Imbere y’intiti zigize Inteko y’Umuco n’urumi, Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, abarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, ndetse n’abanyeshuri benshi, kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu Prof Cyprien Niyomugabo yamuritse inkoranyamagambo (dictionary) ikisanyirijwemo inyunguramagambo y’Ikinyarwanda mu Giswahili ndetse n’Igiswahili mu Kinyarwanda. Prof Niyomugabo yavuze ko ajya kwandika iyi nkoranyamagambo yashakaga gufasha Abanyarwanda kumenya ururimi rw’igiswahili bahereye ku Kinyarwanda basanzwe […]Irambuye
*Me Rudakemwa yongeye kubura mu iburanisha; *Urukiko rwanzuye ko Urubanza rukomeza; *Mugesera yakomeje gutsimbarara ko ataburana atunganiwe; *Urukiko rwahise rwanzura ko Urubanza rupfundikiwe, rugena itariki y’isomwa ry’urubanza muri 2016. Mu rubanza rumaze imyaka itatu ruregwamo Dr Leon Mugesera ibyaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘Meeting’ yo ku Kabaya akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda; […]Irambuye
Amabwiriza atanga akazi ku barimu ategeka ko uwize uburezi ku rwego rwa kaminuza cyangwa ayisumbuye ahabwa akazi ko kwigisha aho akenewe adakoze ikizamini cy’ipiganwa. Ibi ngo byaterwaga n’uko umubare w’abalimu wari muto, ariko ngo ubu bigiye kuvugururwa kuko ngo abalimu babaye benshi ariya mabwiriza agenderwaho ubu akaba ateza ruswa n’akarengane mu guha akazi ba mwalimu. […]Irambuye
Minisiteri ifite ibiza mu nshingano yatangaje kuri uyu wa kabiri ko amakuru atangwa n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe yizewe nubwo hari abahinyura amakuru iki kigo gitanga. Ni mu kiganiro cyatanzwe n’iyi Minisiteri kijyanye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza kuva ku itariki 27/10 kugeza ku itariki 2/11/2015. Seraphine Mukantabana avuga ko amakuru atangwa n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe […]Irambuye
Ubwo habaga igikorwa cyo kwemeza ishingiro ry’Umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga mu Nteko rusange y’abadepite, Depite John Rukumbura bita Ruku, yavuze ko imyaka 35 iteganywa n’Itegeko ku muntu ushaka kwiyamamaza ari myinshi ku buryo hari benshi izakumira batarageza iyo myaka kandi bafite ubushobozi. Hon Ruku kimwe n’abandi badepite bagendaga batanga ibitekerezo kuri zimwe mu ngingo […]Irambuye
Mu ruzinduko rw’akazi arimo mu gihugu cy’Uburusiya, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo ari kumwe na mugenzi we w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov muri iki gitondo bagiranye ibiganiro, ndetse nyuma banaganira n’itangazamakuru cyagarutse kumubano n’ubufatanye w’ibihugu byombi. Uburusiya bwatangaje ko bwishimira umubano bufitanye n’u Rwanda, ndetse n’uburyo Leta y’u Rwanda ibushyigikira mu bikorwa binyuranye. […]Irambuye
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi (REG) ishami rya Muhanga gitangaza ko kigiye guha amashanyarazi abaturage barenga ibihumbi bitatu bo mu karere ka Kamonyi na Muhanga. Abaturage bakavuga ko n’abawuhawe mbere batawubona kuko hari igihe bamara iminsi ibiri nta mashanyarazi babona. Ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyrazi mu karere ka Muhanga kimaze igihe kuko kuva aho urugomero […]Irambuye
Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, igira ibiganiro bitarimo impaka ahubwo birimo kungurana ibitekerezo ku mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda bari bamaze kugezwaho na Komisiyo iherutse gushyirwaho ngo yunganire Inteko mu ivugurura ry’Itegeko Nshinga hagendewe ku byasabwena rubanda. Abadepite 71 batoye ko bemera uyu […]Irambuye
“Bankuye ku Murindi banzana i Kanombe”; “Mu cyumweru nsurwa amasaha 6; mfungiwe mu kato”; “Mfunzwe mu buryo butemewe n’amategeko,…bibangamiye ubuzima bwajye, ndarwaye.” Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, baburana ubujurire ku iburabubasha ry’Inkiko; Brg Gen (Retired) Frank Rusagara, uregwa hamwe na Col Tom Byabagamba na Sgt Kabayiza Francois bose hamwe bakurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza […]Irambuye
*Arakekwaho gutanga inka ku muturage abanje kumuha amafaranga, *Ifumbire umuturage yasabye, yandikaga kg 5 nyuma akazongeraho undi mubare imbere, *Karongi ihinga rihagaze neza nubwo imvura hamwe na hamwe yari yatinze kugwa. Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buravuga ko uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kavumu mu murenge wa Twumba, yatawe muri yombi n’inzego za Polisi akekwaho kurigisa […]Irambuye