Digiqole ad

Igiciro cy’urugendo mu Rwanda cyazamuwe

 Igiciro cy’urugendo mu Rwanda cyazamuwe

Abagenzi baracyafite n’ikibazo cy’imodoka zidahagije kuri ‘lignes’ zimwe na zimwe i Kigali

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Ukwakira nibwo ikigo ngenzuramikorere cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro cyaraye gitangaje ko ibiciro by’ingendo mu mugi wa Kigali no mu Ntara kiyongereye kuri kilometero imwe. Muri Kigali cyavuye ku mafaranga 18 kugera kuri 20/Km ku mugenzi umwe naho mu Ntara kiva kuri 18 kijya kuri 19Rwf/Km.

Abagenzi baracyafite n'ikibazo cy'imodoka zidahagije kuri 'lignes' zimwe na zimwe i Kigali
Abagenzi baracyafite n’ikibazo cyo kubura imodoka  kuri ‘lignes’ zimwe na zimwe i Kigali

Maj. Patrick Nyirishema Umuyobozi w’iki kigo yatangaje kuri Radio Rwanda ko ngo guhindura ibi biciro bizamurwa bitewe n’igihe cyo kubihindura cyari kigeze.

Nko mu mujyi wa Kigali, ibi biciro bishya bisobanuye ko ku mugenzi wishyuraga amafaranga 200 ku rugendo runaka, guhera ku itariki ya 01 Ugushyingo 2015 ubwo bizatangira kujya mu bikorwa, azajya yishyura amafaranga agera kuri 220.

Ibi biciro bishya ngo bizamara igihe cy’imyaka ibiri byubahirizwa bigendanye n’uko igiciro cya petrol kizaba gihagaze ku isoko kuko ngo nk’igihe igiciro cya Litiro ya lisansi cyamanuka kikagera kuri 817Rwf ibiciro by’ingendo ngo nabyo byamanukaho ifaranga rimwe ariko byazamuka bikagera kuri 959Rwf/L iki giciro cy’urugendo kikazamukaho ifaranga rimwe.

Mu muhango wo gutanga ibihembo kuri za sosiyete zitwara abantu zakoze akazi kazo neza mu mwaka wa 2013-2014 abahagarariye za sosiyete izi bavuze ko mu mbogamizi bafite harimo ikibazo cy’ibiciro bito bituma batabona inyungu ibakwiye.

Gusa abagenzi mu bice bitandukanye nabo usanga bavuga ko igiciro cy’urugendo kitoroshye cyane cyane abakora ingendo zo mu Ntara bavuga ko ku biciro by’urugendo rwabo harengaho amafaranga ashobora kugera ku 100 hamwe na hamwe ugereranyije na kilometero zihari ukubya n’amafaranga 18 y’igiciro kuri kilometero imwe.

Ibiciro bishya by’ingendo byatangajwe na RURA;

1 2 3 4 5 6 7 8 9 10

UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Ngo impamvu igiciro kizamuwe ngo bitewe n’igihe cyo kukizamura cyari kigeze? Njye ndi umwalimu ariko umunyeshuli ampaye icyo gisubizo namuha zeru.

  • kuzamuka k’wibiciro by’ingendo ntabwo byatuma tureka ingendo twakoraga ariko mutavanaho za “PROMOTION’S”kungendo zo muntara kuko muzaba mwishe umuturage kabiri

    • Wowe uracyavuga promotion !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

      Ubanza udaheruka kugenda, yaribagiranye uwo upfa kabiri yarangije gupfa!!!!

  • Ibi ni agahomamunwa, aho kugabanya ibiciro barimo barabyongera kandi igiciro cya essence cyaragabanutse.None se imishahara y’abakozi ko mutayongeza mutangiriye cyane cyane kuri Mwarimu.

    Dukeneye ba économistes ba nyabo mu myanya y’ubuyobozi, bakajya bakora za analyses économiques mbere yo gufata imyanzuro.

    • Yego rata wowe munywanyi !!!!!

      Balance kuzamura ibiciro imishahara itazamuka se ni ibiki!!!

      BABIKOZE BANANIWE NIBISUBIREHO !!!

  • Ibisobanuro bya bamwe mu bayobozi bacu bitera kwibaza ku bushobozi bwabo: ngo igiciro cy’ingendo cyazamuwe kuko igihe cyo kuzamura cyari kigeze!!! Ni akumiro nta kindi twarenzaho. Muzehe wacu nadufashe kabisa.

  • njyewe ndumva bidasobanutse turabizi neza ko essence muminsi ishize yamanutseho rwf 32 kuri litiro none ibaze ngo ibiciro by’ingendo byazamutse ?? ahubwo bari bakwiye kubimanura kuko barimo barabizamura cyane kandi kumpamvu zidafatika. Murakoze

  • Nimurekere none se RURA ikorera nde? Leta?abaturage? none se kuzamura ibiciro bifitiye abaturage akamaro? cyangwa bifitiye akamaro banyiri amamodoka. ahaaaa! abaturage turakunzwe !.

