Digiqole ad

Huye: Umuzamu yibye shebuja miliyoni 23 afata inzira igana i Kigali

 Huye: Umuzamu yibye shebuja miliyoni 23 afata inzira igana i Kigali

Police y’u Rwanda iri gushakisha umugabo wibye Jean Michel Campion kuri sosiyete abereye umunyamigabane ikorera mu mujyi wa Huye nyuma y’uko uyu yibye shebuja miliyoni 23 z’amanyarwanda mu ijoro ryakeye agahita acika.

Campion ubwo yavuganaga n’Umuseke mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu yari kuri Police yagiye gutanga ikirego cy’ubu bujura avuga ko bwakozwe n’uwitwa Damascene NDINKABANDI utuye i Save wari umuzamu kuri kompanyi ya New Rucep Ltd.

Yabwiye Umuseke ko uyu ashinja, yamwibye miliyoni 23 n’ibihumbi magana atatu yari amafaranga y’iyi sosiyete y’ubucuruzi New Recup Ltd yohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Campion avuga ko aya mafaranga yo kugura ibintu bimwe sosiyete yabo yari ikene, yavuye kuyabikuza i Kigali kuri Bank maze yagera mu rugo akayarekera mu modoka gato akajya kureba ku kazi ke (kuri Hotel ye) uko byifashe yagaruka agasanga yibwe.

Ati “Ejo navuye gufata amafaranga kuri Bank i Kigali bampa inoti z’igihumbi, urumva ko wari umutwaro ugaragara, nyashyira mu modoka ndataha i Butare nsiga imodoka kuri sosiyete njya kuri hotel kureba uko bimeze. Ngarutse nijoro nsanga urugi rw’imodoka rurafunguye n’igikapu cyarimo amafaranga yakijyanye umuzamu na we turamubura kugeza ubu.”

Uyu mugabo aravuga ko ubu Police iri gushakisha uyu ukekwaho kumwiba, avuga ko hari umuntu wababwiye ko yabonye uriya muzamu afata imodoka ya kompanyi zitwara abagenzi yerekeza i Kigali saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo kuri uyu wa gatanu.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye Umuseke ko uyu mugabo yababwiye ikirego cye ubu Police iri mu iperereza.

UM– USEKE.RW

37 Comments

  • Abazamu n’abakozi bo mu rugo ni ukubitondera,
    Nanjye umuzamu aherutse kuncucura kandi nawe ni umunyeSave

    • JYE NDUMVA ATARI BYIZA GUTANGAZA AYA MAKURU KUKO UBU ABAJURA KABUHARIWE BASHOBORA GUHITA BASHAKISHA UYU MUZAMU; IBAZE RERO NIBAMUCAKIRA MBERE YA POLICE…..

  • Uyu se afata inzira igana i Kigali gute? yewe uyu numuzamu koko..kuki atambuka akanyaru?

  • Sha nanjye ayo nyabonye nayagwira igishaka kikaba!N’ubundi nta kuramba kudapfa men!

  • Imana imufashe ntafatwe wenda yazishyurira bariya barumunabe bavuye mwishuli,bakarisubiramo,kuko nta boss we ntacyo yamufashaga

  • Erega reka babibe kuko naba boss Baba biba ibyarubanda rugufi bitwajeko bakora muri leta.

    • Niba uzi abo bajura se kuki utabaregera ubutabera ngo bahanwe?ubwo wowe nturi umujura kuko ubafasha ubahishira?

  • Uyu zamu yageze UGANDA,ategereje kujya ZAMBIA.Kumubona ni hatari

  • Yamaze arayiba ubundi se wambwir agute ukuntu baraza ayo mafarang aangan gutyo muznu nkaho i Huye nta Bank zibayo!!!??

  • Hari ubwo kwiba byitwa ubujura,ubundi ngo ni ukunyereza,ubundi ngo ni ugucunga nabi ibya rubanda,ubundi ngo kwambura abaturage,ubundi ngo kwigwizaho ibya rubanda,etc. Aya magambo yose sa nk’aho yoroshya icyaha ariko ndagira ngo mbabwire ko ibi byose ari ukwiba,ukora ibi wese yitwa umujura.Kuko usanga umuntu yiba igitoki agakubitwa, ariko uwanyereje souris akiba 10 millions,….IBAZE NAWE

  • Michel Campion yabuze amafaranga yo kwishyura banki abereyemo amadeni none arabona ayo yandarika mu gikapu akayasiga mu modoka.
    Polisi ikwiriye gushishoza kuko wasanga ari imitwe y’uriya muzungu.

    • Koko uko muzi michel campion nanjye mbona atasiga amafranga angana artyo mu modoka.

  • Kuko buriya nk’umuyobozi utwara inka yari igenewe umuturage w’umukene,aba akwiye kwirukankanwa nawe ku gasozi nk’umwe uyiba mu kiraro bakamufata agiye kuyibaga.

  • Campion agira amahirwe kuba ahubwo ataranibiwe i KIGALI; ubundi kweri CAMPION mu zima ajya kubikuza i KIGALI amafaranga angana kuriya, i BUTARE Nta Banki zihari. Ubwo se umuzamu yishe urugi cyangwa yasanze imodoka idafunze. Gufatwa byo arafatwa kuko ariya mafaranga y’inoti z’igihumbi gusa ni umutibwa. Soit arayataba ahantu ubundi yigendere azagaruke nyuma byararangiye, cyangwa arashaka umufatanya cyaha, baya verse kuri compte, maze bayasange i KAMPALA CG NAIROBI, ubundi se ayavunje maze bamuhe amadolari agabane n’abamufashije. Naho ubundi rwose arafatwa pe.

