U Rwanda rurasaba USA kohereza Leopold Munyakazi kuryozwa Jenoside
Richard Muhumuza Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda yatangaje kuri uyu wa kabiri ko u Rwanda rwohereje ikipe y’abanyamategeko muri Amerika gukurikirana no gusaba iyoherezwa rya Leopold Munyakazi ukekwaho ibyaha bya Jenoside uba i Baltimore muri Leta ya Maryland muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Munyakazi muri Amerika yakoraga akazi ko kwigisha igifaransa muri Goucher College (Baltimore, Maryland) ariko aza kwirukanwa nyuma y’uko bamenye ko ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuva ubwo kandi yabwiwe ko ashobora koherezwa kubiryozwa aho yaba yarabikoreye.
Munyakazi asanzwe ari ku rutonde rw’abashakishwa na Interpol ku rwego rw’isi nk’uko bitangazwa na XinuaNews.
Uyu mugabo yatawe muri yombi mu 2012 n’ubutabera bwa Amerika ku mpapuro zatanzwe na Interpol, ariko aza kurekurwa atanze ingwate mu gihe hagikurikiranwa ubusabe bw’u Rwanda bw’uko yoherezwa kubazwa ibyaha bya Jenoside aho yabereye.
Richard Muhumuza avuga ko itsinda ry’abanyamategeko ryoherejwe kuvugana n’inzego z’ubuyobozi muri Amerika ku busabe bwo kohereza uyu mugabo kubera impapuro mpuzamahanga zo kumufata ku byaha bya Jenoside.
Iby’uyu mugabo byatangiye kujya hanze mu 2006 ubwo muri University of Delaware yahavugiye ijambo ko ibyabaye mu Rwanda atari Jenoside ahubwo ari intambara muri rubanda.
U Rwanda na USA bifitanye amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha yasinywe mu 2001.
UM– USEKE.RW
16 Comments
Batwemerere bamwohereze mu Rwanda maze akanirwe urumukwiye, ntihagire ibindi bitwaza ubucamanza bwacu burizewe si we wa mbere uzaba ahazanywe
Uyu mugabo ararengana.
Uyu mugabo n’umugome pe!!! ndamuzi yirirwa aroga ngo n’umurezi n’ingengas yamurenze!!! akwiye kubiryozwa.
Ruriye abandi rutakwibagiwe.
@olivier @rukara birababaje cyane kubona hari abanyarwanda batekereza nkamwe bafite imitima yuzuye urwangano n ubugome.. Nta n ikizere dushobora kugira ko urwanda rwacu ruzagira amahoro mugihe ntamihindukire y itekereza ariko Imana irahari kwandika Isumba byose !
C est vraiment une honte ce qui arrive à ce professeur !akarengane kabaho!
Nanjye rwose nasomye amateka yuyu mugabo nakaga yahuye nako, birangije baramurekura akora akazi ke ndetse arahira no mu nkotanyi kugirango abone ko bwacya kabiri.Yagiye mu mahanga incuro zirenga imwe agendera kuri passport yu Rwanda akagenda akagaruka, ese iyo jenoside bayimenye ubu aba muri USA? Cyangwa nibwa butabera bwacu bukoreshwa igihe ubutegetsi bushakiye? Akebo kajya iwamugarura nyamara.Biroroshye guhimbira umuntu icyaha.Ese ubu iyo Kayibanda ahimbira Kigeri ibyaha nkibyahimbiwe Nyamwasa ntabwo byari kwemera? Kuki atabikoze? Kwibasira umuntu uguhunze ni bibi cyane kuko bikurura urwanga mu miryango nyarwanda ubuziraherezo.
urwanda rufite banyirarwo barubohoje naho rero abo baza tukabakira si benerwo bagomba gukanirwa urwabo haliaho rubitse.
mwe mucira abandi imanza nababwira nti ejo ni wowe.dutuye isi imwe muge mureka guca imanza ziganisha ubuhemu kera muzabibazwa na Nyagasani.
Wowe wiyise Olivier urwo ushaka ko bamukanira none niwe ejo niwowe witondere guca imanza rero kuko usibye kujya iyo bijya ndahamyako utanamuzi.Kuba ataragezwa murwanda nziko Atari ubushake bwabameze nkawe ahubwo ni imbaraga z’Imana zigikora kandi twebwe abo yarokoye twizerako Imana izigaragaza mucyibazo cyuyu mubyeyi.
Ngayo majyambere!
Ingero ugereramwo uwundi niyo…………………………………..
Nta democracy dukeneye, abaturage dukeneye KAGAME canke KABERUKA/ KABAREBE/KARENZI KARAKE.
umwuga wokumenyesha amakuru warabaye umucafu, kknibikoresho vyanyapolitike.
NAZE NIBA ARENGANA AZISOBANURE.NONE SE YAHUNZE IKI NIBA ARI UMWERE!!MUGABANYE AMATIKU ,ABATUTSI YAMARIYE MURI NYABARONGO B’I KIRWA AZAZE ABISOBANURE,IYO NGIRWA DR !!NI DOCTOR MU BWICANYI CYAKOZE.!! URIYA MUSOZI W’I KIRWA NTI WARI WUZUYEHO ABANTU?WE NA BA SEBUSHISHI NABAHUNGU BE SIBO BABAMAZE?NONE MURATERA ISESEMI NGO UWO MWICANYI ARARENGANA!URETSE NA RETA Y’U RWANDA YAHEKUYE N’IMANA IZABIMUBAZA KEREKA NI YIHANA KUKO NTAWE ITABABARIRA,MUREKE GUTERA ISESEMI RERO!BENE KAYINI AHO BARI HOSE AMARASO Y’ABATUTSI AZABASANGAYO ABABURIZEYO AMAHORO!
Yarisobanuye kenshi. Mumufunga mumufungura, mumufunga mumufungura! Uzabaze mu nkiko ko batasanze ari umwere, n’abaturage b’i Kirwa ntacyo bamushinja. Ngo yahunze iki? Yahunze abantu nkawe bacira umuntu urwo gupfa bagendeye ku masura, inkomoko, amashyari n’amarangamutima.
Ndabwira BIZAKANDI ni wowe uduteye isesemi rwose nonese abo batutsi uvuga ko yishe waramubonye?wari uhibereye wabihamya?kandi mkwibutseko uyu mugabo yafungiwe ubusa imyaka itanu ko yisobanuye ntacyaha bamusanganye none nyuma y imyaka 21 niho babonye ko yishe abantu kandi igihe yaburanaga harabuze umushinja?wari urihe se wowe icyo gihe cyose ko wumva uhamya ubwo bwicanyi?mana yo mu ijuru ngwino utabare u Rwanda n abantu wiremeye!
Comments are closed.