Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 22 Ukwakira, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko ikibazo kiri kuvugwa i Burundi gikomeye kurenza uburyo abantu babitekereza, bityo ngo u Rwanda rwahisemo kubyitondera kugera igihe u Burundi bubonye ubuyobozi bwiteguye kuganira n’abaturanyi babwo. Ubutsegetsi bwa Bujumbura bushinja ubwa Kigali ibirego […]Irambuye
Ku rubuga rwa Twitter; Banki Nkuru y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Ukwakira yagaragaje ko inoti nshya y’igihumbi (Rwf 1000) yasohotse ndetse ko yemewe gukoreshwa mu Rwanda. Urebesheje ijisho bisanzwe, nta tandukaniro rinini rihita rigaragara gusa kuri iyi nshya hagaragaraho inuma y’icyatsi kubiri nk’akarango gakoranye ubuhanga bwihariye kuri iyi noti nshya mu […]Irambuye
Inama mpuzamahanga yamaze iminsi itatu ibera mu Mujyi wa Kigali (Transform Africa) yagaragaje ko kuzamura uburezi n’imyumvire y’Abanyafurika ku ikoranabuhanga, bihujwe n’ishoramari mu bikorwaremezo byarushaho guhindura Afurika binyuze mu ikoranabuhanga. Imwe mu nzira zo kuzamura ubumenyi n’uburezi mu ikoranabuhanga ni iyo guha abaturage ibikoresho by’ikoranabuhanga, cyane cyane abana bakiri bato mu rugo iwabo no kumashuri. […]Irambuye
Mu ijambo yagejeje ku bantu basaga ibihumbi bibiri, barimo abayobozi ku rwego rwa za Guverinoma baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika bitabiriye inama ya”Transform Africa 2015″, Perezida Paul Kagame yasabye Abanyafurika ko n’ubwo barimo gukora ibishoboka byose ngo bateze imbere ibikorwaremezo, bagomba no guhindura imyumvire kuko kugira ikoranabuhanga bitavuze ko bihita byikora rigahindura […]Irambuye
Ikiraro cya Gahengeri kiri ku mugezi wa Bwogo hagati y’Umurenge wa Kabagali(Ruhango) na Musange (Nyamagabe) imbaho zacyo zarangiritse bikomeye, ubuhahirane hagati y’utu turere two mu majyepfo muri aka gace k’icyaro burahazaharira nk’uko abaturage babivuga. Kwambuka iki kiraro uje n’imodoka bigufata iminota ishobora kugera kuri 30. Ubuyobozi bwabwiye Umuseke ko mu mezi abiri iki kiraro kizaba […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Attaher Maiga uhagarariye umuryango wita ku biribwa n’Ubuhinzi (FAO) yavuze ko ubu mu Rwanda nta muntu wicwa n’inzara ahubwo hari imirire mibi kuri bamwe, ibi abihuza na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko u Rwanda rwihagije mu biribwa hagendewe ku bipimo mpuzamahanga, igisigaye ngo ni urugendo rwo kurandura ubukene. […]Irambuye
Mu kiganiro kirambuye Perezida Paul Kagame yagiranye n’ikinyamakuru New African Magazine yabajijwe ibibazo bitandukanye bireba we ubwe, ibireba uko u Rwanda rwahindutse mu myaka 21 ishize, ibireba gender, ibireba Africa batinda kandi ku bireba mandat ya gatatu abaturage benshi bamusabye ko yakomeza kubayobora. Kuri iki yasubije ko nta muntu yigeze asaba ko yamwongeza manda kandi […]Irambuye
Karongi – Mu gitondo cyo kuri uyu kabiri mu murenge wa Rubengera, abana bane bari bagiye kw’ishuri n’umugore umwe bariwe n’imbwa yari yasaze nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’uyu murenge. Iyi mbwa yaje kurya abandi bantu babiri mbere y’uko yicwa. Iyi mbwa yariye abana bane barimo umwe w’imyaka itandatu ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo, aba bana bari […]Irambuye
Hashize imyaka irenga 10 Perezida Paul Kagame ahaye inkunga ya Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, icyahoze ari Intara ya Gitarama yo kubaka Hoteli ku gasozi ka Binunga mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga, ikibanza cyagombaga kubakwamo iyo hoteli kuri ubu ikigo cya WASAC n’akarere barimo kucyubakamo ibigega by’amazi. Ubwo Perezida wa Repubulika y’u […]Irambuye
*Yanze Abavoka yahawe, avuga ko bagenwe n’uwatowe mu mariganya; *Avuga ko guhabwa urutonde rw’Abavoka 66 mu bagera mu 1000 bikwiye gukemangwa; *Abavoka yahawe avuga ko bataharanira inyungu ze ahubwo baharanira iz’uwabashyizeho. Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buregamo Mbarushimana Emmanuel ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu; kuri uyu wa 19 Ukwakira uregwa yavuze ko nta bwoba […]Irambuye