  • Hhhhhhh! Akumiro ni amavunja! Igiciro se gihindukana n’igihe gute, ngirango muri facteurs zigira impact kuri prix iyo sinari nyizi. Gusa ikibazo si uguhindagura ibiciro, ikibazo ni uko babizamura ntibazamure services batanga. Ikindi ndumva buriya n’agashahara kagiye kuzamuka niba hasigaye hagenderwa ku gihe. Hashize imyaka myinshi nta yongeza-mushahara ribayeho. Mbega economic analysis we!

  • ngo bitewe nigihe, twongeje ibiciro..hahaha!!!!

  • asante sana rura kukazi katorshye bakoze.gusa hari ligne mwakongeraraho
    kuko abagenzi tubura uko tugenda kuva bumbogo uza zindiro murebye neza nta linge ihari (kuva bumbogo ku murenge cg kwisoko),wakwibaza niba abaza zabava rutunga gikomero bakagera bumbogo uburyo bazajya bava bumbogo baza zindiro cy kimironko.mudufashije mwaba mugize neza

  • Abadepite bacu bahugiye ku kibazo cyo guhindura Itegekonshinga ubona ko kibashishikaje kuruta ibibazo bikomereye abaturage ubu , nta nubwo bashobora kurebera inyungu z’abaturage ngo bahamagaze RURA mu Nteko bayibaze impamvu yongera ibiciro by’ingendo kandi “essence” imaze igihe igiciro kigabanyijwe.

    Ese koko ubwo mu Rwanda twavuga ko Abadepite barebera inyungu za rubanda, cyangwa bicungira umukati wabo gusa.

  • Asante, Imodoka zacu zari ziri gutanga mugati.muto pe!

  • Mbega,aho kugabanya,baruriza,ngaho nimba mufite democratie ni mukore imyigaragambyo,turebe da! Abaturage twarashize.

  • Maj. Patrick Nyirishema Umuyobozi w’iki kigo yatangaje kuri Radio Rwanda ko ngo “guhindura ibi biciro bizamurwa bitewe n’igihe cyo kubihindura cyari kigeze” Ibaze nukuri?? essence iragabanuka ibiciro bikazamuka iyi phenomen ntaho iba ku isi nzima. keretse niba ari muri ya esprit yo guhanga udushya RURA nayo ikaba yahanze aka gaprincipe agashya!

    • Uyu biragaragarako usibye kurwanda ntabindi azi ngaha rero ibyo kuzana abasilikari mu gisivili byerekana ubumenyi bwabo.Mwumvise igisubizo atanga? Iyaba atrafande yari guhita yeguzwa.

  • Abanyarwada muvuga ko mukize,igihe cyiragezeze ngo muhangane n’ibiciro ibyo aribyo byose muza hura nabyo.Intore ntiganya.

  • RURA ooooooooooohh,Nimukomerezaho ,iyo igiciro cy’ibitoro cyigabanutse ,ibiciro bugendo biriyongera.From UR.

  • Abashomeri ,nzaba ndeba,ko muzabasha ibyo biciro.

  • Ngo essence nigabanuka kugera kuri 817 ngo hazavaho 1frw ubuse bwo ko yamanutse mushyiraho ibiciro bisanzwe bwo mwavugaga kuriya. Muratwifatira mugakabya nukuri. Uhbu essence imanuke muzamure ibiciro kokko

  • Yee nibyo koko twageze ku ntego z’ikinyagihumbi,Babuji we ati ibaze nawe!Uyu se ubikoze atya afite mugambi ki?
    Twakoresheje ukuri ko byatuma tudapfa ubusa.Rugamba ati niba…………….,ntumpeho.
    Afande niyiyegurire natwe ntitwakirwaniye kera gake.

  • njye ndumiwe rwoseeeeee!!!!! ubuse ko aba convoyeurs nabo tajya badusubiza kiriya giceri cya makumyabiri gisigara nkurugero iyo uvuye nyabugogo ujya kimironko, umuha 300 akagusubiza 50 akakubwirako igiceri cya 20 ntacyo yabona? nubundi RURA niyature ivugeko ari 250.

  • eeeeeeeeeeeeh birababaje pe !!!!!!!!! essence iramanuka ibiciro bikiyongera . yemwe ni mundebere namwe ; kigali- nyanza bongeyeho 70frw NYANZA – HUYE bongeraho 120 frw ese ibirometero nabyo byiyongereye kuri iyo ligne ,kandi na gare yaramanutse ikigira hepfo !!!!!!!!!!!!! oh Mana yacu tabara .

  • Yewe bino biciro birazamuye cyane ariko se ibitoro ko bitazamutse izamuka ry’ibiciro riraterwa n’iki?

    Ikindi ibiceri byiyongera ho bitera stress niba mwongera ho 10 cg 15 muburungushure mwongera cyangwa mugabanya.

    Uzi amatiku y’abagenzi n’aba convoyeur bitwaza kubura ibiceri kdi umugenzi yakibura bikagera iwa Ndabaga..

Comments are closed.

en_USEnglish