Digiqole ad

Imishahara minini ntizakorwaho mu gukemura ubusumbane muri Leta

 Imishahara minini ntizakorwaho mu gukemura ubusumbane muri Leta

Mulindwa Samuel Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurirmo

Mu kiganiro n’abanyamakuru mbere gato y’umunsi mpuzamahanga w’umurirmo tariki 21 Mata, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta Samuel Mulindwa yasobanuye ko ubusumbane bw’imishahara muri Leta ku bakozi bakora akazi kamwe, butazakemurwa no kugabanya amafaranga ku bahembwa menshi, ahubwo ko abahembwa macye bazagenda bazamurwa ubusumbane bukagabanuka.

Mulindwa Samuel Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurirmo tariki ya 27 Mata 2016 mu gikorwa cyo guhuza abashaka akazi n'abakoresha/UM-- USEKE
Mulindwa Samuel Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurirmo tariki ya 27 Mata 2016 mu gikorwa cyo guhuza abashaka akazi n’abakoresha/UM– USEKE

Iki kibazo cy’ubusumbane mu mishahara y’abakozi ba Leta bakora akazi kamwe cyagiye kivugwa, aho usanga mu bigo bimwe bya Leta hari abahembwa umushahara wikubye kabiri ku wo abandi bakora akazi kamwe kandi bananganya amashuri.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, avuga ko iki kibazo cyatewe n’itegeko ryo mu 2006 ryahaga amahirwe ibigo bya Leta, byinjiza amafaranga n’inzego ziteganywa n’Itegeko Nshinga, yo kuba ku rwego (Index value) rwa mbere ugasanga abakozi babyo basanzwe batangirira ku mushahara w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (Frw 500 000).

Ayo mavugurura yashyiraga izindi nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta, nk’uturere na Minisiteri kuri Index value ya kabiri aho umushahara w’umukozi usanzwe watangiriraga ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (Frw 250 000).

Mulindwa agira ati “Mu bigo bimwe na bimwe bari bafite index value yo hejuru, bari ku mafaranga ibihumbi 400 na 500 000, kuri za Minisiteri bo bari kuri index value yo hasi bahembwa ibihumbi 250, ubu abari hasi bazamutse bajya ku Frw 300 000, twumvikana ko inzego ziri hasi zizagenda zizamuka kugera igihe zizagerera ku zindi nzego ziri kuri index value zo hejuru.”

Yakomeje avuga ko hari umushinga Minisiteri yateguye, ku buryo ngo niwemerwa abari hasi bazongera kuzamukaho bitewe n’ubushobozi bw’igihugu.

Ati “Ntabwo twavuga ko bose bazazamukira icyarimwe ngo baringanire, nta nubwo wavuga ngo ngiye kugabanya abari hejuru mbashyire kuri ba bandi bari hasi, ahubwo icyo twemeje ni uko abari hasi bazagenda bazamuka kugera aho bazagerera kuri ba bandi bari kuri index zo hejuru kandi byaratangiye.”

Avuga ko mu 2012 hari icyabaye kandi ngo hari ikindi gishobora kuba mu minsi micye iri imbere biganisha ku kuzamura za nzego zifite index value yo hasi, kandi ngo bikazakomeza gutyo kubera ko P.Policy (Politiki y’imishahara yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu 2012) ari uko ibiteganya.

Ati “…Politiki ya P iteganya ko inzego zifite index value yo hasi zizagenda zizamuka uko igihugu kizakomeza kubona ubushobozi, ariko za zindi ziri hejuru zigume ha handi.

Mu myaka iri imbere birashoboka ko iki kibazo cy’ubusumbune mu bantu bakora imirimo imwe mu nzego za Leta kizageraho gikemuke burundu nyuma nihabaho kuzamuka bazazamukire rimwe bamwe bamaze gufata abandi.”

Minisitiri Uwizeye Judith na we yunze mu ry’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta, avuga ko igihe kizagera imishahara muri Leta ku bakora akazi kamwe ikaba imwe, ati “Bizashoboka.”

Umuseke washatse kumenya impamvu kureshyeshya imishahara muri Leta bitakorwa mu kugabanya iy’abari hejuru, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo avuga ko bidashoboka kugabanya umushahara umuntu amaze imyaka itandatu ahembwa.

