Gasabo: Abagororwa babiri bishwe na kanyanga bagiye kuburana
Ku wa gatandatu tariki 3 Ukwakira 2015 abagororwa babiri bapfiriye kwa muganga nyuma yo kunywa kanyanga, Gen Rwarakabije ukuriye Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) yavuze ko ababajwe n’iki gikorwa, amakosa ayashyira ku bari bashinzwe kurinda izo mfungwa.
Ku munsi wa gatanu w’icyumweru gishize, ahagana saa munani z’amanywa abagororwa 15 bo muri Gereza ya Gasabo bagiye kuburanira mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, mu gihe bari bategereje ko baburana bajya mu cyumba cyegeranye n’urukiko basangamo inzoga n’ibiyobyabwenge byafashwe harimo n’inzoga ya kanyanga baradukira barayinywa ihita ibamerera nabi bikomeye.
Ubuyobozi bwa gereza ya Gasabo bwahise bwihutira kubajyana kwa muganga ku Bitaro bya Kibagabaga, ariko biba iby’ubusa bamwe bamererwa nabi cyane.
Ku wa gatandatu tariki ya 3/10/2015, babiri muri izo mfungwa, Ntihabose Donat wavutse mu 1985 na Nshimyumukiza, bose bakomokaga mu Mujyi wa Kigali bitabye Imana bazize iyo nzoga banyweye.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Gen Paul Rwarakabije yabwiye w’Umuseke ko ibyabaye bibabaje cyane.
Rwarakabije avuga ko habayeho uburangare bukabije ku bacungagereza ati “Nubwo wajya mu yindi ‘Salle’ utegereje kuburana uba ugomba kuba ufite umuntu ugucungiye umutekano. Uko abari babacunze batamenye igihe bagiriye kunywera kanyanga ni na ko bari kujya kuburana bakaba banatorokera ku rukiko.”
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwahakaniye Umuseke ko hari ubufasha buteganya guha imiryango y’abasigaye.
Yagize ati “Oya ntabuzatangwa, dufasha imiryango y’abagororwa nk’iyo ari nkimpanuka yabaye y’imodoka ya R.C.S kandi nabwo tubafasha ku bijyanye n’amategeko kuko imodoka iba ifite ubwishingizi.”
Gen Rwarakabije yavuze ko nk’ubuyobozi bwa R.C.S bugiye gukaza umutekano w’abagororwa haba muri gereza imbere ndetse no mu gihe bagiye kuburana hanze ya gereza no mu yindi mirimo ituma basohoka bajyamo.
Ibi ni ubwambere bibaye kuba abagororwa bajya kuburana bakanywa kanyanga bikabaviramo gupfa.
NKUNDINEZA Jean Paul
UM– USEKE.RW
15 Comments
birababaje,ariko nibyo kwibazwaho ; umuntu w’imfungwa yinjira mu cyumba agiye kuburana, hanyuma akajya kujagajaga ibindi byumba bigize iyo nyubako ? ?????????
Ntibyumvikana, muratubeshya. Imfungwa nta bwinyangamburiro iba ifite, ubwo se bagiye kunywa bate bambaye amapingu?
Ubwo unyoye Kanyanga wese arapfa! Ahaaaa
Imana Ibakire … Biranze
Sha karabaye rero Ibyafashwe bibikwa kuli Polisi mu bindi bihugu naho mu RWANDA babibika mu rukiko ?cyangwa ntimwatanze inkuru ifatika neza hamwe bati ni abagororwa19 ahandi bati 15 ?ukuri kurihe? Ikindi nanone bati bayinyoye bavuye mu rukiko kubera invura yagwaga babanza gutegereza ko ihita ahandi bati bari bategereje kujya murukiko????? Ukuri kurihe? Jyewe Ndabona birimo akagambane rwose kuko amagambo Rwarakabije avuga aragaragaza ubunararibonye buke mu kazi ngo ababacunga barangaye mubirebe neza
Iyi nkuru ntabwo isobanutse!
Ibyo uyu mugabo avuga harimo urujijo cyane! abantu banywa kanyanga barimo amapingu,kandi barinzwe?
abacunga gereza ndumva ibyo bashinzwe batabizi
Iyi nkuru irimo amayobera kabisa ubundi abagororwa bagenda bonyine bibaho niba mubareka bakaba aribonyine nikibazo bakarinda bagera aho banywa izicasha niba aribyo bazanacika mubabure bagiye kuburana ndumva abacungagereza baribazi igikorwa barigukora sha ni dange kabisa ndumiwe pe! ariko abaribabarinze bakurikiranwe kuko ntago bakoze akazi bashinzwe neza kuko bakagombwe kuba barikumwe nabo
sibyo gusa iyo urebye ubusabane buba buri hagati yaabcunga imfungwa n’abanyururu wabyibazwaho , simbihamya ariko ndakeka ko bariya bacunga abanyururu bahembwa macye cyane kuburyo bashobora kuba barya na ruswa bakaba bacikisha abagome bamaze abantu..
Nunge murya Kalinganire: umugororwa wagiye kuburana atangira kuzenguruka ibindi byumba by’inyubako y’urukiko gute? Harya kanyanga iyo Polisi izifashe izibika mu nkiko??? Muri make iyi nkuru iteye kwibaza. Ubutaha muzavuga ko babanje kujya BNR….
Aha muzajye mubeshya abandi twe turi abanyarwanda nka mwe.nibigendere niba barishe abandi barabasanze ikibazo nuko uwabishe na we azapfa!
NI AGAHOMAMUNWA IYI NKURU NTAWAPFA KUYEMERA KERETSE……….
KOKO UMUNYURURU UGIYE KUBURANA WAMBAYE AMAPINGO NA KANYANGA BIHURIYE HE?
Ariko muzi kubeshya!!kanyanga se yishe NDE?bayinywa se wowe wari uhari?iyo iza kuba yica se haba hasigaye NDE?bazize ikindi ariko yo ntimuyibeshyere!!
ibibigaragaza ukuntu systeme yogucunga abagororwa ipfuye cyanecyane iyobasohotse bagiyenko kuburana cg kuivuza. Njyandeba nkiyombasanze CHK ukuntu ababacunga bababatanabitayeho ugasanga umucungagereza yicayahantu aranisinziraho rwose nimbunda yamucitse kuburyo numuntu yayimutwara ntazanabimenye. Ubundukabona ahayerugari umufungwa akajya kuregato akanywagatabi cyangwagatira umuntu telephone agashiramo ama unite agahamagara nkisahayose kuko amafranga yo bababayafite, ubwosurumva uwomufungwa abatahaye akantu umucungagereza? Ubonabanafitanye ubusabane budasanzwe kuburyo bitababitangaje kuba amuharuswa, usanga barabaye nkababyara kukonubundi abobacungagereza basanzwenubundi bagurisha bakanabasangisha izokanyanga nurumogi muli gereza ntagitangaza. Ikindi cyanshobeye muliyinkuru, kanyanga niryari yishumuntu ayinyweyeho rimwegusa? keretsewenda uruhinja nirwo yakuica. Hanyumase kanyange zibamubyumba byinkiko gute konabyo aramayobera? Nkabona abacamanza byarabananiye bahora mumanza zitarangira, nkaba mugesera bo umenya aliyo break fast babanza guhabwa mubiro mbereyo kuburana, ntibizoroha
Muli GASABO Mu murenge wa kinyinya akagari ka Gasharu umudugudu wa Gatare hari umutwe w’abaangizi barandura imyaka y’abandi bashaka imicanga bubakisha bitemewe
Ntihagire igikorwa
Comments are closed.