Digiqole ad

U Burundi bwirukanye ‘umudiplomate’ w’u Rwanda

 U Burundi bwirukanye ‘umudiplomate’ w’u Rwanda

Nyaruhirira

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burundi yirukanye umunyarwanda Désiré Nyaruhirira umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Bujumbura, bamushinja gukorana n’abarwanya Leta nk’uko bitangazwa na BBC.

Désiré Nyaruhirira wirukanywe i Burundi
Désiré Nyaruhirira wirukanywe i Burundi

Hagati y’u Rwanda n’u Burundi hamaze iminsi igitotsi mu mibanire, cyane cyane nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye impunzi z’Abarund zirenga ibihumbi ijana zaruhungiyeho kubera ibibazo by’umukano byari i Burundi kuva mu kwa kane uyu mwaka.

Nyamara mu ntangiriro z’uyu mwaka, abayobozi b’ibihugu byombi bari bahuriye i Huye mu majyepfo y’u Rwanda, umuyobozi w’u Burundi asa n’uwaje kugisha inama ku bibazo byari bitangiye kuzamuka i Burundi by’abatamushaka.

Impande zombi kugeza ubu ntabwo ziragira icyo zitangaza kirambuye ku iyirukanwa ry’uriya munyacyubahiro, usibye gusa ibyo abayobozi b’u Burundi bamushinja.

U Burundi muri iki gihe rwishisha u Rwanda ko rwaba rufasha abafite umugambi wo guhirika perezida Petero Nkurunziza, gusa uruhande rw’u Rwanda kuri iki kibazo rwari rwavuze ko icyo rwakoze gusa ari ugufungura amarembo ku muntu uhungisha ubuzima bwe agana u Rwanda.

Azam Saber uhagarariye mu Rwanda ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi yatangarije RFI ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda zikurwamo abajya gukora umutwe wo kurwanya Leta y’u Burundi.

UM– USEKE.RW    

23 Comments

  • Bouc emissaire

    • Wowe tembo umwita bouc emisaire wibagiwe kano kanyako bamufatanye intwaro iwe? Izo ntwaro zarizo kumariki usibye hugungabanya umutekano wu Burundi? Erega hari ibintu bimwe nabimwe u Rwanda rwahinduye umwuga.Kuvogera ubusugire bw’ibihugu byabaturanyi, Kongo, Burundi; kujya kwivugana ababurwanya bahunze ngibyo ibintu bitagitungura abantu bose bazi uko u rwanda rukora kandi u Burundi ntibuzaba bubaye ubwambere bwirukanye abadiplomate bu Rwanda babaziza iyo ngeso.Kenya,Suwedi,South Africa..

      • @ Semwaga

        Uretse ibyo wumvise mu mpuha Uburundi bwigeze bwemeza ko hari intwaro bwafatiye ku mukozi wa Embassy y’u Rwanda i Bujumbura? Zasatswe na nde kandi hehe?
        Naho ibyo wemeza ko u Rwanda rwivugana abarurwanya byo no amagambo amenyerewe nta gishya kirimo. Kuvogera ibindi bihugu nabyo iyo bibaye ngombwa kandi ku nyungu z’igihugu ntawe utabikora keretse utabishoboye! Niba wumva ko kujya guhiga interahamwe zamaze abantu ari ukuvogera ubusugire wari ukwiye kubanza kwibaza ahubwo impamvu ibyo bihugu ufitiye impuhwe bicumbikira abicanyi.

  • Icyi ni ikindi kimenyetso ko ibibazo by’Abarundi bizagorana gukemuka kuko iteka kuva Nkurunziza yashaka kwiyamamaza ku ngufu, bashakira ibisubizo aho ibibazo bitari! Wait and see…

    • Nizereko nabashyigikiye ihindurwa ry’itegeko nshinga baboneraho.

  • Yewe iby’uRwanda n’uBurundi namayobera, nibareke kutuiyenzahorwose mubibazo byabo. Aliko wamugani ngontakaburimvano, uziko kera bajyaga batubuira kuyumutype arumwana wa Micombero, none wamugani ndabona basigaye banasa. ntawamenya

  • Ego!? ahubwo se yarakimarayo iki n’intwaro basanze iwe! hari abatagira isoni kabisa! U Burundi burajenjeka mu bikomeye! Ari u Rwanda aba yarahawe 24h rugikubita.

