Digiqole ad

Nyamasheke: Urwibutso rubitse imibiri 13 000 rurashaje biteye ifpunwe abahafite ababo

 Nyamasheke: Urwibutso rubitse imibiri 13 000 rurashaje biteye ifpunwe abahafite ababo

Urwibutso rwa Gashirabwoba rushyinguyemo abarenga 13 000

Mu murenge wa Bushenge hari urwibutso rwa Gashirabwoba rw’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Gisuma rushyinguyemo imibiri irenga 13 000 y’abishwe, uru rwibutso ariko rurashaje kandi ni ruto cyane, ibi bikaba bibabaje abafite abaho bahashyinguye. Gusa ubuyobozi bwizeza ko bugiye kubishyiramo ingufu hakubakwa urwibutso rukwiye.

Urwibutso rwa Gashirabwoba rushyinguyemo abarenga 13 000
Urwibutso rwa Gashirabwoba rushyinguyemo abarenga 13 000

Aha muri aka gace hiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside ndetse no mu gihe cya ‘Operation Tuquoise’ yari ihagarariwe n’abasirikare b’abafaransa, abaharokokeye bavuga ko bitabashimishije kuba amateka nk’aya adafite urwibutso rukwiye n’ababo bakaba badashyinguye mu buryo bukwiye.

Emerita Nyirabizimana uhagarariye abarokotse Jenoside bo muri aka gace ariko batuye mu mujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko hashize igihe kinini babwiwe ko hagiye kubakwa urwibutso rukwiye n’ikimenyetso kiranga amateka mabi yabaye aha hantu.

Nyirabizimana ati “mu by’ukuri uru rwibutso rurashaje urakandagira ukenda kugwamo, ntirujyanye n’igihe kandi ni ruto. Twifuza ko bubaka urwibutso rukwiye.”

Jean Marie Vianney Bagirishya uhagarariye IBUKA muri Nyamasheke avuga ko bamaze igihe bategereje ibyemejwe n’ubuyobozi ariko ngo barahebye.

Bagirishya ati “harangiritse cyane kandi twabivuze igihe kinini, gusa batubwira ko ubushobozi bukomeza kubura, duteganya ko igihe bazazana n’indi mibiri iri hirya no hino muri uru rwibutso hazaba huzuye urugezweho.”

Kamari Aime Fabien umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yabwiye Umuseke ko kubaka urwibutso rugezweho byatindijwe n’isoko ryo kurwubaka ryatinze ariko ubu ngo isoko ryaratanzwe kandi n’uwaritsindiye yarabonetse.

Uyu muyobozi ati “ubu nababwira ko impungenge zashira kuko umwaka utaha tuzibuka urwibutso ruhari ndetse hari n’imva nziza zihesha abahashyinguye icyubahiro.”

Muri uru rwibutso rwa Gashirabwoba hashyinguye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze mu cyari Komini Gisuma n’inkengero zayo barenga ibihumbi cumi na bitatu.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Nyamasheke

6 Comments

  • NIBAHABWE ICYUBAHIRO KIBAKWORIYE.KDI IMANA IBAHE KURUHUKIRA MUMAHORO YAYO

  • nibubake vuba bahe icyubahiro izo nzirakarengane

  • nibyagaciro kuko umuseke muduha amakuru nkaya ubuyobozi bwikosore bunakosore ibya abavuyeho basize basize icyasha Nyamasheke yongere ize imbere mumihigo

  • Mu karere nibo babitindije, nibave mumatiku bubakishe urwibutso neza kandi ntacyo bahinduye ku gishushanyombonera cyari cyaremejwe mbere, birinde kugira icyo bahindura kuko bazabizira.

  • Kubaka urwibutso I Gashirabwoba ni ngombwa cyane kubera amateke ya jenoside hafite. Kuva 1959, 1963, 67, 73 abatutsi baho baricwaga abandi bakameneshwa.Muri 1994 ho Leta y’abatabazi yakoresheje abasirikare n’interahamwe bazana intwaro zikomeye babatikiriza ku kibuga cya Gashirabwoba ahubatse urwibutso rushaje abandi bicwa u musubireyo mu minsi yakurikiyeho . Ni ahantu hari imiryango myinshi yazimye. Hari amateka agaragaza neza uruhare Leta yagize mu gukora jenoside yakorewe abatutsi

  • Ni badufasha guha abacu icyubahiro kuko iki kibazo kirarambiranye pe,ikindi ubuyobozi buzarebe kwiterambere icyahoze ari Gashirabwoba,kuko bakomeje kuba mubwigunge muburyo bitandukanye.Turetse urwibutso twategereje amaso agahera mukirere, incite, imfumbyi, navandimwe n’inshuti bo murako gace bagara nkabatitaweho. Nkurugero kubikorwa remezo nibo basigaye mwicura burindi murako gace, Nibabahe amashanyarazi nibindi bikorwa byabateza imbere bitume babaho kandi bafashe kwigira

Comments are closed.

en_USEnglish