Karongi: Umuyobozi w’Umurenge wa Gitesi yatawe muri yombi kubera ingengabitekerezo ya Jenoside
Mme Theodosie Uwayezu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi mu karere ka Karongi yatawe muri yombi kuri iki cyumweru kubera kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Inspector of Police Jean Damascene Ngemanyi Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko ejo ahagana saa saba ari bwo uyu muyobozi yafashwe amaze kuvuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Aya magambo ngo yayavugiye mu nama Njyanama y’Umurenge wa Gitesi.
Uyu muvugizi wa Police Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko nta byinshi yavuga ku biregwa uyu muyobozi kuko bakiri mu iperereza.
Gusa ashishikariza abaturage n’abayobozi kwirinda amagambo y’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bihanirwa.
Ingingo ya 135 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko “Umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).”
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
89 Comments
Ayo magambo yavuze ni ayahe?
@ mudogo
Bakubwiye ko bakiri mu iperereza! Uzakurikirane neza dosiye nijya mu rukiko amagambo azamenyekana.
Iperereza rihe se kandi yarabivugiye mu ruhame?
Mu minsi nkiyi Umwaka ushize twari mu Rusengero, Pastor (KWIZERA E.) ahamagara abantu bose batarengeje imyaka 21 ngo bajye imbere, hajyayo abana bato benshi kugeza ku basore n’inkumi. Arababwira ngo mwebwe ibya jenoside ntabyo muzi kandi ntimukabimenye. Maze araduhindukirana aratubaza ngo: “NI INDE WARI UZIKO CYA GIHE MURI 94 UBUZIMA BUZONGERA KUBAHO TUKABONA ABANA BAMEZE GUTYA? IYI NIYO BITA IMIRIMO Y’UWITEKA.”
(Nkimara kubyumva nisanze mu marira menshi cyane kubera gutekereza ukuntu UHORAHO ARI MWIZA…)
EEEEEH?
NYAMARA ABANYARWANDA NTABWO TURI BEZA….: MBEGA COMMENTS HANO!
GUSA JYEWE N’INZU YANJYE TUZAKORERA UWITEKA, KUKO SINTEZE KWIBAGIRWA MBWIRA UMUREMYI WANJYE MURI ZA 1994 NGO “NUNKIZA NZAGUKORERA”.
MWIBAGIRWA VUBA PE!
Bamwe mu bari muri iyi nama Njyanama bavuga
ko uyu muyobozi yavuze ko “Kwibuka bitangira
tariki 6 Mata”.ngo biterwa
n’amateka ya buri hantu. aherutse kuvugira mu
nama y’umutekano yaguye y’Intara
y’iburengerazuba, ngo Iyo habyarimana aza kuba
mubi, akagira inzego z’ibanze nziza ngo Jenoside
ntiyari kuba. ngo nyuma yo kuvuga ayo magambo ngo
yasabwe ibisobanuro n’umuyobozi w’ingabo mu
ntara y’iburengerazuba Gen Mubarack Muganga
amubaza niba ashaka kuvuga ko Habyarimana yari
mwiza, maze ngo amubwira ko ngo impamvu ari
uko inzego z’ibanze ari zo ziba ziri hafi y’abaturage. Gusa ngo abari muri iyo nama ntibanyuzwe n’ibyo
bisobanuro yabahaye.
cyakora njye ndatunguwe ndumunyamahanga wahungiye murwanda ndumu congoman ariko ntabwo narinzi ko hakiri abantu bagifite imitekerereze irihasi cyane ntabwo ubwicanyi bwose babwita jenocide &kuko twe twahunze 1996 nibyo interahamwe zarizigeze muri congo twe ntabya moko twagiraga iwacu muri congo nibyo interahamwe zavuye irwanda zimaze gukora jenocide zigifite idiology zinjizamo nabaturanyi bacu binshuti zaba papa ko umutusti arubwoko bubi guhera 1994 ntamahoro yabaye masisi rutchuru bamwe bamaze kwicwa twarahunze tujya mudende abandi iburundi badusanze mu nkambi barongera baratwica ariko burimusti tu decrara ubwo bwicanyi tuvuga yuko ari jenocide ariko UN irabihakana ikavugako ari massacre bivuze ko izonyanga rwanda zivugako hari double jennoside nanibabicanyi badusanze mugihugu cyacu ikongo bakatwica icyintu cyimbabaza nukuntu RPF yo yaje gutabara muri congo ariyo bashiraho ubwicanyi ararekwa ntashira mbivuze bwakwira never again jenocide against humanity and idiology izamura imitekerereze mibi
Ambooooooo
Hari ikintu shaka kubaza, uwaba afite igisubizo yasubiza. Ese ingengabitekerezo ya Jenoside igira abantu bose cg ni kuri bamwe. Ndavuga abarokotse genocide ntibashobora kuyigira cg ni abahutu gusa bayigira? Mbivuze ko hari umuntu umwe uherutse kubwira undi ko Amaraso yabo adateze kuzahura na gatoya , ngo uwakumpa gatoya nagushyira aho benewacu bari. Ni uwarokotse Jenoside wabibwiye umuhutu.kandi mubyukui ntakintu bari bapfuye uretse ko yari amwoneshereje undi yavuga akamubwira kuriya.
Njyew ndagira nkusubize uko byumva muvandimwe, igengabitekerezo ni igengabitekerezo utitaye kuwa rokotse cg uwishe, mugihe ufite gihamya gihagije uwabivuze urya yahanwa namategeko. Kuko ayifite rwose
Nibyo ingengabitekerezo ntabwo ari abahutu bayigira gusa, n’abatutsi bayigira.Ntabwo rero kugira ingengabitekerezo ari umwihariko w’abahutu gusa.
Kugeza ubu ariko abantu bibwira ko ingengabitekerezo ya Genocide igirwa n’abahutu gusa. Ese umututsi we ntashobora kugira ingengabitekerezo ya Genocide?? Birashoboka rwose kandi ingero zaboneka (zirahari) uretse ko iyo ubivuze batabiha agaciro, aho niho hari ikibazo.
None wariwumva umututsi wafungiwe ingengabitekerezo ya jenoside?
@uwimana, reka nkubaze Kizito Mihigo ni Umuhutu cg ni Umututsi? waba uzi indirimbo nshya ze nshya zivuga ko nta genocide yabaye???waba warumvise abagize politique ko nta genocide yabaye nuko ngo urwanda ruhamba mu kwezi kwa 4 gusa, ni abanyarwanda babivuze ubwoko bwose ubu se si uguhakana no gupfobya. Kizito naramukundaga ariko uwiyishe nta wumuririra, nawe uti ingenga ni y´abahutu gusa….ariko bihita byumvikana ko uri avocat wubwoko si ukubaza..ariko ni uburenganzira bwawe da!!!!
wowe ubaza se uriki?nonese abo bene wabo yamubwiye wowe uzi aho bari?????erega shahu nimuve muri ibyo mwubake igihugu cyanyu kandi cyacu twese ibindi mubireke.
Ingengabitekerezo igirwa nyine n’abahutu, kuba yaramubwiye gutyo ningaruka ya jenoside bakoze.