    • URUCIRA MUKASO RUGAHITANA NYOKO.REKA TUZORABE KO URWANDA RUTUBANA MUMAHORO TWE TUTAYARIMWO.

  • Ariko aka nakumiro koko, kwirukana umudiplomate w’urwanda se nicyo gisubizo ? EU yabafatiye ibihano ko batarirukana umudiplomate wabo? abantu barapfa buri munsi Nyaruhirira ubica?

    Erega CNDD -FDD yavuze ko ifite ishavu – no kwihora kuko ngo FPR- yishe abahutu ba barundi i SHABUDA dayeee

    Reka dutegereze , ni ba nyaruhirira ko bamwirukanye amahoro araje aboneke iburundi.

    • Wiyobya amarari ngo ubivange na EU. Hari imbunda basanze mu nzu z’abahagarariye EU? Niba Nyaruhirira yemera kubika intwaro iwe ntaho ataniye n’abica abarundi buri munsi.

    • @rwasa. Ngo EU yafatiye ibihano UBURUNDI? ikibazo se kirihe? RWANDA se yo ntiyafatiwe ibihano igihe yashyigikiraga M23 ? MUREKE KUVOGERA UBURUNDI ;niba ari intamabra mushaka kandi nayo TUZI KURWANA,TUZAYIRWANA nkuko twarwanye kuva 1993 kugerza 2005 TURWANYA AKARENGANE K’ABAHIMA bategekaga UBURUNDI.

  • Natwe muze twirukane ambassaderi w’u Burundi mu RWANDA.Aka kaba ari agasuzuguro.None se ntimuzi cya gihe twirukanye FRENCH AMBASSADOR?

  • njye mbona hakwiriye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burundi amazi atararenga inkombe. ariko ibyahanuwe ntitwabisiga kuko bivugwa ko kuva ku bwa Cyilima Rujugira amateka azisubiramo abarundi n’abanyarwanda bakongera bakarwana!!

  • Thank you Mr Nyaruhirira ku bwitange mwagize mwita ku banyarwanda baba i Burundi. I personally appreciate the help my family got from you and the embassy when we were being harassed in Bubanza. Thank you once again.

  • Abantu ntimukavange ibintu, Ntanarimwe Abarundi n’Abanyarwanda tuzigera turwana kuko ntacyo dupfa turi abavandimwe. Ahubwo vuga uti FPR izarwana na FDD. cyangwa uti Intore zizarwana n’Imbonerakure. kandi icyo bose bapfa turakizi. Ubutegetsi, Ibyubahiro, akamanyu K’umutsima. Gusa nkuko H.E aherutse kubivugira muri Netherland, Twabanza tugakemura iby’iwacu i Rwanda mbere yo kwivanga mubibazo by’i Burundi. Dore aho nibereye!

  • Wowe wiyise” umuhutu w’umurundi”, icyambere ikigaragara nuko utari umurundi Uri umunyarwanda wacaganikiwe ikindi nta ntambara n’imwe izwi mwatsinze kuva 1993-2005.ibyawe n’ utugambo gusa ,kuvuga cq se kwandika buriya n’ibintu byoroshye gukora kuruta kubishyira mu bikorwa .

  • Mukenyere rero ubu agafilime karatangiye, hagati y’Intore n’Imbonerakure rugiye kwambikana uwigiza nkana agaragare. Ese ubundi harya ngo murapfa iki? ikiringo ca gatatu ca Nkurunziza? Mwamuretse umutama akiberaho ra?, ko umukama asenga yamweretse ko ariwe azotwara kandi ko iki kiringo arico canyuma? Umutama yarababuriye kandi ko uzocana umucanwa iwiwe uzoherera iwe nyene!

