MINEDUC iramagana kwita amazina abanyeshuri bashya muri Kaminuza
Kuri uyu wa kabiri, mu gusoza itorero ry’abanyeshuri bayobora abandi mu mashuri makuru na za kaminuza i Nkumba mu karere ka Musanze, Minisitiri w’Uburezi yasabye abitabiriye iri torero kurwanya umuco wo kwita amazina adahesha agaciro abaje babagana, kimwe n’ibindi byakorwa mu myaka yo hambere nko kunnyuzura ahubwo bakarushaho kubereka urukundo rububakamo ikizere, bakabereka ubumwe budashingiye ku matsinda agamije kubatanya.
Cyane muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, kuva cyera abanyeshuri bashya bahinjiye bagiye bahabwa amazina agendanye n’ibihe by’ibintu by’ingenzi biri kugarukwaho cyane mu makuru, hari abiswe; Abaceceniya, Abayanja, AbaFoca, AbaJanjawid, Abatigistes, Mano y’inanga, Ababruguiere, Abavangarayi, Nyakatsi, M23, Inyatsi n’ayandi…
Minisitiri Dr.Musafiri Papias yavuze ko kwita amazina abanyeshuri bashya ari umuco mubi udakwiye kuko ntacyo wungura umunyeshuri uretse kumutera igisebo mu bandi.
Minisitiri Dr.Musafiri yagize ati: “Icyumweru cyo kwakira abanyeshuri bashya mu mashuri makuru na za kaminuza(Induction week) ,umunyeshuri ibyo abonye bwa mbere bimugiraho ingaruka nzinza cyangwa mbi.”
Yasobanuye ko iyo ari byiza bijyana n’ingaruka nziza naho byaba ari bibi bikajyana n’ingaruka mbi, akaba yabonyeho gusaba abarangije iri torero kuzategura iki cyumweru mu buryo butandukanye n’ubwa mbere kuko ngo kigomba kuzitabirwa n’abanyeshuri bashya, abasanzwe biga, abarezi ndetse n’abayobozi ba za kaminuza.
Yasabye aba bayobozi b’abandi banyeshuri kwerekeera abashya bazaza ko umusaruro ugerwaho wakorewe kandi ko amasomo biga bagomba kuyajyanisha n’uburere kuko aho uburere bwabuze byo biga ari impfabusa.
Ati “Ibyo mwigiye hano bigomba gushingira ku bikorwa atari mu magambo kuko intore itorezwa gutumwa aho gutorezwa gutaha.”
Bonifance Rucagu Umuyobozi wa Komisiyo y’itorero ry’igihugu yavuze yabasabye kwigisha abandi kurwanya umuco w’ubusambanyi usigaye uvugwa ko ukabije muri kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, bagaharanira kwifata birinda gutwara inda kuko ababikora baba badafite indangagaciro nyarwanda cyane ko ngo bidahesha igihugu isura nziza.
Umwari Doreen wiga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yavuze ko nyuma yo kwitabira iri torero bagiye guhangana n’ibibibazo by’uburaya bivugwa muri iyi kaminuza aho bazabinyuza mu gukora umugoroba w’abakobwa nk’ibikorwa bya ba mutima w’urugo na Nyaminga mu rwego rwo kureba uko umunyarwandakazi agomba kwitwara.
Intagamburuzwa zatangiye gutorezwa I Nkumba kuva tariki ya mbere Nzeri uyu mwaka ni 293 zaturutse mu mashuri makuri na za kaminuza haba iza Leta n’izigenga uko ari 50.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
24 Comments
Rucagu aba yiganirira rwose! Buriya we yiga kaminuza ntiyabikoraga?
Naho amazina yo sinzi uko bazayaca, ibintu bya mbere y’indege!!
Njye nari umuCeceniya kandi ni muri za 90 muri UNR
@Nicle
Nicole we, Rucagu uramurenganya ntabwo yigeze yiga Kaminuza.
Jyewe nitwaga karimunda
Amazina mbonantacyo atwaye pe! Buretse yuko ntamuntu ugiye kaminuza uba yaba atinya ibintu nkibyo. icyombonatwakwirinda ni ukuba twakora ibibabangamiye byatuma badufata nk’inyamaswa.
njyewe mu 1989 muri UNR,Promotion ya 1989,batwitaga LES CHANVRIERS MACQUISARDS DROGUES!! ET LES SALES CONARDS!! Kandi nta kibazo cyari gihari
Mbere yi zindi ngando babanze iya Rucagu bamukubite icyuhagiro mu mutwe we harahagamutse !!!
Biriya ni biki yambara ???
Biriya bigaragaza ikibi yikanga muri we !!
Guhora yambaye ifoto ya HE KAGAME PAUL bisa nkaho ari uwabimutumye cg guhakirizwa kandi ibyo arasebya muzehe wacu Kagame abizira kubi.
Nakore imilimo neza yamushinze niho azamushima ntazamushimira yuko amwambara.
Syiiiii biteye isesemi.
Ibyo nibyo kwa Habyarimana aho byatugejeje turahazi.
Ariko aba bayobozi bajye bakora ibintu bifite igisobanuro giha agaciro akazi kabo. Amazina atwaye iki ugereranije n’icyorezo cy’ubusambanyi, izamuka ry’ibiciro, bourse ikerererwa, abana babuze faculte baziga,… ahubwo Uyu mwaka Jye Mbabatije ISHEMA ryacu kandi inyubako nshyashya izaboneka muri kaminuza izitwe UMUHORA. mba ndoga Rwema ibi bintu ntacyo bitwaye
Umva mbese itiku urashaka ngo akwambare
Nonese ibyo bigutwayiki ujye ubanza unarebe ibyo urigusoma mbere ya comment
Ayo mazina simeza nagato ubwo rero kuyaca muri zakameza ni byiza.iki bakwiye kwitaho nubuzambanyi.