Kuki se yamwoneshereje ashore amatungo ye mukwe? Urumva se atamwiyenzagaho kugirango avuge? Ako nagasuzuguro kabi, ahubwo uwo washoye amatungo mumurima wundi amwiyenzaho niwe nyirabayazana, kdi n’ugukina kumubyimba uwo yasize iheruheru kuko azi ko atagira umurengera, abavandimwe be cga abandi bene wabo babatsembye. Aya uzanye hano se wowe s’amazimwe? Niba uwonesherejwe yicecekeye ntarege uwomwoneshereje ibi wowe ubyivanzemo ute? hari igihe wanga kuirega umuntu ugusesereza kuko ubona atari ngombwa kuko abaturanyi babakiza cga abayobozi b’umudugudu. Uburemere bw’ibyaha biratandukanye rero.
Ariko ubwo butusi nubwo buhutu mukomeza kurata haricyo byatumariye??
Ninde uzababarirwa ibyahabye ngo n’uko arubwoko runaka?
Ninde wakize indwaraye ngo nuko ari umutusti cg umuhutu?
Ninde ubona ibyokurya namafranga by’ubuntu ngo nuko arubwoko runaka?
Kuki mukomeza kwizirika kungirwamoko atarinayomoko koko??
Ijambo Ubwoko,icyoko,isoko bivuga”OKO” inkomoko yikintu,cg umuntu.
Iyo uvuzengo abatusi cg abahutu nubwoko bivuzeko ariyonkomoko yabo. Nyamara siko biri kuko ntawambwira inkomoko yayomoko murata.
TURABANYARWANDA BO MURWANDA BENE KANYARWANDA.
Namba nawe. Ejo bundi nari kumwe n’umwana wanjye w’imyaka 13 twumvaga radio noneho ndamubaza nti ese ibi barimo kuvuga urabizi? Ati ibya génocide? Nti yego. Ati ese si abantu bishe abatutsi?
Nti yego nti none ese babazizaga iki? Ati ngo kuko ari abatutsi. Nti ese abatutsi ni bande? Ati simbazi. Arambaza ati ese ntibashize? Nti ese wowe uri iki? Ati twe turi abanyarwanda.
Kandi bavandimwe turi kwikungurira?Yavuze ngwiki?
kuki uwacitse kwicumu yemerewe kuvuga ibyo ashatse byose ariko abandi nutezwe munteruro ari gutanga ikiganiro bikitwa ingengabitekerezo.
urugero: hano i Rutonde uwacitse kwicumu yarahagurutse muruhame ati ” abahutu mwese muri abicanyi” . ariko byarangiye byiswe ko abitewe n’ihungabana. polisi n’abayobozi batandukanye baraho ntacyo babivuzeho ikiganiro gikomeza nkaho ntacyabaye!
None se niba abeshya kuki utamunyomoje ngo ugaragagaze uburyo atari abicanyi, ibyo muvuga byose mujye mwemera ko abantu bemeye kunywa umuti usharira ariko uribaza guturana nuwakugize nyakamwe umuntu yarafite abavandimwe n’ababyeyi mujye muceceka mwumve ko abantu bababaye. None se muragirango tujye tuvuga ko abatutsi bishwe nande ? muzavuge akazina ka kabyiniriro mushaka kajye kaba ariko gakoreshwa naho ubundi Abatutsi bishwe n’abahutu ni amateka tugomba kuyemera guhera 1959 abahutu mujye mwemera ko mwishe abatutsi.
@
Akumiro.
Abatunsi baramfuye koko kandi biravugwa ntakibazo. Ikibazo kivuka iyo uvuze abahutu bamfuye nicyabishye. Sinvuzeko abahutu bishwe ari genocide. Niyo yaba umuhutu umwe wishwe iyo umuvuze uhita uregwa ningengabitekerezo.
@Akumiro, niba uzanye ibya 1959 nabandi bafite uburenganzira byo kuzana ibyabanjirije 1959.Mujye mukinisha ibyo muzi.
@Kumiro, nshuti, Ntabwo wakwihandagaza ukavugako abowita abahutu bishe abowita abatutsi, ahubwo wavugako abahutu babahezanguni nibo bishe benekanyarwanda kuko hari nabahutu bishwe bazira kwanga kwifanyanya nabo bicanyi. Ikindi, hari abowise abahutu bahishe abanyarwnda bahigwaga.
Ndasaba Abanyarwanda ngo ikigihe ntikibe igihe cyokwivuga ibigwi by’amateka mabitwagize, ahubwo kabe akanya ko kwifatanya nabacitsekwicumu tubahuuriza tubabwirako bitazongera kubaho(NEVER AGAIN), Tunabwira abandibanyarwandako Ibyo abazungu batubeshye (ubuhutu en ubututsi)twabonye amaherezo yabyo.
Mureke dufatane urunana, uwakoraganabi abireke twamagane umuntuwese ushaka kongera guhembera iyo ngengabitekerezo.
Twihane dukunde igihugu cyacu, Dukundane bene kanyarwanda.
Imana ibahe umugisha
None se Musizi we, ubundi mutarabica, kuki mutumvaga bavuga ko murabicanyi? Ariko burya ukuri kurababaza koko. Mujye mwemera ko mwakoza bibi, yego simwese ariko abenshi babigizemo uruhare basize icyasha abazima, kuburyo urakaye akibuka ibyamukorewe abishyira muri rusange, ntakundi izo ningaruka nyine mujye mubifata uko kdi kuvuga ngo mwabicanyi mwe kdi ntimupfe ibyo se bitwaye iki? Ikibi n’ukukubwirango tega ijosi nkwice. Ubundi se n’abandi iyaba mwarabatukaga ngo mwabatutsi mwe, ariko bakiberaho. Mujye mureka kwiteteshaho, n’uko nyine mufite aho muvugira, mujye mushimira Imana yabahaye Muzehe Mukuru, nah’ubundi iyaba atariwe ubu mu Rwanda haba hariho imbarwa, icyakubwira imijinya yariho sha intambara ikirangira, mujye mumushimira sha, abuza abari bafite uburakari ngo ntaugira nkuko undi agize, none musigaye mwariraseeeee.
@Umulisa, nshimiyeko uzirikana ubuhanga n’ubugwaneza bwa H.E KAGAME P. Yakoze ibyo benshi tutatekerezaga. abanyarwanda bamwe baribaziko bagiye kwicwa, abandi baziko bagiye guhorerwa.
Ariko H.E Kagame P. Yatweretse ubudasa bw’umuyobozi mwiza ndetse bw’umunyarwanda nyakuri. Wifuzako abanyarwanda twazuka tukava mumacakubiri nubwicanyi byatubase. Nonese twebwe abanyarwanda dukora ikingo tumuterere agacumu kubumwe koko?
Kuki dukomeza gushyira imbere izo ngirwamoko zacu? Ducurirana, Dutonekena?
