @Mutesi, Gatera John: Mwa ndashima mwe burya birazwi ko muhabwa amata mukaruka amaraso. Demokarasi muvuga ni iy’umuhoro ariko ubu abo mwari mwaramenyereye gutema ntabyo muzongera gukora. Mujye mureba Kagame murware, mujiginywe, nimunanirwa kwihanganira kumubona muzimanike.

    • Muzehe muramugaya iki, mwagaye ibisuma bimubeshya ko bimufasha kuyobora neza abaturage ariko bikorera ibyabo gusa ku nyungu zabo zitareba nyamwinshi, yemwee ntako aba atagize, none se azicamo bangahe kweli? Baramunaniza cyaaanee. Ikibabaje hari amanyanga menhi atamenya ngo mwene abo bagome bahannwe cga birukanwe mu kazi. Kuko ihene mbi yanduza izindi nziza.

    • @karamaga
      Witukana. HE kagame niba amaze 15 years ayobora urwanda hakaba Ntamuntu numwe ugaragara wayobora igihugu nuko yaba yarihariye kdi yarakoze nabi. Mubyukuri ntibinumvikana uko muri 12 million ngo umuntu umwe ariwe wenyine ushoboye kuyobora. Kagame yakoze neza ugereranyije nabamubanjirije. Ariko aho Bigeze amategeko ateganya ko hanjyaho undi tukamuyoboka kdi agakora neza gusumba kagame. Naho ibindi murimo byo kumuha manda 3, bizatugaruka. Kagame azavaho uko byagenda kose uzamusimbura icyo gihe nakora nabi ntuzamukuraho kuko itegeko mushaka gushyiraho rizaba rimurengera.

  • Ariko noneho ndabona Interahamwe zakamejeje.
    Iyo demokarasi yo kumena amaraso kuva muri 1959 na jenoside rurangiza mwakoreye abatutsi muri 1994 yabagejeje kuki?
    Erega mukirirwa muvuga mukiyibagizai ko amateka y’isi yabanditseho umuvumo ubuziraherezo! Mutuze tubane kuko twese turi bene KANYARWANDA.

    • Ese kuki burigihe abatutsi batangirira amateka yabo muri 1959 burigihe? Ese abandi bo ndavuga abahutu nta burenganzira bwo kuvugako bahohoterwaga mbere ya 1959? Ese umuco wo gutwikira abantu byashaka kuvuga iki? Kumenesha umuntu udashaka mu bwatsi bwawe.Wazanywe nande? hameneshwaga bande? Abamarankota bakoraga iki? Babikoreraga bande?

  • Mwese muri ibigarasha, kandi mwatsinzwe ruhenu! Twaribohoye, tuvanaho Ingoma y’igitugu, twimakaza Demokarasi, none turajwe ishinga n’ Iterambere! Kagame, oyeeeeeee!!!!! Ibihwinini nimushake muziyahure, ntabwo mwemerewe kongera gutoba igihugu ukundi!!!!

    • Ese umuntu wese ushakako itegekonshinga ridahinduka ahinduka ikigarasha cyangwa interehamwe?

  • Hhhhhhhj,mbega mutesi!!!!

  • ,Bavandimwe mwagiye musubiza amaso inyuma mukareb,aho tuvuye naho tugeze iyo demokarasi muvuga yatangiye kuva muri za 1960–63 kugez,ejo bundi.ya demokarasi twariribye imyaka irenze 30 icyo yabyaye si genoside?Ntimwari mukwiye gutangira gusakuza.Uwo numuregwe nimureke igihugu cyubakwe umuturage yiyubake hanyuma icyo gihe kizagera.Demokarasi yambere numutekano no kwikura mubukene.Mureke HE atwubakire igihugu kuko ubushobozi arabufite kandi yarabutweretse n,Amahanga arabibona.Ng,uwambay,ikirezi ntamenya ko cyera…..

  • byinshi mu Rwanda tumaze kubigeraho birimo kwishyira tukizana, amahoro, umutekano, iterambere, uburezi kuri bose yewe ndetse n’iyo suku kimwe n’ibindi ntarondoye, ibi byose tubikesha Kagame Paul

  • @Karame: Icya mbere, ntawe natutse kuko kuba indashima zihari ntibishidikanywaho. Ariko noneho sinategetswe kuvuga uko ushaka. Izo theories uvuga hano kuri jye nta kintu na gito zivuze kuko jye ndeba akamaro Kagame yagize ndetse n’ako afitiye u Rwanda ubu. Naho guhindura umuyobozi hagamijwe gusa kumuhindura kuko byanditse mu itegeko ryashyizweho n’abantu kugira ngo ribagirire akamaro birenze n’ubugoryi. Erega Karame, kuba Kagame ayobora iki gihugu si wowe ubigena. N’ubu azakomeza akiyobore kandi akore ibyiza tumuziho wabishaka utabishaka. Nibitagushimisha ukananirwa kubyihanganira uzajye kuba mu mahanga niba uba mu Rwanda. Niba uba mu mahanga uzayagumemo kandi ntawe uzaba aguhejeje hanze ndetse ntawe bizabuza gusinzira.

    • Karamaga we umbaye kure kabisa, uvuzibintu byubwenge nkuwayobowe na HE Kagame kabisa, abavuga bazavuga baruhe, well said.

Comments are closed.

en_USEnglish