Tugiye kubita ingufuri duhereye ku mukandida wo muri Tanzania witwa MAGUFULI. Bihuje n’ uko bazajya basinya amasezerano yo kuzishyura bourse, ayo masezerano nayo ni nk’ ingufuri ibafunze.
Amazina ntacyo atwaye ahubwo babarinde abakire baparikayo za V8 bagiye kubasambanye!!Mu mazina yose yabayeho muri Kaminuza i Huye nakunze M23
Harya ubu mu bibazo bikomeye kaminuza zacu zifite igikomeye ni utubyiniriro duhabwa abana bashya koko? Kuki abayobozi bamwe barangwa no guta umwanya ku bidafite akamaro?
Aho mutashatse umuti w’ibibazo by’ireme ry’uburezi, ahubwo muhangayishijwe n’amazina ! njye ndababaye kubera iyo mvugo yanyu. Ese ninde utarahawe amazina nk’ayo ? utarabyigeze hari icyo abura !!!!! please mushake ikiduteza imbere ibindi mubireke
Umuhango wa Baptême yo muri Kaminuza ntacyo utwaye rwose. Abenshi muri twe twahize uwo muhango twawunyuzemo kandi ntacyo wadutwaye peee. “C’est un moyen de permettre aux nouveaux venus de s’integrer dans la communauté universitaire”. Ibyo byo kunnyuzura twavuga ko ari nka “initiation” ni ukumenyereza abana ubuzima bushya bagiye kwinjiramo butarangwa n’umuteto. Umunyeshuri urangije amashuri yisumbuye aba yabaye umuntu mukuru, bivuze rero ko iyo yinjiye muri Kaminuza agomba kumenyera ibyo kwirwanaho muri byose kandi akamenya ko ibyo guteta nk’umwana baherekeza ajya kw’ishuri biba bigomba kumuvamo.
“Initiation” ni igikorwa cyiza kandi ntabwo cyabaga muri UNR gusa n’ahandi mu mahanga birahaba, gusa bikorwa ku buryo butandukanye. Ikibi ni ukubikora “d’une manière brutale ou féroce” ku buryo bishobora kubabaza umubiri. Naho iyo bikozwe “d’une façon normale et surtout intellectuelle” ntacyo byica. Nta n’ubwo biba bibangamiye umuco.
Uretse ko wenda ubu kubera ikibazo cy’amacakubiri yamunze abanyarwanda hari abashobora kubyitwaza bakaba bakora amarorerwa.
aya mazina ntacyo atwaye pe, icyakora berekanye Impamvu abanyarwanda turubaha twabihindura kandi neza.Ababishinzwe baturebere
Sha Mubara ! wowe ningando ntacyo yakumarira bakwiye kukujyana iwawa ukigayo ikinyabupfura. Rucagu mwihorere nintore iruta izindi. na HE Kagamé arabizi. ibyo amaze kugeza kumuryango nyarwanda bishoboye bake.
TINGITINGI PROMOTION OYEEEE
Aho gukora ibiteza ireme ry’uburezi imbere ahubwo bahangayikishijwe n’amazina! Amazina ni ibisanzwe mu mashuri; abo bayobozi nibakore ibiduteza imbere!
Ndabona kubita amazina ntacyo bitwaye kuko nange ndi muri promotion ya M23 kandi ntacyo byadutwaye ariya ni amateka rwose ahubwo icyangombwa ni gushyiraho ingamba zituma basobanurirwa neza ubuzima binjiyemo naho amazina yo ntacyo atwaye rwose.
Kwita amazina ni ibintu byiza kandi biri academique. Nta muntu rero wabikuraho niyo yaba ari ministre. Twese abageze muri kaminuza turabyemera kandi turabishyigikiye. Mboneyeho gusuhuza aba Bruguiere bose.
Ariko abantu bakuru bahangayikoshwa no kwita amazina! Umuryango nyarwanda uramungwa n’ubukene n’ ubushomeri ngo amazina Ahubwo bitonde batitwa ” ingingo y101″
Aho mwashayse icyacyemura ubushomeri bwabo barangije NGO amazina ninde wagiye gutanga ikirego! Ahubwo turasobanutse tugonba kwibuka ibintu byaranze umwaka uwo ariwo wose tubabayiza! Erega ntamwana ujyayo kandi Niba ari igifura ni akazi ke . Gusa igihugu gifite ibibazo ! Njye iyo mpaba ,! sawa ndabakunda!
IYI PROMOTION IZITWA 101.
A adage KIE oyeeeeeee!Niko Rucagu we nihe wabonye in tore zidatebya?Umwami Mutara III Rudahigwa we ntibavuze ngo a kinda Umunayu must gisigo bita Baryohewe ubudasigaza?Murabura kureba uburezi buri mu mare beta kubera inzara mu barezi ngo amazina?M u mwiherero Nyagatare mwavuze ko mwalimu agiye kwigisha abayeho neza birihe?Ntitukabeshye HE
Ntibikwiye ko policy makers binjira mu buzima bwite bwa social life ya banyeshuri! Twe batwise tigiste ariko ntacyo byadutwaye ahubwo byatumye turushaho kumenyana nka promotion ahukugirango umenye gusa abo mwigana cg faculty yawe.
Comments are closed.