Twakurikije urugero rwiza yaduhaye, Tukababarira abaduhemukiye tukabiyegereza, tukabereka urukundo. tugaharanira icy’unga abanyarwanda. Abibwiragako nabo bazicwa kubera ibibi bakoze cg bakekwagaho, mwaretse tukisubiraho Imana itaraturuka, tugasaba Imbabazi tubikuye kumutima tukababazwa nabavandimwe bacu biswe bazira uko basa, tunazirikanako nyuma yububuzima harubundi. Ko dufitanye urubanza n’Imana rwokwangana, nokumena amaraso yabavandimwe bacu?
MANA YACU NZIZA NDAGUSABA IMBABAZI ZIBYAHA TWAKOZE. REKA AMARASO YAWE ATWEZE. UZUZA URUKUNDO RWISHI IMITIMA YACU. AMEN
Niba yayavuze bamuhane nyine hari ikindi se!
Ego, ubwo se amagambo yavuze batinya kuvuga ni ayahe? Amagambo yavugiye muri njyanama y’umurenge? Naherutse ingenga abayifite bayerekana bihishe none undi yabikoreye mu nama? Twizereko nta kindi kibyihishe inyuma kuko byaba bibabaje (ndavuga hari nkabashakaga umwanya we,..). Leta yarikwiye kuvugurura ririya tegeko rihana ingengabitekerezo ya genocide naho ubundi uwo tudashaka wese ashobora kubigenderamo igihe cyose yavuga, yakora, yatekereza ibyo tutifuza. Mubyo dukora byose kandi twibukeko hari Umucamanza utabera (Imana), akaba abona aho turenganya abandi naho dutanga ubutabera, ejo rero ntituzatungurwe niduhinguke imbere ye akavuga ati “mumve imbere mwa bivume mwe kuko nabahaye ububasha mukabukoresha nabi….”. Itotezwa abatutsi bagiye bakorerwa ryari rikwiye kutubera isoko tuvanamo imbaraga zo kumva ububi bwo gutoteza abandi ndetse no kubyirinda. Vanitas vanitatis et omnia vanitas.
Ruterana utanze impanuro nziza!Burya iyo akarengane ukabona ukicecekera ejo nawe kakugeraho!
nibatubwire ayo magambo yavuze bita asesereza,niba ataribyo barashaka kumwikiza
bajye banatangaza ibyo aba baregwa baba bavuze, bityo buri wese amenye yirinde
Buriya yarakeneye kurya invungure mu myaka 5 muli gereza! Azavayo yubitse urutwe! Yajyaga abona abagenda bubitse urutwe akagirango ni ibicucu! Yakwitonze ra!
NAGIRA INAMA UWALIWE WESE KWITONDERA IBISOHOKA MU KANYWA KE KUKO URULIMI RURASENYA IYO RUKORESHEJWE NABI.
USANGANYWE INGENGABITEKEREZO MULI WE,NAMUGIRA INAMA YO KUJYA AKULIKIRANA (AMASOMO)IBIGANIRO,BITYO GAHORORO GAHORO YAZAGERAHO AGAKIRA KUKO NJYE MUFATA NK’UMURWAYI WO MUMUTWE ALIKO MU GIHE NANONE ATARAKIRA,ASABWA KUBIGUMANA WENYINE KU GITI CYE NTA KUGIRA UNDI YANDUZA CG YANGIZA.
MURAKOZE.
Yaribeshye avuga ko hari n’abandi bagomba kwibukwa! Niba kandi yaba yaravuze ko nta mututsi wishwe, umwanya we twawushakira mu bitaro by’indwara zo mu mutwe aho kuba muri gereza. Niba yaravuze ko hari n’abahutu babuze ababo, kandi nibyo, aho wenda yabivuze mu gihe kitari cyo. Aho kumufunga ahubwo ngira ngo igihe kirageze ko hashakwa izina ry’ubwicanyi bwakorewe Abahutu n’Aabatwa ndetse hakabaho n’igihe cyo kubibuka nk’abandi kuko umuntu ni nk’undi. Bacika cumu rya jenoside yakorewe abatutsi, nkomeje kubihanganisha rwose mbikuye k’umutima.
@jjm,
Hari abatusti bapfuye 1959 nibindi bihe bitandukanye, ariko ntabwo iyo twibuka genocide yo gutsemba abatutsi 1994 bajya bibukwa. Wibishyira mumoko rero ahubwo usobanuze niba utumva impamvu.
Ocyambere icyo twibuka ni abapfuye muri genocide.
Genocide nukwica hagamijwe gutsemba abantu bahuriye ku bwoko, imyemerere…
Nukuvuga ko uyikora aba agamije gutsemba kandi abihagarika aruko alomwe munkokora
Ikindi genocide ibanzirizwa na ideology yurwango no kwangisha, no kwita abantu amazina yibikwiye kwicwa nkinzoka, inyenzi…kuko ari bibi..
Daniel we ushobora kuba utazi amateka neza, ese Inyenzi uzicyo bivuga? Ese nabahutu bise abatutsi inyenzi? Mujye mureka kwivugira ibyo mushaka maze musome amateka bityo tuzahumuka twese tumenye icyo dupfa nicyo dupfana, doreko bamwe bavugaga ko ntacyo dupfana mbere ya 1959.
@bugenge,
Amateka ndayazi ariko nawe ushobora kuba ufite ukundi uyazi.
Tuguteze amatwi ngaho tubwire kwita abatutsi inzola cg inyenzi byaturutse nicyo byari bigamije gucengeza mu banyarwanda bicyo gihe.
Jyewe génocideiba sinari ndi mu Rwanda. Ariko buri gihe numva bavuga abahutu ngo na bo barapfuye. None ndabaza kuki abahutu bose tuziranye usanga bose bafite abavandimwe? Na ho abatutsi tuziranye babaga ino usanga à peine afite umuntu umwe bagira icyo bapfana. None abo bahutu bapfuye kuki bitagaragarira buri wese nkuko biri ku batutsi? Pls munsubize.
JMV ndabona nawe ufite ingengabitekerezo. Yaracitswe? Ngo abahutu bapfuye nabo bibukwe kandi barishwe na benewabo b’inda nini? Ngo bacikacumu?? Ndabona nawe ufite ikibazo cyo mumutwe.
@Joe Abahutu bishwe na benewabo hehe, Byumba,Ruhengeri, Kibeho, Kongo? Mujye mureka kuvuga ibyo mwishakiye.