Mulindwa Samuel agira ati “…Twasanze ikibazo cy’ubusumbane muri Leta koko gihari, ariko se tugiye kukivanaho gute? cyangwa kizagabanuka gite? Tugiye kubisuzuma dusanga  icyo (umushahara) umuntu amaze imyaka itandatu ahabwa gihinduka nk’uburenganzira kuri we iyo adahinduye akazi ntahindure inshingano, ntabwo wamubwira ngo kubera ko hari undi ufite make,  ngo ka kazi warimo ugiye kugabanyirizwa amafaranga, icyo gihe ubwo burenganzira bwe twarabumurekeye.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta avuga ko mu Rwanda ubusumbane bw’umushahara buri hasi ugereranyije no mu bindi bihugu byo mu karere, ho ngo usanga abayobozi baratumbagiye mu bushorishori abandi bakozi bari hasi.

Yavuze ko mu Rwanda nta rwego rushobora kwigenera imishahara kuko ngo ntibyakunda bitewe na ‘System’ ihari yo guhemba abakozi ba Leta.

Gusa, ngo iyo umukozi amaze imyaka itatu akora neza afite amanota 75% yongerwaho 15% ku mushahara we, icyo gihe ubwo burambe bw’umukozi ngo nibwo buzajya buba ikinyuranyo na mugenzi we bangana mu kazi.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta abajijwe kuvuga ku buzima bw’umukozi mu Rwanda, yagize ati “Ubuzima bwabo bumeze neza, nta mushahara munini ubaho, nta n’umushahara muto ubaho icy’ingenzi ni uko wawukoresheje. Abahembwa ibihumbi 300 baba barira bashaka ibihumbi 400, abahembwa ibihumbi icumi baba bashaka makumyabiri. Ni uko bimeze ntabwo twavuga ko umuzoki muri iki gihugu ari umuntu ubayeho nabi cyane, ariko ugereranyije n’uko  isoko ry’umurimo rimeze ni abantu badakennye, niyo mpamva batagaragara no mu byiciro by’abo Leta ifasha.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

21 Comments

  • iyo bavuga abakozi ba leta badakennye n’abarimu baba babarirwamo???

    • AHUBWO JYE NDUMVA IJAMBO “ABAKOZI BINJIZA AMAFRANGA” TWARIREKA KUKO BITUMA ABANDI BUMVAKO NTACYO B…….! GUSA UBWO ABANTU BATANGIYE KUBIGANIRAHO MFITE INZOZI KO WASANGA LETA IGIZE ITYA IGATANGA IBIBANZA BY’UBUNTU KU BAKOZI, IKABOROHEREZA INGENDO (IMISORO MU KUGURA MOTO, IMODOKA,…), IGASHYIRAHO AMADUKA NKA ARMY-SHOP ARIKO Y’ABARIMU, etc, etc

  • Yego koko ni Politike yabigennye ariko se tuvuze ngo muri RRA binjiza amafaranga bahabwe index nini mwarimu agakora gahoro kuko nta mafaranga yinjiza igihugu cyazabaho imyaka ingahe cyane ko bibaye na ngombwa mwarimu nawe yakwinjiza amafaranga menshi bitewe na Politique washyizeho none se ubu Riviera amafaranga bariha ntibyategekwa none ha Primaire zo mu giturage zikayinjiza hakiga bake, ubu se muganga aciye amafaranga menshi ugirango abantu ntibakwivuza, ubu se igiciro cy’igarama nticyakubwe inshuro 12.5 kandi abantu bagakomeza kurega, kuri njye mbona twese turi magirirane kandi dukorera igihugu kimwe abantu babashije kubona akazi bafatwa kimwe tugakora nka mituel abo binjiza menshi bagatuma nabatayinjiza bagira icyo bashyira abana babo

    • Nibyo kongera amafaranga y’abahembwa make ari wowe uvuga ngo RRA,Yewe ubiheruka cyera bahembwa angahe? ntayo. byari cyera. uzabaze ingendo birirwa babakoresha bazenguruka iigihugu cyose ngo BARASHAKA amaf. kdi iyo wimutse ntwawe umenya uburyo ugera aho ugiye ………

      Yewe nta mushara uhagije ubahoooo………….

