Twumba: Inkangu yahitanye umugore n’abana be babiri n’amatungo yabo
Iburengerazuba – Mu mvura idasanzwe yaraye iguye mu mirenge itandukanye igize Akarere ka karongi yasize itwaye ubuzima bw’umubyeyi n’abana be babiri mu murenge wa Twuumba aka gari ka Rutabi umudugudu wa Rutabi.
Marie Rose Mukandutiye wari mu turimo two mu rugo n’abana be babiri b’imyaka itandatu n’undi w’umwaka umwe n’igice inzu yabo yagwiriwe n’inkangu maze iranabatembana.
Iyi nkangu kandi yamanukanye inka imwe, ihene ebyiri, ingurube imwe n’inkoko esheshatu yari amatungo y’uyu muryango.
Athanase Habimana umugabo w’uyu mugore we yarokotse iki kiiza kuko imvura yamufatiye mu nzira avuye mu mirimo ye akugama mu baturanyi, ubu akaba yapfakajwe n’inkangu.
Mathias Irafasha umuvandimwe w’uriya mugore wahitanywe n’inkangu yabwiye Umuseke ko ivmura ihise bahise batangazwa no kubona ahari inzu yo kwa Habimana itagihari maze bihutira gutabara.
Ati “Twasanze inkangu yabatembanye ndetse bashizemo umwuka n’ariya matungo yose.”
Olivier Cyubahiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba by’agateganyo yabwiye Umuseke avuga ko bababajwe cyane n’aka kaga kagwiririye uyu muryango ndetse n’Umurenge wahise ubatabara.
Cyubahiro ati “Umurenge wacu uri mu misozi kandi abaturage benshi batuye mu mabanga y’imisozi niyo mpamvu tubakangurira gutura ahagenewe kuba imidugudu kuko imvura ikabije ishobora gukomeza gutwara ubuzima bwacu.”
Akarere ka Karongi mu Burengerazuba kari mu turi kwibasirwa n’ibiiza cyane cyane bishingiye ku mvura nyinshi iri kugwa muri iyi minsi, mu bihe bishize inkuba nizo zibasiraga aka gace ubu inkangu nizo ziri guca ibintu, zibasira cyane abatuye munsi y’imikingo minini.
Marie Rose Mukandutiye n’abana be babiri bahise bashyingurwa kuri uyu wa kabiri.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW /Karongi
2 Comments
Imana yo nyirubutware yihnganishe uyu mugabo wabuze umuryango wose ndeste n’umutungo wose akaba asigaye ameze nk’igiti kitagira amashami n’imizi
RIP kandi uwo mugabo usigaye akomere ku Mana ye amere nka Yobu ntiyihakane Imana
Comments are closed.