@JJM, nawe wifitemo ingengasi rero, ngo kuki bibuka abatutsi gusa kdi hari abahutu n’abatwa (abatwa bo ntabishwe). Iyo hibukwa abatutsi ku nzibutso hose, burya haba harimo n’abahutu bamwe (les hutu renovés/innocents)bazize ko bahishe abatutsi cga se bazize ko banze gufatanya n’abicanyi kuko babonaga ko abarimo kwica ntacyaha babaga bakoze,bitandukanya nabo, aba bahutu bazima rero, nabo baba barikumwe n’abatutsi ariko impamvu izina Tutsi ariryo rivugwa, n’uko umugambi wo kwicwa aribo wari wagenewe/warapangiwe n’ubwo hari abahutu bazima/bimfura babigendeyemo. None se ntuzi ko no muri 1959 harimo n’abahutu bishwe kubera barwanaga kuri ba shebuja, ariko nyine havugwa ngo abatutsi bishwe n’abahutu muri za 59 na 72-73. Erega ntimukirengagize, bavuga genocide y’abatutsi kuko nibo bari vises, point et un trait. kkdi muzarebe neza, aho abatutsi bibuka n’abahutu biciwe baba barikumwe. Intandaro y’abo bahutu gupfa n’uko banze gufatanya na benewabo kumara cga gutsemba abatutsi. Banze kwica rero nabo babigenderamo kuko banze gufatanya nabo. Abahutu bose bitwaye neza, nabo gushimwa aha kw’Isi kdi no mw’Ijuru bahafite umwanya, kuko twe ntacyo twabahemba kubutwari bwabo bakoze. Ibihembo babifite mw’Ijuru. Kdi Imana irabazirikana mubimenye neza. Naho ibindi n’amatiku yabafiotanye amasano n’izonkozi z’ibibi. Ariko kuko kuki umugome aho ava akagera atemera défaite? Simvuga yego ko abagome ari abahutu gusa ariko twese tujye twishyira aha bagenzi bacu bababazwa, cga bazira ubusa. Umuhozi wacu twese abarengana, abababaye bidasubirwaho, Umuhozi wacu n’Imana iyacu ihoraho, intimba zituvugisha bibi tugacumura ku Mana. Tujye twereka ibyacu Imana yonyine kdi n’ubwo idahoreraho ariko biratinda igahorera abanyantege nke/abarenganywa. Uku n’ukuri.
Njyewe ndakangulira abaturage kujya bagenda bubitse umutwe ukwezi kwa kane kose.Bakirinda ikintu cyose bavuga Kugirango batishyira mubibazo.
Ntekereza ko igihe tugezemo dukwiye guhindura imyumvire kugirango twubake urwanda rwiza africa nziza n’isi nziza , umuntu ukibonamo amoko yubuhutu ubutwa ubuhutsi ubutuhu ubutsitwa cyangwa ubututsi yaba ameze nk’indondogozi , aha nshatse kuvuga cyakirondwe gisigara kuruhu inka yarariwe cyera! nikoye! ninde waba yarahisemo kuvuka uko ari ubu , nindese uzi iduka rigurisha ubwoko , isura nziza cg isura mbi !
Abapfa uko muri uko musa murapfa ubusa kuko uwomwambaro ntanumwe wawuhisemo , abafite ingengabitekerezo ya genocide ntimukabice kuruhande numuntu uwariwe wese ufite imyumvire yo gutsemba yo gushyigikira no kuba mugatsiko kakoze genocide, uwakoresha iturufu yubwoko , uwakoresha idini , agace, agambiriye gutsemba cg gushyigikira uwatsembye abikoze mumvugo mungiro cg munyandiko uwo nawe ashyirwa mugatebo kaba jenosideri kuko aba abashyigikiye! G
Genocide abayikorewe ni abanyarwanda abayikoze ni abanyarwanda ni natwe tugomba kuvura ibikomere byabahuye nayo!
Uwo bitareba rero kandi ari umunyarwanda uwo sinabura kuvuga ko ari umwanzi w’u Rwanda akwiye icyuhagiro mu muco no mu mategeko.
JJM n’abandi benshi hano bandika mu binyamakuru bitandukanye, cyane cyane ibyandikirwa hanze kubabasha ku bisoma byandikwa n’abanyarwanda bazi neza icyabahungishije igihugu cyabo! bicara bagahimba himba ibigambo bisebanya by’iyobya burari! ese ubu aha nku vuga ngo nabo bahutu bibukwe? tujye kubibukira muri DRC AHO IMANA YABERETSE KO NTAHO USHOBORA KUYIHUNGIRA? INABEREKA KO NTA N’UBUSHOBOZI USHOBORA KUGIRA KU KIREMWA CYAYO UKO UBYIFUZA! niba bavuze abahutu babicanyi utari muri bo! no muri wowe ntacyo ushinja umutima wawe ufite ikihe kibazo? cg mwifuza ko twakorosaho ngo turenzeho ibijumba byere! cg ni kwa kundi mwatojwe n’aba HABYARIMANA n’aba Kayibanda ko umututsi adakwiye kugira uruvugiro n’ubu mukaba mutarabyakira!?
Uyu munsi uburyo mwaduhumbahumbye tukaba duhanganye n’ibikomere by’amoko yose! aho utapfusha ngo ugire ugutabara! wacyuza ubukwe ugakodesha ababyeyi! wabazwa aho wakomokaga uti numva iwacu hari aha naha ariko nta aho nzi! niha vamo umucikacumu nk’uwo umwe uvuze hejuru yuko ariho atazi aho ari! ngo arabavuze!!!
Ba cira aha nikubite mama” ntibakabavuge rata mu Rwanda rwanyu nk’uko mwabitwigishaga mu Mateka! ikibazo si ubuhutu bwa mazuru ni ubuhutu bw’umutima! nimuhinduke mukire ubwo burwayi IMANA IRABEREKA AMANYWA NIJORO NTIMUBONA,uwo mu Hutu wazize kutica abatutsi, cg se kubahisha IMANA iramubona izanamwitura kandi nkuwo agace aherereyemo arazirikanwa.
Akateretswe n’Imana ni Ikipe ya Rayon Sport y’i Butare uzashake iyinsi pseudo kuko mbona nawe wifitiye ingengasi yihariye.
nagezwe imbere y’ubutabera aburane, natsindwa akatirwe natsinda atahe. kdi byaba bibabaje niba icyo cyaha yaragikoze kdi ari umuyobozi
Mureke tujye tuvuga uko ibintu byagenze muri Genocide umuntu wahigwaga yari umututsi gusa,naho umuhutu waba yarabiguyemo nawe yaziraga ko ahishe umututsi cg yanze kumwica cg amuvugiye.abakuru murabizi
HHHH,mureke Leta ikore akazi kayo,naho uwavugiye Rutonde we,mwimugiraho ikibazo:uko abatutsi bose bari inzoka cyangwa inyenzi niko n’abahutu bicyo gihe bose ari abicanyi.Ikindi utarishe yarasahuye,utarasahuye yavugije induru,yatunze agatoki,yahigishije imbwa mbese ntawabuze akazi muri icyo gihe.Ikigezweho twubake igihugu Cyacu naho kumva ko ingengabitekerezo ya Genocide igirwa na bamwe byo ni intekerezo zawe,ubu turi UMWE NKUKO GAHUNDA YA NDUMUNYARWANDA IGENDEREYE.MURAKOZE.
Impaka mujya sinumva aho zishingiye, ingengabitekerezo ya genocide abahutu nibo bayifite kuko bayitojwe kuva kera kugira ngo bice Abatutsi. Nibyo bakoze mu 1994. Ntamututsi wigeze ategurwa cg ngo atozwe kwica umuhutu. Ingengabitekerezo ya genocide rero ifitwe n’abahutu kuko umugambi wabo wo kumara abatutsi batawugezeho uko babyifuzaga. Nta mututsi uri muri FDLR, ntanumututsi wakoze genocide. Ahubwo dufite inshingano yo kwigisha abahutu bose kureka ingengabitekerezo ya genocide.kuko n’abagaragaraho ingengabitekerezo ya genocide ni abyisigiwe na benewabo.
Niba hari umuhutu wishwe n’umututsi azagaragare.
@ Joe,
Uti ntamutsi uri muri FDRL? Jya ku igihe.com urabonako ubuyobozi wa ibuka yavuzeko RNC yifatanije Na FDRL. Ariko shahu mwacishyije make mukubaka iRwanda ntimukomeze kutwerera abahutu ingengas. Rwanda urambabaje uko uzamera nyuma yimyaka 100.
@Joe,
Joe aravuze ngo nta mututsi wakoze Genocide. Wambwira ko KAJUGA Robert wari Perezida w’interahamwe atari umututsi? None interahamwe zakoze iki?? Iyo wagiye muri Politiki, waba umuhutu, waba umututsi, iyo iyo Polititki wagiyemo ikwigisha gukora ikibi, uragikora.
Uzabaze amateka yuwitwaga Kajoga Robert.
aho no, buri muntu wese yayigira. ingengabitekerezo yo ntirobanura ubwoko. buri wese arayifite.guhakana ko buri wese yayigira nayo ubwabyo ningengabitekerezo.
Ariko uyu JJM ni mwene Bagosora?are u Mad?reker aho,abarize barahoze ariko nta n’impanvu yo kubabembereza.Ubu se uyu munsi nta butumwa bugufi buri kohererezwa Abarokotse Genocide abahutu bicuza impamvu batabamaze.Please be serious otherwise uri umwe mu bayikora ubonye uburyo.
@ NS
Ubwirwa Niki ko ubwo butumwa bwoherezwa nabahutu? Birajwiko hari abantu batekinika bagakoresha genocide munyunguzabo. Wasanga nizomessage ari tekinike kugirango babone ibyobereka abazungu. Unyunveneza nemera ko genocide yabaho. Ariko mbona hari abayigize iturufu ikoreshwa munyungu zabo.
ahaaaa nyuma yububuzima twizeyubundi ni hahandi buriwese afitigihecye sibyiza kwishima kukarengane kabandi (Imana ireba byoseee )
TUGEZE KURE TWUBAKA UBUMWE BWACU SI BYIZA KO DUHERANWA N’AMATEKA NGO ADUTANYE AHO KUTWUBAKA IKI NI IGIHE CYO GUHOZANYA TUTITAYE KU MOKO UMUTUTSI NAHOZE UMUHUTU UMUHUTU NAWE AHOZE UMUTUTSI NGIYO NDI UMUNYARWANDA UMUPOLISI WAGENDERA KU KANTU GATO TWARAGEZEHO AHO KUBABARIRA MU BIKOMEYE NDATABAZA UWO NAWE YAKORANA N,UMWANZI NIYITONDE ASHISHOZE NAWE — USESENGURE IZi KOMENTAIRE ZISOMWA NA BURI WESE ZIRUBAKA SE ?
internet ntikwiye gusimbura ishyiga ry’ingengabitekerezo mbi ya genocide gutunga ubwoko agatoki nibirorere ibyabaye byarabaye kandi twitonde kuko umwanzi afite inzira nyinshi zo kutwanduza.sinjya nandika ariko izi komentaire zintteye ubwoba zituma ntaceceka dore ko ibintu bijya gucika abantu babuze ubutwari bwo kamagana ikibi.
mugume hamwe twumve……….twihanganishije buri wese ubabaye…wababajwe……..kandi ukibabazwa
Nsabye imbabazi abanyumvise nabi. Naho uriya untwerera kuba umwicanyi ararengereye cyane kuko iki ni icyaha ntazigera mburana ku isi no mw’ijuru! Ikindi, muri uku kwezi nifatanya by’umwihariko n’inshuti zanjye zabuze abantu muri jenoside yakorewe abatutsi. Abo ntashoboye guhamagara kuri tel naboherereje Messages z’akababaro. Nanjye iyo nibuka abanjye izi nshuti zanjye zimfata mu mugongo. Nta muntu nsaba uruhusa iyo ngomba kwibuka abanjye. Jenoside ni icyaha ndenga kamere, ariko burya abiciwe bose bababara kimwe. Ibi mvuga si ugufobya nyamuneka! Jenoside ni jenoside njyewe nta rindi zina nayiha.
Yego JJM, imbabazi urazihawe nshuti. Umugabo bwenge asaba imbabazi. Niba kdi nawe abawe babahutu barabigendeyemo, nyine dufatanye kwihanganyishana kuko ntakundi n’ishyano nyine mu bavandimwe bene Kanyarwanda. Erega turi bamwe usibye inyungu za bamwe muri politique, ubu rero byatubereye isomo, tujye tumenya gushungura mubyo twumva, tuvuga cga dutekereza kdi twirinda guhubuka kuko ubuhubutsi burya n’ubugoryi cga ubuswa bubi.
Mwese mwese Imana ibahe umugisha, ibahe kugira umutima wo guhinduka mukemera gucishwa bugufi, mugasaba imbabazi z’ibyaha byanyu, mukababarira ababagiriye nabi nkuko namwa mwifuza kubabarirwa,Ikindi ntimukemerere shitani o ibayobora kuko usanga ariyo yuzuye muri izi message zisenya imitima y’abantu.
Murwanye ikibi aho cyaturuka hose kandi umusonga w’undi ujye utubuza gusinzira. Tujye twibuka ko Imana izatubaza ibyo twakoze itazatubaza ibyo twagiriwe.
Imana ibahe Umugisha
Ariko se mwese iyo mwifata mukavuga amagambo yo gucira urubanza abandi !!! Muri mwese utagira ingenga bitekerezo ninde? Kuba mutabivuga ntibivuzeko mutabitekereza.. where is freedoms speech? Umuntu ahanirwa kuvuga icyo atekereza!!! Ahubwo bizarangira mwese mutubye imitima… Genda Rwanda we ibyakuberewemo bizahagarikwa n Imana gusa.
Sha ntacyo bizabagezaho!,kandi ntagahora gahanze!
Mureke mbereke ukuntu n’abiyita abatutsi bagira ingengabitekererezo n’ubwo itegeko riyihana ritabareba,jyewe Genocide yabaye mfite imyaka ine,gusa nababajwe n’umwe mubiyita abatutsi jyewe ntanemera kobibaho kuko natojwe ko twese turi abanyarwanda,byatangiye duhuriye mu kabari ambwira ngo nimugurire inzoga namubwiye ko ntayo mfite cyane ko ntayamurusha byarangiye atangiye kuncyurira ngo ndi umuhutu mubi ndetse ntaho ntandukaniye n’ababishe bose,yongeraho ngo induru ntirwana n’ingoma,gusa ibyo narabyemeye ko bitakunda,none se nk’uwo mwambwira ko yahanwa n’itegeko?,gusa nahise menyako indururu itarwana n’ingoma!,ariko bucya bwitwa ejo!
Nyuma yo gusoma izi comments zose ziri hano, niho ufata umwanya ugatekereza ukabona ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo ingengabitekerezo ya Genocide ive mu mitwe y’abanyarwanda. Ibi rwose biteye ubwoba burenze urugero. Birakomeye ni ukuri. Nitutivanaho amacakubiri no kumva ko uri ubu bwoko runaka, ibi bizakomera binagere habi. Ibyiza ni uko mwava muri ubu bugambo butagira umumaro mukubaka igihugu cyanyu. Muve mu magambo mujye mu bikorwa, mwihangire imirimo, mufashe igihugu. mureke kwirwa muterana amagambo nk’abana bataramenya icyiza nikibi. Ni inde muri mwe utazi aho Genocide yatugejeje? ni nde muri mwe udashaka gutera imbere tukubaka igihugu aho, ibi byamagambo ningengabitekerezo bitazaharangwa na rimwe? Ni inde, utazi se ko turi muri 2016? Ariko mukajya mwirwa muterana amagambo… Mushake ibindi mukora, twubake igihugu!!
murakoze basangirangendo.
Bamukanire urumukwiye kabisa. Nubwo ntari umunyamategeko uyu s’umuyobozi wi kwuzerwa wakorana n’abaturage. Naho abo mbona hano bagoreka amateka ni abirengagiza ukuri. Uwahigwaga muri 1994 ni abatutsi. Uwitwaga umututsi icyo gihe yaragatoye. Uwitwaga umuhutu wishwe n’interahamwe yazize kuba yari icyitso cy’umututsi, gushaka umututsikazi, kuba yari mu ishyaka ritarobanuro. Ndibuka icyo gihe ko hariho ishyaka nka PL ryarimo abatutsi n’abahutu. Naho ibijyanye n’ingengabitekerezo ikunze kugaragara cyane cyane muri iki gihe cyo Kwivuka Genocide yakorewe abatutsi aho usanga abagifite imyumvire yo hasi baba bumva kwibuka bitanabaho kubera ipfumwe baterwa nabyo. Ndumva ibyamoko twabyihorera ahubwo dutahirize umugozi umwe dufatanye n’abandi kwibuka Genocide yakorewe abatutsi kuko inzirakarengane zazize ubusa 1994 bari abatutsi kuko aribo bahirwaga. Murakoze!
Ayayayaya..!nasomaga mbega!
Bavandimwe ndi umunyarwanda.
Biragaragara ko abantu bababaye pe! Kdi bagendana byinshi mumitima yabo.kdi koko birumvikana.gusa :
1-Ikiza nuko dufite ubuyobozibukomeye kandi bwubashywe budushakira ikiza butitaye kumarangamutima ayariyo yose kdi ntawuri hejuru y amategeko
2- ikiza kindi ni urubyiruko rwinshi rwavutse nyuma rutabonye amabi ya Genocide muri iki gihugu ruvuga ruti ..byabaye ni bibi… ntitwifuza kubibona ukundi..
3-gahunda nziza n icyerekezo kiduhumuriza buri munyarwanda yiyumva mugihugu cye anezerewe kdi akora akabona icyo yaruhiye.
None rero:
Twemerane, twakirane ibitubabaza twiyakire tubane. Biragoye ariko birashiboka bavandimwe. Niwo muti.
Ibintu kubadukomokaho/byajemo kumena amaraso cg kubura abawe,biba biremereye ariko byarabaye… nitunabivuga tubigaye ariko abariho ubu tubabarirane duturane,twemerane kdi biri gushoboka.
Nabajije umwana w umukobwa 16ans unkorera ufite ise ufungiye genocide uko abyumva.. ati niba yarabikoze.. kuba afunze ntakibazo. Ati kwicana ni bibi.
Byaranshimishije cyane pe ukoyasubije.
Twubake imyumvire mishya!
Umututsi yinziza ibyo ntakoze, yinyitirira
Ibyo papa yakoze na bene wacu.Nishimiye ubunyarwanda nankureho igisebo cy amateka y ibyo ntakoze abinshyiraho.
Umuhutu nawe nanyumve ko nashegeshwe kubura abanjye kdi ambe bugufi. Yintoneka kdi ninsikira anyegure amenyeko nfite intimba nini.nanyumva nzamubona muisura itandukanye nabo mubisekuruza be bangiriye nabi cg abo nkomokaho cg tuvukana.
Twese tworoherane, dufatane mu mugongo, twiyumanganye twubakane twe gusenyana maze twubake igihugu cyacu kuko dufite amahirwe angana kdi ibyiza buradutegereje bene kanyarwanda!
Uko mbyumva rero nuko! Nubwo tugoswe n ikimwaro, intimba, ibihombo ndetse n ibikomere bikaze by amateka, ibyiza dufite ubu n amahirwe biraduha ikizere cyo kwiyubaka buri wese.
Nfite ishema ryo kuba umunyarwanda, kdi numva nibonamo uwariwe wese kdi mbana nuwariwe wese nkamubonamo ubunyarwanda ntitaye kubwoko.
Imana yahanze Urwanda rw abahutu n abatutsi n abatwa nababakomokaho bose, itube bugufi, iturememo umutima mushya no kureba imbere heza no kwakira amateka yacu uko ari tuyakuramo imbaraga zo gukora ibyiza.
Amahoro kdi mukomere bavandimwe!
Ikibazo kiroroshye! Byose byaturutse ku gushaka ku dominer na hagati y’amoko. Abanyapolitiki bo muri iki gihe bemeza ko amoko yazanywe n’ababirigi, ariko se abatutsi, abahutu, abatwa ni amagambo y’ikibirigi cg ni ikinyarwanda? Niba baranayakoresheje nabi ariko ntekereza ko banahereye ku cyuho gishobora kuba cyari gihari hagati y’abanyarwanda gishingiye wenda kuri mode de vie abantu bari babayemo noneho bakabisesereza kubera inyungu zabo. Niba nibeshye atari ko biri uwaba azi ayo mateka andangire aho nayasoma numve niba ubwami bwaba bwari perfect. Comments zose ziri hano zishingiye ku gushaka ku dominer. Abanyarwanda nibashora kubeshwaho n’ibyo bashoboye gukora bitarimo kurwana bashaka ku dominer hagati yabo bazanesha ingengabitekerezo ya genocide!Njye ni uko mbyumva, nihagira ubifata nabi ambabarire nta mpamvu cyanga gahunda n’imwe mfite yo kugira uwo nongerera agahinda, ako twababaye karahagije.
Comments ziri hano yewe n abiyitirira ko bacitse ku icumu 90% bya commments ziri hano mufite ingengabitekerezo kuburyo ririya tegeko ryabahana hafi ya mwese, gusa icyo navuga umuntu ukirebera mu ndererwamo y amoko akumva afitiye urwango yewe n abandi yita ko badahuje ubwoko, yewe na bino bibondo byavutse nyuma ya 94 usibye no kuba fite ingengabitekerezo ni n injiji, kimwe na ba bantu babuza abana babo gushyingiranwa ngo n abandi badahuje ubwoko ni ubujiji, sasa rero ikintu nababwira ntabwo bizakunda ko igihugu cyacu cyongera kugira amateka mabi, nubwo hari abibwira ko kwanga abo badahuje ubwoko aribyo sure deal ark ntakindi byazana usibye indi genocide (igihe baramuka aribo babaye benshi cg bayoboye) none rero amahirwe dufite sibo bayobozi bacu ubu, aba bana bato bazayobora igihugu neza kadni muzabibona ikindi abayobozi bacu hafi ya bose ntamoko bibonamo, dore ko abenshi babaye no hanze y igihugu iby amoko babifata nk ubujiji
Murakoze
uyu witwa John ndamukunze cyane mubantu bose bashyizeho comments niwe uvuze ibintu bizima byururutsa imitima .Imana iguhe umugisha mwinshi!!!!!!!!!!naho abagifite ibyo bibitseho mumitima babonye umwanya wo kubishyira hanze ariko mureke twimakaze ubunyarwanda n’ubukirisitu (kuko abenshi bajya gusenga bakanemera kirisitu)ibindi byose bizanwa na satani kandi azabona ishyano.
Data wa twese wo mwijuru ,Mana nyirimpuhwe mugenga wa byose nkweretse u Rwanda, ndabizi ko byose bijya kuba wabibonye reba imitima y abana bawe ibitse byinshi yisange uyihumurize uyihe ubwenge bwo kumenya ikibi n ikiza kuko ndebye izi coments umutima urankuka, ibyabaye mu rwanda ntibizongere ukuba ukundi kuko ndabona ariho bigana yesu weeeeeeee!
Iyo komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko ubwo bumwe n’ubwiyunge bumaze kugewaho ku kigero kirenze 85%, CNLG ikavuga ko ingengabitekerezo ya jenoside na yo yagabanutse ku kigero kirenga 80%, hanyuma ngasoma n’ibikubiye mu mpaka zigibwa kuri runo rubuga, kandi ibizigaragazwamo ari nk’igitonyanga mu nyanja y’ibiri mu mitima y’abanyarwanda, nibaza buriya bushakashatsi uko bukorwa n’abo bukorerwaho bikanyobera. Ariko icyo nshobora guhamya ntibeshya, nuko iyo abantu bategetswe gufungirana mu mitima yabo ibiyishengura, biba bimeze nko kugomera umugezi, ufite icyizere ko amazi yawo atazigera yuzura ngo arenge urwo rugomero. Icyo cyizere kiraza amasinde uko byagenda kose. Kandi amazi amaze kurenga urugomero ruteye gutyo, akenshi narwo ararutwara, aho aciye agasiga ahayogoje. Abafite amatwi yo kumva nibumve, kuko nyamwanga kumva ntiyanze kubona.
John uri umusaza. ibyo uvuze ni ko bizagenda nihataza ibiyaga ntazi iyo biturutse.(wenda mu Burundi) Ubu umukene yari agombye kureba icyamuramutsa, umukire akareba icyatuma arushaho, umutindi akisunga abandi mu ncuro aca.Abatutsi nimubumve bakorewe Jenocide, abahutu nimubumve bafite ipfunwe ryo kwitwa abicanyi—-uretse ko ninibeshya nkavuga ngo si bo bonyine ndaba mbishyize irudubi—bisaba rero guha agaciro ubuzima bwonyine. UWISHE WESE NATIKIRANURA NA WE N’IMANA KAZI YAKE!!! NAHO BA MITIMA IGOROYE ENDA KWENU!!!NTITUKABESHYANE. ICYIZA MBONA NI UGUHA AGACIRO IKIREMWA MUNTU MAN!!!none se wa mugani abahutu bafite22 ans bangana iki muri iki gihugu? ABO SE BAKOZE GENOCIDE MURI BA NYINA?
Abantu bave ibuzimu bajye ibumuntu
Ejo bundi umwana w’imyaka 10 yagendaga inyuma y’abasore babiri nuko yumva bavuga ngo ariko tuba tujya he ko ibiganiro byo kwibuka ariby’abatutsi.Umwana yabaciyeho yiruka yakutse umutima aragrnda abwira se ati papa urabizi nari inyuma y’abasore babiri bavuga ngo mbe baba bagiyehe ko ibiganiro byo kwibuka ari iby’abatutsi.Ndirutse kugira ngo hatagira ubumva cyangwea akambonana nabo bakamfungira ingenga bitekerezo.Uwo mwana arimo gukura neza natwe bavandimwe twumve ko kwibuka abazize genocide yakorewe abatutsi atari iya bamwe.
Sha ndabona bitoroshye jyewe ntacyo navuga gusa nkiyo nsomye bino bintu bintera ubwoba bwinshi cyanee imitima y’abantu irababaye ikibazo nuko haba abahutu barababaye ntibemera ikosa abatutsi barababaye kuko ababakoreye ikosa bataryemera ahubwo bakomeza kubatoneka; impamvu mwumva ntivuga jyewe ndi umunyarwanda izi comments zanyu muzireke kbsa mubura kuvuga icyo twakora NGO tubeho neza kurusha hano mukazana gusenyana Hank nukuri muri kwangiza imitima ya benshi! Gusa ntacyo nakora kuko genocide SI icyintu cyo kwirata mwakamenye ubwenge mwakwitaye kwiherezo ryanyu izi comments zinteye isoni n’agahinda.jyeww genocide ntabwo nyizi pe! Ndayumva gusa ariko numva Atari ikintu kbsa nsaba Data was twese age adufashiriza muzehe ntakindi ubundi mwebwe mwasigaye inyuma ndabasetse.
Ibi bintu biteye ubwoba. Ese ko kwibuka no kunamira abacu bisigaye byarahindutse intambara! Murabeshya ubanza hari ikindi kihishe inyuma y’izi gahunda z’icyunamo. PK niba akunda Abanyarwanda nagire icyo abikoraho amazi atararenga inkombe! Turabirebera tukicecekera nyamara umusni twongeye tukagitwika tuzatangira twitane bamwana. Icyo nzi cyo ni uko nuwatsa umuriro w’amacakubiri na we amera nka cya kigoba cy’inkunguzi. Ubu se ba Bemeriki, Kantano, Barayagwiza n’abandi bari he!
Njye navutse nitwa umututsi nanjye jenoside yangize ho ingaruka inangira impfubyi. Ariko icyo nibaza ni kimwe, twe abatwiciye bacirwa imanza bamwe bakagirwa abere abandi bagafungwa, ariko abahutu bahora bavuga ko biciwe ngaho za Byumba, Ruhengeri, Kibeho, DRC,…kuki bo Nta manza z’ababiciye zibaho?Yego sinahamya ko byabaye ariko niba bivugwa hakagombye kubaho iperereza rikaba ariryo rituma tumenya niba Ibyo bavuga ari ukuri cg se atari iko….naho ubundi rwose simbona ikindi cyatuma twiyunga twese nk’abanyarwanda, mu gihe hari ucyumva ko yarenganye. Naho ubundi guhora duhanganye ngo ninde wiciwe benshi mbona ntaho bituganisha pe.
Mariya ibyo uvuga ndabishyigikiye ,naho ubundi turakometewe pe
Commission y’ubumwe n’ubwiyunge yavuzeko ubwiyunge bw’abanyarwanda bugeze kuri 98% ariko iyo nsomye comment zanyu binyereka ko nta 50% dufite .Abantu baracecetse ntibavuga ibibarimo.Ariko uru rwanda twese tuzarubamo ,igikwiye nuko twabana duhana amahoro.murakoze
Jyewe icyo nisabira abacitse ku icumu bose ni ukwibuka rya curaburindi twanyuzemo twahize imihigo myinshi kuri Nyagasani ngo naturokora tuzakora neza.none igihe niki bavandimwe uwateshutse mu nzira nziza yihane asabe Imana imbabazi mwirinde inzika n inzangano naho ubundi ndabona Abanyarwanda turi kwerekeza ahantu habi kubera kwinangira imitima .murakoze
AMateka yacu yagize ibihe bibi tugomba kuzirikana,kwibuka. Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe u Rwanda ariko dufite inshingano twese zo gukumira, kurwanya inkundura ingengabitekerezo yatumye ibaho. Ni amateka yacu none se tuyahe nde? Uwambonamo uwamwiciye uyu munsi kandi atari njye, abaye mwene wacu wayikoze singire icyo nkora ntacyo nabikoraho. Gusa ndemera nkagenda mu mutima mvuga nti ” Bene wacu babaye abigwari, bararinkondeye ariko njye nzaharanira kutazigera ngwa mu cyaha cya jenoside ndetse no mu ngengabitekerezo yayo. Harabaye ntihakabe. Jenoside ntizongere kubaho ukundi. Irakanyagwa si ikintu.
Nari nanditse comment ndende ariko ndayisibye. nsanze ntakintu yari kubungura. cyakora reka mbabwire ikintu kizadufasha gutera imbere ibyo bibazo dufite tukabivamo. ni ubuzima n’umurimo: uko ubuzima bugora kandi ukabona ko ugomba gufatanya nabandi ngo wizamure, bigenda bizana ubumwe.
Nagenze amahanga mbona ibintu bibiri:
1. umuntu akirira iwabo akabona kujya gukomereza mumahanga
2. ubukire burambye bugera no kumwana wawe ntibuturuka mumafranga ufite ahubwo buturuka muri security wakoze naho usize umwana wawe.
Tugendeye kuribi, waba umuhutu cg umututsi, niba uri umugabo uzafunge iduka ryawe rigurirwemo nabazungu turebe ko urara uriye?????
so turi abanyarwanda, abanyapolitique guhera kubakoroni, kugeza kuri abuyu munsi nabahazaza bose bashobora gukoresha icyo turi cyo ngo bayobore neza. Ariko don’t forget ko aritwe abaturage bigiraho ingaruka.
Bana neza numuturanyi wawe, umugirire ishyaka ryo gutera imbere, kuko natera imbere ninabwo nawe uzatera imbere. Niyo waba umukire kajana: uzahe umwana wawe biscuits yigana nuwo umukene urebe ko azirya akazimara? barazimwambura agataha arira.
SO guys , keep calm and work hard. make money and think in future.
twigane abasiraheli, bahuye nibibazo ariko ubu bayobora isi muri NASA, THEY ARE AMERICANS
WALL STREET THEY ARE BANKERS, now everyone is learning agriculture from them.
Ese babuze INOTI zo gushaka GERMANY ngo BAYIKOSORE? nO
THEY ARE JUST THINKING BIGGER.
START FROM INTERNET, — USE INTERNET TO MAKE MONEY.
TRY EXPATBEE.COM, FREELANCER.COM, UPWORK.COM, FIVERR.COM and IF YOU ARE GOOD EDUCATOR, COME TO UDEMY.COM, teach and make money then we can build a better national. INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE BYE. DUKORE KANDI DUHARANIRE ITERAMBERE RYA MUGENZI WAWE. WHERE WE COME FROM OR OUR PARENTS — USED TO BE, IT IS NOTHING TO HELP NOW!
Iyo usomye coments ziri hano uhita ubona isura nyayo yurwanda, gusa nkeka ko abenshi ari abo hanze nubundi birirwa mubitutsi…
Ariko biramutse ariko mugihugu imbere bimeze , ubwiyunge buracyari kure nkukwe!
Kagame na FPR baramutse bavuyeho mubyukuri urwanda rwacura imiborogo kurusha nuko byagenze kuko ingengabitekerezo ya kabutindi irahari rwose.
ikindi izi media nazo barebe uko bazi managinga sino ziraza gokora ishyano! none c aba sibabanyamabanga bashya bavuye igabiro ejobundi? ibi nukugosorera murucaca ndakurahiye.
uwampa ngo nzagure na H.E mfite icyo namubwira pe!!
HE Paul kagame aragahoraho we wafatanije n’inzego zitandukanye tukaba tugeze aho tugeze.abagifite ingengabitekerezo ya Genocide izabahitana bonyine doreko n’urubyiruko dufite rwamaze gusobanukirwa n’icyo gukora,uzagerageza kubiba ubugome azakubitwa n’iyo mukirere.Mukomere twubake uRwanda.
ariko Mana ishobora byose ni wowe wenyine qo kwiringirwa! tabara u Rwanda n’abanyarwanda. naho igihugu n’abayobozi bafite umurongo mwiza ariko ntabwo byagerwaho tukiri muri aya matiku! , hari ubwo njya ntekereza ko biterwa nuko tugira ibyo gukora bicye! kuko n’ufite icyo akora ntiyarenza amasaha 8 ku munsi! andi masaha aba ari mu biki? amatiku, ibyo bitekerezo bitagira icyo bitugezaho!
Ntibyoroshye
mbega yewe ingenga bitekerezo ya genocide yo kereka UWITEKA aje aga forumata imitwe yabantu! naho ubundi erega abantu bose ni bamwe! uretse ko umuzungu yaje akaturemera amateka bamwe akabitirira ubwoko runaka! ark ubundi twahoze turi bamwe ibi byose byabaye ndetse bitangira igihe UMWAMI Musinga aterwa nabera! so none rero mwicumurira ubusa kuko waba kimwe muri ibi bizina batwitiriye twese turi abanyarwanda yewe waba waranavukiye ishyanga ! ark inkomoko yawe ninaha! hapana biriya byo kubeshya ngo abatutsi bavuye muri ethiopia! naho c ubwo abahutu baba baravuye he ra? aribyo WEST AFRICA yose baba ari abahutu! ark uretse ubujiji nihehe wabonye cg wumvishe havuga ko URWANDA rwahanzwe nabahutu cg abatutsi!
Njye ndibaza abantu bandika commentaires hano baba hano mû Rwanda baba hanze yarwo , higanjemo urubyiruko cg abakuze??
Ariko uziko wagirango ntitwabonye bihagije nukuli? Nta nisomo twabonye. Ese ntitwifuza nibura kuzaraga igihugu cyiza abadukomokaho.
Nitwihane rwose dukorere igihugu cyacu buri wese ku rwego rwe aharanire kugiteza imbere muri byose.
Ivangura iryariryo ryose turirwanye ingengabitekerezo ya génocide tuyirwanye tuyirsinde Burundu . Erega kurimbura imbaga ntanarimwe byaba umuti wikibazo gifitwenababikora kuko ntabapfira gushira ahubwo byanze bikunze bigaruka ubikoze