  • cyane ko nabatayinjiza biterwa na politique leta yashyizeho, kuko icyo dukora cyose gishobora kuba valorise kikinjiza amafaranga hakaba hagorewa abanyarwanda kandi twese tugomba gukora ngo abanyarwanda babeho neza

  • bazazamurwa bizahora mu magambo abantu bananiwe no gushyiraho umushahara fatizo Koko nibyo bazazamuura umushahara maze nayayindi bazamuye 2013 byaheze mu nyandiko gusa

  • Ndagira ngo nsubize kagabo. Umwalimu ntabwo ari umukozi wa leta. kuko bavuga ngo abakozi ba leta n’abarimu. Kuko uwalimu wa A2 atangirira ku mafaranga 42,000 naho uwa secondaire (A0)agatangirira kuri 128,000 yakwishyura SFAR agatangirra kuri 116, 227. Ibi ndabizi neza. Umwalimu w’i Kigali icyo akora ni ugushaka ukuntu ku manywa yirirwa yicaye, akagaruza nimugoroba muri cour du soir cg se akajya kuba umumotari. Mu cyaro ho ajya kwigisha yabanje kujya guhinga cg gushaka ubwatsi bw’inka ze. Ireme ry’uburezi rikahatakarira.

  • Bazabibaze Ministre Andre Bumaya n’uwari wamutumye kubikora gutyo.

  • aya se niyo majyambere mwirwa muririmba? ushobora gutera imbere ute utagira icyo kurya?WENDA AHARI UMENYA ARI BAMWE BATEYE IMBERE NKA 0.5%,naho abandi ni ubutindi gusa n’agahinda.

  • Uyu mugabo wagirango asoma ibintu abicuritse, kwisi hose iyo habaye ikibazo nkicyo leta ikennye bavugako bagomba abahembwa menshi kandi bahembwa na leta.Nonese iyo isanduku ibahemba nkakirimo ubigenza gute? Ariko urumvako aramutse uvuzeko bazahera hejuru nabari hejuru ye babaheraho, bityo bakamubaza uwamutumye kuvuga ibyo. Aha tubibutseko ko perezida Kagame ahembwa arusha, aya Kabila,Magufuli,Nkurunziza,Museveni,ashobora nokuba arusha Putine wa Russia.

    • uzajye kumurega boss

  • Abazi kugabanya mufate 500000f byabakozi ba leta ugabanye 40000 yamwarimu hanyuma urisubiza aho mwarimu abarizwa

  • ARIKO UKONABYUMVISE NUMVISE IKITWA A2 KITABARIRWA MUBAKOZI BARETA?URURWEGO NIBARURI MUBAKOZI BARETA NIRUZAMURWE HAGENDEWE ICYOBURIWESE AKORA?

    • Ariko se hari abakorera igihugu kurusha abandi usibye ibisobanuro bibeshya muba mutanga? Niba se umuntu ahawe akazi muri RRA ishinzwe kwakira imisoro, bitandukaniye he n’ukora ubwarimu wigisha uwo uzakira imisoro? Bitandukaniye he n’umuganga uvura wa wundi wakira imisoro ngo agire ubuzima bwiza? Bitandukaniye he se n’umucamanza uca imanza arenganura abantu ndese na harimo na RRA ko nayo igira imanza?

      Ibyo bisobanuro ntaho bishingiye ahubwo mwerure mubivuge kuko birazwi indices ziba négociés bitewe n’imbaraga uyobora ikigo iki n’iki aba afite ibindi mureke kutubeshya.

      None se wasobanura ute ukuntu Urwego rw’umuvunyi rurusha indices Urukiko rw’Ikirenga? Murumva bidateye isoni.Wasobanura ute se ukuntu urwego nka Law Reform rurusha Urukiko rw’Ikirenga indices? Ibyo mwumva bideteye isoni.

      Ntimukajye mwiha amenyo y’abasetsi mujye mwicecekera.

  • Imishahara yo hejuru ikwiye kumanurwa. Ntabwo abanyarwnda bazakomeza kwihanganira ko ubusumbane bukabije buhabwa intebe muri iki gihugu.

    Muri MIFOTRA bahora bavuga ngo “inzego zifite index value yo hasi zizagenda zizamuka buhoro buhoro uko igihugu kizakomeza kubona ubushobozi”, nyamara ariko tumaze kubona ko ayo magambo ari ayo gusinziriza abantu gusa, ni ukubeshya abantu,kuko kuva aho babivugiye ntacyo turabona kigaragara bakoze ngo bazamure nibura umushahara wa mwarimu.

    Niba twese duhahira ku isoko rimwe, tukishyura ibyo duhashye amafaranga amwe, nta mpamvu yo gushyiraho politiki y’ubusumbane bukabije mu mishahara y’abakozi. We need to establish a social justice in this country.

  • U Rwanda rwari rukwiye gufatira urugero kuri Perezida John Magufuri wa Tanzania uherutse kugabanya imishahara y’abakozi bo hejuru bahembwaga amafaranga y’umurengera.

