Abaturage ntibemera imikireze y’imanza mu nkiko bigaha akazi kenshi Umuvunyi
Kuri uyu wa kabiri ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwamurikaga raporo y’ibikorwa byo mu mwaka w’ingengo y’imari 2014/15, rwagaragaje ko ikibazo cy’imanza nyinshi zirugezwa ziba nta karengane kabaye mu mikirize yazo, ngo biterwa no kutemera imyanzuro y’inkiko ku bantu baba batsinzwe.
Nkuko bitangazwa n’Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire ngo ubu bubasha bwahawe Urwego rw’Umuvunyi bwo kurenganura umuntu bigaragara ko yarenganyijwe mu mikirize y’urubanza, ariko abantu bamwe uru rwego ngo barugize nk’Ubujurire butangwa mu nkiko.
Ati: “Hari imanza ziba zaciwe burundu, nta nzira z’ubujurire zigishoboka, ariko wasuzuma urwo rubanza ugasanga umuburanyi ashobora kuba yaragize akarengane. Ububasha bwo kurenganura uwo muntu mu gihe nta handi afite ho kujurira bwahawe Urwego rw’Umuvunyi.”
Yongeyeho ati “Ariko ubundi mu gushyiraho ubu bubasha itegeko riteganya akarengane kagaragarira buri wese hatekerezwaga ko zizaba ari imanza nkeya umuturage akeneye kurenganurwa, ariko ibyabaye ni uko abaturage babigize nk’urwego rw’ubujurire rwiyongera ku zindi nzego z’ubujurire zigirwa n’inkiko.”
Iyi raporo igaragaza ko Umuvunyi n’urwego ayobora bakiriye imanza nyinshi kandi muri zo bagasanga nta karengane kabaye mu mikirize yazo.
Yavuze ko ubwinshi bwazo ngo butuma bidindiza guha ubutabera undi yaba yaragize akarengane kuko zitabonerwa umwanya wo gusuzumwa.
Umuvunyi yagize ati “Imanza ziba nyinshi cyane zigera ku Rwego rw’Umuvunyi, ariko iyo urebye izinjira n’imanza dusangamo akarengane, izo dusangamo akarengane ni nke cyane ugereranije niziba zatugejejweho.”
Uru rwego rwakiriye amadosiye y’imanza 2 396 muri yo hamaze gusuzumwa 1028 angana na 42,9% naho andi 1368 angana na 57,1% ntarakorerwa isuzumwa.
Mu mu madosiye yamaze gukorerwa isuzuma 92,03% angana na 946 yagaragaje ko ari imanza zaciwe neza nta karengane kabayemo.
Imanza 82 zingana na 7,97% ngo nizo zonyine zasabiwe gusubirwamo mu Rukiko rw’Ikirenga kuko zagaragayemo akarengane mu mikirize yazo.
Umuvunyi mukuru yavuze ko iki kibazo cy’imanza zigezwa muri uru rwego ari nyinshi giterwa n’uko hari abantu batemera gutsindwa bakumva bakomeza guhatiriza no mu zindi nzego.
Yagize ati: “Ni ukubera ko iyo umuturage yaburanye agatsindwa aba yumva urwego rwose ashobora kugeramo agomba kuhahetura nta kindi. Ni ukutemera imyanzuro iba yafashwe n’inkiko, ni ukutemera gutsindwa.”
Iki kibazo ariko Urwego rw’Umuvunyi ngo rugiye kugishakira umuti rwifashisha abanyamategeko baba mu turere ba MAJ, aba bakajya babanza kwiga ku madosiye mbere y’uko agera ku Muvunyi.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW