*Raporo nshya ku mikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2014/2015 iragaragaza ko hakiri za miliyari zanyerejwe; *Haracyari ibikoresho nk’imiti, mudasoma, imashini, inyongeramusaruro,n’ibindi bipfa ubusha cyangwa bikanyerezwa; *2,6% gusa nibo banyereje umutungo wa Leta bakurikiranywe; *Abadepite bati “Harageze ngo ibi birangire burundu.” Kuri uyu wa gatanu, Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro yagejeje ku nteko rusange […]Irambuye
Police y’u Rwanda iri gushakisha umugabo wibye Jean Michel Campion kuri sosiyete abereye umunyamigabane ikorera mu mujyi wa Huye nyuma y’uko uyu yibye shebuja miliyoni 23 z’amanyarwanda mu ijoro ryakeye agahita acika. Campion ubwo yavuganaga n’Umuseke mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu yari kuri Police yagiye gutanga ikirego cy’ubu bujura avuga ko bwakozwe n’uwitwa […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye avuga ko mu cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Week) bazaburanisha imanza z’ibyiciro byihariye birimo iz’imfungwa n’abagororwa barwaye indwara zidakira, abageze mu zabukuru,abagore batwite, abonsa ndetse n’abana. Muri iki kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye yagarutse ku […]Irambuye
Amajyaruguru – Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane kuri station ya Police ya Busogo mu murenge wa Busogo humvikanye urusaku rw’amasasu, amakuru Umuseke wamenye ni uko umupolisi yarashe mugenzi we wari umuyobozi wa station ya Police ya Busogo Chief Inspector of Police (CIP) Mugabo J.Bosco akamwica. Amakuru agera k’Umuseke kandi aravuga ko uyu wakoze […]Irambuye
Kacyiru – Peter Kramer washinze Schools for Africa ikaba umuterankunga ukomeye w’uburezi mu Rwanda binyuze muri UNICEF, yabwiye itangazamakuru ko yishimira iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu burezi kandi yiteguye gukomeza kurushyigikira, ni nyuma y’ibiganiro yari amaze kugira na Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu. Peter Kramer afite ikigo kitwa Marine Service […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru mbere gato y’umunsi mpuzamahanga w’umurirmo tariki 21 Mata, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta Samuel Mulindwa yasobanuye ko ubusumbane bw’imishahara muri Leta ku bakozi bakora akazi kamwe, butazakemurwa no kugabanya amafaranga ku bahembwa menshi, ahubwo ko abahembwa macye bazagenda bazamurwa ubusumbane bukagabanuka. Iki kibazo cy’ubusumbane mu mishahara y’abakozi ba Leta bakora […]Irambuye
Abakozi batatu b’umuryango utabara imbabare Croix Rouge bashimiswe kuri uyu wa kabiri mu burasirazuba bwa Congo ubu umutwe wa FDLR niwo uri gushinjwa kubashimuta nk’uko bitangazwa n’imiryango igize sosiyete sivile. Dominik Stillhart ushinzwe ibikorwa muri Croix Rouge yatangaje kuri Twitter ko koko aba bakozi bashimuswe ariko bari gukora ibishoboka byose ngo bagarurwe ari bazima. Ikigo […]Irambuye
Iburengerazuba – Mu mvura idasanzwe yaraye iguye mu mirenge itandukanye igize Akarere ka karongi yasize itwaye ubuzima bw’umubyeyi n’abana be babiri mu murenge wa Twuumba aka gari ka Rutabi umudugudu wa Rutabi. Marie Rose Mukandutiye wari mu turimo two mu rugo n’abana be babiri b’imyaka itandatu n’undi w’umwaka umwe n’igice inzu yabo yagwiriwe n’inkangu maze […]Irambuye
Ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo kuri uyu wa kabiri umunyegare witwa Jean Muhire yishwe n’ikamyo ya Mercedes Benz Actros yari yicunzeho ayifashe inyuma ngo imutware. Byabereye mu kagali ka Gacaca Umurenge wa Rubengera mu muhanda wa Karongi – Muhanga. Anatarie Nyiramisago umwe mu babonye iyi mpanuka yabwiye Umuseke ko iyi y’ikamyo, RAC 584T, yari […]Irambuye
Iburengerazuba – Imvura nyinshi cyane yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere mu mirenge ya Twumba, Mutuntu na Rwankuba yateje inkangu inangiza imirima ariko cyane cyane yahitanye ubuzima bw’umuyobozi w’Umudugudu wa Musango mu kagali ka Byogo Umurenge wa Mutuntu wagwiriwe n’inkangu agapfa avuye mu bukwe. Byabaye ahagana saa mbili n’igice z’ijoro ryakeye nk’uko byemezwa […]Irambuye