Leta igeze kure ivugurura igitabo cy’Amategeko ahana mu Rwanda
Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko iratangaza ko igeze muri bibiri bya gatatu (2/3) ivugurura rusange ry’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ngo kirimo kuvugururwa kugira ngo amategeko n’ibyaha bihuzwe n’igihe u Rwanda rugeraho.
Mu kiganiro yahaye Umuseke, umuyobozi wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko (Law Reform Commission) John Gara, yavuze ko bari gukorana n’izindi nzego nka Polisi, Ubushinjacyaha bwa Repubulika na za Minisiteri muri uku kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.
Gara avuga ko intandaro y’ivurura ry’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda rifite inkomoko ku ngingo ya 20 y’Itegeko Nshinga ivuga ko ibyaha n’ibihano biteganywa n’itegeko ngenga; ngo byaje gutuma habaho ivugurura ry’amategeko yose, hanyuma ibyaha n’ibihano byose bishyirwa mu itegeko rimwe.
Ati “(kubishyira hamwe) nabyo ubu twatangiye kubona ko nabyo byazanye ibibazo, byararangiye tuza gusanga dufite itegeko rinini cyane…Ubundi usanga mu bindi bihugu bashyira mu bice…Ibyacu kubishyira mu itegeko rimwe bizana ikibazo.”
Uretse ubu bunini bw’igitabo cy’amategeko ahana, John Gara avuga ko indi mpamvu yatumye kigiye kuvugururwa ari uko usanga mu muryango/Sosiyete Nyarwanda hagenda havuka ibintu bishya, kandi Sosiyete ikaba isaba ko bifatwa nk’ibyaha bihanwa n’amategeko.
Ati “Twasanze guhora uvugurura igitabo cy’amategeko ahana bucye buye ari ikibazo, kubw’izo mpamvu nka Law Reform Commission twahisemo kureba igitabo cy’amategeko ahana cyose, bitari ukureba igice kimwe cyangwa ingingo imwe…Kugira ngo hakemurwe ikibazo cyatewe no kubimbira hamwe amategeko n’ibihano byayo byose mu itegeko rimwe.”
Muri iri vugurura kandi ngo Komisiyo iranareba amwe mu mategeko yaje mu gitabo cy’amategeko ahana ajya gusa ariko bivuye mu mategeko atandukanye, kugira ngo harebwe ibikwiye kuvamo cyangwa kongerwamo.
John Gara yemeza ko iri vugurura ubu rigeze kuri bibiri bya gatatu, ngo nirirangira, igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda kizaba giciye mu bice byumvikana neza, kandi bituma n’abantu barisoma bakacyumva neza.
Yagize ati “Itegeko iryo ariryo ryose, riba rikwiye kuba ari itegeko umuturage yakumva, yasoma akamenya ngo ninkora iki ni icyaha, ariko iyo ari igitabo kinini cyane hari abakora ibyaha batazi ko ari ibyaha,…ariko iyo risobanuwe neza, riri mu bice byumvikana neza rifasha umuturage, n’ababishyira mu bikorwa (Polisi,…).”
Abajijwe niba hari igihe amategeko nk’amakuru igihugu kigenderaho hari igihe cyagera ntiyongere kuvugururwa. John Gara yavuze ko kuba itegeko ryamara igihe kirekire atari byo byerekana ko ari ryiza.
Ati “Ikizana guhindura itegeko si uko riba ribaye ribi, ni uko Sosiyete iba ihindutse. Ntabwo wavuga uti turireke ribanze rimare imyaka 10, kabone nubwo ibintu byahindutse, mw’Isi haje ibindi bintu bizana ibyaha. Oya,…Itegeko rigomba kureba ibintu bishya biba bije muri Sosiyete,…nta tegeko riba nk’ibuye ridahinduka, uko Sosiyete ihinduka, uko ibintu bishya biiza,…n’amategeko arahinduka.”
Iki gitabo cy’amategeko ahana kimwe n’andi mategeko yose, agomba kunyura mu Nteko Ishinga Amategeko, Gara avuga ko ubu barimo gufatanya n’abandi bose babifite mu nshingano kugira ngo imirimo irangire vuba.
Yagize ati “Tuzabanza duhure n’abo dufatanyije tubagezeho ibyo twabonye, uko twabibonye, ibyifuzo dufite,…ntabwo ari ibintu bigiye gutwara icyumweru kimwe cyangwa ukwezi kumwe,…abareba iri tegeko barashaka ko turikora vuba cyane.”
Mu rwego rwo kurusha kwegereza Abanyarwanda iri tegeko kugira ngo barimenye, Komisiyo yo kuvugurura amategeko ivuga ko izakorana n’itangazamakuru, ndetse n’ikipe y’ubukangurambaga yashyizweho ishinzwe kugenda yigisha abantu ibyerekeranye n’amategeko kugira ngo abaturage bamenye amategeko ariho n’ategurwa, kandi barusheho kugaragaza ibibazo n’ibitekerezo bayafiteho.
Mu kiganiro kindi twaherukaga kugirana na John Gara yavuze ko “Abanyarwanda n’amategeko…hakirimo kutamenya.“
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
2 Comments
Umuseke mwakoze cyane kuri iyi nkuru, kumenya amategeko cyane agenga ibihano tuba tubikeneye. Ahubwo iyo komisiyo nishyire imbaraga mu kuyigisha Abanyarwanda
Kabisa ibyo Kamali yavuze kuri iyi nkuru ni byo abantu benshi dukeneye kumenya amategeko cyane cyane arebana agena ibihano nakora ku mibereho ya buri munsi.
Comments are closed.