  • nkubu mwagiye muvuga ibyo muzi nkubu nka kiriya ngo ni semwaga uri semwaga koko imbunda uvuga yafatanywe uvuga ni wowe wayimufatanye.? ikindi wari tutanazi reka ngusobanurire nta embassy itagira intwaro ibaho ndetse nta mu dipromate utemerewe itwaro ubaho military attaché zikora iki ese nazo ziba zitwaje ubuhiri nkubwo mwamenyereye?? none c ko zirinda ubusugire bwa embassy nabadipromate barindira hanze yiwabo? warangiza ngo imbunda
    naho ibyo mwahurijeho nibindi muhuje ubwonko ngo urwanda ruvogera ibihugu ndangira ngo nkukurireho aho umwanzi n’amahoro azaba ari hose ntaho tutazagera nawe nibaba Uri umwe nabo dore ko u even sound like them I advise to come in peace or to stay down kuko urwanda mukinisha ntimuruzi namba naho guhera muvuga mutera abana babanyarwanda ubwoba imbwa iramoka ikamoka ariko iyo ufashe akanyafu iriruka igakomeza kumokera hirya the same like u guys many hands are waiting for u in peace or in fight so better chose before we chose for you

  • Umuntu ubana n’ubumuga nWo mu bwonko rimwe yumvise aho baganira ibya génocide .

    Nuko ati :
    “Abahutu n’abatutsi mwaranyobeye..
    59 nabagiye hagati mushaka kumarana.
    62 mbajya hagati …
    73 nongera mbajya hagati
    94 ngo skyi ndabihorera murimbagurane ko mwariye intumva !!

    None na 2015 nimushaka mworoherane cg murimbagurane ko nyirinkota ari uwuyifashe urwubati ubwo tuzaba tumenya aho bigana….

    • Si ububeshi urwanda numuturanyi mubi w’uburundi.I Goma bafashe intwaro ziva murwanda zija mu Burundi . Ahubwo abarundi basabwa kuba maso duhaguruke dusubirize mundumana urwanda. Ahubwo na ambassade yabo niyugarwe imbibe zugarwe.urwanda Nurugome.

      Abarundi ntabo muzi. iyo mirwi iva murwanda tuzoyigwanya kandi tuzoyitsinda. Ariko umurwi uzova muburundi uja murwanda,ntabwo kagame azowutsinda.
      mukirundi bavuga ngo utunge imbeba nanje ntunge inyabu.

  • Burya ta kintu gitera umwuka mubi nk’ikimwaro cg ipfunwe.Nkurunziza amaze kubona iwe bimuyobeye,ati reka mvuge ko mbiterwa n’umuturanyi wanjye.Aho kugirango arebe icyatum’aramuka,abo yirirwa yica,afungir’ubusa,abo yirukana ngo n’abagambanyi,bamaze kugwra nk’iburo.Mwibuke mw’itangiriro z’uguhuzagurika kwe,yirukanye Umujyanama woherejwe na Loni ngo arabogama.Byarakomeje,ageraho yikoma Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo zisuka mu bitayirebaetc…
    None abonye uwahafi ati :Reka mutwerere akaduruvayo kari mu gihugu,nibgo bahimbye intwaro za Baringa ngo Nyaruhirira yar’afite iwe,ariko ntizagaragaye ngo bazishyire ahabona.Ibyo byose bigusha ku Marembera,ariko ntawupfa atagize uwo ahitana.Niba yibgira ko azisasira Kagame,abateye izo nzuzi,,bazasanga zerekera i Ngozi.Nabatari Nkurunziza baragerageje….

  • Uri rebe nyene. nukarotehama buce wumva ko vyarangiye kuba impamu. Nkurunziza anaze kumenya umwansi nabandi arabarungika aho bukera.

  • @Sibomana Deo: ntabwo utunze inyabu ahubwo uri inyabu!! Ibihugu ntibiyoborwa n’urusaku rw’injiji zamunzwe na cancer y’amoko. Kuba umuhutu cg ikindi ni iyihe asset? bimariye iki igihugu cyawe? Kuki muta umwanya mu bidafite akamaro? Mujye mwigisha abantu gukundana no kubana neza aho kurindagira mwamamaza ngo muri abahutu. Then what? bikumariye iki? wabigaburira umwana?

Comments are closed.

en_USEnglish