Abakozi 10 b’ibitaro bya Kirehe, Kibogora n’ibitaro bya Nyanza batawe muri yombi ku italiki ya 11 Gicurasi bakekwaho gukoresha nabi imitungo y’ibitaro bakoreraga aba bose hamwe baregwa kunyereza cyangwa gukoresha nabi agera kuri miliyoni 800 y’u Rwanda. Aba bose bakekwa, barimo abahoze bayobora cyangwa bakiyobora ibitaro, abacungamari, abashinzwe abakozi n’abagenzuzi. Batanu muri abo bafashwe bagikorwaho iperereza […]Irambuye
Amajyaruguru – Micheal Froman, U.S. Trade Representative umwanya wagereranywa na Minisitiri w’Ubucuruzi mu Rwanda kuri uyu wa kane yasuye uruganda rwa Kate Spade Factory rukorera mu murenge wa Masoro mu karere ka Rulindo, uru ruganda rw’umushoramari Kate Spade rukora ibicuruzwa mu buryo bw’ubukorikori birimo ibikapu, imyambaro, inkweto…rukaba cyane cyane rukoresha abagore. Uru ruganda rufasha kandi […]Irambuye
Mu kiganiro yatanze mu ihuriro mpuzamahanga ku bukungu “World Economic Forum (WEF)”, Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ikwiye gutera intambwe ndende iyigeza ku rwego rumwe n’ibindi bice by’isi mu iterambere, kugira ngo itazahora irwana no kugera ku iterambere abandi barenze. Iki kiganiro cyahujwe no gufungura WEF ya 2016 ibera mu Rwanda, cyibanze ku mpinduramatwara […]Irambuye
Umujyi wa Gicumbi uragenda utera imbere bigaragara kimwe n’imijyi nka Musanze, Rubavu, Huye na Muhanga. Ubuyobozi bwa Gicumbi burasaba ko abayituye n’abaza kuyitura bubahiriza igishushanyo mbonera kugira ngo mu gihe kizaza batazagira umujyi utuwe mu kajagari. Umaze nk’imyaka 10 atagera mu mujyi wa Byumba iyo ahinjiye abona ko hari kinini cyahindutse, amazu y’ubucuruzi yawuzamutsemo hamwe […]Irambuye
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe mu rwego rw’Inama Mpuzamahanga ku bukungu muri Afurika (WEF) irimo kubera mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika bikigorwa no kubora ubushobozi bwo gushora mu bikorwaremezo biba bikenewe mu rwego rw’ingufu z’amashanyarazi, ubuhinzi n’izindi. Iki kiganiro cyitabiriwe na Perezida Paul Kagame n’umuherwe w’Umunyamerika […]Irambuye
Camp Kigali – Mu nama mpuzamahanga ya World Economic Forum on Africa iri kubera i Kigali, uyu mugoroba habaye ikiganiro nyunguranabitekerezo cyari gifite intero ivuga ngo ‘Partnership and doing Business in Africa”. Cyari kiyobowe (Moderator) na Tony Blair naho abatanga ibitekerezo b’ibanze ari Perezida Paul Kagame n’umushoramari Howard Buffet washoye mu buhinzi mu Burasirazuba bw’u […]Irambuye
*Imitwe ya Politiki, Minisiteri, Societe Civile,…barasabwa gushyiraho umukozi ushinzwe imibanire mu bakozi, *Gusenya ntibyatawara imyaka 100 ngo kubaka bitware 22 – Uyobora ‘Ndi Umunyarwanda *Ishyaka UDPR uko barwanyaga amacakubiri mbere ya Jenoside ngo n’ubu bakomeje urugendo Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge yahurije hamwe abafatanyabikorwa bayo barimo ibigo bya Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, imitwe ya Politiki, amadini, […]Irambuye
Ku Isi abagore miliyari 1,1 ntabwo bakoresha uburyo buzwi bw’imari (Banki n’ibigo by’imari), muri Africa abagore 70% ntibashyirwa mu bijyanye n’imari, ibi ngo bidindiza cyane iterambere ryabo bigatuma benshi bahera mu bukene. Mu kiganiro nyunguranabitekerezo kigendanye kandi n’inama ya World Economic Forum in Africa itangira kuri uyu wa gatatu, Graça Machel yavuze ko ibi bibazo […]Irambuye
Kigali – Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Minisiteri y’ubuhinzi yagiranye amasezerano na Kompanyi yitwa Unilever Tea Rwanda Limited yo kubyaza umusaruro ubuhinzi bw’icyayi buherereye ku Munini na Kibeho mu karere ka Nyaruguru. Unilever Tea Rwanda Limited y’abashoramari b’abanyamahanga biyemeje gushora amadorari arenga miliyoni 40$ mu kubaka inganda ebyiri […]Irambuye
Uyu mugabo yahoze ari umushoferi wa Minisitiri w’iterambere ry’abagore Paulina Nyiramasuhuko Police y’u Rwanda yamwerekanye kuri uyu wa 10 Gicurasi ku Kicukiro. Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakoreye iwabo mu cyahoze ari Butare ndetse ngo n’impapuro zo kumuta muri yombi zari zarasohotse. Uyu Minani ariko avuga ko nta Jenoside yakoze ndetse ko ntacyo yishinjaga kuko yari […]Irambuye