Digiqole ad

U Rwanda mu bihugu 6 byateye imbere mu miyoborere muri 2015-Mo Ibrahim

 U Rwanda mu bihugu 6 byateye imbere mu miyoborere muri 2015-Mo Ibrahim

Raporo ya Mo Ibrahim yasohotse uyu munsi.

Mu gihe igipimo rusange cy’imiyobore muri uyu mwaka wa 2015, ku mugabane wa Afurika cyasubiye inyuma cyane, ibihugu bitandatu birimo n’u Rwanda byo birashimirwa kuba aribyo byateye imbere mu byiciro byose bigenderwaho hakorwa Raporo y’umuryango Mo Ibrahim ku Miyoborere.

Raporo ya Mo Ibrahim yasohotse uyu munsi.
Raporo ya Mo Ibrahim yasohotse uyu munsi.

Raporo ya cyenda, ‘2015 Ibrahim Index of African Governance’ yamuritswe kuri uyu mbere, igaragaza ko ibihugu byinshi muri Afurika byasubiye inyuma mu byiciro bimwe na bimwe bigenderwaho hakorwa iyi raporo.

Iyi raporo igaragaza ko ibihugu bya mbere 10 ku mugabane wa Afurika mu miyoborere ari Maurice n’amanota 79.9%, ibirwa bya Cap Vert, Botswana, Afrika y’Epfo, Namibiya, ibirwa bya Seychelles, Ghana, Tunisiya, Sénégal na Lesotho.

Muri iki cyegeranyo U Rwanda rukaba rwagumye ku mwanya wa 11 rwariho mu mwaka ushize.

Muri rusange, igipimo rusange cy’imiyoborere ku mugabane wa Afurika cyavuye kuri 60.4% kigera kuri 50.1%.

Ahanini bitewe n’ibihugu nka Maurice, Cap Vert, Botswana, Seychelles, Ghana n’ibindi byasubiye inyuma mu miyoborere. Aha hakiyongeraho ibihugu biri mu ntambara n’amakimbirane nka Somalia, Centrafrica (CAR), n’ibindi.

Ibihugu by’u Rwanda, Cote d’Ivoire, Morocco, Senegal, Somalia na Zimababwe byashimiwe cyane kuba bitarasubiye inyuma, ahubwo bigakomeza gutera imbere mu byiciro byose birebwaho hakorwa iyi raporo, ibyo bihugu kandi biri mu bihugu bishobora kuzinjira mu myanya 10 ya mbere muri Afurika vuba.

Bimwe mu bihugu bishobora kuzinjira mu 10 bya mbere vuba.
Bimwe mu bihugu bishobora kuzinjira mu 10 bya mbere vuba.

Ku rundi ruhande, ibihugu bya Sudani y’Epfo, CAR, Mali, Guinea-Bissau na Libya nibyo byasubiye inyuma cyane kubera amakimbirane n’intambara z’urudaca.

Mu bigenderwaho, hasuzumwa ingingo zikabakaba 100, zikubiye mu byiciro bine (Umutekano no kubahiriza amategeko; Uruhare rwa buri umwe mu bikorwa n’uburenganzira bwa muntu; Amahirwe arambye aboneka mu bukungu no Guteza imbere ubushobozi bw’abaturage (human development), n’utwiciro tundi 14 dushamikira kuri izo nkuru.

Mo Ibrahim yatangaje ko muri uyu mwaka hongewemo ibindi bipimo bishya birimo ibya Serivise zitangirwa kuri Internet, ibikorwa bya Guverinoma byo guhohotera Abasivile, ubushobozi bwo gukata imisoro n’ibindi.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Rwanda oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Ariko Itangaza makuru ryacu mujye mugerageza mutange na Referance abasomyi bamenye ibyo mwahinye. Niko kuba umunyamwuga.

Comments are closed.

en_USEnglish