    • Umuzamu ntabwo yakwibuka kuyavunja muma Devise.
      ahubwo ndibaza ukuntu Campio yabikuza amafaranga angana kuriya iKigali kandi akorera iHuye???? harimo tena. ngo yayasize mu modoka? nubwo waba Millionnaire gute, agatima kaba kari kuri cash. bamubaze neza aubwo

  • Hahaha, ngo yari agiye kuri Hotel kureba uko akazi kameze, asiga 23 Milions mu modoka ?! Yavuze se ko ahubwo yari agiye guhurirayo n’inkumi muri htel bakaryoshya, ubundi akibagirwa ko yasize frw mu modoka ! Kiryoha kirura, kishe umugabo Mutanguha bamutsinda hejuru ya Kamugwera; Umugore we Mukagasana nawe amze umwaka aramukurikira ndetse nawe bamutsinda musi ya Sikubwabo….Kimenyumhanga !

    • Hahahah!!!!@sahaha,ubanza nawe ugikunda!

  • uwo mugabo arabeshya bamufate niwe ushaka kwiba. gute ubikuza amafrs angana atyo i kigali ugafata urugendo ukajya i butare, aho atuye nta banki ibayo? cg ni blanchiment d’argent ???

  • Sha nizere ko uriya mwana wihuye adafatwa.nakera nakare umwana wumunyanza avukana ubwenge.dore ko mufata.

    • Ibyibwe ntaherezo ryiza bigira kabone n’ubwo atafatwa nayashyikirize ubuyobozi asabe n’imbabazi.

  • Wa mugabo we uri infangare ni gute uziga amafws angana atyo mumodoka?birashoboka se,reka bayakwibe nawe wabigizemo uruhare.umuntu uzi ubwenge koko ngo yayasize mumodoka eeeeeee.

  • IMANA IMUFASHE NTAFATWE NIKO NAVUGA KUKO BIRIYA BIRIMO UBURANGARE RWOSE

  • yabuze guhita yerekeza mu bubiligi kujya kuyanyewra kwa Anselme cyangwa mu Kabagali none ngo yagiye i Kigali azafatwa atararyamo na miliyoni imwe

  • yabuze guhita yerekeza mu bubiligi kujya kuyanywera kwa Anselme cyangwa mu Kabagali none ngo yagiye i Kigali azafatwa atararyamo na miliyoni imwe

    • yageze I KAMPALA,ub u agiye gufata indege ijya ZAMBIA

  • Umuseke mutubabarire mudukurikiranire iyi nkuru.muzatubwire iherezo ryayo.
    Ese kuki mwakuyeho twa tu options twa “like” na “dislike”? Muzatugarure pe twari sawa

    • nanjye nibaza impamvu badukuyeho

  • Imana ifashe uwo duhuje Intara!

  • hahahahah mbega amahirwe ubwo kandi ngo yibye ahubwo yanduruye umwanda najye kuwujugunya aho batamureba hiiii niba Imana ibaho ikurinde ntufatwe kandi nyuma y’umwaka icyaha kirasibama

  • Hahahahaha,se ubwo i Butare nta banque zibayo koko !!!

  • ##### ibi ntabwo mbyemeye pe uriya mugabo yibye ariya mafranga ahubwo ashobora kuba yishe uriya muzamu .nyuma akabeshyako abantu bamubonye ngo ateze ijya ikigali .nimumbwire namwe amafranga angana kuriya ninde wayasiga mumodoka ngo ajyiye gucunga hoteli ye ? Mbese Iminota yari kumara kuri hoteli yaba ibyaye inyungu ya mafranga angana gutyo ? Nimba amfranga yari mugikapu nigute atagikuramo ngo acyitwaze ? Policendayizera mukore iperereza ryimbitse .ntabwo mushinja ariko ndamukeka nimba kandi atariwe waba yapanze uyu mugambi yaba ari indangare mukazi ke no mubyo ashinzwe gucunga .

  • Uriya boss ni indangare mbi cg ahubwo niwe wayanyereje. Ese uwo muzamu yishe urugi rw’imodoka, cg hari hafunguye? Ubwo se iyo ahita ayashyira kuyindi bank muri imwe z’i Huye? Niyishyure abo akorera ibindi azirwarize.

  • Hari umupolisi wambwiye ko hari n igihe umupolisi bano batoya agufata mbere nawe agakuraho macye akakureka ugacaho da, kuva banabitangaje mu makuru ntabwo bazayabona nubwo bamubona ntibazayamubonana yose bazamusangana nk uduhumbi 200

  • Maze gusoma comments zose nanjye nibajije ukuntu umuntu yasiga ama bak i Butare akaza kubikuza amafranga angana kuriya i Kigali akayafatana urugendo yarangiza akayasiga mu modoka. Police imbabarire irebe historique ya compte y’uyu mugabo, ubanza ashaka guheza ikintu too!!

  • Nge nsetswa no kumvango police irabakurikirana kd abiba leta ntawe ubavuga nkubu abayobora ministry yingego yimari banyereje miliyari zirenga 20 none baracyari kukazi ark lyo niga yarashe 23million nga murayirukAho? mumureke yibereho

  • agahoma munwa!nibwo nakumva umuzungu wasize imodoka ifunguye!

  • Uyu muzungu nanjye ndacyeka abeshya pe! Umuntu uri mu gihombo ubu akaba yarananiwe kwishyura amabanki abereyemo imyenda yakwandarika amafaranga angana atyo!!!!!
    Polisi ibyiteho.cyane

Comments are closed.

en_USEnglish