    Abayobozi bakuru b’iki gihugu bari bakwiye kwiyumvisha ko gukomeza guhembwa imishahara ihanitse bakiberaho neza bihebuje binezeza n’imiryango yabo, atari byiza mu gihe rubanda rw’abakozi benshi bo hasi barimo kwicira isazi mu jisho kubera umushahara w’intica ntikize bahembwa.

  • Kuvuga ngo ibigo byinjiza amafaranga muri Leta abakozi babyo bazahabwa imishahara yo hejuru, rwose iyi mitekerereze ntabwo ihwitse. Ahubwo se ni nde mukozi wa Leta utinjiza amafaranga muri Leta. Ibyo kwinjiza amafaranga ntabwo tugomba kubirebera gusa mu mafaranga ya kashi, oya rwose ibyo byaba ari ubuswa bukabije. Ibyo kwinjiza amafaranga ahubwo tugomba kubirebera mu nyungu Leta ikura muri buri kazi gakorwa n’urwego runaka.

    Iyo umuganga avuye umuntu wari warembye agiye gupfa hanyuma agakira neza agakomeza kubaho mu buzima , murumva inyungu Leta/igihugu iba ikuye muri ako kazi k’uwo muganga?. Iyo nyungu ni nini cyane kuruta ndetse wa mukozi wo muri Rwanda Revenue bavuga ngo yinjiza amafaranga muri Leta.

    Iyo umwarimu yigishije umwana muri Primaire hanyuma uwo mwana akamenya neza gusoma, kubara, no kwandika. Ubwo murumva inyungu Leta/igihgu iba ikuye muri ako kazi k’uwo mwarimu uko ingana?, kuri njye iyo nyungu iruta kure ibyo kuvuga ngo umukozi wo muri Rwanda Revenue yinjiza amafaranga.

    Ese ubundi, turetse n’ibyo, iyo bavuga ngo umukozi wo muri Rwanda Revenue Authority yinjiza amafaranga muri Leta, ayo mafaranga yinjiza ni ayahe? Si imisoro se abaturage batanga? None se uwo mukozi hari ayo akura mu mufuka we ngo ayinjize muri Leta? Rwose iyo myumvire iragoramye cyane.

    Nta mukozi wa Leta utinjiza inyungu muri iki gihugu, mu gihe akora akazi ke neza ashyizemo umurava n’ubwitange. Wenda utinjiza inyungu ni wa mukozi akazi ke kananiye, aiko muri icyo gihe iyo kamunaniye arasezererwa bakagaha ugashoboye kandi ugakora neza. Naho rwose ibyo byo kuvuga ngo abakozi bo mu nzego zimwe za Leta bakwiye guhembwa menshi ngo kuko binjiza amafaranga n’ibindi n’ibindi…, ibyo rwose ni imitekerereze ihabanye n’ubusesenguzi.

    • NONESE MURI RRA ABANTU BOSE BARINJIZA???? UMBWIYE KU MUPAKA, MURI MAGERWA,… NABYEMERA! NONESE NKA SECRETAIRE, D.G.,… YINJIZA ANGAHE?

  • iyo gahunda ni nziza, ariko se irareba nababandi basa naho bibagiranye (abarimu,abasirikare,abacungagereza,police )?

  • Ndatekereza ko za discours zisinziriza abantu bicaye ntacyo zivuze! Ugasanga umuyobozi yirirwa aririmba amajyambere, iterambere, umutekano n’ibindi byinshi ntazi!! Nyamara arabibwira abantu benda kwicwa n’inzara, arabwira abantu gukora kandi ntabahe imirimo, aramwira abantu kwihangira imirimo kandi we byaramunaniye. Ndagira ngo akarimi karyoshye kandi abakene bakomeje kunyunyuzwa imitsi bihagarare! Rubanda rugufi rwahindutse ibitiyo byo kurisha bya banyakubahwa! Bakabeshya ngo bakorera abaturage kandi bakorera inda zabo, bubatse imiturirwa ha nyuma bagasenyera umukene akavundi arazamo umutwe, baguze ibimodoka binini bakabuza umukene kugenda ku igare, u Rwanda ibiruberamo ni amayobera gusa!

  • Iki ikibazo cyoroshye kubi ahubwo nta bushake niba umuntu hashize imyaka6 ahembwa umushahara undi akayimara atawuhembwa kandi awukwiye kuki utagabanywa??? Cyangwa ni itako ry,umutware nibyigweho kuko gukunda igihugu ni ugukunda abagituye ukigomwa ,ntuvangure.

Comments are closed.

en_USEnglish