Mu kiganiro yahaye abakora mu bigo 10 bishingiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Dr Jean Damascène Bizimana ukuriye Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside yabwiye abari aho ko abahishe Abatutsi muri Jenoside yabakorerwaga, bakwiye kubishimirwa ku mugaragaro kuko byatuma urubyuriko rukunda umuco w’ubumuntu rukanawimakaza. Mu kiganiro cyamaze hafi isaha cyabereye ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, Urukiko rukuru rwatesheje agaciro umwanzuro w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge wategekaga ko Dr Rose Mukankomeje afungwa iminsi 30 y’agateganyo, maze rutegeka ko arekurwa akaburana ari hanze. Tariki ya 01 Mata, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera rwari rwakatiye Dr Rose Mukankomeje wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije “REMA” […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuwa 13 Mata 2016, nibwo Niyonsaba Oscar ushinzwe ubworozi mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi na Polisi,akekwaho kunyereza amafaranga yari agenewe kugura inka zo guha abaturage muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Niyonsaba Oscar ubu afungiye kuri Station ya Kamembe, mu Karere ka Rusizi, akekwaho kunyereza amafaranga yagenewe kugura inka zagombaga guhabwa […]Irambuye
*Ntaganzwa noneho yatoboye akavuga ko umwaka yamaze afungiwe muri RDC wirengagijwe, *Ladislas ukurikiranyweho gutegeka ko Abatutsikazi bafatwa ku ngufu yavuze ko akeneye Dosiye y’ikirego akayisoma neza, *Me Bugabo wunganira Ladislas avuga ko Umucamanza wamukatiye gufungwa by’agateganyo atabifitiye ububasha, *Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mucamanza ari we ugenwa n’Itegeko,… bwasabye ko Ntaganzwa yubahiriza icyemezo yafatiwe. Mu rubanza […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Mata, mu muhango gusoza icyumweru cy’icyunamo wabereye ku rwibutso rw’abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku musozi wa Rebero, mu Karere ka Kicukiro, Perezida wa Sena Bernard Makuza yasabye abanyapolitiki kugira indangagaciro zo gukunda igihugu, ndetse n’abo bayobora. Kuri uru rwibutso rwa Rebero hashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi […]Irambuye
Mu murenge wa Bushenge hari urwibutso rwa Gashirabwoba rw’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Gisuma rushyinguyemo imibiri irenga 13 000 y’abishwe, uru rwibutso ariko rurashaje kandi ni ruto cyane, ibi bikaba bibabaje abafite abaho bahashyinguye. Gusa ubuyobozi bwizeza ko bugiye kubishyiramo ingufu hakubakwa urwibutso rukwiye. Aha muri aka gace hiciwe Abatutsi […]Irambuye
Abatuye mu mudugudu wa Bupfune w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi baratabaza kuko bamwe inzu zatangiye kubagwaho, abandi zamaze guhirima. Nyiransengimana Scholastique utuye muri uyu mudugudu avuga ko amazi ava mu misozi ya Nyabugwagwa na Josi aza akinjira munzu zabo akabasenyera, ku buryo inzu zimwe zatangiye kugwa, ndetse bamwe bagiye no gucumbika kuko inzu […]Irambuye
Rev. Pasteur Dr Antoine Rutayisire ku cyumweru tariki ya 10 Mata 2016, yatanze ikiganiro kuri Radio Voice Of Africa ku ruhare rw’amadini mu kurwaya ingengabitekerezo ya Jenoside na we avuga uko abibona. Ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside yubakira ku mibanire mibi yabayeho na mbere.” Yakomeje avuga ko ubibonera ku bikomere by’amateka byagiye bisigara, n’abazungu baje babitiza […]Irambuye
Mme Theodosie Uwayezu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi mu karere ka Karongi yatawe muri yombi kuri iki cyumweru kubera kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside. Inspector of Police Jean Damascene Ngemanyi Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko ejo ahagana saa saba ari bwo uyu muyobozi yafashwe amaze kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya […]Irambuye
Abaturage bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na bamwe bafite imiryango yayigizemo uruhare, imibanire yabo imeze neza ubu mu gihe byari bikomeye mbere y’umwaka wa 2003. Nkusi Gregoire w’imyaka 64, utuye mu kagali ka Cyangugu umurenge wa Kamembe avuga ko nyuma yo kwicirwa abavandimwe be […]Irambuye